Iyo uhuye na benshi mu minsi ya Noheli usanga intero n’inyikirizo ari imwe ngo Noheli Nziza ! Ariko iyo tubivuga turabyumva ? iyo tubyumvise se bitubwira iki mu buzima bwacu ? Hari abishimye, hari abababaye, hari aba ntibindeba,…. Abo bose turavuga Noheli nziza…hari abakeye, hari abandavuye ( haba ku mutima cyangwa inyuma) twese turavuga Noheli nziza, kuki se ? Hari impamvu idutera kuvuga Noheli Nziza ? Ese nemerewe kuvuga Noheli nziza ?
Noheli bivuga « KUVUKA » gusa byahariwe ivuka rya Kristu Yezu. Ndizera ko buri wese hari icyo yumva iyo tuvuze “Kuvuka ». Hari uwaraye akuyemo inda, ari uwaraye yishe umwana, ari abari kurimbura abandi mu mirwano, ari utitaye ku mfubyi ziri hirya no hino…..twese tuti noheli nziza…ukubyara ni ugutanga ubuzima, ubwo buzima buri wese afite uko yabubayemo, aburimo kandi ashaka kuzabubamo. Kuki se wowe utakwifuriza undi kubaho neza, ngo ntaraba umuntu aracyari urusoro…tuzirikane ku buzima dutekereza aho buturuka ndetse nuko bugenda bukura…ndi umuntu kuva ngisamwa kandi nkeka ko n’abandi ari uko…none rero kuri uyu munsi wa Noheli mumfashe tuyizihize, tuyifurizanye turengera ubuzima, tububungabunga aho buri hose…
Ikindi ubuzima Yezu yabayemo muri iyi isi nuko yayijemo ni igisubizo kuri buri wese wibwira ko yabaye cyangwa ari kuba mu buzima bubi uko bwaba buri kose !
Nguwo Nyina Mariya akora urugendo rurerure kandi ari hafi kubyara. Ajya ku bise, abura icyumba cyo kubyariramo. Mariya ntiyigeze agira icyo avuga ati « mumpe icyumba cyo kubyariramo kuko ntwite Imana ! » Ubutoni bwa Mariya ni ubwiyoroshye, nta bwo ari mu bintu bihambaye. Yezu nta gihe cyo kwitegura yagize nk’abandi bana. Bagiye kwiyandikisha, Mariya afatwa n’inda. Yozefu ashaka icumbi ahantu hose araheba, baramwirukana bigeza aho amubyarira mu kiraro cy’amatungo, mu munuko wacyo... tutibagiwe n’ubukonje munsi ya zero mu bipimo byabwo. Ibyo byose kubera ko nta wundi mwanya bari babonye. Bagize agahinda kandi bose bari bazi ko batwite mwene Nyir’ijuru. Ubuzima Yezu yagize icyo gihe cyo kuvuka bwari bukomeye cyane ! Nta gikapu, nta bintu byo kwakira umwana bari bafite. Yezu bamuryamisha mu kavure ; byongeye kandi umubyeyi umaze kubyara aba ananiwe, akeneye agakoma, nta cyo konsa umwana, mbese ntibyari byoroshye ! Yezu yamenye icyo gikomere cy’ubukene bukabije, icyo kwigizwayo, icyo kuvukira ahantu habi ndetse n’ibindi bibi byinshi byari byiganje muri icyo gihe yavukaga. Nta mwene wabo ubageraho ngo amwakira, amwishimire, avuze impundu ! Abamugezeho bwa mbere ni abashumba ;nuko basanga aryamye mu kavure, mu kiraro cy’inka n’umunuko w’amase. Ngabo abaje gusingiza Imana bafatanyije n’abamalayika.
Injira mu gahinda k’Imana maze uyibwire akawe, irakumva cyane. Mariya ashobora kuba nawe yaraketse ko nabo baje kumwirukana mu kiraro cyabo ! Abantu ntidutinda ku Munsi Mukuru wa Noheli ngo tuzirikane ko Umwana w’Imana, Umucunguzi wacu, yavukiye mu butindi busebye ; mu mase n’amaganga, akaryamishwa mu kavure inka ziriramo ; ntiyakirwe kuko nta n’umwe wabakunze ngo abahe icumbi ribakwiye. Birashoboka ko Yozefu yagiye inyuma y’ikiraro akagaruka yumvise umwana arize. Yezu yari umwana wa mbere, Mariya na Yozefu ntibari bazi uko bigenda, nta muntu bari bafite hafi ngo batabaze. Ikintu bashobora kubona rero ni akavure kari mu kiraro cy’inka. Ese Mariya yaba yarabyajwe na nde ? Ni Yozefu se Bari kumwe ? Ariko Imana yabigiyemo Umwana Yezu avuka neza nta kibazo. Nawe uko wavutse kose bishimire Imana kuko uri igitangaza cyayo.
...Ngaha kandi Herode atangira guhiga Yezu, ahita asohora iteka ryo kwica abana bose bafite imyaka ibiri n’abatarayigezaho. Yezu arahigwa akiri muto. Ni iki yacumuye? Abana bose bo mu kigero cye barishwe, abavutse mbere ye na nyuma gato ye kugeza ku myaka ibiri ( Mt2,16-17). Abo yakinaga nabo ari abakuru cyangwa abato kuri we, bamucyuriraga ko yatumye abandi bapfa ! Icyo ni igikomere Yezu yagize. Mu myaka itatu ya mbere y’ubuto bwe, aricyo gihe cyo guteteshwa ukumva ukunzwe, Yezu ntiyabyigeze. Yagiye mu buhungiro akivuka, abanyamisiri bamubona bati “ Dore wa wundi abasekuruza be batsembye abacu.” Byari byoroshye kubamenya, birashoboka ko bamufungiranaga ngo batamwica. Imana yari imufiteho umugambi ariwo ntandaro yo gusingiza Imana. Yezu aho ahungukiye yabuze uwo bangana, nta muntu numwe azagira basangira amateka y’ubuzima bwe. Yari afite ububabare bwo kumenya y’uko abana bose bo ku murenge we bishwwe kubera we. Yezu baramuhungishije; yagize igikomere cyo gutotezwa azira icyo yavutse aricyo. Yahuye n’ibikomere byo kuvuka nabi, kwakirwa nabi, guhunga, guhigwa n’igikomere cyo gupfa. Yezu umwana w’Imana avukiye m’ubukene bubi, none agiye no kuba m’ubuhungiro! M’ubuhungiro babaye mu bihe by’inzara, gutotezwa, gucyurirwa iby’Abasekuruza be n’ibindi. Yagize igikomere cy’ubuhungiro, cy’imiryango. Aho agarukiye nabwo ntiyajya gutura mu gihugu cye kavukire, ahubwo bahise bajya mu karere ka Galileya. Yagize ibikomere by’ihungabana m’ubuto bwe no m’ubusore bwe. Yari umuntu rwose. Nimurebe uburyo azabana n’abantu, akazagira igihe cyo gutangira ubuzima bwe bushya amenyesha abantu icyamuzanye.
Bavandimwe, ibyo ni bike muri byinshi dushobora kureba mu kuvuka kwa Jambo w’Imana wigize umuntu, maze nkuko bigaragara mu guhimbaza Noheli tugafata umugambi mwiza wo kwita no kurengera ubuzima bwacu, ku bacu no ku bwa abandi cyane cyane bamwe dushyira ku ruhande.
Add comment
Comments