INYIGISHO YO KU UMUNSI MUKURU WA NOHELI, MISA YO KU MANYWA, UMWAKA A

Published on 26 December 2025 at 17:06

Amasomo: Iz 52, 7-10; Zab 97(98); Heb 1, 1-6; Yh 1, 1-18

JAMBO YIGIZE UMUNTU ABANA NATWE

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Mugire Noheli nziza.Iyo turebye mu mihanda hirya no hino ku isi imiteguro igaragaza Noheli, biroroshye kubona aho inyungu z’ubucuruzi zagejeje sosiyete yacu. Muri iyi minsi twumva bavuga ku kwaya mu buryo  bwo kwizihiza Noheli y’ubu, ku gutakaza umwimerere wayo w’umuryango n’uw’urugo, ku ikoreshwa ribi ry’ibimenyetso bya Kiliziya, no ku burenganzira bukabije n’ubusazi bwinshi bigenda byangiza Noheli muri iki gihe. Ibyo byose ni iby’inyuma gusa, ni bimwe bishashagirana ariko atari zahabu!

Birasa n’aho sosiyete yose yitwara nk’iri mu munezero w’ibirori! Ariko se sosiyete ibaho yirengagije Imana, kandi yangiza mu buryo bwinshi icyubahiro cya muntu, ishobora ite kwizihiza ibanga ry’Imana yigize umuntu? Sosiyete ibayeho mu kudaha agaciro ukwemera, aho ku bantu benshi kubaho wemera cyangwa kutemera, kumva ko “Imana yapfuye” cyangwa ko “Imana yavutse”, bitagira icyo bihindura mu buzima bwabo? Ese iyo sosiyete ishobora ite kwizihiza “ivuka ry’Imana mu bantu”? Ubuzima bwabo bukomeza uko bwari, kuko batakibona ko bakeneye Imana mu buzima bwabo.

Nyamara amateka y’iki gihe araduhatira kwibaza ibibazo bitoroshye kubonera ibisubizo. Mu gihe cyashize bavugaga “urupfu rw’Imana”; none ubu bavuga “urupfu rwa muntu!”. Hashize imyaka batangaza “kubura kw’Imana”; none ubu batangaza “kubura kwa muntu”. Ese aho urupfu rw’Imana ntirukwega byanze bikunze urupfu rwa muntu?

1.Noheli ni Imana yongera kuvukira mu mitima yacu

Bavandimwe, burya iyo dukuye Imana mu buzima bwacu, twifungirana mu isi twiremeye ubwacu, igaragazwa gusa n’amakimbirane n’ubukene byacu bwite. None se ni nde watubwira abo turi bo n’icyo dushaka mu by’ukuri niba twirikanye umuremyi wacu muri twe?

Mu by’ukuri, dukeneye ko Imana yongera ikavukira hagati yacu, ikamurikira imitima yacu, ikadufasha kubona inzira hagati y’amakimbirane n’ibitugonga byabaye uruhuri. Ni yo mpamvu twizihiza Noheli none.

Noheli irenze kure cyane iyo myumvire y’inyuma, yoroshye kandi igarukira mu bucuruzi bwuzuye mu mihanda yacu muri iyi minsi. Ni umunsi mukuru wimbitse kandi w’ibyishimo kurusha ibyo byose sosiyete yacu y’inyungu yerekana.

Abemera tugomba kongera gusubiza agaciro kawo uyu munsi mukuru, tukamenya kuvumbura, inyuma y’ubusabusa n’urusaku, ibanga ritanga inkomoko y’ibyishimo byacu. Tugomba kwiga kwizihiza Noheli uko byahoze cyangwa tukarushaho. Mu buzima bwacu bwa buri munsi, rimwe na rimwe bubabaje, butuje kandi bubabaza umutima, turahamagarirwa ibyishimo. “Nta gahinda gashobora kubaho aho ubuzima buvukira” (Mutagatifu Léon le Grand). Si ibyishimo by’inyuma gusa, cyangwa iby’abantu bishima batazi impamvu. Twe dufite impamvu zifatika zo kugira ibyishimo byuzuye no kwizihiza umunsi mukuru ukomeye: Imana yigize muntu, iza gutura muri twe, ishinga ihema ryayo rwagati muri twe.Hari ibyishimo bishobora kugerwaho gusa n’abakingurira umutima wabo Imana, bakemera gutwarwa n’ubugwaneza bwayo. Ni ibyishimo bidukiza ubwoba, gushidikanya no kwigunga imbere y’Imana.

2.Mu kwigira Umuntu kwa Jambo muntu asizwa agaciro ke

Bavandimwe, kuri Noheri turahimbaza rwose ukwigira umuntu kwa Jambo. Imana yigize umuntu. Imana yamanutse mu bushorishori bw’ijuru, maze yemera guturana natwe, yemera gusangira natwe kamere muntu kugirango natwe tugire uruhare kuri kamere Mana. Imana yemeye gusangira na Muntu imibereho ye. Uyu munsi muntu yakujijwe. Ya shusho y’Imana umuntu yari yararemanywe, nyamara nyuma akaza kuyandavuza, uno munsi Imana yongeye kuyishimangira.  Ijuru n’isi byahoberanye. Rya juru ryari ryarakinzwe n’icyaha cy’Adamu na Eva ryakingutse. Uyu munsi uwashaka yavugako Muntu yongerewe agaciro.

Bavandimwe, Yezu yavutse muri iri  joro nkuko tubiririmba muri ya ndiri bo ya Noheli/Gloria. Nyamara kuba yavutse ari n’ijoro ntabwo ari uko gusa ariho Bikiramariya yari afatiwe n’ibise. Ah’ubwo hari n’icyo bishatse kuvuga. Icyo bishatse kuvuga nta kindi ni uko  Yezu Kristu uwo Jambo wigize umuntu, ari we Rumuri nyarumuri, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Yezu yaje kutuvana mu mwijima w’icyaha, yaje kutuvana muri rya curaburindi ry’ingeso zacu, yaje kutuvana muri bwa bucakara bw’icyaha twari twarishyizemo, kimwe n’uriya muryango wari waranjyanywe bunyago i Babiloni kubera gutera Imana umugongo, none umuhanuzi Izayi akaba yabazaniye inkuru nziza agira ati Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’umusozi, ibirenge by’Intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti Imana yawe iraganje!”. Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni”.

3.Siyoni nshya ni Imana itubwirishije Umwana wayo

Bakiristu bavandimwe, iriya Siyoni yavugwaga ishushanya umutima wanjye, urugo rwanjye, igihugu cyanjye. Kimwe n’uriya muryango wari warajyanywe bunyago I Babiloni ukagera aho wibaza niba Imana ikibaho, birashoboka ko nanjye muri uno mwaka naba narigeze ngera aho nibaza niba Imana ikibaho.  Noneho uyu munsi si umuhanuzi Izayi gusa uri kumbwira ngo “Imana yanjye iraganje”, ahubwo ni Imana ubwayo yiyiziye nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagize iti “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo…yatubwirishije umwana wayo”.

Bavandimwe, burya umwana atera ibyishimo bikomeya mu rugo, nyamara umwana ararushya, umwana araderanja. Burya urugo rufite uruhinja, nibura amezi nk’atatu ya mbere ruba rusezeye ku bitotsi. Ngaho yarwaye, barara bicaye. Burya mu rugo iyo hari uruhinja, umugabo ataha kare, ntiyongera kugorobereza hamwe n’abandi. Abantu bafite uruhinja bahindura uburyo babagaho, bahindura ‘style de vie’. Ibyo byose na twe ku mwana Yezu wavutse none, hari icyo bivuze. Natwe uyu munsi Yezu arashaka ko tuva muri bya bindi twari twaramenyereye, arashaka ko duhindura ubuzima, arashaka ko duhindura ‘style de vie’, mu yandi magambo arashaka ko duhinduka.

4.Kwakira Umwana Yezu bisaba guhinduka no kuba abanyamugisha

Nk’uko ivuka rya Yezu ryatumye abashumba bata amatungo bakajya kumureba, abami b’abanyabwenge bagata igihugu cyabo bakajya kumuramya, yewe n’amatungo akavanwa mu biraro byayo kubera umwana Yezu, natwe turasabwa kuva muri bya bindi byose twari twaramenyereye maze duhinduke. Guhera uyu munsi, twemere Yezu atuderanje aho kugirango abe ari twebwe tumuderanja.

Imana ntiyaje ifite ibitwaro bya kirimbuzi byo kwigarurira muntu. Yatwegereye mu bugwaneza bw’umwana muto w’uruhinja dushobora gusetsa cyangwa kuriza. Imana si wa muntu ushobora byose n’umunyembaraga twakekaga, ufungiye mu buhangange bikomeye isi itageraho. Imana yaje muri twe ari uyu mwana muto wiyeguriye abantu mu rukundo, uyu mutoya cyane ushaka kurebwa natwe kugira ngo aduhunde ibyiza muri ako kanyamuneza ke. Bityo natwe, ni ukwifurizanya ko twamwemera kandi tukamwakira.Noheli itume duhinduka tube abanyamugisha kandi dutange umugisha. Nitwige kubana neza n’abavandimwe bacu, Noheli nitubere iyo kuyoboka Umwami w’amahoro waje atugana, bityo uko guhinduka gutume tumera nka Bikira Mariya na Yozefu. Nk’uko yatubyariye Imana, natwe buri wese agomba kuyibyarira mugenzi we, ku buryo abamubonye baza gukurizaho gusingiza Imana. Yezu Kristu Jambo w’Imana wigize umuntu akaza muri twe, tumusabe aduhe imbaraga n’ubutwari tubashe guhindura ubuzima bwacu, maze twemere abe ari we utwiyoborera wenyine, kuko ari we Rumuri rw’amahanga.

 

Noheli nziza kuri mwese.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador