
Amasomo : Yer 1, 4-1- ; Zab 70(71) ; 1P1,8-12; Lk 1, 5-17 ( Umugoroba)
Iz 49, 1-6 ; Zab 138(139) ; Int 13, 22-26 ; Lk 1, 57-66.80 ( Amanywa)
IZINA RYE NI YOHANI
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, buri mwaka ku wa 24 kamena duhimbaza umnsi mukuru w’Ivuka rya Yohani Batista, umuhanuzi ukomeye wategurije Yezu Kristu kandi akanamwerekana aho amariye kuza.
Yezu Kristu, Bikira Mariya na Yohani Batista nibo bonyine Liturjiya ya Kiliziya Gatolika yizihiriza umunsi mukuru w’ivuka. Buri munsi mukuru muri Liturjiya ufite igisobanuro n’amateka byawo bituma uba Umunsi wibukwa gusa cyangwa Umunsi Mukuru, cyangwa na none Umunsi Mukuru Ukomeye, byose ariko biba bifite isomo bishaka kuduha.
Liturjiya ubwayo iteye ku buryo ifasha uyikunda kandi uyikurikirana gucengera iyobera ry’icungurwa ryacu. Byose ariko kugirango umuntu abyumve neza ni ngombwa kubisanisha na Yezu ubwe. Kugirango wumve iyobera iri n’iri kuri Bikira Mariya cyangwa kuri Yohani Batista ni ngombwa guhera kuri Yezu ubwe. Ivuka rya Yohani Batista ni umunsi mukuru ukomeye kuko riri mu mugambi umwe wo gukiza isi ugomba gusohozwa na Yezu Kristu ubwe.
Yaba Yezu, yaba Bikira Mariya, yaba Yohani Batista bose amateka yabo Igitabo Gitagatifu kiyatubwira gitangiriye ku isamwa, aho ababyeyi bazirikana ibanga bafitanye na Nyir’ubuzima ubakorera ibitangaza. Ni koko, ku bazirikana Ijambo ry’Imana, ubuzima ni impano bukaba n’umuhamagaro. Buhoro buhoro inkuru y’isamwa igenda iba kimomo, igatangaza ku munsi w’ivuka, abavandimwe n’incuti bagashimira Imana, maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa: bakavuga, bakaririmba, bashima kandi bashimira Imana. Ni ko byagenze kuri Yohani, ariko kuri we biba n’agahebuzo kuko byajyanye n’igitangaza kidasanzwe: Zakariya wari umaze amezi atavuga aratobora aravuga/ abona ubuvuga… asingiza Imana, kandi anahishurira bose ibanga afitanye nayo: akana kavutse si agahinja nk’utundi dusanzwe:
“Nawe rero wa kana we,
uzitwa umuhanuzi w’umusumba byose,
kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,
ukamenyesha umuryango we umukiro,
bakeshakubabarirwa ibyaha byabo.
Koko rero Imana yacu igira impuhwe zihebuje…
Bvandimwe, Ivuka rya Yohani Batista ryuzuye ibimenyetso bigaragaza igikorwa cy’Imana: guceceka kwa Zakariya se, izina ridakurikiza umuco w’umuryango wabo hamwe n’igisubizo cya Elisabeti na Zakariya ku bushake bw’Imana. Ibyo byose bigaragaza ko hamwe na we n’ubutumwa bwe hatangiye igihe gishya mu mateka y’agucungurwa kwa muntu. Nyuma Yezu azavuga ati: ‘Amategeko agera kuri Yohani, guhera kuri we, Ingoma y’Imana irasatira n’imbaraga; Ingoma y’Imana iri rwagati muri mwe.
Burya umwana wese ni impano y’Imana. Mbere yo kuba uwacu abanza kuba uw’Imana. Imana imutanga imufiteho umugambi, ariko muri rwa rukundo idukunda itwemerera gukorana nayo mu bwigenge kugira ngo uwo mugambi wayo ujye ahagaragara. Ni yo mpamvu imyitwarire y’ababyeyi ba Yohani ishimishije, kuko igaragaza ko bakiriye impano y’Imana kandi biteguye gukorana nayo: umwana uvutse bemeye kumushyira mu mugambi mugari w’Imana wo gukiza Israheli. Ni umwana wabo bagomba kurera, ariko ni umwana ufite umuhamagaro we bwite bagomba kumenya no kwitwararika. Uku kuri kuri Yohani ni n’ukuri kuri buri muntu. Yego ivuka rye ryabaye igitangaza, ubwo Zakariya yabonekerwaga mu ngoro, Elizabeti akabyara mu zabukuru, ariko byibutse n’ababyeyi ko bafite inshingano yo kurera ingabire z’Imana ziri mu bo Imana yabahaye, bakarenga igishuko cy’ubwikunde bureba ibibashimisha gusa, bavuga ngo umwana wanjye umwana wanjye!
Bavandimwe, Yohana kimwe n'abahanuzi bakomeye, yumvaga ko Imana yamuhamagaye kuva akiri mu nda ya nyina kugira ngo akorere umurimo w'ubutumwa bw'Imana mu rwego rwo gufasha abantu bayo. Kimwe na bo, yumva ko Imana imufasha mu bihe by'itotezwa no gucika intege, kandi agakomeza kuba indahemuka ku butumwa bwe kugeza apfuye. Ntabwo yarangirije ubutumwa bwe mu kwigisha n'igikorwa cyo kubatiza gusa, ahubwo yanabikoze abinyujije mu buhamya bw'ubuzima bwe. Yatanze urugero rw'ubutwari imbere y'ifungwa n'urupfu, ariko yanabaye urugero rw'ubwiyoroshye.
Ku ruhande rumwe, ntiyigize Mesiya, kuko yari azi neza ko inyuma ye hari Uje amurusha ububasha, Uje kubatiza atari mu mazi, ahubwo muri Roho mutagatifu no mu muriro. We icyo ashinzwe ni ugutegura inzira no kumenyekanisha ko Uwategerejwe igihe kirekire ari hagati y'abantu.
Ku rundi ruhande, ntiyatinye kuyobora abigishwa be kuri Uwo ari we ‘Ntama w'Imana ukiza ibyaha by'isi.' Amagambo ye avuga ngo: ‘Birakwiye ko We akura, jyewe nkagabanuka’ ni igitabo cyuzuye ku bigishwa ba Kristu mu butumwa bwacu bwo kwamamaza Inkuru Nziza. Muri make, kimwe na we, natwe twahamagariwe gutegura inzira z'Umwami n’umukiza wacu, tuyobora abantu kuri Kristu, atari kuri twe ubwacu. Turi inshuti z'umukwe. Umukwe ni Umwami Yezu.
Nkuko biri rero, Yohani Batista ni umuntu w’igihangange, ariko ubuhangange bwe butandukanye n’ubwo tumenyereye bwa Muntu. Kuba integuza ya Yezu bya hafi si ibya buri wese mu bahanuzi. Ariko ikimugira igihangange kurushaho, kandi natwe dushobora kwigana ku buryo bwacu, ni kuriya kwemera gukora akavunika, kugeza anatanze ubuzima bwe ariko intego ye muri byose ari uko Yezu akura we agaca bugufi. Yemwe n’igihe bigaragaye ko imyumvire ku buryo bw’imikorere atari imwe, Yohani nta jambo na rimwe ryo kwivumbura kuri Ntama w’Imana yigeze agira. Yohani yakoreshaga uburyo bw’imbaraga n’ijambo rityaye, ntiyigeze anenga Yezu waje arangwa n’umutuzo no kubwira neza abanyabyaha. Ngubwo ubuhangange bwa Yohani natwe dusabwa kumwigiraho.
Nyagasani Mana Mubyeyi w’urukundo,
Ndagushimira ubuzima wampaye,
Ndagushimira ibyiza unkoreramo.
Nubwo nkiri umunyantege nke,
Urankomeza, ukankunda iteka.
Nyagasani Mana ndagushimira abantu ngira,
Ndagushimira kwizera unkomezamo,
Kandi ndagusaba iteka kugendera hafi yawe,
Nkora ibyo wanshinze neza.
Mu mucyo no mu mahoro yawe.
Mfasha kukubera indahemuka,
Kumurikira abandi urumuri rwawe,
Kwereka bose inzira igana kuri Yezu Kristu,
No gukorera mu rukundo rwawe. Amen !
Add comment
Comments