INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 CYA ADIVENTI A

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, “Nimwishimire muri Nyagasani, nongere mbisubiremo, nimwishime”. Iyi ni yo nteruro y’iki cyumweru cya gatatu cya Adiventi, cyitwa Gaudete, icyumweru cy’ibyishimo, ibyishimo by’uko Umucunguzi ari hafi. Nitwishime tunezerwe, dore Nyagasani Imana yacu aje kudukiza. Ni umusogongero w’ibyishimo tugomba kugira kuri Noheli. Ibyishimo duhimbaza, ni ibituruka ku Mushyitsi muhire uje muri twe, iwacu, mu byacu, nta na kimwe yihungije cya muntu uretse icyaha. Uwo ni Yezu Umwana w’ Imana uje kudukiza akabi kose.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 CYA ADIVENTI, UMWAKA A

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, amasomo matagatifu ya liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 2 cy’Adiventi aragaruka mu mizero tugomba kugira muri Nyagasani kandi akadushishikariza guhumurizanya no gukomezanya mu bihe bigoranye by’ubuzima bwo kuri iyi si. Ibyo ni ukubera ko turi mu isi kenshi irangwa no kwiheba, aho usanga hari ahatari amahoro, aho usanga hari urwango, ibyago by’uruhererekane,…. Aho hose ni ho Ijambo ry’Imana riza kuduhumuriza, Nyagasani akatugezaho ubutumwa bw’amahoro : « Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese.” Mbese ni ukutubwira ko ayo makuba turi kunyuramo azashira, ibihe byiza bikaza kuko atari umugabane twahawe w’iteka.

Read more »

ISHAPURE Y'UBUBABARE BURINDWI BWA BIKIRA MARIYA

INTANGIRIRO: Mana yanjye ngutuye iyi shapule y’ububabare Kubera ikuzo ryawe litagatifu, ngo nubahe umubyeyi wawe mutagatifu, mu kuzilikana no gusangira nawe ububabare bwe. Ndakwinginze, umpe kwicuza ibyaha nakoze, Umfashe kwitonda, no kwicisha bugufi ngomba Ngo nshobore kuronka indulgensiya zose ziyilimo.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 33 GISANZWE, UMWAKA C

Bakristu Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aradushishikariza kugira ukwizera. Ku bahanuzi umunsi wa Nyagasani, Imana y’umucyo n’ubutabera, ni umunsi iyo Mana yigaragarizaho kugirango ishime kandi ihembe indahemuka zayo, kandi igaye inahane abakomeje kuyibera abahemu n’indashima.

Read more »