INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 18 GISANZWE, UMWAKA A
Amasomo: Iz 55,1-3; Zab 144 ( 145); Rom 8,35.37-39; Mt 14, 13-21
NYAGASANI NIWE UBWE UDUHA IMBARAGA ZO KUMUGANA
Uhoraho ati: amagorwa y’umuryango wanjye narayumvise n’imiruho barimo ndayizi ( Iyim3,7)
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Ntangije inyigisho ya none ariya magambo yo hejuru, nzirikana ineza, urukundo nyampuhwe n’ubuntu by’Imana dusanga mu masomo yo kuri iki cyumweru cya 18 gisanzwe.
Twumvise mu isomo rya mbere Uhoraho ashishikariza abantu bose kumugana: “Yemwe abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu! Ni amagambo twumvanye umuhanuzi Izayi, atubwira ifunguro Imana ishaka guha umuryango wayo ku buntu, ibyiza byose umuntu yakwifuza. Iyo umuntu yumvise isomo nk’iri, icyo agomba guhita yihutira kumva ni ubutumwa Nyagasani aba ashaka kugeza ku muryango we, hanyuma akareba uburyo ubwo butumwa bwa Nyagasani bushyirwa mu bikorwa, uko bwakirwa muri iki gihe, mu buzima tubayemo. Ikindi ni uko uriya muhanuzi yahanuriraga abantu bari bari mu kaga ko kuba mu ijyanwabunyago kure y’igihugu cyabo, akaga bari bamazemo imyaka myinshi. Bari mu bigeragezo bikomeye, mu bibazo bitaboroheye. Kuri bo nta cyizere cy’ejo hazaza bari bagifite, bari barihebye kandi abenshi muri bo batakizera amagambo y’abahanuzi, kuri bo amaganya no kwitotomba byari byarasimbuye kwizera no gukomera ku rugamba rutoroshye bari bariho. Ariko dore bahawe isezerano rishobora guhindura ibyo byose. Umuhanuzi Izayi yabwiwe n’Imana ko uwo muryango uteganyirijwe ibyiza.
Na we ubwe yari asangiye ibibazo na bo ariko noneho aravuga mu izina rya Nyagasani. Arasezeranya umuryango we ubuzima bwiza niba bemeye koko kumva ijwi rya Nyagasani we ugira ati: “Nimutege amatwi, nimunsange mwumve maze muzabeho”.
MU BIHE BY’IBIGERAGEZO UKWEMERA NIKO KUDUHA AMIZERO
Ubuzima bwose bw’umuryango w’Imana bushingiye kuri Nyagasani We ubutanga ku buryo busesuye. Ibi akenshi kuri twe bisa nk’aho ari bishya kuko tuba mu isi aho byinshi bigurwa, aho byinshi bicuruzwa, ugasanga ubuntu buragenda bukendera gahoro gahoro. Twagombye rero gusobanukirwa neza ko ibyiza Nyagasani aduha bisumbye kure ibyo dusanzwe tuzi. Nyagasani aratwiha we ubwe, tutari tubikwiye tukaba rero tugomba kumwiringira n’iyo twaba turi mu bibazo bikomeye dore ko mu buzima bitabura. Kurya no kunywa biri mu by’ibanze bitunze imibiri yacu. Bikaba rero mu by’ibanze bihangayikisha umuntu wese. Abantu bashakisha ku buryo bunyuranye ibyo kurya n’ibyo kunywa. Hari ubwo rero kubibona biba bigoye. Ku muryango wa Israheli igihe wari warajyanywe bunyago i Babuloni, aho babagaho mu bucakara kubona ibyo kurya no kunywa byari bibagoye. Ababaye impunzi barabizi, ku bacakara bo bisumbyeho. “Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe” . Ibi byatumye benshi mu bayisraheli bashakisha amaramuko ku buryo bwinshi, barandavura bagira ngo bucye kabiri. Umuhanuzi rero arabakebura abibutsa ko Imana yonyine ariyo ibamara inzara n’inyota. Ibamara ipfa rya byose.
Uyu munsi amagambo umuhanuzi yabwiye umuryango w’Imana ni twe abwirwa mu mihangayiko inyuranye turimo dushakisha imibereho cyane muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.Turasonza, tugira inyota kandi koko “ugorwa n’ubusa arara ahaze”, kuko bucya yongeye gusonza. Inzara n’inyota dufitiye Imana uwabitumara ntacyakongera kuduhangayikisha. Ibyo dukora byose twagombye guhihibikanira ibitumara iyo nzara n’iyo nyota: guhura n’Imana. Ntabwo bivanaho ko tugomba gukora no guhihibikana ariko byose byerekeza ku gikuru. Ni byo koko kandi muri iyo mihangayiko duhuriramo na byinshi. Ni muri ubwo buryo Pawulo Intumwa aduhumuriza mu magambo akomeye twumvise mu isomo rya kabiri, atwibutsa ko aba Kristu by’ukuri nta cyakagombye kubahungabanya igihe bizeye urukundo rw’Imana. Ntabwo avuzeko kuba aba Kristu bituvaniraho urugamba rw’ubuzima ahubwo bitwizeza gutsinda. Igice kibanziriza icyo twasomewe mu ibaruwa yandikiwe Abanyaroma kibanda ku mibereho y’aba Kristu muri Roho Mutagatifu. Uku gutsinda izi mbaraga Pawulo agarutseho ni izo dukesha ukwemera muri Roho Mutagatifu. Pawulo yatubwiye ku buryo busobanutse iyo mpano ikomeye y’Imana dufite muri Yezu Kristu. Pawulo na we yari mu ngorane zitamworoheye, yaratotezwaga azizwa izina rya Nyagasani Yezu ndetse bigeza n’aho ashyirwa mu buroko. Ariko twamwumvise atera urwamo rw’ibyishimo kuko yasobanukiwe n’ubwiza bw’Imana. Ntabwo ahwema gutangariza bose amizero afite muri Nyagasani kuko azi ko nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya n’urukundo rw’Imana.
Bavandimwe, no muri iki gihe natwe turimo kitoroshye kuri benshi, hari abakristu benshi batotezwa ariko bagakomeza guhamya amizero yabo atajegajega muri Nyagasani. Erega Imana itwitayeho nubwo dushobora kutabibona. Nibyo Matayo mutagatifu akomeza atubwira. Mu Ivanjili ya none turumvamo urugero rwiyuzuzwa ry’isezerano ryahanuwe n’umuhanuzi Izayi mu isomo rya mbere, aho Imana yiyemeza kugaburira umuryango wayo ku buntu.
Muri Yezu, ni Imana ibona akababaro k’umuryango wayo wari ufite inzara. Ngo yarabarebye abagirira impuhwe, akiza ababo bafite ubumuga. Yezu aje gukiza no guha abantu amahoro. Urebye ibikorwa bye, ukumva amagambo ye, urasanga ari urukundo n’impuhwe by’Imana bihabwa abantu kandi ku buntu.
YEZU KRISTU NI WE UTUNGA UMURYANGO WE MU IJAMBO RYE N’UKARISTIYA
Ni koko Imana ikomeza kudutungisha impuhwe zayo mu Mwana wayo Yezu Kristu. Abakurikiraga Yezu mu kivunge babaga bakurikiye inyigisho ze n’ibitangaza yabakoreraga. Ibitangaza byabaga ahanini ari ibyo kubakiza indwara zinyuranye no kwirukana roho mbi. Igitangaza twumvise mu Ivanjili ya none cyo kugaburira abantu ibihumbi bitanu kigarukwaho n’abanditsi b’Ivanjili uko ari bane.
Matayo akatubwira ko Yezu yitegereje abantu bamukurikira akabagirira impuhwe. Yabonye bashonje, basonzeye kumwumva basonzeye ibitangaza bye. Amaze kubamara iyo nzara yabonye bafite n’inzara isanzwe y’ibitunga umubiri. Kubera ko barangamiye kumwumva ntibamenye igihe bwiriye. Kuba Yezu yarakoze iki gitangaza bugorobye biratwibutsa neza igihe cy’isangira rya nyuma umunsi arema Ukaristiya. Yohani mu ivanjili we arabisobanura kuko Yezu ageraho akabwira rubanda ko azabaha umubiri we. Iki gitangaza kikagenura neza Ukaristiya yaremye ngo itunge umubare utabarika w’abajyaga kumwemera.
Abwira abigishwa be kubaha ibyo kurya kwari ukubategura ngo bumve neza igitangaza yakoze kandi abakanguremo amizero y’uko uri kumwe n’Uhoraho byose bishoboka. Aba bigishwa babanje kugira impungenge ko iyo mbaga batayibonera ibyo kurya, Yezu ati nimubicaze, barabagaburira kandi baranasagura ndetse inkangara zasagutse zisumbye kure ibyo bari bafite. Kuba inkangara cumi n’ebyeri zarasagutse, ni ukuvuga ko abayisraheli bari mu miryango cumi n’ibiri azabahaza kongeraho n’undi mubare munini.
Ni koko Yezu aradutunze, ndetse adutungisha umubiri we igihe cyose. Igitangaza nk’icyo twumvise mu Ivanjili tukibona mu gitambo cy’Ukaristiya aho Yezu atunga roho zacu. Ibimenyetso Yezu yakoze arema Ukaristiya nibyo akoresheje hano. Igitangaza agikoze ahereye ku byo bafite. Ntabwo afashe amabuye ngo ayahindure imigati n’amafi cyangwa ngo bihanuke mu ijuru. Ibi bikongera kwerekana agaciro Imana iha ibikorwa bya muntu ari nabyo imukirizamo. Imana iradutabara, Imana iratwongerera ariko hari icyo twakoze.
Bavandimwe, dukomeze dukurikire Yezu Kristu. Tumwemerere atwigishe mu magambo no mu bimenyetso byo mu buzima busanzwe. Tumwemerere adutunge, adutungishe Ijambo rye, Ukaristiya Umubiri we n’andi masakramentu. Dusabe Roho Mutagatifu aduhe gusobanukirwa n’inyigisho ze ntituzitware intambike igihe cyose naho turi hose.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments