INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 22 January 2026 at 19:04

Amasomo:Iz8,23-9,3;Zab 26(27);1Kor1,10-13.17;Mt4,12-23

Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Tugeze ku cyumweru cya gatatu mu byumweru bisanzwe by’umwaka A. Amasomo matagatifu Liturujiya yaduteganyirije araturarikira kongera kurangamira Yezu Kristu “Rumuri rw’amahanga”.

Mu Isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aratugezaho ubutumwa bw’amizero. Yahanuriraga mbere na mbere Abayisraheli bari batuye mu turere twari mu majyaruguru ya Palestina n’utundi twari mu burasirazuba bwa Yorudani. Ngo muri utwo turere Abayisraheli nta mahoro bari bahafitiye, kuko bari baturanye n’abanyamahanga benshi kandi n’Abanyashuru bagahora babatera. Umuhanuzi Izayi rero agahanurira izo ntara ko igihe kizagera zikabona agahenge, maze urumuri nyamwinshi rukarasira ku bahatuye: “Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho” (Iz 9, 1).

Ivanjili y’uyu munsi iratwereka ukuntu ubwo buhanuzi bwa Izayi bwuzurijwe muri Yezu Kristu. Koko rero Matayo, Umwanditsi w’ivanjili, aratubwira ko nyuma y’uko Yohani Batista atangwa, Yezu Kristu yatangiye ubutumwa bwo kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu.

Kristu ni Urumuri rumurikira abari mu mwijima

Bakiristu bavandimwe, ni koko Kristu aratwigaragariza nk’Umwami w’amahoro: amahoro ashushanywa n’urumuri ruzamurikira abagenderaga mu mwijima.

Nkuko twabibonye, Ubutumwa twumvise mu isomo rya mbere, Izayi yabugezaga ku banyagalileya bari barajyanwe bunyago bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa mu gihugu cy’abanyamahanga mu bari abanzi babo. Kuri bo cyari igihe cy’umwijima no kwiheba. Ariko dore Izayi abagejejeho inkuru nziza ko bagiye kubona urumuri, wa mwijima wari ubabundikiye ukavaho, ibyari bibashikamiye bikigizwayo. Arabereka ko urumuri ruje, akabereka ibyishimo, ko umuryango ugiye kuvanwa mu bucakara. Umuhanuzi Izayi arahanura ko uduce twose twayogojwe n’amahane, akajagari gaturuka ku rukundo ruke amaherezo utwo duce tuzabona amahoro; icyo gihe abari mu mwijima bazaganza mu rumuri nyakuri kandi nyamwinshi, aribyo umuhanuzi Izayi agereranya na wa munsi w’Abamadiyani; ari wo wa munsi utazibagirana Gidewoni yatsinzeho Abamadiyani (Abacamanza 7,15-25): Batsinze ku bw’Uhoraho; abanzi b’abayisiraheri bisubiranyemo mu ngando yabo, buri muntu agatera inkota mugenzi we, maze bakwira imishwaro, abayisiraheri babigaranzura batyo. Ibyo byabaye igihe Gidewoni yari umucamanza w’abayisiraheli. Ku bw’Uhoraho rero byose birashoboka. Ibi biratwereka ko ikibi, ihohoterwa, gukozwa isoni n’ibindi bibi abantu bagirirwa bidashobora kutugiraho ijambo rya nyuma. Ijambo rya nyuma kuri twe rifitwe n’Imana yatwiremeye yonyine.

Amacakubiri ni Ikimenyetso cy’umwijima mu Bakristu

Bakiristu bavandimwe, kimwe mu bintu bigaragaza ahantu shitani yashinze ibirindiro n’ahantu abantu bari kure y’umukiro Kristu atuzanira ni amacakubiri, kutavuga rumwe, amakimbirane n’ibindi bisa nk’ibi.

Mu isomo rya kabiri, twumvise ukuntu Pawulo ababajwe no kubona ko, aho kugira ngo bagume mu bumwe bw’ukwemera kumwe muri Kristu, abanyakorinti batangiye kwicamo uduce dushyamiranye, ibi bikaba ari uguha icyuho umwanzi. Rimwe na rimwe natwe tuba wa muryango uri mu mwijima. Uwo mwijima turawuzi neza : umwijima w’icyaha, inzangano, n’ibindi byinshi tuzi biriho muri iki gihe biduhuma amaso bikadushyira kure y’Imana. Muri uwo mwijima kandi hariho n’uriya twumvise Pawulo intumwa yamagana mu isomo rya kabiri : umwijima w’amacakubiri mu bakristu. Abakristu b’i Korinti bari bifitemo amacakubiri, amakimbirane no kwicamo ibice… mbese bamazwe n’amacakubiri. Biciyemo uduce dushyamiranye kandi bagombye kurangwa n’ubumwe bushingiye ku kwemera kumwe muri Kristu. Umwe ati “Jyewe ndi uwa Pawulo!” Undi ati “Jyewe ndi uwa Apolo!” Undi ati “Jyewe ndi uwa Kefasi!” Undi ati “Jyewe ndi uwa Kristu!” (1 Kor 1, 12). Pawulo mutagatifu na we arabereka ko bagomba kwisubiraho.

Bavandimwe, nkuko ubutumwa bw’Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abakristu twizihiza buri mwaka bukunze kubigarukaho, abakristu ntitugomba guhwema kuzirikana kuri iki kibazo cya Pawulo: “Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice?” (1 Kor 1, 13). Turasabwa gufata umugambi wo gukomeza kubaka ubumwe bw’abemera Kristu kugira ngo isi imenye koko ko ari We watumwe n’Imana (Yh 17, 23). Yezu ati “Nimwisubireho…”. Natwe nitwakire iyo mpuruza. Yezu waje adusanga; Yezu waje kubana natwe; Yezu-Imana-turi-kumwe, aradusaba kwisubiraho.

Ni bwo buryo buzadufasha kumwakira no kwakira ingabire adusangiza yo kuba koko abana b’Imana. Ngo abamwakiriye bose “yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana; abo ni abemera izina rye” (Yh 1, 12). Nitwisubireho tugendera kure icyitwa amacakubiri cyose. Nitwisubireho kandi twemera kuba intumwa z’ubumwe n’amahoro, haba mu bemera Kristu bose ndetse no mu bo tubana, no mu bo dusangiye ubutumwa umunsi ku wundi.

Pawulo intumwa arahamagarira buri wese gutera indi ntambwe akagira imyumvire mizima. Kuba warabatijwe na runaka cyangwa uriya ibyo ntacyo bitwongerera. Ahubwo twese tugomba guhurira iruhande rwa Kristu wabambwe ku musaraba agapfa agahambwa akazuka. Ni we wenyine rumuri ruzadufasha kuva muri wa mwijima utubundikiye. Abakristu rero twagombye guhuza ibitekerezo, tukirinda kwicamo ibice, ahubwo tugahuza imitima n’imigambi, ngurwo urukundo, ngubwo ubukristu nyabwo, ngicyo icyazanye Kristu kuri iyi si, ni ukwigisha abantu kubana neza, gutanga amahoro n’ibyishimo.

Guhamagarirwa kwisubiraho no gukurikira Kristu

Kugira ngo tugire ubumwe, tugire amahoro, tugomba kwisubiraho nk’uko tubyumva mu Ivanjili ya none. Tugomba kwisubiraho, tukiyambura ibikorwa by’umwijima maze tukikwiza ibikorwa by’urumuri. Turasabwa gusiga ibituziga byose, ibiduteranya bikanadukerereza mu rugendo rwacu rugana Imana, mbese turasabwa gutera ikirenge cyacu mu cy’abigishwa ba Yezu Kristu: Ngo akibahamagara bamwe basiga inshundura zabo, abandi basiga ubwato bwabo maze bakurikira Yezu.

Ibi biradusigira inyigisho ikomeye cyane kuko mu by’ukuri aba bigishwa basize ibikoresho by’ingenzi bakoreshaka bashaka amaramuko yabo hamwe n’ibitunga imiryango yabo. Kubisiga rero ni uko bari bizeye ko uwo bakurikiye ntacyo bazamuburana, kandi ni byo koko. Natwe rero ntitugaterwe ubwoba n’ejo hazaza, ngo tube twahemuzwa no gushaka bikabije ibyo turya, ibyo tumwa, ibyo twambara, ibyo kwiga… gusumbya uko dushakashaka umukiro, uko dushakashaka kugororoka ari imbere y’Imana ari no kuri bagenzi bacu.

Bavandimwe, nk’uko twabyizihije ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Ni we Rumuri rw’ubuzima bwacu kandi ni we Rumuri rw’imitima yacu. Ni We koko wadukuye mu mwijima w’urupfu, igihe adupfiriye ku musaraba maze atwinjiza mu rumuri rw’iyobera ry’ukuzuka kwe. Ni We wadukuye mu mwijima w’ubujiji, atumenyesha Data kandi atugezaho Inkuru Nziza y’Umukiro. Ni We watwamuruyeho umwijima wo kuyobagurika, atwereka inzira nyayo igana ijuru. Ni We wadukuye mu mwijima w’urwango n’amacakubiri, igihe asenye urukuta rwatandukanyaga bene muntu akoresheje umusaraba we, nuko akaduhuriza mu muryango umwe w’abana b’Imana (Ef 2, 14-19).Nguwo rero uwo tugomba gukurikira no kugurikiza mbere na mbere.

Bavandimwe, itora rya Yezu twumvise mu Ivanjili, natwe riratureba. Nyuma y’ibinyejana makumyabiri birenga, haracyari imwijima ubundikiye isi. Hari ugushyira ubutunzi hejuru ya byose, hari inzangano, ihohoterwa, akarengane n’ibindi, ibyo byose bikarushaho gushyira iyi si yacu mu mwijima, mu icuraburindi. Na none kandi hakabaho n’umwijima w’abantu bababajwe n’indwara zitandukanye n’ubumuga butandukanye. Ugasanga umuntu arinuba yibaza impamvu byamubayeho akiheba akigunga. Nyamara ahongaho, muri iyi si yacu uko imeze ni ho Yezu Kristu adusanga, ni aho duhurira na we. Arahari ariko ikibazo cyacu ni uko akenshi twebwe tuba twibereye ahandi amaso yacu akaba mu mwijima w’umubabaro no kwiheba.

Turahamagarirwa kuba abahamya b’Urumuri mu isi y’iki gihe

Ubutumwa Yezu atugezaho uyu munsi ni ubutumwa bw’amizero, ubutumwa budukingurira amarembo, bukaduha kuva mu mwijima tugana mu rumuri. Urumuri tugomba no kugeza ku bandi, abo bose bakiri mu mwijima. Yezu atora intumwa ze, ntiyatoye abantu b’ibihangange kuko bazi ubwenge cyane, bafite ibindi barusha abandi cyangwa babishoboye kuruta abandi. Icyo abasaba gusa ni ukwemera kumukurikira ngo abashe guhura n’abantu bose. Bazahura n’abababajwe n’ingorane z’amoko yose, babagezeho inkuru nziza y’umukiro, ubwo Ingoma y’Imana izaba yamamajwe. Ngurwo rero rwa rumuri nyamwinshi rwahanuwe na Izayi, urumuri tugomba kwakira mu buzima bwacu kandi tukarugeza no ku bandi bose badukikije. Hari abahawe ubwo butumwa ku buryo bw’umwihariko : abasaserdoti, abakateshiste, abashinzwe iyogezabutumwa n’abandi. Ariko ubwo butumwa ntabwo ari umwihariko wa bamwe gusa, kuko Kristu ahamagara buri wese ngo amutume kujyana Inkuru nziza kugeza ku mpera z’isi, aka ya Ndirimbo ngo Yezu araduhamagara twese, arashaka ko tumubera abahamya mu bantu.

Bakristu bavandimwe, twese kuri iki cyumweru twahuriye hamwe kugira ngo tuvome ku isoko y’urukundo ruturuka ku Mana, dusangire Ijambo ryayo n’Ukaristiya ntagatifu. Dusabe rero Nyagasani ngo aduhe imbaraga n’ingabire dukeneye mu butumwa adushinga hano ku isi. Tumusabe kugira ngo we Rumuri rw’isi, we Rukundo ruzima ashyire mu mitima yacu urumuri rwa Roho we w’urukundo, atwirukanemo umwijima wose, nuko nk’abemera turusheho kunga ubumwe natwe tubere isi urumuri muri iki gihe cyacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador