Amasomo: Iyim 22,20-26; Zab 17(18); 1Tes1,5c-10; Mt 22, 34-40
Kunda Nyagasani Imana yawe, ukunde na mugenzi wawe
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri iki cyumweru cya 30 Gisanzwe rirongera kutwibutsa ko urukundo arirwo ruhatse byose. Kuko Imana ari urukundo, ibyo yaremye byose cyane twe yaremye mu ishusho ryayo twaremwe muri urwo rukundo kandi dutegekwa kubaho mu rukundo kugirango hato tudashinguka aho dushinze tugashira. Ng’aho aho amategeko yose n’inyigisho z’abahanuzi bitwerekeza.
Uhoraho arengera abatishoboye kandi akaduhamagarira kubagirira neza
Mu isomo rya mbere turumva Uhoraho ategeka umuryango we kutarenganya abatishoboye nk’uko amategeko abigena. Ayo mategeko tubwirwa na mbere y’itorwa ry’Umuryango wa Israheli yahozeho. Igishya dusanga mu itegeko rya Musa mbere na mbere ni uko ari itegeko ryubakiye ku Mana umucunguzi wa muntu kandi rigatangwa mu izina ry’Imana. Ikindi ni uko ari itegeko ridusaba ubutabera ku bavandimwe bacu twishyira mu mwanya wabo: “uzakunde mugenzi wawe nka we ubwawe”. Kwishyira mu mwanya w’umusuhuke, umupfakazi, imfubyi,ukugujije n’abandi baciye bugufi imbere yawe, bituma wumva ko aho kubakandamiza usabwa kubagirira neza ugiriye Imana yabaremye, kuko yo itazihanganira umugiranabi kandi ibereyeho kurebera abantu nk’abo; dore ko amategeko yose abereyeho kurengera abanyantege nke. Turashishikarizwa kwirinda kugira nabi cyane abo tubona nk’insuzugurwa mu maso yacu kuko na bo ari ishusho nzima y’Imana Umuremyi akaba n’Umubyeyi wa twese.
Umwanditsi wa Zaburi tuzirikana kuri iki cyumweru araturatira ubwo bugiraneza bw’Imana mu gisigo cyiza ati: “ Uhoraho ndagukunda, wowe mbaraga zanjye! Ni we Rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye, ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo, akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda.” Iyi zaburi bayitirira umwami Dawudi bagendeye ku bihe bikomeye yanyuzemo mu ntangiriro y’ingoma ye, aho yadwanyijwe n’abanzi benshi barimo ndetse n’umwami Sawuli yasimbuye ku ngoma; Uhoraho akamukiza abo bose akamuha gutsinda. Na we ati “Uhoraho ni Urutare mpungiramo”, yibuka igihe yacikiraga abanzi be mu rutare bamumereye nabi akarwihishamo ku bubasha bw’Uhoraho ntagire icyaba. Bavandimwe buri wese agiye mu mateka y’ubuzima yanyuzemo yagira uko avuga Uhoraho, n’ikigereranyo yatanga akurikije aho yamukirije, ntitukibagirwa kwirata Uhoraho ngo usange twirata ibintu n’abantu kandi ari We wabiteretse aho twabisanze ngo abyifashishe adukize. Uko uhoraho yarengeye abakera tubwirwa n’ibitabo bitagatifu ni ko natwe aturengera kuko atwitayeho kandi adukunda byahebuje. Ni Koko urutare rurinda ababisha bacu si kimwe n’Urutare ruturinda twebwe: ababisha bacu ubwabo nibo baca urwo rubanza (Ivug 32,31).
Mu ibaruwa yandikiwe abanyatesaronike twumvise mu isomo rya kabiri, Pawulo arashima umwete abo bakristu bagize wo kuzibukira ibigirwamana bakegukira Imana nzima muri Yezu Kristu. Bahisemo kuzibukira inyigisho z’amanjwe zabahumaga umutima begukira Inkuru Nziza y’umukiro none baganje muri Kristu bishimiye gutegereza amaze ye mu ikuzo nta gihunga. Uwo muryango w’Imana kubera ko wafunguye umutima ukemera inyigisho z’intumwa Pawulo, bagabiwe ingabira yo Guhinduka bemera Inkuru Nziza kandi benshi muri bo bari abapagani. Ni Urugero rwiza baduha, natwe dusabirane kurukurikiza. N’ubwo abenshi muri iki gihe bitwa abakristu, hari ubwo usanga ubuhamya bwa gikristu bugaragara kuri mbarwa. Ubukristu duhora twibutswa ko atari izina ahubwo ari ubuzima dore ko vuga numve irutwa na Kora ndebe maze Baho ikabiruta byose.
Gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe niryo tegeko riruta ayandi
Mu ivanjili igaruka kuri rya tegeko ry’urukundo; nyuma yo kwakirwa i Yeruzalemu nk’umwami no kwirukana abacuruzi mu ngoro y’Imana y’i Yeruzalemu; Yezu mu gusobanurira abafarizayi bamubajije inkomoko y’ububasha bwe yifashishije imigani itatu ariyo: Umugani w’abahungu babili (Mt21,28-32) , uw’abanyamizabibu b’abahotozi (Mt21,33-46) n’umugani w’ubukwe (Mt22,1-14). Kubera ko muri iyo migani ari abafarizayi n’abigishamategeko yavugaga kandi nabo ubwabo bari bazi ko aribo avuga, uko yabasubizaga n’ibyo yakoraga byatumaga barushaho kumutinya no kumugirira ishyari bityo bakarushaho no kumwanga. Niyo mpamvu bakundaga kumugisha impaka kugirango babe bamufatira mu magambo.
Yezu rero yarabasubizaga ariko ntibaburaga gukomeza kumwiyenzaho. Nibwo rero mu kubona ko Yezu yari amaze kuziba akanwa k’abasaduseyi babandi batemerega ko izuka ribaho, abafarizayi bohereje umwe muri bo wari uzi amategeko cyane kugirango amubaze “Itegeko riruta ayandi”.
Mu byanditswe bitagatifu abayahudi bagenderagaho, bari bararambuye amategeko agera ku ngingo 613. Ayo mategeko niyo Yezu yasanzeho, n’uko uko yarushagaho kumenyekana no guhindura benshi aho yanyuraga yigisha akora n’ibitangaza, abari bamenyereye kunyunyuza imitsi ya rubanda bitwaje inyigisho z’amategeko barushaho kumwishyiramo. Kiriya kibazo bamubajije, kiri mu bibazo babazaga uwashakaga kwinjira mu rwego rw’abigishamategeko. Ntabwo ari ikibazo cy’umuntu ushaka kumenya. Bari bagamije kwereka rubanda ko Yezu atari umwigisha w’ukuri.
Yezu mu gusubiza ati: “Uzakunde Nyagasani Imana yawe…”Mu by’ukuri amategeko yose bari barahawe bagombaga kuyakurikiza kugirango bagire ubuzima (Ivg4,6; 6,17; Lv19,37). Kubaza ikibazo cy’itegeko risumba ayandi ni ugutega umutego Yezu kuko yose bayahawe n’Imana kugirango bayakurikize uko yakabaye. Yezu wari uzi uburyarya bwabo mu mategeko yabo nta na rimwe yakuyeho, ahubwo yayabumbiye hamwe mu itegeko ry’urukundo nk’uko Musa yari yarabibwiye umuryango w’Abayisiraheli (Ivg6,5). Akaba ari amagambo atangira isengesho Abayahudi bavugaga gatatu mu munsi. Aha rero Yezu asubiza umwigishamategeko ko itegeko riruta ayandi yose ari ugukunda Imana kuruta byose. Arashaka nanone kwereka Abafarizayi ko Imana bayihunga aho iri bakayishakira mu mategeko kandi Yo ubwayo yaraje gutura muribo rwagati( Za3,15).
Urukundo nyarwo ni urukunda Imana kandi rukitangira abavandimwe
Uyu mwigishamategeko wabajije itegeko risumba ayandi, Yezu aho kumubwira itegeko rimwe yashakaga, yamuhaye abiri. Irya kabili rero risa ni irya mbere: “Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Lv19, 18b). Icyo Yezu yashakaga kuvuga n’uko tudashobora gusimbuza itegeko ry’Imana irindi tegeko. Ntabwo bihagije gukunda Imana gusa. Kuri Yezu ntabwo hari itegeko rimwe riruta ayandi ahubwo hari amategeko aruta ayandi: gukunda Imana no gukunda Mugenzi wawe. Ntabwo rero tugomba gukunda Imana gusa cyangwa abavandimwe bacu gusa. Tugomba kugira urukundo ruzamuka rukagera ku Mana ndetse n’urutambika rusanga abavandimwe bacu.
Nk’uko ku musaraba hari ibiti bibili; kimwe gishinze mubutaka kugera mu kirere n’ikindi gitambitse, Yezu ubwe ku musaraba yerekana iryo tegeko akunda se akemera gupfira inyoko-muntu aho iva ikagera. We utarangwagaho icyaha na kimwe yapfiriye abanyabyaha ! Mu by’ukuri umwigishwa nyawe wa Yezu ni ukurikiza ayo mategeko yombi : urukundo nyarwo rw’Imana n’ urwitangira abavandimwe. Kuri Yezu, umuntu nyawe ni ukunda Imana kandi agakunda na Mugenzi we. Ni na byo bigaragara mu mategeko cumi y’Imana, aho atatu ya mbere areba umubano wacu n’Imana, arindwi ya nyuma akareba umubano wacu n’abavandimwe bacu. Ingano ya buri kiciro 3/7 birisobanura kuko urukundo dukunda Imana rugaragarira mu rwo dukunda abavandimwe bacu.
Bavandimwe rero, niba dukunda Imana dukunde n’abavandimwe bacu, kuko umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana kandi akanayimenya. Mutagatifu Agustini ati: “Kunda maze ukore icyo ushaka”. Ntitukagire rero icyo dukora tubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza ahubwo ibyacu byose tujye tubikorana urukundo, ng’ayo amategeko n’ibyo abahanuzi bavuze. Dusabirane kubyubahiriza twisunze Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari Ntagatifu.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments