INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 20 GISANZWE UMWAKA, UMWAKA A

Published on 4 September 2026 at 11:43

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 20 GISANZWE UMWAKA, UMWAKA A

Amasomo: Iz 56,1.6-7; Zab 66(67); Rom 11,13-15.29-32; Mt 15, 21-28

Ni koko Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya 20 gisanzwe A, amasomo matagatifu tuzirikana aratwibutsa ko umukiro w’Imana wagenewe abantu bose. Ni bwo butumwa dusanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi twumvise mu isomo rya mbere : « Abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho, bakamuyoboka bakunze izina rye kandi bakamubera abagaragu, abo bose nzabazana ku musozi wanjye mutagatifu”.

UMUKIRO W’IMANA WAGENEWE ABANTU BOSE

Mu isezerano rya kera, tuzi ko Imana yihitiyemo umuryango wa Israheli, ikawitaho, ikawuha ibyiza byose, ikawawiyereka. Nyamara n’ubwo ari wo muryango watowe mu yindi yose, ibyiza Imana yawuhaye byagombaga gusangirwa n’amahanga yose. Kuba Uhoraho avugishije umuhanuzi ko azayobora amahanga yose ku musozi we mutagatifu, ni ukuvuga mu Ngoro, arashaka guhuriza hamwe amahanga yose, arashaka umukiro w’abantu bose.

Ni na bwo butumwa dusanga mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyaroma: yahuye n’umutima unangiye w’abahebureyi badashaka kwakira ingabire y’Imana twahawe muri Yezu Kristu. Ariko ntabwo acika intege ngo ate ukwizera. Arabona kandi akizera ko uko kutizera kuzageraho kukarangira. Byari ngombwa ko irembo ry’Ingoma y’Imana rikingurirwa abantu bose.

Abayahudi ni byo barwanyije, ariko umunsi umwe bazamenya ko Imana yanavugishije abanyamahanga, babandi bo bitaga abanyabyaha, abapagani. Abo bose rero bazafata umwanya mu muryango w’Imana. Nibamara kumenya ibicumuro byabo bakabyicuza, bazasobanukirwa neza n’icyo impuhwe z’Imana ari cyo.

UKWEMERA GUKOMEYE K’UMUKANAHANIKAZI

Ivanjili itubwiye inkuru y’umunyakanahanikazi waje asanga Yezu amutakambira ngo amukirize umwana. Twibuke ko atari umuyahudikazi, bisobanuye ko yari umunyamahanga, umupagani. Ariko yumvise ko Yezu ageze aho na we aza kumutakambira ati :”Mwana wa Dawudi mbabarira, umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!” Yezu yabaye nk’uwirengagiza iri sengesho ry’uriya mugore asa nk’aho amubwiye ko ibyo bitari mu butumwa bwe.

Ati: “Nta handi noherejwe keretse mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli ». ariko umugore akomeza gutakamba ati “Nyagasani ntabara”. Yezu ati: “Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana”.

Iri jambo riraremereye kuko yari agereranyije uyu mukanahanikazi nk’imbwa ntoya. Ariko umugore ntibyamuca intege, ahubwo akomeza kwerekana ubwicishe bugufi. Ibibwana koko ntibikwiye kwifuza kurya ibiri ku meza, ahubwo bifata ibivungukira bivuye ku meza bigatakara hasi. Ibyo ni byo umugore yasubije Yezu. Yezu yabonye kuriya kwemera maze aratangara. Ukwemera k’uriya mugore kwari gukomeye, kandi mu kwemera byose birashoboka. Ni uko aramubwira ati « Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye, nibikumerere uko ubishaka ».

Tuzirikanye kuri aya masomo uko ari atatu, turasangamo ko Inkuru nziza igenewe abantu bose. Yahawe bose, baba abanyamahanga cyangwa abo mu muryango w’Imana. Bose bafite ibirenze utuvungukira kuko Imana iduha ibyiza byayo bisendereye.

DUHAMAGARIWE KWAKIRA BOSE NTA VANGURA

Ku byumweru bishize twasomewe Ivanjili ya Yezu atubura imigati bakarya bagahaga hagasigara inkangara 12. Na nyuma ya Misa, nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya buri wese asubira iwe afite byibura inkangara yuzuye urukundo rw’Imana. Akongera akazagaruka kuzuza ya nkangara kugira ngo abone uko abisangiza ku bandi. Ese koko dusangiza bose urukundo rw’Imana ? Ntabo tubuza kwegera Yezu tuvuga ngo baradusakuriza nk’uko bariya bigishwa babigenjeje babwira Yezu bati « Mwirukane areke kudusakuza inyuma » ?

Kuva ku munsi wa Pentekosti, kwamamaza Inkuru nziza bigomba gukomeza kuzagera ku iherezo ry’ibihe. Ikibazo kijya kibaho ni uko za kominote zacu zishaka rimwe na rimwe kwiharira ibyiza bya Nyagasani tukirengagiza ijwi rya Roho Mutagatifu rigira riti « Nimugende muhamye Kristu we ushakira bose umukiro ». ukwemera nyako ntikwifungirana muri za Kiliziya kugomba gukwira hose ntigutinye n’abanyamahanga.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 20 gisanzwe turahamagarirwa gukwiza hose Inkuru nziza y’uko Imana ishaka umukiro w’abantu bose. Ubutumwa bwa Kiliziya ntabwo ari ukwishakira uwo mukiro yonyine, ahubwo ni uguharanira umukiro wa bose.

Hariho abemeragato, abatemera, n’abandi bose bafite ingorane mu kwemera kwabo n’abibereyeho uko isi ya none ibishaka. Dutekereze kuri abo bose babatijwe, nyuma bagata ukwemera. Ariko kandi tuzirikane ko Nyagasani akora ibishoboka byose kugira ngo abagarure mu nzira nziza. Twibaze tuti ese twebwe turabamarira iki ? turabaha iki ? Ukwemera turagufite kandi tugukomeyeho ? turabaha utuvungukira cyangwa imigati ?

Dusabe rero Nyagasani aduhe umutima ukunda kugira ngo tubashe kwakira abo bose aduha ko duhurira mu nzira muri uru rugendo rw’ubuzima turimo hano ku isi nta vangura iryo ariryo ryose.

 Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.