INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA UTASAMANYWE ICYAHA, kuwa 08 Ukuboza

Published on 3 December 2025 at 12:50

Amasomo: Intg 3, 9-15.20; Zab 97(98); Ef 1, 3-6.11-12; Lk 1, 26-38

Ndi Utasamanywe icyaha (Que soy era Immaculada Councepciou)

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Muri uru rugendo rwacu rwa Adventi turimo, tugana ihimbaza ry’iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, Kiliziya iduhaye umwanya wo guhagarara gato, ngo turangamire umwari Imana yatatse ubutungane, ikamugira umutoni wayo, maze akaba uwabimburiye abana b’abantu mu kwakira Yezu Kristu Umukiza n’Umucunguzi wacu. Uwo mwari ni Bikira Mariya utasamanywe icyaha.

Uyu ni umunsi ukomeye mu buyoboke bwacu muri Kiliziya Gatolika. Ni umunsi wo gusingiza Bikira Mariya Isugi yasamanywe isuku, Isugi nyasugi yatubyariye Umukiza Yezu Kristu. Aba-Kristu mu mateka maremare ya Kiliziya, bakomeje kunuganuga ibanga ry’uko Bikira Mariya yaba yarasamwe nta nenge y’icyaha. Batekerezaga ko uwemeye kuzurizwamo ijana ku ijana umugambi w’Imana Data Ushoborabyose, agomba kuba byanze bikunze Isugi ijana ku ijana ku mutima no ku mubiri. Burya hari ukuntu Roho w’Imana amurikira abayoboke bayo. Abayoboke basenga kandi bakunda Yezu Kristu na Kiliziya ye bakomeza kumurikirwa muri rusange ku mabanga y’ukwemera kwabo, maze igihe kikagera Kiliziya igashyira umukono ku Kuri bahishuriwe na Roho Mutagatifu uyobora Kiliziya. Hari n’igihe kandi ari Abijuru ubwabo biyizira ku isi bakabihamya ku buryo budashidikanywa.

N’ihame ryerekeyeUbutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, ni uko byagenze. Kuva kera cyane hari abantu nka mutagatifu Yustini, Irene n’abahanga nka Terutuliyano, bose bakomeje guhamya ko Bikira Mariya yarinzwe ubwandu bw’icyaha cy’inkomoko. Bakomeje guhamya ko kuva Ana muka-Yowakimu yatwara inda ya Bikira Mariya, uwo mukobwa yarinzwe icyaha cy’inkomoko. Yahawe ubwo butoni ku Mana kuko ari we wari warateguriwe kuzurizwamo umugambi w’Imana nta gucubangana. Mu mibereho ye, kamere ye ntiyigeze ibogamira ku cyaha.

Iyo myemerere y’ukuri k’Utarasamanywe icyaha, yakomeje kumurikira aba-Kristu n’ubwo Kiliziya Nyobozi itari yarigeze yemera kubitsindagira nk’ihame ntakuka ry’ukwemera kwa Kiliziya yose. Igihe rero cyarageze maze ku wa 8 Ukuboza mu wa 1854, Papa Pio wa cyenda atangaza ko ibyo abakristu bemeraga muri rusange ku Butarasamanywe icyaha bwa BIKIRA MARIYA bibaye IHAME RIDAKUKA. Iyo ingingo iyi n’iyi muri Kiliziya yiswe IHAME, iba ibaye ingingo ya ngombwa mu ziranga imyemerere y’umuyoboke wa Kristu muri Kiliziya. Ni ukuvuga ko umuntu wese wabatijwe muri Kiliziya waramuka ashatse kubikerensa cyangwa akanabihakana ku mugaragaro aba yivanye mu bumwe bwa Kiliziya.

Nyuma y’imyaka ine, mu 1858, Mariya ubwe yabihamije mu mabonekerwa ya Lourdes abonekera Bernadeta Soubirous agira ati: “Ndi Utarasamanywe icyaha (Que soy era Immaculada Councepciou)”. Nyuma y’igenzura rya Kiliziya, ibyo byemejwe mu 1862. Ibi bituma iryo hame rikomera: Abakristu bararyumvise kera, Kiliziya yarishyizeho umukono, na Mariya ubwe yarabisobanuye. Ibyo ni yo mpamvu uyu munsi twisunga Utarasamanywe icyaha, kuko  ashobora kudusabira gutsinda icyaha.

Bavandimwe, nk’uko isomo rya mbere ribitwereka, Adamu na Eva bahisemo kumvira umushukanyi barenga ku itegeko ry’Imana, icyaha kirinjira kandi kirakwirakwira ku bantu bose. Kuva ubwo, umuntu avukana icyaha cy’inkomoko, maze ubuzima bwe bukarangwa no guhangana n’ibishuko no gushukamirizwa n’umubi. Ariko Mariya we, kubera ubutore bwihariye yari yarateguriwe, kuva agisamwa ntiyigeze arangwaho icyaha, ahubwo Roho Mutagatifu yamusakajemo ubuntu bw’ijuru ku bw’umugisha w’Umwana w’Imana yagombaga kubyara.

Bikira Mariya, mu iyobera ry’ubuzima bwe bwose, ni we wuzuye inema y’Imana nkuko yabibwiwe na Malayika. Ihame ry’ukwemera rituma tuvuga ko ari utasamanywe icyaha na kimwe, rifite imizi mu gukizwa n’Umwana we, binyuze mu iyobera rya Pasika mu rupfu rwe n’izuka rye. Inyandiko ya Vatikani ya mbere igira iti: “Umukiro wacu ni ukubaho gusa ku buntu bukiza bwa Yezu Kristu, kandi ibyo ntibituruka ku wundi uwo ari we wese.” Ikomeza iti: “No kuba Bikira Mariya yuzuye inema biva ku kuba yarabiherewe ubuntu, mbere y’uko agira icyo akora, ‘ku bw’inyungu z’ibyo Yezu Kristu, Umukiza w’abantu yakoze.’ Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa ko ibanga rya Mariya, nk’irya Kiliziya, risobanuka neza dushyize mu mimerere iyigereranya n’izuba n’ukwezi: izuba rifite umucyo waryo; ariko ukwezi ko umucyo kwerekana wose ni urumuri rugaragazwa n’izuba. Bityo na Mariya ibisingizo byose ahabwa muri Kiliziya, bikomoka ku kuba yaratorewe kubyara Yezu Kristu, Umucunguzi rukumbi w’abantu bose.

Ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya ni umutsindo w’Imana ku cyaha cyari cyarashegeshe muntu. Ni ishingiro ry’amizero yacu; amizero yo kuba intungane, amizero yo gutsinda icyaha ku bwa Yezu Kristu. Ivuka rya Bikira Mariya ni intangiriro y’isi nshya igomba kuzuzwa muri Kristu. Ibifungo/ ibyago Eva yateje ku bw’ukutumvira, Mariya yabibohoye ku bw’ukumvira kwe. Ni yo mpamvu tumwita “Eva mushya” cyangwa “Nyina w’abazima”, kuko aho Eva yatumye urupfu rwinjira, Bikira Mariya yazanye ubugingo ku bw’ukwemera no kumvira.

Uyu munsi ndifuza ko tuzirikana uyu munsi wa Bikira Mariya mu ngingo enye:

  1. Bikira Mariya ni Utasamanywe icyaha kubera Yezu Kristu yabyaye

Mariya ntiyasamanywe inenge. Ni umuziranenge kuva mu ntangiriro y’ubuzima bwe. Uwo mwihariko awukesha Yezu Kristu, Umukiza wacu. Imana yamurinze igicumuro cyose kuko yari umufiteho umugambi wo kuzabyara Umwana wayo mu kwigira umuntu kwa Jambo. Ni we Imana yatoye mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose kugira ngo azayihore imbere ari intungane n’umuziranenge, nk’uko Pawulo abivuga. Ni yo mpamvu Malayika Gaburiyeli yamusuhuje ati: “Mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe.”

  1. Bikira Mariya yategereje Yezu Kristu

Mariya ni umwari wa Siyoni, ari mu muryango watoranyijwe n’Imana. Yari afite imyiteguro idasanzwe: ukwemera kutajegajega, ubuntu butunganye, ubudahemuka, n’umutima uhorana Imana. Yateze amatwi, yifitemo urukundo rwo kwakira Inkuru Nziza igihe cyayo kigeze.

  1. Bikira Mariya yakiriye Yezu Kristu

Igihe Imana yamutumyeho, yarakiriye agira ati: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze.” Iyo “Yego” ye ni yo yafunguye amarembo y’ukwigira umuntu kwa Jambo. Ni we wa mbere wakiriye imbuto z’ugucungurwa Yezu Kristu yatuzaniye.

  1. Bikira Mariya yaduhaye Yezu Kristu

Mariya amaze kwakira Umwana w’Imana, ntiyamugize uw’umuntu umwe cyangwa ibanga rye bwite. Yatubyariye Umukiza, aramuduha, adusangiza Yezu Kristu mu buzima bwacu bwose. Ni yo mpamvu tumubonamo Umubyeyi wacu w’ukuri: yaduhaye ubugingo, yatweguriye Jambo w’Imana. Erega ni na we atuzanira igihe cyose adusuye mu mabonekerwa atandukanye agenda kora ku isi, nkuko byagenze i kibeho kuva kuwa 28 ugushyingo 1981 kugera kuwa 28 ugushyingo 1989 ( Mu gihe cy’Imyaka 8 yose).

Bavandimwe, ntituzirike uyu munsi kuririmba Bikira Mariya gusa, ahubwo tumwigireho natwe kuba abatagatifu, imbere y’Imana mu rukundo rutagira inenge. Tumwigireho kwitegura Yezu Kristu, kumwakira, no kumushyikiriza abandi. Ni Inyenyeri idutangirira inzira, ituyobora kuri Yezu Kristu We Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ahora adusabira kandi aturonkera ingabire zinyiranye dukeneye muri uru rugendo rugana Imana.

Nimusingize Umubyeyi Utasamanywe icyaha, musabe adufashe kwitegura neza Noheli iri imbere, ndetse no kwakira amagingo mashya ya Yezu Kristu uzaza mu ikuzo rye. Nimugire mwese Umunsi Mukuru mwiza wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha.

Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, udusabire twese abaguhungiraho, Amen.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador