Amasomo: Iz 49,3.5-6; Zab 39(40); 1Kor1,1-3; Yh1,29-34
Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, turi ku cyumweru cya kabiri gisanzwe cy’umwaka A. Muri icyi cyumweru cya mbere turangije, twazirikanye Yezu mu Ivanjili ya Mariko watangiye ubutumwa bwe yigisha ko igihe kigeze, ingoma y’Imana ikaba iri rwagati mu bantu bakazayakira babikesha kwisubiraho no kwemera Inkuru nziza. Twabonye kandi Yezu Kristu utora intumwa zizamubera abahamya: abo ni nka Petero, Andereya, Yakobo, Yohani na Levi (Matayo), twabonye Yezu ukiza Nyirabukwe wa Petero, akiza umubembe kandi akirukana roho mbi. Twabonye Yezu ukiza indwara n’ikitwa ubumuga cyose. Twabonye ukwemera kw’abantu bashyikiriza Yezu Kristu umurwayi ngo amukize bagombye gupfumura igisenge cy’inzu itari iyabo kuko bazi neza ko ntakiruta ubuzima bw’umuntu.
Kuri iki cyumweru cya kabiri, mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi aratubwira ukuntu umugaragu ukomeye wa Nyagasani azaba urumuri rw’amahanga. Uwo mugaragu ni Yezu Kristu. Pawulo Intumwa arabishimangira atubwira ko YEZU ari We watuzaniye urumuri rw’ubutungane. Urwo rumuri rukomeza kuba muri Kiliziya, yo ifite ubutumwa bwo gukomeza kwerekana no guhamya Kristu mu rugero rwa Yohani Batista.
Ubutumwa bw’ihumure n’agaciro ka muntu mu maso y’Imana
Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru araduha ubutumwa bw’ukwizera kudasanzwe. Twumvise mbere na mbere isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Kugira ngo tubashe kuryumva neza, nitubanze twiyumvishe neza abantu uyu muhanuzi yabwiraga : dutekereze umuryango wajyanywe bunyago mu gihugu cy’amahanga, abantu bari bafashwe nabi, bahora batukwa buri gihe. Iyobokamana ryabo ryarateshejwe agaciro, amezi menshi n’imyaka myinshi bakabafata nk’aho atari abantu nk’abandi, n’ibindi byinshi bibi bakorerwaga. Ariko noneho bahawe ihumure, bumva ijambo rishyashya kuri bo, bibutswa ko bafite agaciro mu maso y’Imana, ko baremewe kuyikorera no gukizwa na yo. Ndetse birushijeho, bibutswa ko bahamagariwe na bo kugeza uwo mukiro ku bandi. Imana ibamenyesheje ko yabageneye kuba urumuri rw’amahanga, kuri ubwo buryo, umukiro ukazagera ku mpera z’isi. Bavandimwe, twese n’abaciye bugufi, bariya dukunze gusuzugura, buri wese afite agaciro gakomeye mu maso y’Imana.
Iyi nkuru nziza umuhanuzi Izayi azanye, ije isanga abantu bari bihebye, abantu banyanyagiye mu bihugu by’amahanga, batagihabwa icyubahiro gikwiye muntu, batagifite uburenganzira ku muco wabo n’ukwemera kwabo, bari kure y’iwabo, batazi niba bazatahuka cyangwa n’igihe bazatahukira. Ariko uyu munsi, abo bari abacakara bumva inkuru nziza itangaje ibereka ko bafite agaciro mu maso y’Imana. Ni inkuru nziza y’ukwizera ku bafite ibibazo bitandukanye muri iki gihe. Baba abatereranywe, baba abahunze ibihugu byabo,baba abari mu buroko n’abandi. Imana ibakunda bose uko bari. Na bo kandi bagahamagarirwa kugeza umukiro ku mpera z’isi. Kandi koko ibi bibaho no muri iki gihe : abahoraga mu mwijima w’ibiyobyabwenge, mu businzi, mu ngeso mbi zitandukanye, iyo bahuye na Yezu Kristu, ubuzima bwabo burahinduka. Muri bo abenshi ni bo babaye abahamya n’intumwa z’ibitangaza by’Imana.
Inkuru nziza y’ukwizera ku bantu bose
Iyo nkuru nziza kandi ni yo twumvise Pawulo Mutagatifu abwira abakristu b’i Korinti. Twibuke ko iri koraniro ry’abakristu b’i Korinti bari baravuye mu banyamahanga, babandi bafatwaga nk’abapagani, nk’abatazi Imana. Muri abo bakiriye ubukristu bagahinduka, hari harimo abantu baciye bugufi, hakabamo kandi n’abantu bari ibikomerezwa. Muri abo bose Ivanjili yamamajwe iwabo na bo baba abigishwa bakurikira intumwa za Yezu Kristu. Ibi bikatugaragariza ko Imana ihamagarira buri wese ubutagatifu, harimo ndetse na bariya kenshi ducira urubanza tukavuga ko bari kure yayo. Ni yo rero idusukura ikadushyira ku ruhande, ikatugira umwihariko wayo ikatwohereza mu isi.
Yohani Batisita ahamya Yezu nka Ntama w’Imana uje gukiza isi
Mu ivanjili ya none turahishurirwa uwaje kuzuza icyo gikorwa cyo kuducungura no kuduha ubwigenge bw’abana b’Imana. Ni Yohani Batisita umutwereka. Iyo yemeza ko atari azi mwene wabo, mubyara we Yezu, ibi birashaka kutwereka amayobera akomeye ya Yezu Kristu. Ashobora kuba yari azi mubyara we ariko atazi ko ari we Kristu. Burya ngo umuntu wese aba arimo abandi nka bane (uwo azi n’abandi bamuziho, uwo yiyizimwo abandi batazi, uwo bamuzimwo we atiyiziho, n’uwo atiyiziho n’abandi batamuziho). Koko rero byabaye ngombwa ko Roho Mutagatifu aza ku ruzi rwa Yorudani kugira ngo abantu bamenye kandi basobanukirwe ko Yezu ari wa mucunguzi wari warahanuwe. Ni uko Yohani Batisita abona muri Yezu wawundi wikorera icyaha cy’isi kugira ngo agikize, agikureho (Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu).
Maze Yohani Batisita ahamya ko Yezu ari we Mwana w’Imana Imana ikunda byimazeyo.
Bakristu bavandimwe, mu masomo yo kuri iki cyumweru twafata iyi ngingo y’ingenzi: “Ni koko dufite agaciro gakomeye imbere y’Imana”. Iri jambo rikwiriye kuba mu mutima wa buri mukristu. Yego hari byinshi bituvangira mu buzima bwacu: ubukene, gushidikanya, ibyaha…, ariko mu maso y’Imana ntabwo dufite urwitwazo rwo kutizera. Ngubwo ubutumwa bw’ukwizera bukomeye ku bantu babayeho mu buzima bugoye, abari mu karengane hirya no hino ku isi, abumva barateshejwe agaciro kubera uburwayi cyangwa ubumuga, n’ibindi cyangwa n’abandi.
Guhamya Kristu mu buzima bwa buri munsi bijyana no guhinduka
Bavandimwe, Yohani Batista yita Yezu Ntama w’Imana uje gukuraho icyaha cy’isi, kubera impamvu ebyiri. Mbere na mbere ni ukutwibutsa ko Yezu ari we Mugaragu w’Imana wahanuwe na Izayi. Ni We ntungane yikoreye ibyaha by’abantu maze yitura se ak’intama batangaho igitambo. Impamvu ya kabiri ni uko Yezu ari We Ntama nyakuri ya Pasika ironkera umuryango mushya ugucungurwa, nk’uko isangira rya kera ry’intama ya Pasika ryibutsaga Abayahudi iby’Imana yabakoreye igihe ibavanye mu bucakara bwa Misiri. Bavandimwe, turusheho kubona, kumenya no guhamya Ntama w’Imana, tumusabe akize ibyaha byacu byose n’iby’isi yose.
Yohani yabaye umugabo uhamya Kristu yemeza ibyo yabonye ariko ubwo buhamya ntibwamworoheye na gato. Abigishwa be bahise bamuta bikurikirira Yezu. N’uko we asubira inyuma ngo abise Yezu. Twibuke aho yagize ati:” Ni we ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi”. Yohani yerekanye Yezu abwira Rubanda ati:”Dore Ntama w’Imana”. Rubanda rumaze kumenya Yezu Yohani arafungwa ndetse baramwica.
Bavandimwe, kuba umuhamya weruye wa Kristu ntibyoroshye. Icyakora birashoboka. Kuva mu ntangiriro za Kiliziya twagiye twumva abahamya benshi ba Kristu ari bo intumwa n’abazizunguye, abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki. Babaye abahamya b’inyigisho n’imigani bumvise,baba abahamya b’ibitangaza babonye, baba abahamya b’urupfu rwe n’izuka rye. Bahamya ko ari muzima ko yababonekeye, akaba ari Nyagasani wicaye mu Bwami bw’ijuru aho azava aje gucira imanza abazima n’abapfuye. Ibyo byose bahamije tubisanga mu bitabo by’Inkuru nziza, mu mabaruwa bandikiwe abakristu no mu nyigisho z’uruhererekane. Koko rero ubuhamya bwabo bwagaragariye mu magambo bavuze, mu migirire yabo y’ukwemera n’urukundo ndetse bamwe bemera gupfira uwo bahamya.
Bavandimwe, ntagushidikanya ko no muri ibi bihe byacu hariho abahamya ba Kristu. Muri bo harimo Abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni , abiyeguriyimana n’abalayiki. Hari ndetse n’abandi tutajya twibuka nk’abakateshiste, abakuru b’uturere tw’ubutumwa n’imiryangoremezo n’ab’imiryango y’Agisiyo Gatolika, inteko itabarika y’ababyeyi bahamya Kristu mu magambo ndetse ayo magambo akinjira mu ngo nyinshi kugira ngo imigirire y’abazituye irusheho kuba myiza. Yezu Kristu ntiyamamazwa mu magambo gusa. Hari n’ibindi bimurikira abantu bigatuma bamenya Kristu; Nka Kiliziya dusengeramo nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu bahujwe n’umubyeyi umwe, Ijambo ry’Imana twumva, amasakramentu duhabwa, ubushyinguro bw’Ukaristiya, umusaraba, amashusho, amashapure, imidari n’ibindi byinshi bihamya Kristu n’Ivanjili ye.
Kwitangira isuku mu Kiliziya n’ubundi bufasha, ubuhanga mu ndirimbo, imyenda ya liturujiya ndetse n’iyo abantu bambara muri rusange, ubwitonzi bw’abakoranira mu Kiliziya. Ibyo byose byerekana ko turi abahamya ba Kristu. Hari kandi n’abahazwa, abicuza, abahana imbabazi, umukristu udatandukana n’uwo bashakanye, abatabandwa,bataraguza, badaterekera, abashima kandi bagashimira. Abo bose bahamya Kristu. Bavandimwe, tube abagabo bahamya Kristu iwacu tumenye ibyo dukora n’uwo duhamya. Ibyago ntibizabura ariko ubuzima bwa Kristu buzaganza.
Kuri iki cyumweru, turasabwa guhindura indoro yacu, tukigana indoro y’Imana. Impuhwe zayo ntizigira urugero. Abaciye bugufi, abato n’abakene bafite umwanya ukomeye mu mutima w’Imana. Ibyo ni byo tugomba kwigana tukagira umutima wita kuri abo bose ntibibe gusa mu magambo ahubwo bijye no mu ngiro. Ibihe birahita, bigasimburana ku buryo bunyuranye. Ariko ikidahita ni urukundo ruhoraho Nyagasani agukunda. Buri mwaka akuzigamira ibyiza byinshi binyuranye bijyanye n’igihe cyo kubaho aba akongereye. Akwibutsa kumushakashaka ubutarambirwa kugeza umubonye.
Bavandimwe mu kwanzura reka twifashishe amagambo meza ya Pawulo Mutagatifu twumvise mu isomo rya kabiri: “Ineza n’amahoro biva ku Mana umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe mwese!”Amen.
Add comment
Comments