INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 29 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 17 October 2026 at 12:03

AMASOMO: Iz 45, 1. 4-6; Zab 95(96); Tes 1, 1-5b;Mt 22, 15-21

IBY’IMANA, MUBISUBIZE IMANA

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, turi ku cyumweru cya 29 Gisanzwe, amasomo tuzirikana kuri iki cyumweru aradufasha kumenya uko tugomba kwitwara mu gusubiza Kayizari ibya Kayizari, no gusubiza Imana, iby’Imana, bishushanya ubutegetsi bw’abantu n’ubw’Imana.

Mu Isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aratubwira uburyo Imana yifashishije Sirusi yagaruye umuryango wa Israheri mu gihugu cyawo. Uwo mwami w’umupagani aragaragazwa nk’igikoresho cy’Imana kugira ngo irokore umuryango wayo.

Imana ni yo soko y’ububasha bwose

Bavandimwe, Twibuke ko umwami wa Babiloni Nabukodonozoro yari yarasenye Isiraheli akajyana abaturage bunyago ahagana mu mwaka wa 587 mbere ya Yezu Kristu. Uwo mwani yarabateye, asenya Ingoro y’i Yeruzalemu, abajyana ishyanga ababuza gukomeza Iyobokamana yabo. Babaye ishyanga mu kangaratete kugeza ubwo biheba. Ariko ahagana mu myaka ya 539, Sirusi Umwami w’Abaperisi, arahagoboka. Uhoraho yigaragarije Sirusi, aramwibwira kugira ngo atazava aho yumva ko ibyo akora bikomoka gusa ku mbaraga ze za muntu: “Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa”. Ni ko byagenze Sirusi uwo yaratsinze maze ahesha ikuzo Imana akomorera Abayahudi basubira ku gicumbi gutaramira Imana ya Isiraheli. Ariya magambo y’Uhoraho twumvise ntabwo abwirwa umwami Sirusi gusa, ahubwo arabwirwa natwe b’iki gihe. Kuba turiho tubeshejweho n’Imana kandi niyo izi iyo tuva n’iyo tugana. Imbaraga iduha n’ububasha ibiduhera kuyisingiza dukora ibyiza kandi tugirira neza abavandimwe bacu tubifuriza ineza n’amahoro bituruka kuri Nyagasani Yezu. Ni byo Mutagatifu Pawulo abwira Abanyatesaloniki muri iriya nyandiko ya mbere y’Isezerano Rishya ati “tubifurije ineza n’amahoro.” Kwibuka abavandimwe bacu tubasabira, tubafasha tubereka urukundo rw’Imana, ni inshingano ikomeye twese dufite dufite muri iy’isi.

Yezu ahishura uburyarya bw’abamubaza iby’umusoro wa Kayizari

Mu ivanjili y’iki cyumweru turumvamo ubutumwa bukomeye, budufasha kumenya uko twitwara mu guha Imana ibyayo n’abategetsi b’isi bagahabwa ibibakwiye. Ni inyigisho duhabwa na Yezu Kristu ubwe mu gusubiza abigishwa b’Abafarizayi n’Abaherodiyani ku kibazo bari bamubajije bati: “ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo?” Yezu mu kubasubiza arabanza kuberurira ko ibyo barimo ari uburyarya ati: “ mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki?” umunyarwanda ni we witegereje na we ararikocora ati: “ burya hejuru y’ubwenge haba hari ubundi!”

Impamvu Yezu ababwira uko, ni uko kiriya bise ikibazo kitari ikibazo mu by’ukuri. Ni uburyarya, mbere na mbere kuko kiriya bagize ikibazo ntabwo muri icyo gihe ari ikibazo kuko cyakemuwe kera i Yeruzalemu. Uwakora ibinyuranye no gutanga umusoro w’umwami yaba anyuranyije n’itegeko, kuko hari haraciwe iteka ndakuka ryemeza umusoro w’umwami. Gutanga uwo musoro byarakorwaga kandi na Yezu ntiyigeze abirwanya ndetse na we yarawutanze.

Ahandi bibera uburyarya ni uko na mbere yo kuza bari babanje kujya inama yo kujya kumufatira mu byo avuga. Amagambo batangiza na yo imbere ya Yezu n’ukuntu muri icyo gihe batamuciraga akarurutega arabihamya ko ari uburyarya: “ Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu…” Ayo magambo asize umunyu ni ugusasira ibigiye gukurikiraho, basegurira umutego bashaka kumugushamo; kandi uwo mutego bari bizeye ko Yezu atawisohoramo ku buryo bubiri cyangwa bwanarenga. Ubwa mbere, arabuza abaturage gutanga umusoro washyizweho n’itegeko ukaba waratangwaga ku nyungu z’abakoroni b’abanyaroma, bityo bamurege ku buyobozi ko ari ikigomeke kandi akagumura rubunda, ni uko bamukanire urumukwiye babe bamwikijije. Ubwa kabiri, arigira umukangurambaga wa gasutamo, ashishikarize rubande gutanga umusoro, bityo atakaze ikizere cya rubanda yari itangiye kumubonamo umuntu w’Imana (Mesiya); itangire imushinje kuba icyitso cy’abakoroni ntabe akibonwamo Umukiza, kuko uwo bari bategereje agomba kuba ari umwami udafite aho abogamiye.

Ubutegetsi bw’abantu bufite aho bugarukira

Mu by’ukuri nk’abantu, bari babajije Yezu ntako batari bagize ngo bamutege umushibuka, gusa ngo umutego mutindi ushibukana nyirawo. Bari babonye uburyo bwo kumwikiza, dore ko ari umugambi bari bamaranye igihe ariko bakabura imbarutso. Twibuke ko iyi Vanjili igenda iganisha ku bihe bya nyuma bya Yezu i Yeruzalemu. Mu kubasubiza Yezu arabagaragariza ko uburyarya bwabo yabutahuye, ndetse n’imigambi bafite ayizi. Ntabwo abihimuraho ngo na we abatege imitego, dore ko nta na rimwe yigeze abigerageza nubwo benshi mu bafarizayi bamwegeraga ari cyo gusa cyabagenzaga. Iyo akora nka bo ntacyo yari kuba abarushishe, kuko bihabanye n’icyo Imana ishaka, yo muri Yo hari Urumuri rw’Ukuri rumurikira buri wese muri iy’isi, ari ababi n’abeza. Yezu ntasubiza umutego undi mutego, arasubiza nk’ubajijwe kandi agatanga igisubizo gikwiye.

Kiriya gisubizo atanga na cyo twagifata mu buryo nka butatu: mbere na mbere ati: “ ibya Kayizari, mubisubize Kayizari.” Mu kumuha ibye, niho hazamo n’umusoro. Ibyo bishaka kubigisha ko bagomba gufata uwo Kayizari ( umwami wabo cyangwa umutegetsi) nk’ufite ububasha ahabwa n’amategeko muri icyo gihe kandi kukaba ari ko kuri bakabimwubahira. Mu isezerano rya kera bavuga ko ubutegetsi bwose buva ku Mana, akaba ari uko abantu bakwiye kubifata. Ni na byo Yezu mu rubanza rwe yabwiye Pilato ati: “ Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru ” ( Yh19,11). No mu isomo rya mbere ry’iki cyumweru umuhanuzi Izayi arabitwibutsa abyerekeza kuri Sirusi. Abafite ubutegetsi muri iy’isi, Imana kuko ariyo buturukaho, ibasha no kubakoresha bagakora umurimo wayo w’ubucunguzi mu bantu bayo. Ni ibyo Sirusi yakoreshejwe n’Imana ya Israheli, ari umunyamahanga/umupaganai agira uruhare mu gukura umuryango w’Imana mu bucakara. Awusubiza iwabo kandi abafasha gusana ibyangijwe mbere, nubwo na bo bagomba kumumenyera umusoro, ari na ho isomo rya mbere rihurira n’Ivanjili yo kuri iki cyumweru.

Ibyo bintu rero by’uko ubutegetsi bwose buva ku Mana, Abafarizayi bari babizi cyane ndetse n’ibyo Izayi yavuze byerekeye Sirusi bari babizi neza kurusha abandi. Ubumenyi bari babufite ko ubutegetsi bwose yewe n’ubw’abapagani buri mu biganza by’Imana. N’ubwa Kayizari wabo muri icyo gihe ari we Tiberi kuko Kayizari ryari izina rusange nk’uko wavuga umwami, bwari mu biganza by’Imana.

Uburyo bwa kabiri twakumvamo igisubizo cya Yezu, ni uko ababwira ko bagomba guha Kayizari, ibya Kayizari gusa. Iyo Kayizari ategeka guhabwa umusoro aba ari mu kuri, aba ari gusaba ibye koko, ni uburenganzira bwe. Ariko iyo ategetse kwitwa Nyagasani, agategeka gusengwa, aba ari kubagusha mu buyobe ngo musenge ibigirwamana bityo muhabanye n’ugushaka kw’Imana. Mu gihe Matayo yandikaga ibi, icyo gishuko cyari cyiriho rwose. Abahowimana benshi bishwe bazira kwanga gusenga umwami nk’uko yabitegekaga. Icyo gishuko natwe muri iki gihe turimo dushobora kukigwamo ku buryo ubu n’ubu, bityo ni ukwitonda.

Ni ngombwa guha Imana icyubahiro cyayo

Hanyuma : “ Iby’Imana, mubisubize Imana!” mu by’ukuri ikibazo nyacyo kiri aha: muremera gusubiza Imana ibya Yo? Muremera guha Imana icyubahiro cyayo mwigabije? Ibyo kandi bikareba bose ari abategetsi/ abami na rubanda. Bityo rero arabibutsa ko nkuko ishusho ya Kayizari iri ku ifaranga igene ibyo agomba nk’umusoro, niko n’Ishusho y’Imana isharaze muri buri muntu na kayizari uwo atavuyemo, ibibutsa ko muntu wese iyo ava akagera ari uw’Imana. Ndetse n’ibyo dutunze byose/ ibiriho byose (na ya mafaranga biratana ko ari aya Kayizari kugera ubwo ashyiraho ishusho ye), byose n’iby’Imana.

Bityo bariya Yezu yabwiraga, kwari ukubakebura ngo bashobore guhinduka bamubonemo uwatumwe n’Imana, uwasizwe n’Imana, umwihariko wayo kuko bari barabimwambuye ahubwo baratoye inzira yo kumutega imitego no kumugambanira. Ibyo n’ubu bishobora kwigaragaza ku buryo butandukanye, cyane turebye uko dufata abaje batugana mu izina rya Nyagasani. Yezu ati: “ iby’Imana, mubisubize Imana”. Guha Imana ibyayo Yezu adusaba none, ni ukumwakira nk’umukiza n’umucunguzi tukirinda kubitwere ibindi n’abandi. Tubisabirane!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.