INYIGISHO KU CYUMWERU CYA 17 GISANZWE, UMWAKA A
Amasomo: 1 Bam 3,5.7-12; Zab 118 9 119); Rom 8,28-30; Mt 13,44-52
Gusaba umutima w’ubwenge n’ubushishozi
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 17 gisanzwe, araduhamagarira kwibanda ku byiza, ku bintu bizahoraho.
Twumvise ubuhamya bw’umwami wari ukiri muto Salomoni. Yashoboraga gusaba Nyagasani ngo amuhe kuramba azamare igihe kinini ku isi, cyangwa se agasaba ubukungu cyangwa urupfu rw’abanzi be. Ariko rero nk’uko twabyumvise muri ririya somo, we yumvise neza ko ibyo atari byo by’ingenzi, ni uko yisabira umutima wuje ubwenge kugira ngo ashobore kuyobora neza umuryango w’Imana, awufashe kumenya guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi. Asaba Nyagasani impano ikomeye yo gukorera neza Imana n’umuryango wayo.
Ibyo byombi ntaho bihuriye n’ikuzo ry’umuntu ku giti cye, ubukungu, gufatwa nk’umuntu w’igihangange n’ibyubahiro. Ahubwo ibyo yasabye Uhoraho birajyana no kwicisha bugufi.
Bavandimwe, iri somo natwe uyu munsi riradushishikaza kandi rikadusaba kwireba mu mutima wacu : ese koko twebwe ni ubushishozi dusaba Nyagasani ? Nkeka ko ahubwo akenshi twizirika ku gushimisha cyangwa gusubiza ibyiyumviro tuba twifitemo, ugasanga turagendera ku marangamutima. Kuri iki cyumweru rero, nimureke iri sengesho rya Salomoni turigire iryacu. Nyagasani aduhora hafi ngo adusakazemo ibyiza bye.
Uyu munsi arakubaza ati « saba, urumva naguha iki ? » wasaba iki ?
Bavandimwe, buri wese afite ibye yasaba bitewe n’ibyo afite ubu. Ntabwo byaba nka wa mugani ngo « umutindi arota icyo ashaka » cyangwa ngo « umworo arota arya » , ariko twasaba icyo dukennye. Ndahamya ko abasaba ubuhanga bwo kuyobora ubuzima bwabo muri iyi si mu kuri no mu rukundo bataba benshi.
Burya kunyurwa kwa muntu ni ukuba mu Mana. Mutagatifu Agustini nyuma yo gushakisha Imana igihe kinini ni we watangajwe no kuba yarayishakiye kure kandi iri hafi, imutuyemo. Salomoni yasabye umutima ushishoza ngo ategeke umuryango w’Imana. Iyaba twasabaga “ubuhanga n’ubushishozi bwo kumenya kwiyobora mu kuri no mu rukundo”. Uwabasha kuyobora umubiri we n’ibyiyumviro byawo, akawuhunda imigenzo myiza, akitsindamo ubugome n’urwango akimakaza urukundo muri we, ntaho atayobora. Uwabasha kwiyobora akurikije amategeko y’Imana, yazataha neza.
Kugendera mu nzira y’Imana nubwo yaba igoye
Bavandimwe, burya buri wese ashishoje neza yamenye icyo ari busabe kandi kimufitiye akamaro, haba mu buzima bwe mu mubano we n’Imana, haba mu mibanire ye n’abavandimwe. Ikibazo ni uko akenshi twihitiramo ibitadufitiye akamaro.
Ubu ni na bwo butumwa mutagatifu Pawulo intumwa atugezaho ku buryo bwe mu isomo rya kabiri. Arabwira abakristu b’i Roma bagendaga bacika intege kubera ingorane bahura na zo.
Arabagarura ku kintu cy’ingenzi abibutsa ko bari mu nzira y’Imana. Ati « Byose bihira abakunda Imana ». Iyo nzira y’Imana abibutsa igira ibihe bitandukanye, harimo ibibazo n’ibigeragezo, kugwa no kubyuka, ariko icya ngombwa tugomba kumenya ni uko ku iherezo ry’iyo nzira hari ikuzo. Ntabwo tugomba gutinya kugendera mu nzira igoye dukurikiye Kristu.
Muri we tuba turi mu bumwe busesuye n’Imana Data. Abo Imana yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. Mu ivanjili ya none twongeye kumva Yezu atwigishiriza mu migani, agakoresha ibimenyetso bitandukanye agira ngo adufashe gusobanukirwa n’ingoma y’Imana. Ati ingoma y’Imana imeze nk’ubukungu bukomeye buhishe mu murima. Umuntu ubuguyeho arongera akabuhisha, akagenda yishimye akagurisha ibyo atunze byose kugira ngo abashe kugura uwo murima maze yegukane bwa bukungu buwuhishemo. Umuntu yakwibaza ati ese uriya muntu yabonye ate ubukungu buri muri uriya murima ? Ibisubizo ntabwo ari byinshi : igisubizo nta kindi ni uko yari mu murimo akora muri uwo murima. Burya Ingoma y’ijuru iraharanirwa .
Ingoma y’ijuru ni ubukungu buhishe mu murimo dukora
Ubutunzi bwose bw’iyi si, ibyiza byose twagira muri iyi si ntacyo byaba bimaze tubuze icyo kintu cy’agaciro. Uyu mugani wumvikana neza iyo tuzirikanye ko muri biriya bihe kubera intambara za hato na hato zasenyaga imigi , zigasahura ibintu byinshi by’agaciro, abantu bakundaga kubihisha babitabye mu mirima. Hari ubwo rero uwahishe ikintu cy’agaciro yahitanwaga n’intambara. Ibyo yahishe bigahera aho. Ni muri urwo rwego umukozi ukora mu murima utari uwe yashoboraga kugwa ku kintu cy’agaciro, ari byo uyu mugani usobanura. Aho kwiba cya kintu agahitamo kugura umurima ngo agitunge ku buryo bwemewe.
Nyagasani aduha ubukungu buhanitse bwa bundi tugomba kubona iyo turi mu murimo dushinzwe tuwukora neza. Umurimo ni Nyagasani wadusabye kuwitaho kuva akiturema nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibitubwira aho kigira kiti Imana yahaye muntu isi kugira ngo ayitunganye. Gutunganya neza isi ni ugukora neza umurimo dushinzwe tugendeye ku Ijambo ry’Imana. Ni ngombwa kuricengera kugeza ubwo turibonyemo ubukungu bwa bundi buha igisobanuro n’icyanga cy’ubuzima bwacu.
Bavandimwe, Umugambi w’Imana kuri twe ni mwiza. Kugira ngo rero uwo mugambi ubashe kujya mu bikorwa, tugomba kureka ibitekerezo byacu bidashyitse tukemera kwakira ibyo Imana iduha. Mu kuzirikana ku Ijambo ryayo dusanga mu byanditswe bitagatifu ni ho tuzahura na Yo.
Uko isi irushaho gutera imbere niko havumburwa byinshi birushaho kunoza no kuryoshya ubuzima bwa muntu. Bityo abantu bakishima, bakishimisha, bakidagadura, bakinezeza mu byiza biri muri iyi si. Ibifasha umuntu kubaho neza akabaho yishimimye byose ni byiza. Imana yacu ni Imana y’ibyishimo. Imana ntiyaremeye muntu kubaho mu gahinda no mu maganya. Yezu yarababaye kugira ngo aturonkere ibyishimo. Igihe cyose dufite ibituma tubaho twishimye tujye dushimira Imana. Ibyo byose bidushimisha, bifite agaciro ni byo Yezu agereranije n’ariya masaro menshi y’uriya mucuruzi yagurisha kugira ngo agure isaro rimwe ry’agaciro kanini. Ibyo byiza byose biri muri iyi si bitugeze ku Ngoma y’ijuru. Bitayitugejejeho byaba ari igice byaba ari igicagate. Ibitworohera ni ibyo tubona ubu ariko Imana yaduhaye uburyo bwinshi budufasha no kwibuka kurangamira iby’ijuru tudaheranwe n’iby’isi.
Natwe rero bavandimwe, Nyagasani yaduhurije hamwe mu izina rye kuri iki cyumweru twese hamwe rero dusabwe n’ibyishimo kuko ari hagati yacu. Ibyo twamusaba n’umutima ushishoza utayobowe n'ubwirasi yakiduha nta kabuza.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments