INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 22 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 4 September 2026 at 12:43

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 22 GISANZWE, UMWAKA A

Amasomo: Yer 20,7-9; Zab 62 ( H 63); Rom 12,1-2; Mt 16,21-27

Nyagasani, ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu

Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 22 Gisanzwe umwaka wa liturjiya A, aratwereka ingorane abantu bakorera Imana nyabyo nk’abahanuzi bakunze guhura na zo. Ni byo byabaye ku muhanuzi Yeremiya twumvise mu isomo rya mbere. Uyu muhanuzi turamwumva atubwira ubuzima butoroshye bw’itotezwa yanyuzemo ubuzima bwe bwose. Gusa si we wenyine, abahanuzi benshi nyuma ye, yewe na Yezu Kristu ubwe banyuze mu makuba nk’ayo.

ABAHAMYA B’IMANA NTIBATANA N’IBITOTEZO

Tugarutse kuri Yeremiya, yahanuye i Yeruzalemu igihe cy’imyaka 40 yabanjirije ijyanwabunyago ry’i Babiloni. Ubutumwa bwe bwagarukaga ku kuburira umuryango wose ko n’utisubiraho uzagwa mu kaga gakomeye, aribyo byatumye yangwa na benshi ndetse baramurwanya karahava. Birumvikana ko igihe cyose inyungu za rubanda zibangamiwe n’ubuhanuzi uko bwaba bumeze kose havuka amakimbirane hagati y’umuhanuzi ( uwatumwe n’Imana) n’abategetsi ndetse n’umuryango wose, umuhanuzi agahindurwa ruvumwa. Ako niko kaga Yeremiya yanyuzemo.

N’ubwo ari uko byari bimeze, umuhanuzi Yeremiya ntiyigeze acika intege, ntiyigeze yirengagiza na kimwe mu butumwa Uhoraho yamuhaye ngo abugeze ku bategetsi n’umuryango wose.

Mu isomo rya mbere ry’iki cyumweru, aratubwira intambara yagiye iba muri we: hagati yo kwamamaza ashize amanga ijambo ry’Uhoraho n’ubwenge bwa muntu bumubwira ko yagombye kurengera amagara ye agaceceka: “ ubwo nkibwira nti: sinzongera kumucisha mu ijwi kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye. Ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika uvumbitse mu magufa yanjye; nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.”

Ibi biratwumvisha aho iri somo rihurira n’ivanjili yateguwe kuri iki cyumweru, aho batubwira Yezu abwira abigishwa be urumutegereje.

GUKURIKIRA KRISTU NI UKWEMERA UMUSARABA

Muri iy’isi kenshi iyo wiyemeje kugendera mu mugambi w’Imana ntubura kunnyegwa na rubanda, biri mu myumvire ya muntu. Na Petero wari wasubije neza uwo Yezu ari we, agahamya ukwemera amurikiwe na Roho Mutagatifu, mbisubiremo amurikiwe na Roho Mutagatifu. Byumvikana ko ubwenge bwa muntu butabyigezaho kuko ibyo yasubije Yezu yaramweruriye amubwira ko atari we ubyishoboje ahubwo ari Se (Data) uri mu ijuru; kuri iki cyumweru turamwumva akoresha ubwenge bwe agacyaha Yezu igihe avuze ibyo kubambwa. Yezu na we amusubiza amucyaha, ati: igirayo sekibi! Ng’uko uko ubwenge bwa muntu bukora, dore ko ngo ntawihuta nk’uwayobye! Igihe cyose wiyemeje kuba umuhamya w’Ukuri muri iy’isi, ugomba kwitegura kubambwa! Muri iyi minsi ishize gato twahimbazaga umunsi wa Yohani batisita ahorwa Imana. Bamwishe bamuziza ukuri yahamyaga acyaha icyaha. Ni isomo rikuru twigira kuri Yezu Kristu umwami n’umukiza wacu ndetse no ku bahanuzi benshi dusanga mu byanditswe bitagatifu.

Bavandimwe, Ubutumwa nk’ubu duhabwa kuri iki cyumweru, si urucantege kubagana inzira yo kuba abahamya b’Imana mu bantu ahubwo ni ukubaburira ngo hato nibiba bazamenye ko Nyagasani ntacyo yabakinze; kandi akabaha ikizere ko muri ibyo byose bari kumwe nta mpamvu yo gutinya uwo ari we wese n’icyo ari cyo cyose. Ikindi akatwizeza ko nyuma y’urwo rugamba hari ikuzo riteguriwe abakomeye kugeza ku ndunduro.

Mu isomo rya kabiri twumvise ubuhamya bwa Pawulo  intumwa. Nyuma yo gutoteza abakristu yarahindutse ubuzima bwe bwose abwerekeza kuri Yezu Kristu, akaba adusaba kugenza nka we ati « Ntimukigane ibihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri ikiza, icyashimisha n’ikiboneye ». Koko rero Imana ni urukundo. Nidukura mu rukundo ni bwo tuzagira ibyishimo  bisendereye.

Mu Ivanjili twumvise Petero yananiwe no gusobanukirwa neza Yezu n’ubutumwa bwamuzanye. Ku cyumweru gishize twamwumvise ahamya neza ukwemera akabwira Yezu ati « Uri Kristu Umwana w’Imana nzima » Yezu na we ati: urahirwa. Petero rero yagombaga no gukomeza kuzirikana ko uku kuri atari we wakwihishuriye, ahubwo ari Data uri mu ijuru wabimuhishuriye. Ariko Nyagasani yari azi ko abigishwa be batarasobanukirwa byose akaba ari na yo mpamvu yababwiye guceceka ibyo bari bumvise.

Mu Ivanjili ya none ni bwo dusobanukirwa impamvu yabyo. Nyuma y’aho ababwiye urupfu rumutegereje, ndetse n’izuka rye, Petero yumvise bidashoboka. Yari ategereje umukiza uzatsinda n’imbaraga nyinshi ibyabatsikamiraga byose. Akamubonamo uzarokora umuryango wabo agatsinda abanyaroma bari barabakandamije. Ni bwo amwihugikanye aramutonganya ati « Biragatsindwa ! » Nyamara Yezu amwamaganira kure nk’uko yamaganye ibishuko bya shitani mu butayu.

GUHINDUKA BURI MUNSI NO KUGUMA MU RUKUNDO RWA KRISTU

Natwe nka Petero dushobora gutakara twiyumvisha Yezu uko atari. Ni yo mpamvu tugomba gusoma kandi tugasubiramo neza Ivanjili ya none, ntitwigire abanzi b’umusaraba kandi ariyo nzira izatugeza mu ijuru! Tukumva neza icyo Yezu atubwira, uko tugomba kwitwara. Aratubwira ati « Ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa aheke umusaraba we maze ankurikire » Ntabwo tugomba kwishakira inzira zacu ahubwo tugomba gukurikira Nyagasani we utwereka inzira igeza mu bugingo. Inzira atwereka ntabwo ari inzira yoroshye, ahubwo ni inzira isaba kwigomwa no kwitanga.

Kuba intumwa ya Yezu ni ugutwara umusasaba wacu. Uwo musaraba ntabwo ari ubukene, uburwayi, ibyago, ubushomeri cyangwa ibindi bitugora muri ubu buzima, ahubwo ni ukwemera kuguma mu budahemuka, kwemera kwakira neza n’umutima mwiza ibitugora ntibidutandukanye n’Imana, ni ukutakirwa kubera Inkuru nziza, n’ibindi. Ni ukwemera kwitanga witangira abandi. Hari abireba gusa, mugenzi wabo bakamushyira ku mwanya wa kabiri, gukorera Imana bakabishyira ku mwanya wa gatatu iyo banabyitayeho. Ariko se ibyo byose bitumarira iki iyo bidutesheje ubuzima nyakuri bwa bundi buri mu Mana ?

Bavandimwe, icyo dusabwa ni uguhinduka bya buri munsi bya bindi bishoboka iyo tuzirikanye Ijambo ry’Imana kandi dusenga. Nitumwemerera, Yezu ubwe azatwiyoborera mu nzira y’ubugingo anaduherekeze mu ntambara turwana na sekibi. Turi hamwe na We, imbaraga z’ikibi ntizizatugiraho ububasha. Yaratsinze kandi natwe arashaka kudusangiza ku mutsindo we.

Bavandimwe, dusabe Roho Mutagatifu  aduhe ubwenge bwo kudukundisha iby’Imana. Kandi ni byo koko dukeneye ubwenge, ubuhanga buva kuri Uhoraho, ngo hato tutamutatira tukagamburuzwa n’ibidafite shinge na rugero kandi yaratugiriye ikizere akatugira abatumwa be muri Batisimu twahawe no mu gukomezwa. Dusabire abo bose batotezwa bazira ubutumwa bw’Imana bamamaza mu bantu ngo bakomere boye gucika intege.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.

Add comment

Comments

There are no comments yet.