AMASOMO: Intu 2, 42-47; Zab 117(118); 1Pet 1, 3-9; Yh 20, 19-31
Nimugire Amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye
Bavandimwe, iki cyumweru cya kabiri cya Pasika, ni icyumweru kidasanzwe kuko ari cyo umwami wacu Yezu Kristu yahisemo ngo kijye cyizihizwaho impuhwe za Nyagasani. Uyu munsi ntako usa, ni umugisha ugeretse ku wundi! Uyu munsi watangajwe ku mugaragaro na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ubwo yashyiraga mu rwego rw’Abatagatifu Mama Faustina, hari ku itariki ya 30 Mata 2000. Nyagasani Yezu Kristu, yasabye Mama Faustina ko uyu munsi wazajya wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, ni ukuvuga icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Pasika. Tugerageje gusesengura neza amasomo Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye none, turasanga yose agaruka ku buryo buziguye cyangwa se butaziguye ku mpuhwe z’Imana.
Ibimenyetso by’ibihe bishya n’ubuzima bwa kivandimwe
Mu isomo rya mbere, umuntu ashobora kwibaza icyo Luka ashaka kutugezaho atwereka ubu buzima ndeberwaho, bugaragara nk’ubutashobokera benshi muri iki gihe. Ibi bisa neza n’amafoto yo mu miryango itandukanye yafashwe mu minsi mikuru akamanikwa ku nkuta z’inzu cyangwa muri za albumu zitandukanye dukunda kureba. Gusa akenshi dukunda kureba amafoto meza kurusha andi akaba ariyo ashyirwa muri albumu. Na mutagatifu Luka bijya gusa nabyo ariko ku buryo busumbijeho: we icyo ashaka kutubwira mbere ya byose n’uko ibihe bishya byatangiye. Abigishwa ba Kristu babashije kubana kivandimwe babikesha ingabire ya Roho Mutagatifu. Icyo kikaba ikimenyetso ntakuka ko Umukiza yaje kandi ko yasakaje Roho we ku isi yose nk’uko inyigisho z’abahanuzi zitahwemye kubigarukaho. Ku bw’ibyo mutagatifu Luka akatwereka ikigaragaza ko twakiriye Roho w’Imana, ni uko atubashisha kubana kivandimwe aho turi hose n’igihe cyose kuko aho yasesekaye nta mwiryane uharangwa. Ni n’icyo bivuga kuba umuhamya w’izuka rya Kristu, kubana kivandimwe: gushishikazwa no kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe basangira akabisi n’agahiye, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Niturangwa nibyo tuzaba tubaye abahamya nyabo kandi beruye ba Kristu wazutse. Inkuru nziza ya none muri iki gitabo cy’ibikorwa bya Roho mutagatifu, turerekwa ko imibereho mishya imurikiwe na Roho w’Imana ishoboka, cyo kimwe ni uko iyo ubonye amafoto y’umunsi mukuru wabaye mu myaka yashize bikubera gihamya ko ibikorwa nk’ibyo bishoboka. Ntabwo rero ari umugani dushobora kubana kivandimwe nka bariya bigishwa ba mbere bigakunda. Nk’Intumwa, duhamagariwe kogeza hose ko Kristu ari muzima kandi ko akiza, ko Imana ari inyampuhwe kandi ko tubeshejweho na yo. Kuba tugihumeka, si ubutwari, si uko turi beza, si imbaraga zacu bwite, ahubwo ni ku bw’impuhwe z’Imana. Tuzamamaze hose kandi tuzisunge igihe cyose.
Izuka rya Kristu n’ukuvuka bundi bushya muri We
Imana yaduhaye kuvuka bundi bushya tubikesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye. Nka Yezu ubwe mu kiganiro na Nikodemu, Petero intumwa na we mu isomo rya kabiri aratubwira batisimu twahawe nk’ukuvuka bundi bushya kandi uko kuvuka kugashinga imizi mu izuka rya Yezu Kristu. Akenshi muri iki gihe cyacu iyo tuvuze ngo Yezu Kristu yarazutse, twumva ari ibintu bisanzwe kuko ari inkuru twasanze. Nyamara siko byari bimeze ku bakristu ba mbere. Bo byari bishya ndetse abenshi babirwanya, bityo kuba umuhamya w’izuka rya Kristu kikaba kitari ikintu kiboroheye. Ntatwe rero dukwiye kumva ko izuka rya Kristu ari Inkuru nziza iruta izindi kandi tugashishikarira kuyibera abahamya nk’uko igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyabitwibukije.
Mu Ivanjili y’iki cyumweru, Yahani aratangira atubwira ko hari nyuma y’urupfu rwa Yezu, ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’icyumweru cy’abayahudi, ni ukuvuga ku cyumweru cy’ubu ariho kuwa mbere wa Sabato. Ibi iyo Yohani abitubwira uku si uburondogozi ahubwo ni ingingo ikomeye atangiza, kuko igihe yandika ibi hari nyuma y’imyaka nka 50 Yezu Kristu azutse. Imyaka 50 abakristu bahura buri cyumweru ngo bahimbaze izuka rya Kristu. Aha rero Yohani arashaka kwerekana impamvu abakristu baretse guhura ku isabato nk’abandi bayahudi bo bagakora amateraniro yabo ku wa mbere wa sabato: ku Cyumweru. Na n’ubu turacyahura nk’abakristu buri cyumweru ngo duhimbaze izuka rya Yezu Kristu tubikomoye kuri uwo murage mwiza twarazwe n’abatubanjirije mu kwemera. Uko guhura ku cyumweru, wari umwihariko w’abakristu muri rubanda ya kiyahudi yari ibakikije. Kuva mu binyejana bya kera, abayahudi icyumweru bagifataga nk’umunsi nk’iyindi y’akazi, uwa mbere w’imibyizi. Umunsi wa karindwi ubu twita ku wa gatandatu( ku isabato), ni wo wari umunsi mukuru w’ikiruhuko no guhura basenga. Nyuma y’aho ku munsi wa mbere wa Sabato ( ku cyumweru) ari bwo Yezu Kristu yazutse, kandi ku munsi nk’uwo akaba ari bwo yireka abigishwa be mu bihe bitandukanye bikurikirana nyuma yo kuzuka kwe; ibyo byatumye abakristu ba mbere babona uwo munsi nk’umunsi udasanzwe, ukwiye guhabwa agaciro kawo. Uwo munsi wa mbere wa sabato byatumye bawufata nk’umunsi wa mbere w’ibihe bishya/Sabato nshya y’izuka rishya. Bityo nk’uko icyumweru cy’iminsi irindwi cyibutsaga abayahudi iminsi irindwi y’iremwa ry’isi n’ibiyituye, icyo cyumweru gishya cyatangiwe n’izuka rya Yezu Kristu, abakristu bagifashe nk’itangiriro y’iremwa rishya muri Kristu wazutse. Umunsi nk’uwo rero ni wo Yohani intumwa atubwira ko inzugi z’aho abigishwa bari bari zari zikinze bafite ubwoba. Si inzugi z’inzu gusa kuko n’imitima yabo yarifunze, bari mu icuraburindi. Byose byari bikinze nta cyizere cy’ubuzima. Aho niho Yezu Kristu mu Mpuhwe ze yabasanze arababwira ati: “ Nimugire amahoro”. Ni indamutso isanzwe mu bayahudi (Shallom). Igitunguranye ni uko abayibwirwa bo bari kure yayo mahoro! Bari buzuye ubwoba n’agahinda batewe n’iminsi yabanje; ifatwa rya Yezu, kubabazwa bidasanzwe n’urupfu rwo ku musaraba kandi ari Umwigisha wabo, bumvaga ko nabo ari bo bakurikiyeho. Mu by’ukuri bari bafite impamvu yo kudatekana, uhereye ku mugoroba w’uwa kane mutagatifu, umunsi w’uwa gatanu mutagatifu, uwa gatandatu mutagatifu Yezu ari mu mva, ibyo byose byari mu bya bahungabanyije nk’uko natwe dufite ibiduhungabanya, nk’intambara n’imidugararo iterwa nazo hirya no hino ku isi. Dusabe nyagasani kugira ngo gufungiranwa muri urwo rusobe rw’ibibazo ntibibe intandaro yo kwijima ku mutima nk’uko bariya bigishwa byari bimeze.
Impano rero ikomeye Nyagasani yabazaniye ari nayo atuzanira none ni Amahoro. Ni amahoro atwumvisha ko Imana ari urukundo kandi idukunda uko byaba bimeze kose. Ni amahoro kandi aduhamagarire kujya kuba abogezabutumwa b’urukundo n’impuhwe by’Imana Umubyeyi wa twese: “ Nkuko data yantumye, nanjye ndabatumye.” Amahoro atwohereza kubwira abababaye bose ko babariwe muri Kristu wazutse, ko Imana nta mwenda ikibabaraho, dosiye y’urubanza yaratwitswe, ni amahoro atwohereza kujya kuba intumwa z’ubwiyunge ku isi yose.
Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana n’umuhamagaro wo kuba abanyampuhwe
Bavandimwe, kuri iki cyumweru cy’Impuhwe z’Imana, dusabe ingabire yo kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru nk’uko Yezu Kristu abidusaba. “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari umunyampuhwe”. (Lk 6,36).
Kuri uyu munsi kandi birakwiye ko twibukiranya bimwe mu byo Yezu Kristu yahishuriye Mama Faustina ku bijyanye n’iki cyumweru twahimbaje.
Yaragize ati:”kuri uyu munsi amasoko adakama y’impuhwe zanjye arafunguye: Nzasuka inyanja y’impuhwe zanjye kuri roho zigana isoko y’Impuhwe zanjye, ni ukuvuga Isakramentu rya Penetensiya n’Ukaristiya Ntagatifu. Abazagenza batyo, bazababarirwa ibyaha byabo byose, ndetse n’ibihano bari bateganyirijwe bihanagurwe. Ntihazagire roho itinya kunyegera kabone n’ubwo yaba iri mu cyaha cyo mu cyiciro cya sakrilego n’icyo mu rwego rw’amahano. Roho itaziragiza impuhwe zanjye, izorama ubuziraherezo. Nimubwire roho zose ibijyanye n’impuhwe zanjye, ziziyoboke kuko umunsi w’urubanza wegereje. Nimukangure abaturage batuye isi yose mubashishikarize kwisubiraho no kwanga ibyaha byabo byose, ashobora kuba ariyo mahirwe ya nyuma y’umukiro. Ku cyumweru cya mbere gikurikira Pasika, ni umunsi mukuru w’Impuhwe ni yo mpamvu abakristu bashishikarizwa kuri uwo munsi gukora ibikorwa by’impuhwe. Ibyo bikorwa ni byo bigaragaza ko munkunda. Nimugaragarize abavandimwe banyu ibikorwa by’impuhwe buri gihe cyose n’aho muri hose. Kugira ngo uyu munsi umenyekane, hagomba gukorwa ishusho igaragaza impuhwe zanjye ikajya ahabona kugirango bose babimenye.
Bavandimwe, icyi cyumweru cy’impuhwe zihebuje z’Imana kitubere umwanya wo gusanga Nyagasani, nka Tomasi tumwiture imbere tumubwira tuti Nyagasani kandi Mana yanjye. Nka Tomasi, tujye twibuka ko natwe dukeneye impuhwe z’Imana n’akaboko kayo kadufasha kubyuka iyo twaguye, kadusindagiza iyo byatuyobeye, kakanaduha umugisha kadukomeza mu mahoro. Ayo mahoro ya Kristu ni ngombwa cyane muri iy’isi ya none, mucyo tuyasabiranire kuko tuyakeneye cyane.
Bikira Mariya Mwamikazi w’impuhwe, udusabire
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments