INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 CYA ADIVENTI, UMWAKA A

Published on 2 December 2025 at 11:57

Amasomo: Iz 11,1-10; Zab 72(71); Rom 15,4-9; Mt 3,1-12

UMUMERO UZASHIBUKA KU GISHYITSI CYA YESE

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, amasomo matagatifu ya liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 2 cy’Adiventi aragaruka mu mizero tugomba kugira muri Nyagasani kandi akadushishikariza guhumurizanya no gukomezanya mu bihe bigoranye by’ubuzima bwo kuri iyi si. Ibyo ni ukubera ko turi mu isi kenshi irangwa no kwiheba, aho usanga hari ahatari amahoro, aho usanga hari urwango, ibyago by’uruhererekane,…. Aho hose ni ho Ijambo ry’Imana riza kuduhumuriza, Nyagasani akatugezaho ubutumwa bw’amahoro : « Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese.” Mbese ni ukutubwira ko ayo makuba turi kunyuramo azashira, ibihe byiza bikaza kuko atari umugabane twahawe w’iteka.

Abahanuzi bateguriye Umuryango w’Imana ukuza kwa mbere kwa Yezu Kristu ku isi, bakunze gukoresha imvugo yo gusiza imisozi miremire kimwe n’utununga, gusibanganya imikokwe no kuringaniza hose ngo bagendere mu mudendezo bamurikiwe n’ikuzo ry’Imana. Inkuru nziza yo kuri iki cyumweru cya 2 cya Adiventi, ni uko Imana yifuza kudukiza, kandi si icyifuzo gusa kuko iranabishoboye rwose.

Bavandimwe mu mugambi w’Adiventi wo gutegereza umukiza waje ariko utaraza ( dore ko ubuzima bwacu buri hagati ya Noheli yabaye hashize imyaka irenga 2000, no gutegereza ukuza kwe mu ikuzo ku munsi w’imperuka, tutibagiwe n’amizero dufite muri Kristu ko ahorana natwe kugeza ku ndunduro y’ibihe, tugasabwa kumwakira buri munsi( chaque jour et chaque heure) We uri ku miryango y’imitima yacu akomanga..).

IZAYI AHANURA UMUMERO UZASHIBUKA KU GISHYITSI CYA YESE

Yohani Batisita yari integuza, yoherejwe imbere ya Yezu kumutegurira inzira. Yaje guteguza uko Imana izibuka umuryango wayo, ikawutangariza icyizere, ikawuha umwami umeze nka Dawudi wa kera barata, aribyo mu mvugo ya gihanuzi Izayi ahanura. Umuhanuzi Izayi twumvise mu isomo rya mbere yahanuriye umuryango w’Imana ubwo wari ubayeho mu buzima butaworoheye, mu buzima bugoye. Bahoraga mu ntambara z’urudaca hamwe n’ibihugu bari baturanye, muri izo ntambara bari baracitse intege kandi barakozwe n’isoni kubera ko bakundaga gutsindwa kenshi. Ariko Imana ntiyabatereranye, Imana ntiyibagirwa isezerano ryayo. Yohereje Izayi ngo ababwire ijambo ryayo ribahumuriza, nkuko bisanzwe muri Bibiliya ko igihe cy’amakuba abahanuzi b’Uhoraho batangaza ihumure mu muryango. Arakoresha imvugo ishushanya, ati « Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo, kandi umwuka w’uhoraho uzamwururukiraho.. ».

Aya ni amagambo yahanuye ukwigira umuntu k’umwana w’Imana, uzavukira mu muryango wa Isiraheli, mu nzu ya Dawudi, akazaba umwami ukomeye kuko ububasha bw’Imana aribwo buzaba bumugize. Koko rero Dawudi yabaye Sekuruza w’abami ba Yuda bose, cyane cyane n’uwa Yezu Kristu umwami w’iteka rizira iherezo , umukiza w’abantu bose, wasenderejwe Roho w’Imana, nk’uko byagaragaye igihe abatijwe.

Kwakira uyu mwana w’Imana rero ni ukwakira amahoro, amahirwe n’ibyishimo. Abantu nituramuka twakiriye amahoro n’ubutabera tuzanirwa n’umwuzukuru wa Dawudi, nta kitwa ikibi kizongera kubaho. Ibiremwa byose bizasabana mu mahoro, mbese nk’uko byari bimeze isi ikiremwa  icyaha kitarabaho ko kituvangavange:

-Ikirura kizabana n’ umwana w’ intama: ni ikigerenyo kigenura ko uzakira Kristu azisubiraho akareka umutima w’ ikirura, umutima wo kwiyenza no gushotorana.

-Ingwe iryame iruhande rw’ umwana w’ihene: abari bafite umutima nk’ uw’ ingwe: umutimi wamunzwe n’ inzika (ingwe ibanza guhongesha ibyo irya) bazihana nibakira Kristu Yezu koko.

-Inyana n’ icyana cy’ intare bibane: abantu bazareka ubwirasi no kwikuza (intare:ikimenyetso cy’ ubutegetsi).

-Inka n’ igicokoma( impyisi): aba Kristu bagomba kureka amahane kuko ari yo aranga ibicokoma.

-Bazareka umutima nk’ uw’ ikimasa: gutwarwa n’ irari ry’ umubiri, kwiyandarika mu busambanyi. Bazamenya kwifata, kandi bakomere ku budahemuka.

-Abari bafite umutima nk’ uw’ inshira bazahinduka nibakira Kristu: inshira ihagarariye ibyaha byose bijyanye n’ ururimi: kuvugaguzwa, kubeshya, kuvuga no gusebya abandi, kwirarira kurahira hejuru y’ ikinyoma…

-Abari bafite umutima nk’ uw’ impiri nabo bazawihana: ubugome n’ inzika. Maze twese nituba bashya mukwakira Kristu nk’umukiza rukumbi n’umucunguzi, Kristu asingizwe dutunge amahoro kandi tuyatange.

ICYIZERE CY’ISEZERANO RY’IMANA N’UMUMERO USUBIZA UBUTABERA

Bavandimwe, ibi tubwirwa si ibiri kure cyangwa mu nzozi: hari abakristu benshi bagaragaza mu mibereho yabo ko bakiriye Yezu Kristu koko: abasaba kandi bagahana imbabazi, abafasha abababaye bagiriye Kristu, abitandukanya n’ abambari ba Sekibi bakaba banabizira, abafata isengesho nk’ icy’ ibanze mu buzima bwabo, abiyemeza gusangiza abandi mu mvugo no mu ngiro ibyishimo bakesha Yezu Kristu bemeye…Ibi bigereranyo Izayi akoresha birahamya cya cyizere gikomeye abayisiraheli bari bafite kuva kera, cy’uko mu ndunduro y’ibihe, icyitwa icyaha cyose, ububabare ndetse n’urupfu bizatsindwa burundu. Kandi ni byo koko Yezu Kristu ni umutsindo ku bamwemera, ku bamukomeyeho, ku badatoneka urukundo yadukunze yemera kuza kubana natwe.

Igishyitsi cya Yese Izayi yavugaga, cyashushanyaga ukwiheba n’urupfu kuko igishyitsi ni igiti cyumye kitakifitemo ubuzima. Inzu ya Dawudi yari yarashegeshwe igihe n’Ingoro yasenywaga, ariko Imana iyobora byose ku buryo umuntu atabyumva : Kuri icyo gishyitsi cyari cyarumye, umumero uzashibuka, uzanire ubuzima n’amahoro abantu bose.

Aya magambo ya Izayi natwe atugezeho, ni twe abwirwa twe abari ku isi ya none, isi ifite ibibazo bitandukanye. Aje natwe kuduhumuriza atwibutsa ko nta na kimwe gishobora kuburizamo umugambi w’Imana, yo ishaka kudukiza, ko ahubwo ari yo tugomba kwerekezaho no kubakiraho ubuzima bwacu, tikitaza andi majwi yose adutandukanya n’Iyo Soko y’ibyiza byose. Koko rero, Imana ntiyibagirwa isezerano ryayo. Ubu tuzi ko ryujujwe na Kristu-Mukiza watsinze urupfu akazuka.

PAWULO ADUHAMAGARIRA UBUMWE, KWAKIRANA NO GUSHINGIRA KU IJAMBO RY’IMANA

Pawulo intumwa, mu ibaruwa yandikiye abanyaroma twumvise mu isomo rya kabiri aradusaba gutera indi ntambwe : aributsa abakristu bose imyitwarire bagomba kugira muri uko kwakira ubwo buntu bw’Imana muri Yezu Kristu. Arashimangira ibintu bitatu by’ingenzi : Kuzirikana ibyanditswe, kubaho mu bumwe no kumenya kwakirana.

Bavandimwe, ubu bumwe Pawulo atubwira ntabwo bugomba gushingira ku bitekerezo byacu bwite, ahubwo bugomba gushingira ku Mana. Kugira ngo rero tugere kuri ubwo bumwe Kristu yadusabye, ni ngombwa ko tumenya kwakirana bamwe ku bandi nk’uko na we yakiriye abantu bose. Ubwo bumwe bukaturanga mu ngo zacu, mu matsinda runaka, mu materaniro yacu, mbese tukamenya kwakirana nk’uko Kristu yakiriye bose nta we aheje. Dusabe Imana ngo iduhe guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu abishaka.

Ivanjili ya none yatubwiye undi muntu watumwe n’Imana ngo ategure amayira ya Nyagasani : Uwo ni Yohani Batisita, umuranga n’ integuza ya Yezu Kristu.Ni we wa nyuma mu bahanuzi b’ Isezerano rya kera. Niwe uje gutangaza byeruye ko wa Mwami wari utegerejwe, uwo Izayi yavugaga ko Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, none yaje yadusesekayemo. Yezu Kristu uwo, ntazarokora agasigisigi k’ Abayisraheli gusa, ahubwo azakiza abazamwemera bose, abazemera ko ababatiza muri Roho Mutagatifu n’ umuriro.  Bivuga ko we azasendereza Roho Mutagatifu mu bamwemera bose, maze uwo Roho Mutagatifu akabarema bundi bushya, akababera nk’ umuriro usukura burundu imitima yabo agatwika ikibi cyose cyayaritsemo, akarwanya ubushikamirwe akimika amahoro mu bemera.

DUTEGURA INZIRA ZA NYAGASANI MURI IKI GIHE CY’ADIVENTI

Bakristu bavandimwe, iki gihe cya Adiventi kiradushishikariza kugarukira Ivanjili ya Yezu Kristu. Ni muri yo tuzigira kurebesha iyi si indoro y’Imana, indoro yuzuye urukundo n’ukwizera. Yohani Batisita aratubwira none ati: nimwere imbuto zigaragaza ukugarukira Imana kwanyu. Gusenga buri munsi no kujya mu Misa ni byiza, ni na ngombwa mu buzima bw’umukristu. Ariko imbuto Imana idutegerejeho ni ukubaha abandi, ni ugusangira no gufashanya mu bukene bwacu, ni ukugira ubutwari bwo kubabarira uwaguhemukiye, ni ukurwanya ikintu cyose kigamije kugirira nabi umuntu mugenzi wawe.

Gutegura inzira za Nyagasani mu buzima bwacu no mu isi yacu, birangwa no kwakirana, gusangira n’ibikorwa by’urukundo. Ni muri ibyo bimenyetso by’urukundo n’ubusabane tuzamenyera ibikorwa bya Roho Mutagatifu, bikaba ikimenyetso cy’uko Imana iri muri twe. Uyu munsi Yohani Batisita aratwohereza ku wuzabatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.

Kuri iki cyumweru, dusabirane kwitegura neza amaza ya Nyagasani Yezu twihatira kwisubiraho, gutega amatwi Ijambo ry’Imana no guhabwa neza amasakramentu. Duhore dushimira Imana Data Umubyeyi wacu, kuko atubabarira  ibicumuro byacu byose igihe cyose tumutakambiye. Dusabire abari kure y’ukwemera kugira ngo bahinduke bagarukire Yezu Kristu. Natwe twisabire cyane ukwivugurura, kugira ngo tubashe kwitegura neza kwakira Umukiza wacu uje atugana.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador