AMASOMO:Iz 42, 1-4.6-7; Zab28(29);Int10, 34-38;Mt 3, 13-17
Mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa , ijuru rirakinguka
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ku cyumweru gishize, uyu munsi Kiliziya iraduha umwanya wo guhimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Yezu. Batisimu ya Yezu ni igihe cyihariye kidufasha kumva neza umuhamagaro we wa gihanuzi rwagati muri twe, bityo natwe batisimu yacu ikatubera urumuri ruduherekeza mu minsi yose y’ubuzima bwacu.
Reka tubizirikane tugendeye ku maso ya Liturjiya ya none.
Mu isomo rya mbere, Izayi ati: “uwo nihitiyemo azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira.” Ubu ni uburyo bwo kudukangurira kwiyoroshya no kubana neza n’abavandimwe Imana yadushyize iruhande kandi dusangiye byose. Kumenya Imana ni ukumenya gutuza no gutega amatwi, ni ukumenya gushungura ikijyanye n’ukuri, ikijyanye n’ubugwaneza ndetse n’ubugiraneza.
Kumenya Imana byukuri no kubana neza
Mu isomo rya kabiri, Petero na we yigisha Korneli wari wemeye guhinduka maze akemera Yezu Kristu. Aratwibutsa ko twese turi abana b’Imana. Ati: «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.»
Bvandimwe, Batisimu itwinjiza mu mpumeko y’Imana, tukunga ubumwe nayo ndetse tukabwunga n’abavandimwe. Muri batisimu umubano wacu n’Imana, ntuba ukiri wa mubano uri hagati y’umuremyi n’ibiremwa. Umubano wacu n’Imana uhinduka umubano ushingiye k’urukundo, rwa rukundo ruhuza umwana n’umubyeyi, rwa rundi rudashobora kuzima no kuzimira bibaho, rwa rundi rubabarira byose, rukihanganira byose kandi rugatanga ubuzima kuko rwitangira ibibondo kugira ngo bigire ubuzima kandi bibugire busendereye nk’uko Yohani abitubwira. Nk’uko umuhanuzi Ozeya abivuga kandi, Imana ica bugufi maze ikaduterura, ikatwegereza itama ryayo nk’umubyeyi uterura umwana we kugira ngo amuhaze urugwiro n’urukundo ruhebuje kugira ngo ibyo ariye bibone ubumuyoboka bityo agakura neza kandi akuza urugwiro n’ubumuntu.
Batisimu ya Yohani n’iya Yezu Kristu: Ikibazo n’igisubizo cy’Ivanjili
Dukomeje mu butumwa duhabwa kuri uyu munsi, Ivanjili ya hari ibyo idusaba gutekerezaho nk’abakristu. Ubusanzwe Batisimu Yohani yatangaga yari iyo kwisubiraho kugirango bitegure Umukiza wagombaga kuzaza, ari we Yezu Kristu, ntabwo yakizaga ibyaha nkuko iya Yezu Kristu duhabwa ubu ibigenza. None ikibazo umuntu yahita yibaza ni iki : “Kuki Yezu yemeye guhabwa Batisimu yari igenewe kumwitegura? Ese ko we nyir’ubwite yari yahigereye, iyo batisimu yo kwisubiraho mu rwego rwo kumwitegura, yarayikeneye koko?”
Ivanjili uko yanditswe na Matayo tumaze kumva, ubwayo irisubiriza kino kibazo. Ngo “Mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa , ijuru rirakinguka, maze Roho mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. N’uko ijwi rituruka mu ijuru riti ‘Uri umwana nkunda cyane unyizihiye”.
Ng’iki igisubizo. Ubundi Yohani Batista iyo aza kugenda kuri buri nzu yerekana Yezu, rubanda rwashoboraga kutamwemera. None Imana irabimukoreye. Imana ikoresheje ikimenyetso cy’inuma, yibwiriye rubanda ko Yezu ari umwana wayo. Niwe bari bategereje, Mesiya wahanuwe kuva kera mu bitabo by’abahanuzi na Zaburi. Mu yandi magambo ubutumwa bwa Yohani burarangiye. Nyirubwite arahigereye. Isezerano rya kera rirarangiye, hatangiye isezerano rishya.
Ikibazo cya kabiri na none tutabura kwibaza ni iki : “Ko abantu tubatizwa kuberako twavukanye icyaha cy’inkomoko, ni kubera iki na Yezu yagombye kubatizwa kandi we nta cyaha yavukanye? Tuziko Yezu yasamwe kububasha bwa Roho mutagatifu, bityo ntiyasamanywe igicumuro nkatwe twese. None Yezu abatizwa yashakaga gukira ikihe cyaha? Ese buriya nta bundi buryo Imana yari gukoresha ngo yereke rubanda ko Yezu ari umwana wayo, bitagombye ko Yezu abatizwa?”
N’ubundi ivanjili iradusubiza. Muri iriya Vanjili harimo amagambo asa cyane n’amagambo akoreshwa mu iremwa ry’isi. Uyu Roho Mutagatifu wamanukiye kuri Yezu mu kimenyetso cy’inuma, ashushanya wa mwuka w’Imana wahuhiraga hejuru y’isi ikiri ikivangavange (Intg 1,2).
Mu byukuri kubatizwa kwa Yezu ni iremwa rishya rya muntu. Kuko Yezu n’ubwo bwose ari Imana, n’ubwo bwose ari umuremyi wa byose, yemeye kwishyira mu mwanya w’ibiremwa kugirango muri we byongere biremwe bundi bushya.
Ruriya ruzi Yezu yabatirijwemo, ni hamwe umuryango w’Imana waruhukiye uvuye mu Misiri. Mu yandi magambo Yezu mu kuhabatirizwa, yashakaga kongera kubyutsa wa muryango w’Imana ariwo twebwe. Yezu ntabwo yemeye kujya mu mazi ya Yorudani ku girango yisukure, ahubwo kwari ukugirango abe ariwe uyasukura, ayatagatifuze kandi abere ko umuremyi wa Batisimu. Burya usanze umuntu yarohamye, byanga bikunda kugirango umutabare ni uko nawe umanuka muri ya mazi ukamugeraho, udatinye ko nawe wahasiga ubuzima, maze ukamufata akaboko ukamuzamura. Buriya Yezu yemera kubatizwa ni nkabyo yakoze.
Amasezerano ya Batisimu: Kwivugurura no kugendera mu Rumuri
Muri Batisimu ya Yezu Imana yiyunze n’abantu. Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, ngo “Ijuru ryarakingutse”. Niba ijuru ryarakingutse ni uko ryari rikinginze. Icyari cyararikinze buri wese yagitahura. Ni cya cyaha cy’Adamu.
Uyu munsi rero ijuru n’isi byiyunze. Birashoboka ko nanjye naba nari narifungiye umuryango w’ijuru, uyu munsi nanjye ndasabwa kureka za ngeso mbi zanjye zose, maze nongere mbe umukandida mu ngoma y’ijuru.
Bakiristu bavandimwe, icyo natwe dusabwa uyu munsi ni ukuba bashya mu buzima bwacu. Uyu munsi turasabwa kuvuka bundi bushya. Turasabwa kuvuka mu ijuru. Uyu munsi Yezu yadukinguriye ijuru. Bya bindi byose byari byaratumye tujya kure y’Imana, kuva uyu munsi nitubizibukire maze tube bashya.
Bavandimwe, kuri uyu munsi tuzirikana Batisimu ya Nyagasani turasabwa kongera kuzirikana ya masezerano yacu ya Batisimu ariyo Kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Twikebuke natwe, maze tuzirikane kuri Batisimu natwe ubwacu twahawe mu Butatu Butagatifu.
Muri Batisimu twahawe, twafunguriwe amarembo y’ijuru maze twinjira mu muryango w’abana b’Imana. Twahawe izina rishya twitwa abana b’Imana. Natwe twabwiwe iri jambo rigira riti”Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”. Mu maso y’Imana ntidusanzwe kuko turi abagenerwamurage hamwe na Kristu.
Batisimu yatugize ibiremwa bishya, idutera kwizihirwa n’Ijuru, itubohora inzu y’imbohe. Ese bavandimwe tujya tuzirikana agaciro dukesha iryo Sakaramentu Ritagatifu?
Uyu munsi nutubere uwo kuvugurura amasezerano twagiriye muri Batisimu, maze twongere dukongeze Urumuri rwa Kristu twacaniwe, maze twongere tugendere mu nzira izira umwijima kuko Rumuri rutazima yaje kutumurikira.
Yezu Kristu umucunguzi duhabwa, ntitugahweme kumusa kutuvugurura ngo tube bashya maze tuzabane na we mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments