
Amasomo : Int12,1-11 ; Zab 33(34) ; 2Tm4,6-8.17-18 ; Mt16,13-19
Petero na Pawulo, intumwa za Kristu
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Uyu munsi muri Kiliziya Gatolika y’isi yose turahimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo, intumwa za Yezu Kristu. Aba bagabo bombi ni inkingi z’amateka ya Kiliziya: Petero niwe Yezu yahaye imfunguzo z’Ubwami bw’ijuru (Mt 16, 18-19), Pawulo ni intumwa y’abantu b’amahanga, wahinduye ubuzima bwe akamamara mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu wazutse.
Uyu munsi ni umwanya wo gushimira Imana ko yakoresheje abantu boroheje, bafite intege nke, kugira ngo yubake Kiliziya yayo; ni n’umwanya wo kwisuzuma ku nshingano zacu nk’abakristu, niba koko turi abakirisitu nyabo nka bo.
Simoni ari we Petero yari umurobyi. Yezu yamutoye mu bigishwa be ba mbere.” Igihe yagendagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri Simoni bita Patero na Andreya murumuna we; bariho baroha incundura zabo mu Nyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati:” nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu. Ako kanya basiga aho incundura zabo baramukurikira”(Mt 4,18-20). Kuva aho Petero abereye intumwa ya Yezu ntiyigeze atandukana na we na rimwe. N’ubwo igihe Yezu afashwe Petero yamwihakanye, icyo cyaha Petero yarakicujije cyane , Yezu aramubabarira ku buryo bwose. Yezu yamurekeye ubutware yari yaramuhaye ku ntumwa ze no kuri Kiliziya ye. Yezu yari yarabwiye Simoni Petero ati:” noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’ubwami bw’ijuru; icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru, n’icyo uzaba wabohoye mu nsi kizabohorwa no mu ijuru”(Mt 16,8-19). Bavandimwe, igihe cyose tuzicuza ibibi dukorera Imana n’abavandimwe, izakomeza kutugirira icyizere nkuko byagandekeye Patero.
N’ubwo Petero yatorewe kuba umutware w’intumwa n’uwa Kiliziya, isezerano yagiriye Yezu, we n’izindi ntumwa ryo kuzamubera abagabo bararyubahirije ndetse barinda no kubizira. Ku ngoma y’umwami Nero, Petero yarafashwe afungwa igihe kirekire, nyuma acibwa urwo gupfa, abambwa ku musaraba I Roma. Aho bamutangiye ngo abambwe ku musaraba yasabye ko awubambwaho acuritse ari ukwanga kwigereranya na Kristu Umukiza we. Ibyo byabaye ahagana mu mwaka wa 64 nyuma y’ivuka rya Yezu. Natwe dukomere ku isezerano kugera ku rupfu.
Pawulo intumwa we, yabaye ikimenyetso gikomeye muri Kiliziya y’intangiriro igihe ahura na Kristu. Icyo gihe yitwaga Sawuli. Pawulo ubwe mu nyandiko ze agaruka kenshi kuri icyo kimenyetso. Dore uko abitubwira ubwe mu ibaruwa yandikiye Abanyagalati: « Mbibamenyeshe rero bavandimwe iyo Nkuru nziza nabigishije si iy’umuntu; si n’umuntu nyikesha kandi si umuntu wayinyigishije; ni Yezu Kristu wayimpishuriye. Mwumvise kandi imigirire yanjye nkiri mu Kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi kenshi mu bo tungana dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya Kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu gukurikiza umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama yampamagaye ku bw’ineza ngo ampishurire Umwana we muri njye, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka ntawe niriwe ngisha inama, habe no kuzamuka njya i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa ; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi » ( Gal 1,11-17).
Mu myaka cumi n’ibiri Pawulo yagenze ingendo zitabarika yigisha abantu Inkuru nziza. Bavandimwe, birashoboka ko natwe twatsinda ubunebwe n’amagorwa aduca inege mu kwamamaza Inkuru Nziza, dore ko benshi mu batorewe uwo murimo badohoka bakohoka ku by’isi n’ab’isi.
N’ubwo rwose yagiriye amagorwa akomeye kuri uwo murimo, Pawulo ntiyigeze yinuba cyangwa ngo acogore mu kwamamaza Ingoma y’Imana. Mu nyandiko ze yagarutse kuri ayo magorwa agira ati : « Incuro eshanu Abayisiraheli bankubise ibiboka mirongo itatu n’icyenda. Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja. Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mujyi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe ! » ( 2 Kor 11,24-26). I Roma naho yahagiriye imibabaro myinshi kandi ageze no muzabukuru, yamaze igihe kirekire mu buroko, nyuma akatirwa urwo gupfa, bamuca umutwe. Pawulo yarushije abandi kubabara abigirira Kristu. Yahowe Imana ahagana mu mwaka wa 67.
Bavandimwe, Petero na Pawulo bari abantu bafite intege nke nk’abandi. Petero yihakanye Yezu incuro eshatu; Pawulo yarwanyije abakristu mbere y’uko ahinduka. Ariko bombi, bamaze guhura na Kristu, bahindutse burundu. Urugendo rwabo rutwereka ko nta muntu Imana idashobora gukoresha, igihe ayiyeguriye adacagase.
Aba bagabo bombi barakubiswe, barafungwa ndetse banapfiriye ukwemera. Pawulo ati: "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo rwanjye, nashoje urugamba rw’ukwemera". Baratwigisha ko ukwemera kudashimangirwa mu byoroshye gusa, ahubwo ko hari ubwo bisaba kwigomwa no guhara byose n’amagara adasigaye.
Yezu yabwiye Petero ati: "Uri ibuye, kuri iryo buye nzubakaho Kiliziya yanjye". Petero aba intumwa ya mbere, agengwa na Roho Mutagatifu, ayobora abandi. Pawulo, nubwo atari umwe muri ba 12, yabaye intumwa ikomeye, yagejeje Inkuru Nziza ku bantu benshi mu mahanga atandukanye. Uyu munsi ni umunsi udutera gutekereza ku buyobozi bwa Papa nk’umusimbura wa Petero mu kumwumva no kumusabira.
Uyu munsi natwe abakristu twibaze kandi twisubize:
Ese nemera Kristu nk’uko Petero yamwemeye ati: "Uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima"? Ese ntera intambwe yo guhinduka nk’uko Pawulo yahindutse kuva ku kuba umwanzi wa Kiliziya ayitoteza, akaza kuyibera intumwa y’inkwakuzi? Ese nshyigikira Kiliziya mu isengesho no mu bikorwa by’urukundo?
Bavandimwe, kuri uyu munsi twizihizaho abatagatifu Petero na Pawulo nitumenye neza ko bose babaye magirirane muri Kiliziya kandi bakaba badutoza urwo rugero : nkuko amasengesho ya Kiliziya kuri uyu munsi abitwibutsa, umwe yagizwe umutware w’abashinzwe kwamamaza ukwemera muri Kiliziya, undi aba umusobanuzi w’ikirenga w’amahame yari akeneye kumvikana. Petero yashinze Kiliziya mu mponoke za Israheli naho Pawulo aba umwigisha w’amahanga yari agenewe guhinduka abayoboke ba Yezu Kristu. Twihatire natwe gugurikiza urugero rw’izi ntumwa z’ikirenga. Mu byago, mu magorwa, mu bibazo, mu bitotezo n’amarira ntitugacogore. Tujye duharanira buri wese muri twe gukoresha ingabire yacu bwite uko twayihawe n’Imana. Ntitukagundire ingabire z’abandi kandi natwe izo Imana yaduhaye tutarazibyaza imbuto. Tujye turangwa n’ubworoherane no guca bugufi. Nitwigiremo ubudacogora n’ubusabane ku Mana kugera ku rupfu.
Dusabe kuri uyu munsi ko abatagatifu Petero na Pawulo badusabira kugira ngo dukomere mu kwemera, dutinye icyaha, kandi tube intumwa za Kristu aho turi hose. Twizere ko uko natwe twakwakira Roho Mutagatifu, yazaduhindura intumwa z’urukundo, ubutabera, amahoro n’ubwiyunge, nk’uko yabigenje kuri bo.
Petero na Pawulo batagatifu, Mudusabire !
Add comment
Comments