
Amasomo: 2Mak 7, 1-14; Zab 124 (123); Rom 8, 31b-39; Yh 12, 24-26
Ushaka kumbera umugaragu nankurikire
- Intangiriro : Amaraso y’Abahowe Imana ni Imbuto y’Ukwemera.
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuva kera kugeza n’ubu, amaraso y’abazira kwemera Imana (abamalitiri), ni imbuto yera abakristu benshi. Nta gushidikanya ko Kiliziya y’u Rwanda ari ishami ryashibutse ku butwari bwa bene wacu, abo bakristu b’i Buganda bahowe Kristu n’Inkuru Nziza ye. Ni yo mpamvu Abepiskopi bacu mu bushishozi bwabo, basanze ari ngombwa ko tubaha icyubahiro gikwiye ku munsi nk’uyu. Biranejeje cyane ko uyu munsi wahujwe n’Umunsi Mukuru w’Abalayiki, kuko bose uko ari 22 bahowimana i Buganda bari abalayiki. Abalayiki rero, uyu munsi ukwiye kubabera isoko y’ihumure na kubahwitura mukihatira gukomera kuri Kristu nka bariya bakurambere bacu. Mukaba abahamya nyabo kandi beruye b’Inkuru Nziza ye, mudatinya gutanga ubuhamya buzira ikizinga!
- Ubutwari Bwakomotse ku Kwemera
Bavandimwe, abakristu b’i Buganda bahagaze gitwari mu bukirisitu. Abapadiri Bera bageze i Buganda ahagana mwaka wa 1878, bari bakurikiye Abangilikani bari barahageze mbere gato. Abagande bitegereje imibereho y’Abapadiri Bera baratangara cyane. Kimwe mu byabatangazaga, ni ukubona abantu b’abagabo biyemeza kubaho ubuzima bwose badashatse abagore ngo barongore babyare! Byatumye Abagande bitabira cyane inyigisho z’Abapadiri Bera.
Umwami Mutesa yabanje kubakunda cyane ariko aza kubarakarira cyane amaze kubona ko inyigisho zabo zirwanya gucuruza abacakara mu gihe we yabyungukiragamo! Yasimbuwe na Mwanga, umuhungu we, wari inshuti y’abakirisitu. Ariko igihe kiragera ahitamo kubahiga bukware.
Muri ibyo bihe i bwami hakundaga kurererwa urubyiruko rw’indobanure, abana beza bavuka mu miryango ikize cyangwa y’abatware muri rusange. Bajyanwaga i bwami bageze nko mu kigero cy’imyaka 12 bakahaba bita ku by’urugo rw’umwami. Ni na bo kandi bashimwaga bakagororerwa imyanya myiza mu butegetsi bw’igihugu.
Abo bana bose bagombaga gushyigikira ibyigishwa by’i Bwami, imico na gahunda zose zitegekwa. Mu gihe cya Mwanga, kugira abantu abacakara no kubacuruza mu mahanga byakomeje kwemerwa. Hiyongereyeho n’imico y’ubusambanyi bukabije kandi buteye usoni bwavuzaga ubuhuhwa i Bwami. Benshi rero mu bakiriye ukwemere baharanire kurwanya izo ngeso zihabanye n’ubukristu, bituma babizira.
- Ubuhamya Budasanzwe: Intwari 22 z’i Buganda bahowe Imana, batangaza Urumuri muri Afurika yose
Ku wa 26 Gicurasi 1886, Karoli Lwanga yabatije abigishwa benshi abonye ko urupfu rwegereje. Kizito, umwana w’imyaka 13, yabatijwe uwo munsi. Uwo mwana yasanganiye urupfu yishimye nk’ugiye mu birori. Ku wa 3 Kamena 1886, Karoli Lwanga, Kizito n’abandi icyenda baratwitswe ari bazima, baririmba indirimbo zo kuhaba Imana.
Hari n’abandi nka Mbaga Tuzinde, banze guhakana ukwemera bakubitwa kugeza bashizemo umwuka; cyangwa Matiyasi Mulumba watemaguwe kugeza apfuye. Aba bose bashimangiye ko Inkuru Nziza ikwiye kuba mu mitima y’abemera, kabone n’iyo byabasaba ubuzima bwabo.
Kiliziya Gatolika yashyize 22 muri bo mu mubare w’abahire kuwa wa 6 Kamena 1920, maze Papa Pawulo wa VI abashyira mu rwego rw’Abatagatifu mu 1964.
- Urupfu rwa bari bahowe Imana i Buganda ni Isomo kuri Kiliziya y’u Rwanda n’Afurika yose
Mu gihe i Buganda Inkuru Nziza yamurikaga, u Rwanda rwari rucyibera mu icuraburindi ry’ubupagani. Abapadiri bera baje mu Rwanda mu 1900, baranganwe imbere n’abakristu b’Abagande b’intangarugero, barimo n’abakateshisite. Abo bagande ni bo bafashije gusemura ubutumwa Musenyeri Yohani Yozefu Hirth n’abandi bamufashaga.
Bariya bahowe Imana ni intwari z’ukuri, batanze ubuzima bwabo kubera ukwemera, urukundo n’ubudahemuka ku Mana. Aba bageragejwe bikomeye, barangwa n’ubutwari bwo guhagarara ku Kuri kabone n’iyo byabasaba ubuzima. Baradusigira isomo rikomeye ryo gukomeke mu kwemera, no kutagamburuzwa n’ibigeragezo by’isi. Ni inyenyeri z’urumuri zituyobora mu mwijima w’ibihe bikomeye.
Kubera bo kandi kumwe na bo, dusabe Imana ingabire yo guharanira ubugingo bw’iteka mbere ya byose. Dusabe gutsinda ubwoba no gukomera ku Kuri n’ubudahemuka, kabone n’iyo byatugiraho ingaruka. Dusabire, abayobozi b’ibihugu byacu kumenya Yezu Kristu, kugira ngo bose bagerweho n’urumuri rw’ukuri.
Bavandimwe, bariya bahowe Imana badusabire imbere ya Nyagasani Tuzirikane urugamba barwanye, natwe dukomere kugera ku ntsinzi ya nyuma. Dusabe gukomera nka bo, guhora twemera, dukunda Imana n’abantu. Ubutwari bwabo buhamya ko ijuru rihabwa intwari zidatezuka ku rugamba rw'ukwemera.
Nidukurikiza urugero rwabo, ijuru tuzaritaha nk’uko indirimbo yahimbiwe kubasingiza W22 ibitsindagira:Icyo rero tubasaba, Ni uko muhora mutwibutsa ko Yezu yavuze ko intwari ari zo nsa zitaha ijuru. Abahowe Imana mudusabire!
Add comment
Comments