INYIGISHO ICYUMWERU CYA 5 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 5 February 2026 at 11:08

Amasomo: Is 58, 7-10; Zab 111(112); 1 Kor 2, 1-5; Mt 5, 13-16

Mutumwe kuba urumuri rw’isi n’umunyu w’isi

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 5 gisanzwe umwaka A, turahamagarirwa kuba umunyu n’urumuri rw’isi. Ni koko kuko ubuzima ubwo ari bwo bwose bujyana n’inshingano. Burya ikiciro cy’ubuzima cyose wabamo, ugira ibyo usabwa. Umucuruzi agira ibyo asabwa, umuhinzi agira ibyo asabwa, umunyeshuri agira ibyo asabwa….bityo n’umukiristu, ni ukuvuga umuntu wese wemeye gukurikira Yezu Kristu, akabatizwa cyangwa ari mu nzira zabyo agira ibyo asabwa. Ikibazo gisigaye umuntu yakwibaza ni ukumenya ngo “ni iki nsabwa nk’umukiristu?”

Kino kibazo Yezu Kristu mu Ivanjili ya none yagisubije. Yezu asabye abigishwa be kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi. Uwabyumva yitambukira yagirango ni umukoro woroshye, ariko nyamara urakomeye. Ubundi umuntu yakwibaza atiUmuntu ashobora kuba umunyu ate? Umuntu ashobora kuba urumuri ate? Ese birashoboka koko?”Birashoboka cyane kuko Yezu umwarimu mwiza isi yagize, iteka iyo yigishaga yafataga ingero zo mu buzima busanzwe.

Uburyohe n’ubumwe mu buzima bw’Umukristu

Bavandimwe, ngira ngo twese tuzi akamaro k’umunyu. Usibye umuntu wawuvanyweho kubera uburwayi, kurenza umunwa amafunguro atagira umunyu biragoye. Bityo rero nk’uko umunyu uryoshya ibiribwa ni nako umwigishwa wa Yezu Kristu agomba kubera abo bari kumwe impamvu y’ibyishimo/ y’uburyohe. Umukristu nyawe atanga uburyohe aho ari, abantu bakifuza kubana na we, gukorana na we. Atanga ibyishimo byo kubaho. Nta mukristu wo kurangwa n’umwaga no kwishaririza, wo kwigira kibihira.

Umunyu kandi banawukoresha babika ibiribwa kugirango bitangirika. Bityo n’umwigishwa wa Yezu Kristu agomba gufasha isi kumara kabiri. Umukristu nyawe aho ari, aho atuye, aho agenda harangwa n’amahoro, ibyishimo n’ubwumvikane, imiryango nticikemo ibice kubera umwiryane. Aho umukristu ari harangwa n’ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe. Umukristu ahuza abantu, abafitanye ibibazo akabunga.

Ikindi burya umunyu ntugombera ubwinshi, yewe umunyu w’igisoryo mu biryo, urabibishya. Bityo Nta mukristu ukwiye kwisuzugura. Ngo ese nagera ku ki, ko ndi umwe! Hari ubwo najyaga njya gusura abakristu mu miryango-remezo tukagira akanya ko kungurana ibitekerezo. Bakambwira bati “Urebye muri rusange turaho. Ikibazo dufite ni uko dukikijwe n’amadini menshi. Buriya ziriya ngo zose ureba ni abo mu yandi madini, birirwa badusebya ngo dusenga ibishushanyo…” Ngira ngo Yezu ntiyadusabye guhindura abantu bose, yatwibukije ko turi umunyu n’urumuri. Tanga uburyohe aho uri n’abo mudasangiye ukwemera uburyohe bubagereho. Ni cyo Nyagasani agutegerejeho. Niba kandi utuye aho hantu ushimire Imana yahagutuje. Wibuke ko Imana igufiteho umugambi. Aho naho yasanze hakeneye urumuri, irahagushyira ngo ubone aho ukora ubutumwa, bityo rero ntiwagombye kubyinubira kuko ari aho Imana igushaka.

Ikindi tudakwiye kwibagirwa ni uko Yezu Kristu yatangiye ari umwe. Nyuma atora ba cumi na babiri kugira ngo babane nawe, kandi azabohereze mu butumwa. Nyuma atora abandi mirongo irindwi na babi… bityo bityo, Inkuru nziza igera ku isi yose, ndetse natwe itugeraho. Twishaka ibikorwa by’akataraboneka, kuba umunyu n’urumuri birahagije. Ibindi Roho w’Imana azabyikorera.

Umukristu nk’Urumuri rw’Isi mu gutanga ingero nziza no kuyobora abandi

Urumuri narwo turaruzi. Tuzi ububi bw’icuraburindi,nta kiza cy’umwijima. Umwijima niwo abagizi ba nabi bitwikira. Umwigishwa wa Yezu Kristu agomba kubera abandi urumuri. Ntabwo agomba kwihisha, agomba kuba bandebereho. Ariko turabizi, nta muntu ushobora kureba mu zuba umwanya munini kuko amaso yakwangirika. Burya iyo tureba tubona ibyo urumuri rw’izuba rwarasheho. Bityo n’umwigishwa wa Yezu Kristu si we bagomba guhanga amaso, ahubwo amaso bagomba kuyahanga Soko y’ibikorwa byiza bamubonaho ari we Kristu. (Itara ryawe ntirikazime ryongere ryake ntirikazime…). Burya ahari urumuri abantu ntibayoba ngo basitare. Nkeka ko Yezu Kristu atadusaba gucana nk’izuba cyangwa amashanyarazi. Adusaba kuba hari abadukurikira ntibagwe mu mwobo cyangwa ngo bananirwe kugera ku cyiza bifuzaga.

Bavandimwe, muri iki gihe hari byinshi twumva, hari byinshi tubona, inzira ni nyinshi nyamara zose ntizigana ku buzima nyabwo, ku mahoro nyayo, ku munezero ushyitse. Dukeneye kumurikirwa, dukeneye ingero, dukeneye abahamya. Abana, urubyiruko bakeneye abo bareberaho. Iyo tuberetse Bikira Mariya, Yozefu Mutagatifu, Abamalayika…abatagatifu nka ba Tereza w’Umwana Yezu, Abamaritiri b’i Bugande… Ni byiza ariko twumva bari kure yacu, batarabayeho mu gihe cyacu, bataramenye telefone, televiziyo, interineti… ibihe byarahindutse.

Kuba abahamya hamwe n’inshingano zo kudahisha urumuri rwacu

Dukeneye abatubera urumuri ba hafi, duturanye, tubana, dusangiye ibibazo … bakabyitwaramo gikristu bakaduha urugero rwiza. Urumuri rwacu rurakenewe cyane muri iki gihe turimo ngo aba none nabo bamurikirwe nkuko aba kera bamurikiye abo mu gihe cyabo.

Ni ikosa rero rikomeye kurwubikaho icyibo. Aha ndavuga nk’abantu usanga Imana yarabahaye byinshi, ubumenyi, bazi gusoma no gusobanukirwa neza n’ibyo basomye, baravuga bakomongana, ariko ugasanga baromonganira mu bindi usibye Ijambo ry’Imana. Birababaza iyo ugiye kureba abigisha abana bigira amasakaramentu n’abandi batoza abato ukwemera. Usanga babigishiriza mu mashuri ejo hashize bigishirizwagamo n’umwarimu usobanutse kandi wasobanura ibintu neza, ariko wareba ugasanga ari ka gakecuru cyangwa wa musaza batana kibona neza aribo babonye ko habuze abigisha bakemera byibura kujya kubahagarara imbere! None nitutamurikira abakiri bato mu butumwa nk’ubwo ejo bazadukuraho izihe ngero nziza, tuzasiga nkuru ki i musozi?

Yezu Kristu Isoko y’Umunyu n’Urumuri by’Ukuri

Umwigishwa wa Yezu Kristu rero agomba kuba umunyu n’urumuri by’isi arebeye kuri Yezu ubwe. Burya ukwezi abahanga batubwira ko nta rumuri kugira. Kutugezaho urumuri rw’izuba. N’umukristu nta rumuri yifitemo, atanga urumuri ruvuye ku Mana. Urumuri rwacu ni Yezu Kristu, ni yo mpamvu, umukristu umurikira abandi ni wa wundi wihambiriye kuri Yezu Kristu, wubatse ubuzima bwe kuri Yezu, no ku Ijambo rye (Soma Mt 7, 24-27).

Uhorana na Yezu akamwiga ingero n’ingendo niwe utanga uburyohe n’urumuri. Yezu Kristu niwe ubwe uduha kuba umunyu n’urumuri. Niyo mpamvu Umubyeyi wacu Kiliziya ahora adushishikariza kumusanga mu Ijambo rye, kumuhabwa mu Ukaristiya, kumusanga ngo aduhindure bashya mu isakramentu ry’Imbabazi, gusenga igihe n’imburahihe…

Ikindi kibazo umuntu yakwibaza, ni iki : “Ni gute naba umunyu w’isi? Ni gute naba urumuri rw’isi?” icyo kibazo umuhanuzi Izayi yagisubije. Ubundi mu gihe cy’umuhanuzi Izayi, na mbere yaho, iyo mu gihugu habaga nk’ibyago, inzara se, nk’intare yariye umuntu, n’ibindi bintu biteye ubwoba, abantu bakekaga ko ari igihano cy’Imana kubera ibyaha byabo. Kugirango rero Imana ibagoboke, umwami yatangazaga igisibo, bakambara ibigunira, bakisiga ivu, bakibabaza ku buryo bwose.  

Mu gihe rero cy’umuhanuzi Izayi, uriya muryango w’Imana wari waragarutse uvanywe mu bunyago I Babiloni, ariko n’ubundi bagakomeza kubona rubanda rugufi rukomeje gukandamizwa. Nibwo bakoze igisibo, ariko n’ubundi bakabona Imana itari kubasubiza. Nibwo rero umuhanuzi Izayi ababwiye ko impamvu Imana itabasubiza ari uko igisibo cyabo kidashimishije. Dore ibyo umuhanuzi Izayi yabasubuje: Igisibo gishimisha Uhoraho ni iki ngiki : ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! …Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.

Bavandimwe, ng’uko uko tugomba kubera abandi urumuri. Mu ijambo rimwe, niturangwe n’urukundo nyarukundo. Nyamara twebwe turabizi, gukunda tutikunze biratugora. Yezu ni we wabishoboye, umwe witanze kugera ku rupfu. Ni we Pawulo mutagatifu yamamazaga agira ati Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba”. Yezu Kristu rero yarazutse, ni muzima, ni we munyu w’isi n’urumuri rw’isi bya nyabyo, umukurikira ntayoba. Igihe cyose tumuhawe mu Ukaristiya ye Ntagatifu, ntitukabure kumusaba ngo aduhe imbaraga maze tugire urukundo nyarukundo, kandi twemere kujya tumurikirwa nawe tubonereho kumurikira abandi. Tumusabe ngo urumuri rwe ntirukazime muri twe, ahubwo ruhore rumurikira abo tubana , abo duhura , abo dukorana.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.

Add comment

Comments

There are no comments yet.