
Amasomo:
- Isomo rya 1: Izayi 66, 10-14
- Zaburi 65(66)
- Isomo rya 2: Abanyagalati 6, 14-18
- Ivanjili: Luka 10, 1-12.17-20.
IMIRIMA YEZE NI MYINSHI ARIKO ABASARUZI NI BAKE
Bakristu bavandimwe, Amasomo y’iki Cyumweru cya 14 aduhaye icyizere n’umucyo. Kuva kera, Imana ntiyigeze iduha ubutumwa buduhebya. Uhereye ku bahanuzi kugeza ku Ntumwa za Kristu, ubutumwa bw’Imana bwakomeje kutwereka inzira y’umukiro, budutera imbaraga zo kudacika intege mu rugendo rw’ukwemera.
Yeruzalemu-Ishusho y’ukwizera n’ihumure
Yeruzalemu yabaye indiri y’intambara . Ariko igihe umwami Sirusi yemereye Abayahudi kugera mu gihugu cyabo mu 538 mbere ya Kristu, hari icyizere gishya cyavutse. Ariko benshi mu Bayahudi bari baratakaje umurongo w’ukwemera kubera inyigisho z’amahanga. Ni muri urwo rwego Izayi abwira abemera ko badakwiye kwiheba, kuko Uhoraho azazana ibyishimo mu murwa we. Ibyo byishimo byahanuwe birangirira kuri Kristu n’Ingoma ye.
Imirima yeze ni myinshi, abasaruzi ni bake
Mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru, Yezu aratubwira amagambo agaragaza ingorane zihoraho muri Kiliziya: "Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake." Imyaka iyo yeze ntisarurwe nta kabuza irangirika. Ni aho Yezu ahera adusaba kwishakamo ibisubizo by’icyo kibazo cyane kandi tugakoresha isengesho. Tugomba gusaba Nyir’imyaka ngo yongere abasaruzi mu mirima ye. Dore bimwe mu byo dusabwa:
a) Tureke kwigundiriza ku by’isi gusa
Benshi muri twe twahugiye mu mirima yacu bwite: kwigomwa ibintu by’isi byabaye ikibazo cy’inguto kuri benshi kugeza nyamunsi ibatwaye. Tukiyibagiza nkana ko turi abana b’Imana, kandi dufite umurima tugomba gukoreramo umurima w’Uhoraho.
b) Kudatinya ingorane
Kuba umusaruzi si ibintu byoroshye. Hari ibitotezo, ibizazane, n’izindi ngaruka z’ubutumwa kuko umukozi wese arangwa n’amabavu. Nk’uko Yezu yohereje intumwa ze nk’intama mu birura, ni nako natwe adutuma yo, ariko atwijeje uburinzi n’imbaraga za Roho Mutagatifu.
Intumwa zoherejwe zisabwa umutima w’urukundo
Bariya bigishwa 72 Yezu yohereje mu butumwa ni ishusho ry’ubutumwa bwa Kiliziya. Bagiyeyo batwawe n’urukundo, bemera kwitangira abandi. Nta gishura, nta gikapu: bisobanuye ubwabyo ukwizera n’ubwigenge bwuzuye mu butumwa. Bagarutse bishimye, kuko imbaraga bahawe zarakoze.
Gukorera Imana nta buryarya :Inkomoko y’ibyishimo nyakuri
Abiyemeje gukurikira Yezu batajenjetse, bahabwa imbaraga zitategeranywa. Roho Mutagatifu arabamurikira, abereka inzira nyayo bakwiye kunyuramo n’aho bagomba gukora ubutumwa, akabarinda kandi ibirura byo mu isi. Benshi bashaka kurokoka ubujiji n’umwijima, ariko babuze ubayobora. Abo ni bo Yezu adusaba kwegera, tukababera itara.
Umusozo :Umusaruro wabakunda Kristu
Bavandimwe twemere Yezu, tumukurikire tutitinya. Twemere kuba intumwa kandi bidutere ishema. Ntiducibwe intege n’ingorane kuko ntizizabura, turangamire Kristu imbere yacu, ubundi duhaguruke dukore. Hari benshi bategereje ijambo, urugero, urukundo byacu, ibyo byose turabifite kandi dushoboye kubitanga.
Dusabe Roho Mutagatifu adutinyure, aduhe imbaraga, kandi aduhindure abasaruzi beza mu murima wa Nyagasani.
Add comment
Comments