INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 28 GISANZWE, UMWAKA A

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo y’iki cyumweru araduha ubutumwa bw’amizero. Aratwumvisha neza ko Imana itaturemeye agahinda, ahubwo yaturemeye gusangira nayo ibyishimo n’umunezero. Kuko Imana ari umutegetsi w’ibiremwa byose, itumira amahanga yose guhazwa n’ibyo yabateguriye. Abantu baremewe kwishimana no gusangira n’Imana. Mu gusangiza abantu ibyishimo, Imana itumira amahanga yose mu bukwe yifuza ko nta n’umwe wakwiheza kandi bakaza bambaye umwambaro w’ubukwe.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 27 GISANZWE, UMWAKA A

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru aradufasha kugaruka ku ngingo y’Ubudahemuka. Ubwo budahemuka tubwirwa buragaruka cyane, bugaragaza umubano w’Imana na muntu, aho muntu mu mateka yagiye agaragarwaho n’ubuhemu mu gihe Imana yo yagiye iba Indahemuka ikamugaragariza urukundo ku buryo bwose nk’uko tubibona mu kigereranyo cy’uko umuzabibi witabwaho na nyirawo.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 26 GISANZWE, UMWAKA A

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 26 Gisanzwe A, aratangira asubiza ikibazo bamwe basigaranye ugendeye ku ivanjili yo ku cyumweru gishize, aho Umwami nyir’imizabibu mu guhemba abazindutse/ imbonera kimwe n’abakererewe/indangare/abanyabyaha baketse ko abera. Mu by’ukuri Imana ntibera ahubwo  nitwe dushobora kubera cyane iyo tureba ibintu uko bitari. Intungane iretse ubutungane bwayo ikishora mu ngeso mbi, izarimbuka izize ubugiranabi bwayo nk’abanyabyaha bose; ariko umunyabyaha wisubiyeho akagendera mu nzira nziza azabaho abikesha uko kwisubira. Ni ubutumwa bukomeye duhabwa mu masomo matagatifu y’iki cyumweru, byose bigashyigikirwa no kwicisha bugufi ku rugero rwa Kristu Yezu.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 23 GISANZWE, UMWAKA A

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya 23 gisanzwe, Umwaka liturjiya A. Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aradufasha kuzirikana ku ngingo yo gukosorana bya kivandimwe. Buri wese ashinzwe buri wese, nta ntibindeba kandi ntabyo kwibwira ko usenya urwe umutiza umuhoro, abandi ngo uwiyishe ntaririrwa. Gusa kwakira abadukosora biratugora kandi biri muri kamere muntu tugomba gutsinda dufashijwe na Roho w’Imana. Abenshi bibwira ko ari beza abandi ari babi; ku buryo niyo agize agatima ko kukugira inama ashobora gutuma uhindana kurusha uko wari umeze; gusa iyo harimo urukundo rw’Imana rumwe rutaronda cyangwa ngo rubogame byose birakunda kandi bigatungana.

Read more »