INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 4 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 29 January 2026 at 17:24

Amasomo: Sof 2,3; 3,12-13; Za 145(146); 1 Kor 1,26-31; Mt 5, 1-12a

Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 4 gisanzwe twongeye kugirirwa ubuntu bwo gusangira Ijambo ry’Imana nk’ifunguro rya roho zacu. Amasomo matagatifu tuzirikana araduhamagarira guharanira ubutungane n’ubwiyoroshye. Ni indangagaciro nkirisitu dukeneye kugira ngo tubashe kunogera Imana, ibyo bikareba cyane cyane abakibyiruka n’abandi badasigaye.

Iburira n’ihamagarira kwisubiraho mu bwiyoroshye

Mu isomo rya 1, Sofoniya umuhanuzi aratanga ubutumwa mu ngingo ebyiri. Iya mbere, ni ugutera ubwoba abanangira umutima wabo bakanga kuva ku izima. Ibihe uyu muhanuzi yabayemo byari iby’ingorane zikomeye: Abanyashuru bari barigaruriye Isiraheli maze abami (Manase na Amoni) bemera kwimika ibigirwamana birengagije Imana Ishoborabyose! Umuhanuzi Sofoniya yahawe umwuka w’Uhoraho maze yemye ahanurira abo bami n’Abanyashuru. Yatangaje ko ku Munsi w’Uhoraho Ashuru izatsindwa n’abayiyobotse bagacishwa bugufi. Nk’uko nyine tubona amateka yo mu Isezerano rya Kera, Umuryango wigometse wakundaga guhanwa. Ni yo mpamvu Sofoniya avuga ko ari ngombwa kwisubiraho burundu kugira ngo uburakari bw’Uhoraho butazabahitana. Umuti ni ukwiyoroshya no gushakashaka Uhoraho. Aragira ati: “Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!” (Sof 2,3). Ngiryo ibanga agaragaza mu yindi ngingo y’inyigisho ye: ubutumwa bwe butera amizero ushakashaka Imana mu bwiyoroshye.

Ingingo z’interahirwe nk’Inzira itandukanye n’iy’isi

Mu Ivanjili Yezu Kiristu ati: “Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage” (Mt 5, 4). Mu gihe iyi si kuva kera yahindutse isibaniro ry’ibihangange byibwira ko guharanira kujya hejuru y’abandi bose ari ko guhirwa, Yezu Kiristu yahingutse yiyoroheje maze yigisha inzira z’Imana Ishoborabyose muri iyo ngendo. Kuva kera kugeza ubu, nta wigeze amukurikira agendeye ku matwara y’isi n’ibinyamaboko byayo. Abiyoroshya bemera kwitegereza iyi si bakitaza impirita yayo.Abo ni bo batunga iyo si aho kugira ngo ibatunge ku icumu rya Sekibi! Umuntu wese usuzugura ibyo Yezu Kiristu yatwigishije bikubiye mu Mabwiriza y’Imana Se, usanga yihimbira ize nzira n’amategeko ye ahabanye n’ay’umuremyi. Bene nk’abo ni bo isi ibambye mu gihe bibwira ko bayigaruriye. Bene abo, ni bo isi ishukashuka bakazayivamo badasobanukiwe bamara kwitaba Imana bihakanye, bakicuza batagishoboye kugaruka mu mubiri ngo bikosore!

Imana ihitamo abiyoroshya nk’Ibanga ry’umukiro

Nkuko isomo rya 2 ribigaragaraza, Pawulo intumwa yaritanze umunsi n’ijoro aho amariye kuvumbura ibanga ry’imenyabake: Yezu Kiristu wigize umukene kandi ari Imana. Mu nyigisho ze, Pawulo yihatiye kukurikiza buri munsi uwo Mukiza. Mu mihibibikano ye yose, yatangije amakoraniro hirya no hino kugira ngo atoze rya banga ribashyira mu nzira y’Ukuri. Abemeye izo nyigisho yabise Abatowe n’Imana, Abatagatifujwe: Abo ngabo si abahanga, yewe si n’ibihangange mu mitungo no mu kumenyekana by’ikirenga. Abiyita abahanga bahinduka indindagizi maze ntibakurikire Imana. Yo yihitiramo abatagira amavuko n’insuzugurwa kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere yayo, ahubwo bamenye ko uko bari kose n’ibyo batunze byose ari ubuntu bw’Imana.

Gukeneye Imana nk’inzira y’ijuru dutunzwe n’Ukaristiya

Mu ivanjili, Yezu yongeye ati: ‘‘Hahirwa abakene ku mutima, hahirwa abiyoroshya, hahirwa abababaye, hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, hahirwa abagira impuhwe, hahirwa abakeye ku mutima, hahirwa abatera amahoro, hahirwa abatotezwa bazira ubutungane…’’ Akenshi, iyo twumvise zino ngingo z’interahirwe, twumva zitinjira mu bwenge bwacu. Tubona zihabanye n’ubuzima tubamo buri munsi. Kuvuga ngo hahirwa umukene, hahirwa ubabaye, abenshi babifata nko gushinyagura. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo, yongereyeho ko ari ‘abakene ku mutima’. Abangaba nyine ni ba bandi bakennye Imana, ba bandi bumvako batihagije, mbese ba bandi birundurira mu Mana. Kandi umukiro wabo nta n’ubwo ari uwo kuri ino si, ahubwo Yezu Kristu yababwiye ko ingororana yabo izaba nyinshi mu ijuru.

Ese twebwe tujya twumva dukeneye Imana? Cyangwa iratuderanja? Ese aho amategeko yayo ajya adushimisha cyangwa aratubangamira? Kimwe mu bishuko byo muri iki gihe, ni ukumvako Muntu yihagije, ko nta Mana akeneye. Ubu Imana y’abantu yahindutse ifaranga…ikoranabuhanga, byose ngo ryarabikemuye ku buryo abenshi bumva nta Mana bagikeneye. Hari n’abareba ibitangaza ikoranabuhanga rikora, bagasigara bavuga ko n’isi itaremwe n’Imana. Nyamara ntibibuke ko batihaye kubaho, ntibibukeko batihaye n’ubwo bumenyi. N’umunyarwanda yabimenye kare ubwo yemezaga ko: Imana irema naho abantu bakaremarema. Ibyo bigasobanura ko ntawe urusha Imana amaboko nkuko umunyarwanda yise umwana we Ntirushwamaboko.

Burya utaganiriye na Yezu Kristu koko ntamenya Data uri mwijuru uwo ariwe n’icyo ashaka ko twakora ngo tube abatagatifu (Yoh 1, 18; 14, 6; Mt 11, 27).

Nimuze twese twegere Yezu Kristu nka bariya bigishwa ba mbere bamusanze ku musozi akabigisha ingingo nterahirwe (Mt 5, 1-12). Tumusange ku misozi mitagatifu y’iwacu (ahaturirwa Misa hose, n’ahahimbarizwa Liturjiya y’Ijambo ry’Imana), atwereke ko ibanga ryo kuragwa ijuru ari uguhora dukeneye kandi dusonzeye Imana. Atwereke ko gucya ku mutima twirinda inzigo, inzika, guhekenya amenyo, ishyari, guhindanya umubiri wacu mu ngeso mbi,… ko ari itike izatuma tubona Imana… Ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Yaratsinze we wageze ku ndunduro y’urukundo apfira abo akunda-bo nyamara batanamukunda.

Bakiristu bavandimwe, ziriya ngingo zose z’interahirwe, twebwe ntabwo ubwacu twenyine twazishoboza. Buriya zose uko zingana, Yezu wenyine niwe washoboye kuzigaragariza mu buzima bwe.

Igihe tumuhabwa mu Ukaristiya ye Ntagatifu ryo funguro nyabuzima ryabagana Imana, ntitugahweme kumusaba gukomera ku magambo ye atanga ubugingo, tuyumve kandi tuyumvire uko bwije nuko bukeye, Amen.

 

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.