AMASOMO: Intu 10, 34a.-37-43; Zab 118 ( 117); Kol 3, 1-4; 3º; Yh 20, 1-9
Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo ( 1 Sam2:6)
Bakristu Bavandimwe,
Kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, reka duterure tugira tuti “ Kristu wazutse singizwa Alleluya, Rumuri rwacu singizwa Alleluya”!
Pasika twizihiza muri uyu mwaka ni Pasika ifite isura itandukanye n’izo twizihije dore ko n’ubundi nta munsi usa n’undi n’ubwo yitwa kimwe. Nibyo koko Pasika ni umunsi w’AMIZERO. Kristu Amizero yacu yazutse.
Pasika ni umunsi w’amizero n’intsinzi ku rupfu
Inkuru z’abanditsi batubwira uko Yezu yababaye, zidufasha kubona neza akaga yanyuzemo mu nzira y’umusaraba n’ububabare bukabije kandi agirirwa n’abo yaje gucungura. Baramututse, baramunnyega, baramukubita, baramubamba ku musara...mbega uko bari bashoboye kose bimazeyo, bati ‘ niba uri Kristu ivane ku musaraba’. Mbese bari baziko birangiye kandi aribwo byari gutangira. None Izuka ngo ba! Natwe tugahanika tuti: ALLELUYA. Ni ukuri Pasika ni umunsi w’Amizero. Nta mpamvu yo kwiheba ugihumeka na nyuma yo guhumeka hari andi mahirwe! Bityo rero nidukomere muri ibi bihe, n’ahatari aha Nyagasani azahadukura dore ko hari n’ahandi yadukuye, buri wese agerageze kureba mu mateka atandukanye Imana yamucishijemo. Ni koko Yezu Kristu yarazutse kandi natwe adusangiza ku mutsindo w’izuka rye. Umwanditsi w’igitabo cya mbere cya samweli ati : “Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo”.
Amasomo ya none, aragaruka kuri Yezu Kristu We Rumuri nyarumuri rumurikira abari mu mwijima n’abamushakashaka, We wicaye iburyo bwa Se aho twese adutegereje kugira ngo tuzabane na We ubuziraherezo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa hagarukwa ku ijambo “umunsi wa gatatu”. Ijambo umunsi wa gatatu muri Bibiliya rikaba rishaka kugaragaza ikimenyetso cy’igihe kidakuka, gikomeye kandi kidasubirwaho. Twibuke ko nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibitubwira (Intg 22) ku munsi wa gatatu nibwo uguceceka kw’Imana kwarangiye maze Abrahamu akamenya ko umwana we Izaki yagombaga gukira maze akaba umwana w’isezerano ry’Imana. Na Yezu rero kuzuka k’umunsi wa Gatatu, bishatse kuvuga ko Yezu yatsinze byose, agatsinda icyago n’urupfu maze agatangiza ibihe bishya bitari byarigeze bibaho na rimwe mu mateka ya muntu.
Pawulo mutagatifu na we araduhamagarira kurangamira ibyo bihe bishya Yezu yakinguye kandi yazanye ku isi. Arifuza ko duhindura imyumvire n’imibonere maze tukagira imyumvire n’indoro bya Yezu. “Nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi”. Ntabwo ari ukureba hejuru nk’abatazi ibyo barimo, nk’abatazi iyo bava n’iyo bagana, ahubwo ni ukurangamira iby’Ijuru kuko nibyo Yezu Kristu adushakamo kandi akaba yifuza ko twabigeraho mu butwari.
Umunsi wa gatatu nk’ikimenyetso cy’ibihe bishya
Umwanditsi w’Ivanjili Ntagatifu twumvise ariwe Yohani, we aradusobanurira uko izuka rya Yezu Kristu ryagenze. Ngo byari ku munsi wa mbere w’Isabato (le premier jour de la semaine), uyu munsi niwo wabaye Icyumweru cyacu Abakristu, maze tukawambazaho Kristu Wazutse. Ntabwo ari umunsi wa mbere nk’uw’ibindi byumweru bisanzwe, ahubwo ni umunsi wa mbere w’icyumweru gishya cy’ibiremwa bishya. Uwo munsi mushya ari na wo wagize byose bishya, watangiranye na cya gitondo gihire ubwo Mariya Madalena yazindukiraga ku mva butaratandukana, umuseke utaracyeba, urumuri rutarasesekara ku isi, icyo gihe Mariya Madalena nawe, kimwe nk’abandi bose, twari dutwikiriwe n’umwijima, butaracya mu mitima yacu, ibyo byateye Mariya Madalena kutabona neza, icyo yabonye gusa ni uko yabonye ibuye bari bakingishije imva ya Yezu ritakiriho ahita akeka ko umurambo wa Yezu bawukuyemo maze bakamushyira ahandi hantu hatazwi, ibi bikatwereka agahinda yagize abitewe no kubura umurambo wa Yezu, ababajwe no kutarangiza neza ikiriyo. Ni koko Yezu yakunzwe cyane akiri kuri iyi si, ndetse n’umurambo we urakundwa, urasigwa kandi ugasurwa, ibi bitwigisha ko na nyuma y’urupfu, urukundo rukomeza, ko ntawe ushobora kwica urukundo. Ni nayo mpamvu abantu twibuka abacu bapfuye.
Ntihakagire rero uwo bitangaza nabona uwavuye mu bye kubera gukunda Yezu Kristu, kuko burya byahozeho. Yezu Kristu arakunzwe na n’ubu arakunzwe kandi azakomeza gukundwa. Icyo nakubwira nawe, ni ukumukunda kuko afite igikundiro kandi umukunze aramukundwakaza. Mureke tumwikundire byose bizadukundira, ni igihe kitaragera nibyo dukeka ko byanze birakunda muri Kristu wazutse. Erega uwatsinze urupfu, akigobotora uriya wa gatanu, ibyawubanjirije ndetse n’ibyakurikiyeho; akadutera kuririmba Alleluya nyuma y’iminsi mirongo ine nta kanunu kayo! Ndabarahiye nabyo azabikora! Tumwikundire ibindi tubimurekere. Dore ko ari na we utwigisha uko tugomba kumukunda: “ Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.” ( Yh14:21). Ngiryo isezerano Umuzukambere aduha.
Ukwemera niko kutugeza kuri Kristu wazutse
Reka dukomeze turebe uko ibya Mariya Madalena byakomeje. Bimushobeye yirukanse asanga Simoni Petero nuko aramubwira ati “ Nyagasani bamukuye mu mva, none ntabwo tuzi aho bamushyize”. Ibi biratwereka ko kumenya neza aho Nyagasani ari tutabihabwa n’ubuhanga cyangwa ikoranabuhanga mu bushakashatsi bwacu ubwacu, iyo bibayo bityo tuguma mu gihirahiro nk’icyo uyu Mariya Madalina yabayemo, ukwemera konyine niko kutugeza aho Kristu ari, ukwemera ni ko kuduha “kubona” no “Kumenya”. Niyo mpamvu Mariya Madalina bimuyobeye yitabaje abo yakekaga ko bamurusha “kubona” aribo Simoni Petero na wa Mwigishwa Yezu yakundaga. Aba bigishwa na bo bashyira nzira berekeza ku mva kwirebera ukuri kw’ibyo bari bamaze kubwirwa. Wa mwigishwa twabwiwe yarushije Petero amaguru amutanga kugera ku mva, Petero nawe ariko amutanga kwinjira mu mva: Ibi biratwereka imiterere ya muntu, hari imiterere y’inyuma hacu,( Kwihuta kubera imbaraga) no mu mitima ( Kwinjira, ishyaka ryo kugera aho Yezu Kristu ari).
Petero ageze mu mva yabonye imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe wa Yezu kitarambitse hamwe n’iyindi myenda ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Wa mwigishwa wari wageze ku mva bwa mbere, ntiyahise yinjira, yaciye bugufi, asa nupfukama kugira ngo abashe kwitegereza neza mu ndiba y’imva ya Yezu, icyo gihe ukwitegereza kwe kwamurikiwe n’ukwemera maze abasha”Kubona”, nubwo rero nawe yinjiye mu mva, Petero we yari yinjiye mu mva irimo ubusa, kuko Yezu bamukuyemo, Undi mwigisha we yinjiye mu mva nshya, yo mu gihe gishya, kuko Yezu batamuhishe ahubwo yazutse. Ntabwo ikiri imva ahubwo ni yahinditse Ingoro y’Imana nzima.
Bavandimwe, natwe mu buzima-nyobokamana bwacu hari igihe hazamo inzira ebyiri tumaze kubona: nka Petero winjiye bwa mbere mu mva, ariko agakomeza kurebesha gusa amaso y’umubiri no gusesenguzanya ibyabaye ubwenge bwo mu bwonko, ntiyabashije kwiyumvisha ibyabaye; kumurikirwa n’ukwemera rero bavandimwe, ukwizera n’urukundo, nka wa mwigishwa wa kabiri, nibyo bitugeza neza aho Kristu wazutse aganje.
Twe twazukanye na Kristu mu kwemera no muri Batisimu, mureke duhugukire kandi dushakashake iby’Ijuru, umutima wacu tuwerekeze kuri Kristu, twoye kwishinga iyi si n’ibyayo bishirana nayo, ahubwo duhinduke kandi duhindure imyumvire yacu ishaje kugira ngo tubashe kubona aho Yezu Kristu ari kandi tumugere impande, tumukoreho nawe adukize.
Bavandimwe muri ibi bihe turimo, dukomeze dusabirane imbaraga zo guhora dutangariza bose ibyiza turonka mu Rupfu n’Izuka bya KRISTU. Dusabirane ingabire zo gutsinda ubwoba n’ubugwari , dukomere k’uwadukunze akaturonkera ubuzima tutagamburujwe n’imivumba y’iy’isi ya none. Alleluya, Alleluya Yezu Kristu ni Muzima! Mugire Pasika nziza.
Add comment
Comments