INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE, KU YA 01 UGUSHYINGO

Published on 31 October 2026 at 11:06

Amasomo : Hish 7,2-4.9-14 ; Zab 24(23) ; 1 Yh 3, 1-3 ; Mt 5,1-12a

NITWISHIMIRE TWESE MURI NYAGASANI

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, uyu munsi muri Kiliziya turahimbaza umunsi mukuru ukomeye w’abatagatifu bose. Nkuko dukunze kubiririmba ni abahire, abadahemuka banongeye Rurerema, intwali zatabarukanye ishema n’isheja.

Ni umunsi mukuru w’abo ngabo, ariko cyane cyane ni uwacu. Kuko umuntu ashobora kuvuga ati «Bo ntibawukeneye kuko ikuzo twabaha twebwe hano ku isi nta cyo ryabongereraho ku ikuzo bambitswe na Kristu. Ariko nyamara twebwe dukeneye guhimbaza uwo munsi, kugira ngo imigisha yabo amasengesho yabo, urugero rwabo, ugutsinda kwabo natwe bigende biba buri munsi ibyacu.

Ntabwo guhimbaza abatagatifu bose bihwanye no guhimbaza ikipe runaka yatwaye igikombe, cyangwa umuntu kanaka watsindiye umudari runaka maze abantu bagakorana babihimbaza. Icyo umuntu yavuga ni iki: ni uko abo barimo barabihimbaza ariko si ibyabo. Nta n’aho bahuriye na byo rwose. Nibashaka babe abafana b’iyo kipe, nibashaka babe abavandimwe be, nibashaka babe inshuti ze, uwo mudari ni uwe, ntushobora kuba uw’undi. Kuba afite icyo gikombe nta cyo bimariye abo ngabo bari mu guhimbaza icyo gikombe, mu rugamba rwo kugira ngo na bo babe batwara igikombe nk’icyo; mu rugamba rwo kuba batsindira umudari nk’uwo, ntaho bihuriye, nta sano bifitanye. Ariko twebwe, abatagatifu dufitanye ubumwe bukomeye.

Abatagatifu dufitanye ubumwe bukomeye muri Yezu Kristu. Ni yo mpamvu mu guhimbaza ko batsinze natwe duhimbarwa. Ni umunsi mukuru wacu. Kubera ko ibyo biduha akanyamuneza dusangiye. Nk’uko Mutagatifu Pawulo Intumwa adusobanurira iby’umubiri mayobera wa Kristu, awugereranya n’umubiri w’umuntu: niba urugingo rumwe rubabaye, n’izindi zirababara, niba rwishimye n’izindi zirishimana na rwo muri urwo rwego.

Abatagatifu ni Abantu basanzwe baharaniye ubuziranenge mu buzima bwabo

Mu ntangiriro za Kiliziya, uno munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugirango bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemeye. Ihimbaza ry’Abatagatifu bose ku itariki ya 01 Ugushyingo buri mwaka, ryaba ryaratangijwe na Papa Grégoire III (+741), ahagana mu kinyejana cya munani. Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose.

Uyu munsi, turibuka ko abatagatifu atari ibimanuka. Ni abantu bari rwagati muri twe, abo tuvukana, tubana, dusangira akabisi n’agahiye ; abo duhurira mu nzira z’ubuzima bwacu. Mbere y’uko batura ijuru, babaye abaturage b’iyi si. Ariko bakaba bari bafite ibanga, bafite umwihariko. Bahoraga bamesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama.

Dutekereze abana baharaniye gutunganira Imana n’ababyeyi. Batoye isengesho, barumvira, bafatira urugero ku Mwana Yezu. Nta we bigeze bahutaza cyangwa ngo batuke, cyangwa ngo basuzugure. Nta cyo bigeze bangiza. Bamwe bagize ingorane z’ubuzima, bararwara, barahohoterwa, abandi baricwa. Bitabye Imana mu buto bwabo, ariko bagenda bazira inenge, none bahawe intebe y’ubukuru mu Ngoma y’ijuru.

Turahimbaza rwa rubyiruko, narwo rwaharaniye ubuziranenge. Ntirwapfushije ubusa ingabire Umuremyi yaruhunze. Maze baharanira guhindura isi nziza bakoresheje ubumenyi, ubuhanga n’imbaraga zibaranga. Bamwe batabarutse barababaye cyane, ariko ntibigeze batatira igihango bagiranye n’Uwabatoye. Batabarutse bavuye ku rugamba rw’ubu buzima, barwanya ikibi aho kiva kikagera, bimika ineza, urukundo n’amahoro. Barwanyije irari ry’umubiri n’iry’isi, bimika ubusugi n’ubumanzi ; banyurwa n’ibyo batunze. Nyagasani yabagororeye kwicarana na Ntama.

Uyu munsi, turahimbaza ba babyeyi, abagore n’abagabo ; ba bandi baharaniye kwimika urukundo mu ngo zabo, mu miryango yabo, mu baturanyi babo, byose babigirira Nyagasani. Ntibavugije impanda ngo barebwe cyangwa bavugwe n’ibinyamakuru by’amoko yose. Ariko babaye ababyeyi beza, maze batoza abana babo umuco w’ubupfura n’ubudahemuka kuko nabo bari imfura n’indahemuka kuri Nyagasani. Ntibigeze birengagiza ababaganaga bose, basangiye na bose nta we baheje. Wenda barababaye, cyangwa barababajwe, ariko ntibigeze bijujutira ubuzima, ahubwo biyemeje kubera abandi abatabazi no kubereka imbabazi n’impuhwe. Imana yarabahamagaye isanga bayinogeye. None yabambitse ikamba ry’abatsinze.

Dukurikire Yezu Kristu n'inyigisho ze ngo natwe tubashe kuba abatagatifu

Bavandimwe, guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ni umwanya mwiza wo kugaragaza ubumwe dufitantanye n’abatuye Kiliziya yo mu ijuru. Burya imbibi za Kiliziya ntabwo zigarukira aho amaso yacu ashobora kureba honyine. Bavugako Kiliziya irimo ingeri eshatu. Kiliziya ya mbere ni twebwe abari mu rugendo hano ku isi. Kiliziya ya kabiri igizwe n’ababandi bitabye Imana, nyamara bakaba batari basukuye bihagije byatuma babona Imana, ubungubu bakaba bakiri mu isukuriro aho dukunze kwita purugatori. Kiliziya ya gatatu ari nayo ya nyuma igizwe na babandi bamaze gukira ikitwa amarira n’amagorwa yose. Ni babandi nyine Mutagatifu Yohani yatubwiraga mu isomo rya mbere ko bameshe amakanzu yabo bayezereza mu maraso ya Ntama. Ni babandi kandi Yezu yatubwiye mu ivanjili ko ko bahirwa niba batukwa, bakanatotezwa bazira ubutungane. Abo nyine nibo duhimbaza uyu munsi. N’aho ba bandi bakiri mu isukuriro nibo tuzasabira ejo ubwo tuzaba dusabira abitabye Imana bose.

Niba natwe dushaka kuzabona Imana rero nk’uko mutagatifu Yohani yabitubwiye mu isomo rya kabiri, ni uko duhinduka tukemera gukurikira Yezu, tukemera gutererana umusozi nawe, tukemera ibyo atubwira. Mu ivanjili, yagize ati: ‘‘Hahirwa abakene ku mutima, hahirwa abiyoroshya, hahirwa abababaye, hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, hahirwa abagira impuhwe, hahirwa abakeye ku mutima, hahirwa abatera amahoro, hahirwa abatotezwa bazira ubutungane…’’ Akenshi, iyo twumvise zino ngingo z’interahirwe, twumva zitinjira mu bwenge bwacu. Tubona zihabanye n’ubuzima tubamo buri munsi. Kuvugango hahirwa umukene, hahirwa ubabaye, abenshi babifata nko gushinyagura. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo, yongereyeho ko ari ‘abakene ku mutima’. Abangaba nyine ni ba bandi bakennye Imana, ba bandi bumvako batihagije, mbese ba bandi birundurira mu Mana. Kandi umukiro wabo nta n’ubwo ari uwo kuri ino si, ahubwo Yezu yababwiyeko ingororana yabo izaba nyinshi mu ijuru.

Bavandimwe, ziriya ngingo nterahirwe, uwazikurikije ubuzima bwe bwose ni Yezu Kristu wenyine. Niba dushaka kuba abatagatifu, tugomba kureka akaba ari We umurikira ubuzima bwacu.

Yezu si ugutotezwa gusa, yemeye no gupfira kumusaraba ari twe agirira. Nyamara yarazutse, ni Muzima. Igihe cyose tumugannye ntitugahweme kumusaba ngo aduhe imbaraga tubashe kumukomeraho, amurikire ubuzima bwacu, maze azatugororere kubana na we ubuziraherezo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.