INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU, UMWAKA C

Published on 25 June 2025 at 18:11

AMASOMO: Ez 34, 11-16; Zab22(23);Rm 5,5-11; Lk 15, 3-7

YARADUKUNZE BIHEBUJE

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri uyu wa gatanu ukurikira icyumweru cy’Isakramentu ritagatifu, Kiliziya umubyeyi wacu iduha umwanya wo kwizihiza umunsi mukuru ukomeye w’Umutima mutagatifu wa Yezu. Ni umunsi utwibutsa kuzirikana ko Imana yatwihishuriye muri Yezu Kristu ari umunyampuhwe n’umunyambabazi kuri buri wese. Amateka y’umuryango w’Imana, atwereka ko Imana idahwema kwereka abayo ko ibakunda kandi ko itajya ibatererana cyane cyane iyo batinyutse kuyigezaho isengesho ryabo bayitakambira nkuko umuhanuzi Ezekiyeli abitubwira mu isomo rya mbere.

Kwigira umuntu kwa Yezu niko kwatugaragarije byuzuye impuhwe zitagira urugero z’Imana yacu. Yezu yagaragaje umutima wuje impuhwe mu nyigisho no mu ngiro bye: abo yashyize imbere ni abakene n’abantu baciye bugufi. Abanyabyaha abandi bitaza bakabaha akato bamubonyemo inshuti itaryarya. Ntabwo yigeze atinya kubasanga no gusangira na bo. Mu nkuru y’umusamaritani mwiza, Yezu yiyerekana nk’umunyampuhwe udatinya amaso n’umunwa by’abaneguranyi. Kwizihiza umunsi mukuru w’Umutima mutagatifu wa Yezu ni ukwibuka iyi myitwarire yose ya Yezu mu Ivanjili: kugira impuhwe n’ibambe, ubugwaneza, gutinda kurakara, kugira ubuntu no kwitangira abandi mu budahemuka.

Ibanga ivanjiri iduhishurira kuri uyu munsi w’umutima mutagatifu wa Yezu ni uko buri muntu muri twe azwi neza mu izina rye. Kandi akaba akunzwe. Buri muntu ni nka ya ntama imwe mw’ijana Yezu ashakisha iyo yazimiye yayibona akishima, akayiterera ku bitugu akayicyura mu rwuri rutoshye.

Mu mateka ya Kiliziya guhimbaza umunsi mukuru w’Umutima mutagatifu wa Yezu ni ibya kera cyane muri Kiliziya : guhera mu binyejana bya mbere bya Kiliziya. Mu ntangiriro y’Ubukristu, abakristu bazirikanaga muri Kiliziya rwa rubavu n’umutima bya Kristu byakingujwe icumu ku musaraba. Amaraso n’amazi byasohotsemo bigenura ivuka rya Kiliziya yo mugeni wa Kristu, Eva mushya. Uko Eva ushaje wakomotsweho icyaha n’ukwigomoka ku Mana yaremwe mu rubavu rw’umugabo Adamu ni ko mu rubavu rwa Adamu mushya ari we Kristu, havubutsemo Kiliziya, Eva mushya. Ubwo bumwe ndengakamere bwabereye ku musaraba. Amaraso n’amazi byavuye mu rubavu rwa Kristu bisobanuye ivuka rya Kiliziya hamwe n’amasakramentu yayo. Umutima wa Kristu ukinguriye buri wese, usobanura urukundo ntagereranywa Imana ikunda abantu bose, kugeza ubwo ibaremera Kiliziya, ikanabakingurira amarembo y’Ijuru. Umutima ni igicumbi cy’ibanga rya muntu; umuntu nyamuntu ni umutima; ubuze umutima yitwa “Birihanze”! Imana yatwinjije mu mfuruka zose z’ubuzima bwayo muri uwo Mutima ukinguye w’Umucunguzi. Ntikitwita abagaragu kuko umugaragu hari aho ahezwa mu bya shebuja, yatugize inshuti, byongeye abana bayo kuko yatumenyesheje byose, ikatwinjiza mu mabanga y’umutima wayo (Soma Yoh15, 15).

Guhimbaza Umutima Mutagatifu wa Yezu byatangiye muri Kiliziya mbere gato ya Mutagatifu Bernardo aho abakristu benshi bazaga kurangamira umutima wa Yezu utagira inenge bakamwegereza umutima wabo ngo abahe gukomera, abahe gutwaza, abahe ubutumwa. Umutima wabo wigiraga ku mutima wa Yezu igisobanuro nyacyo cy'ubuzima ndetse n'indunduro yabwo, ukabafasha gusobanukirwa n'ubuzima bwa gikristu ndetse ukarinda umutima wabo kurangazwa n'ibintu bitagira shinge bagaharanira kunga ubumwe n'Imana no kubana neza na bagenzi babo.

Koko rero Imana yatwigaragarije mu Mutima Mutagatifu wa Yezu itwiyereka uko iri: mu Mutima Mutagatifu wa Yezu dusanga mo umugambi w'Imana wo kuducungura. Umutima wa Yezu ni isoko ivubuka mo urukundo. Koko rero mu kuzirikana Umutima Mutagatifu wa Yezu twibuka ko uyu mutima watikuwe icumu ukavubuka amazi n'amaraso. Icumu rirashushanya ibyaha byacu. Koko rero umutima wa Yezu udukunda wahuranyijwe n'Ibyaha byacu uvubukamo amasoko ya Batisimu ituma dupfa ku cyaha tukazukana ubuzima bw'abana b'Imana.

Niba umutima wa Yezu ari isoko y'ubuzima mu kuwurangamira tujye dusaba Yezu atwigishe kubaho. Bityo ku matongo yazanywe n'umwiryane n'urwango, tuzashobore kubaka umurwa wuje amahoro n'urukundo. Ni ngombwa ko abantu babona mu Mutima Mutagatifu wa Yezu igisubizo akawamusamaritanikazi usaba Yezu ko amuha amazi yanywa ntazongere kugira inyota bibaho.

Ubutumwa bukomoka mu Mutima mutagatifu wa Yezu burakenewe cyane muri iki gihe turimo! Ukubabarirana, ukoroherana, ugukundana, gufashanya. Isi yacu ikeneye impuhwe z'Imana ahari urwango n'inyota yo guhora, aho intambara zikurura ububabare n'urupfu, dukeneye impuhwe z'Imana zicubya iyo mihengeri zikavubura amahoro n'umutekano. Aho ubuzima bwa muntu bukerenswa, uburenganzira bwe bugapfukiranwa dukeneye umutima wuje impuhwe wa Yezu wo uhesha agaciro mwene muntu. Dusabe Roho w’Imana atuyobore maze dusange twese umutima mutagatifu wa Yezu wadukunze kugeza ku ndunduro.

Yezu ugira umutima utuje kandi woroshya, imitima yacu uyigire nk’uwawe.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador