INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE, UMWAKA A
Amasomo:1 Bam 19,9a.11-13a; Zab 84 ( H85); Rom 9,1-5; Mt 14,22-23
Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba
Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe
Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru araduhumuriza kandi akadufasha gutera indi ntambwe mu nzira y’ukwemera no guhinduka. Ni ko byagendekeye umuhanuzi Eliya twumvise mu isomo ryo mu gitabo cy’abami. Mu isomo rya kabiri na ho twumvise uko Pawulo abivuga we wahoze atoteza Kiliziya. Na Yezu mu ivanjili ati “Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba.”
IMANA YACU DUHURA NAYO MU MUTUZO
Bavandimwe, Ibyanditswe bitagatifu, by’umwihariko Isezerano rya Kera, bitwereka ko ari kenshi Imana yagaragaje ikuzo n’ubuhangage bwayo kuko ari Nyirububasha. Imana hari ubwo yabigaragaje mu buryo butangaje ndetse buteye n’ubwoba. Ariko Imana ishobora no kwigaragaza mu buryo butuje, bworoheje kandi buciye bugufi.
Uko kwigaragaza k’Uhoraho twakumvise neza mu isomo rya mbere aho igitabo cy’Abami cyatubwiye uko Eliya yahuye n’Imana. Eliya yahuye n’Imana ahunga kuko nyuma yo kwandagaza abayoboke ba Behali no kubicisha, Umwamikazi Yezabeli yashatse na we kumwicisha. Bityo n’ubwo Eliya yerekanye ko Uhoraho ari We Mana y’ukuri na Nyirububasha, agatuma imvura yongera kugwa mu gihugu: nyamara yari abizize! Baramumenesha kandi abagiriye neza: ngiyo imigirire y’isi n’abagomeramana. Birababaje kubona hari abantu duhitamo ibibi n’ubugomeramana aho kwimika imigisha n’ubusabaniramana.
Muri iyo nyiturano mbi bagiriye Eliya, Uhoraho na We ntiyigaragaje ngo amutabarishe ububasha bwe buhanitse. Bitwereka ko gufasha Nyagasani kudukiza no gukiza iyi si ntabwo byoroshye ariko ni byiza kandi ni ngombwa. Ni ubutumwa bukomeye iyi si yacu ikeneye.
Ahunga, Eliya yagenze iminsi 40 n’amajoro 40 abona kugera ku musozi wa Horebu. Ndetse yageze n’aho yiheba, asaba Imana ngo imukure ku isi ariko Imana imwoherereza umumalayika n’ifunguro ndetse amusaba gukomeza urugendo (1 Bami 19,4-8). Ni urugendo rw’ubuzima rwashoboraga gutuma yibaza niba ari mu nzira nziza cyangwa se yaribeshye ku Mana. Kandi kimwe n’abanzi be, Eliya yafataga Imana nka Nyirububasha ariko ntiyabukoresha imurwanaho kandi yihesha ikuzo ku buryo butinyitse.
Nyamara muri urwo rusobe rw’ubuzima n’ubutumwa, ntabwo Eliya yari wenyine. Uhoraho yamubaye hafi. Amwigaragariza mu kayaga gatuje, gahuhera. Bityo Imana igaragaza ko idakunda ihohoterwa, ko idahutaza, itarimbura abahemu. Ibi kandi ni byo Yezu yaduhishuriye adusobanurira ko Imana ari urukundo n’Impuhwe. Ni mu rukundo tumenya kandi tuvuga byinshi ku Mana.
URUGERO RW’URUKUNDO KU BANYABUBASHA NATWE ABAKRISTU
Bavandimwe, iriya migirire ya Nyagasani ni isomo kuri twe, by’umwihariko abanyamaboko, abanyabubasha n’abanyabushobozi b’iyi si. Bica aho gukiza, barata ubugome aho kwimika urukundo; basenya aho kubaka; bakoresha iterabwoba aho gusana imitima n’abantu. Ni isomo kandi ku bantu twese kuko n’ubwo Imana itworohera, ntidukure umutima, nyamara ntibikwiye gukomeza kuyibabaza no kuyigomekaho.
Mu Isomo rya kabiri turumva uburyo Pawulo yahinduye imyumvire n’imigirire abikesha guhura na Yezu i Damasi. Bityo atangara cyane kubona Yezu Kristu yaramwigaragarije atyo, nyamara Abayisiraheli bakanga kuyoboka Yezu Kristu. Mbese Pawulo na we ntiyumvaga neza imigirire y’Imana. Mu gutoteza abakristu, Pawulo yari azi ko arwanira ishyaka Imana n’ingoma yayo. Amaze guhinduka, arwanira ishyaka Kristu na Kiliziya. Pawulo yibutsa kandi abakristu ibyo bagomba Abayahudi kuko Yezu Kristu yemeye kutwigaragariza abavukiramo kandi abakoreramo ubutumwa bwe. Ariko Pawulo ababajwe n’ukutemera kw’abavandimwe be b’Abayahudi. Ku buryo muri bo, n’abemera ko Isiraheli ari umuryango watoranyijwe, nk’Abafarizayi, ntibakozwa ibyerekeye ko uwo mukiro ugenewe abantu bose. Ariko twe twamenye ko Imana yihishurira abantu ku buryo bwinshi, ikabagenera umukiro bakesha kwemera no kubaho nk’uko twemera. Ubwo butumwa ni ingenzi kuri twese abakristu kandi tugomba kubwamamaza.
Ivanjili yo kuri iki cyumweru ije ikurikira iyo twazirikanye ku cyashize yatubwiye uko Yezu yakoze igitangaza cyo gutubura imigati, maze akagaburira abantu basaga ibihumbi bitanu (Mt 14, 13-21). Nyuma yo gusezerera rubanda yari amaze guhaza, Yezu yazamutse umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Ni uko umugoroba ukuba ari wenyine. Abanditsi b’Ivanjili bakunze kutwereka Yezu ari wenyine mu isengesho, aganira na Se. Iryo sengesho akunze kurikora mu gitondo cya kare cyangwa se ku mugoroba kugeza bucyeye.
TWIGIRE KURI YEZU GUSENGA NO GUSABANA N’IMANA
Ubwo buzima bw’isengesho bwaranze Yezu bwageze n’aho bukora abigishwa ku mutima, maze umunsi umwe bamusaba kubigisha gusenga. Nk’uko tubibwirwa na Luka, ni icyo gihe Yezu yabigishije “Dawe uri mu ijuru” (Lk 11, 1-4).
Twigire rero kuri Yezu gusenga. Hamwe na We, tujye tugira umwanya wo kuzamuka umusozi, tukajya ahiherereye kugira ngo dusenge. Hamwe na We, muri gahunda yacu ya buri munsi, tujye tumenya kugena igihe gihagije cyo kuganira n’Imana Data mu isengesho, cyane cyane mbere yo gutangira cyangwa dukitse imirimo. Hari umuvandimwe ukunda kuvuga ko iyo unaniwe gusenga uba ugomba gusenga cyane ! Isengesho ni ikimenyetso cy’urukundo dukunda Imana Umubyeyi wacu. Isengesho ni ifunguro ry’ubuzima bwacu bwa roho. Mu isengesho, ni ho twigira kumva no kumvira Nyagasani; ni ho tuzirikana ku gushaka kwe kandi tukisuzuma tureba uko dukora uko gushaka. Duhore tubwira Yezu tuti “Mwigisha, natwe dutoze gusenga.”
Igihe Yezu yari wenyine asenga, abigishwa be bo bari bagiye mu bwato, bagana hakurya y’inyanja ya Galileya. Icyo gihe, barimo bahungabanywa n’imivumba n’inkubi y’umuyaga. Bujya gucya, Yezu aza abasanga agenda hejuru y’amazi. Bakekako ko ari “Baringa”. Nuko bashya ubwoba kugeza n’aho bavugije induru. Yezu ni ko kubahumuriza agira ati “Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!” (Mt 14, 28).
Ubwo bwato bwarimo abigishwa ba Yezu bushushanya Kiliziya. Iyo miyaga n’inkubi bikaba iyi si, ibigeragezo byayo n’ibitotezo. Bityo iyi Vanjili ya Matayo igamije no gukomeza abakristu batotezwa n’abagirirwa nabi kubera ubukristu bwabo. Uretse ibyo bitotezo, hari n’indi miyaga ishyingiye ku mutima n’umutimanama, ibiza bibera hano ku isi nka koronavirusa iri kuyogoza henshi, za politiki z’ibihugu, kubura icyerekezo cy’ejo hazaza, kwigizwayo no guhezwa: ibi byose bidukura umutima. Ni igihe gikomeye cyo gutabaza Nyagasani no gusanga Nyagasani kuko turi mu isi yugarijwe na byinshi nk’intambara, inzangano, ubugome, ihohoterwa, ivangura, indwara z’ibyorezo n’ubukene. Hari abakene bakomeza gutindahara no kwiyongera. Niba rero tugendera ku Ivanjili, tugomba guhangana n’izo ngorane. Kandi ntabwo turi twenyine: turi kumwe n’Imana.
Twumvise Nyagasani agenda hejuru y’amazi y’inyanja. Inyanja yashushanyaga indiri y’ububasha bwa roho mbi n’urupfu. Mu kugendera hejuru y’amazi, Yezu yerekana ko afite ububasha kuri Nyakibi no ku rupfu. Abigaragaza bisesuye ava mu bapfuye. Kenshi aradusanga ati “nimuhumure, ni jye. Ni mugire amahoro!!” Byongeye kandi Yezu agendana n’abe kuko ari Imana turi kumwe. Bene ubwo butabazi Yezu yabusezeranije Kiliziya ayibwira ati “ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku ndunduro z’ibihe.” Igitangaje ni uko Yezu aza n’igihe tutazi ariko tumukeneye. N’iyo tutamutabaje, We aba atubona kandi abona ibyo dukeneye n’amagorwa yacu. Ariko iyo tumutabaje biba agahebuzo. Iyo ibintu byakomeye, ni ho atwigaragariza kandi tukamubona mu buryo bukomeye kandi butangaje. Akomeza kandi kutuba hafi n’igihe twamutaye cyangwa tumwibagiwe kubera ibicumuro byacu. Nitumusange tudashidikanya kuko ari mutabazi utuba hafi muri byose kandi ntajya atererana abamwiyambaje babikuye ku mutima.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments