
AMASOMO: Ivug 30,10-14; Zab 18(19); Kol 1, 15-20; LK 10,25-37
Bakristu Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 15 Gisanzwe umwaka wa Liturjiya C. Ijambo ry’Imana tuzirikana riraduhamagarira kuzirikana itegeko ry’Imana. Imana umubyeyi wacu iradushishikariza kuyumva, kubahiriza amabwiriza yayo no kuyikunda kuruta bose na byose.
1. GUKUNDA IMANA NO GUKUNDA MUGENZI WAWE: UMUHAMAGARO UDASAZA
Bavandimwe, ahantu hose hateraniye abantu barenze umwe ni ngombwa ko habaho amateko arinda uburenganzira bwabo kugira ngo hatagira ubangamira undi yitwaje uburenganzira bwe. Ayo mategeko n’amabwiriza amwibutsa ko uburenganzira bwe burangirira aho ubw’undi butangirira, bityo bigatuma babaho mu bworoherane mu mibereho yabo. Imana kuva yamara gutora umuryango wa Israheli yawushishikarije kuyumva no gukurikiza amategeko yayo kuko ariyo isoko y’umunezero udakama.
Nibyo twumvise mu Isomo rya mbere aho twabwiwe ko amategeko y’Imana atwigisha gukunda Imana n’abavandimwe bacu. Gusa, nubwo tuvuga ibyo neza mu magambo, kubishyira mu bikorwa si ibintu byoroshye.
2. MUGENZI WAWE SI UWO MUZIRANYE GUSA, AHUBWO NI UWO WESE UKENEYE URUKUNDO
Nkuko twabyumvise mu Ivanjili, Yezu Kristu yagaragaje igisobanuro gishya kigaragaza icyo “gukunda mugenzi wawe” bivuze. Uriya muntu yamubajije uburyo yazabona ubugingo bw’iteka, Yezu amusubiza ko ari ugukunda Imana n’umutima wose no gukunda mugenzi we nkuko yikunda ubwe. Nawe uyu munsi nuko Yezu akubwiye.
Ariko mugenzi wawe ntabwo ari umuntu uri mu muryango wawe gusa, cyangwa uwo mubana mu mudugudu, ahubwo ni umuntu uwo ari we wese udafite kivurira, cyane cyane uri mu kaga cyangwa ufite ibibazo.Ni uko Yezu Kristu atwigisha gukunda: kugira impuhwe, gutabara, gufasha, no kwitanga uko bishoboka kose ku muntu ukeneye ubufasha.
Gukunda Imana n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose ni kimwe mu bigomba kukuranga kuko uri umwana w’ikinege imbere y’Imana yawe kandi “umwambari w’umwana agenda nka se”; Ese witeguye gukurikiza amabwiriza y’Umubyeyi wawe? Uremera guhara urwango wibitsemo? Wiyemeje guhara imigirire mibi yakugize imbata? Wiyemeje guhungira kure ikibi aho guharanira gusobanura impamvu ubona ari ngombwa kugikora? Ese ko mbona muri iyi minsi hari benshi ibintu byose babigereka ku Mana, aho wowe ntiwaba uhamya ko imigirire mibi yawe yabazwa Imana kuko ariyo yakuremye gutyo? Muntu w’Imana igihe n’iki kandi cyasohoye: hinduka, hindukira, garuka mu nzira nziza, Imana yawe ntiyakuremeye kwirahuriraho amakara, yakuremeye umudendezo udashira kandi Kristu yitanze kugira ngo uwo mudendezo ntuzigere ugira iherezo kandi wihatire kuwusangira no kuwusogongeza mugenzi wawe mukiri hano ku isi: iryo niryo tegeko risumba ayandi.
Gukunda Imana, gukunda mugenzi wawe, bisaba kugira umutima utagira imbereka, umutima ubona umuntu wese nk’ishusho itagaragara y’Imana, umutima wumva ko umuntu ari nk’undi, umuntu ufata ibyishimo n’akababaro k’undi akabigira ibye, umuntu ufite umutima wagutse kandi ubohotse.
Muvandimwe, niba wemera gukunda Imana n’umutima wawe wose, n’imbaraga zawe zoze n’ubwenge bwawe bwose kandi ugakunda mugenzi wawe nkawe ubwawe, hari intambara ugomba gufasha Imana kurwana: rwanirira guca ingoyi z’akarengane, rwanirira guca ingoyi z’irondakoko n’ibisigisigi byaryo byose, rwanya ikinyoma wimike ukuri, rwanirira amahoro kandi uyaharanire, haranira ko ineza iganza inabi, haranira kugira impuhwe maze urebe ngo uratunga ugatunganirwa: ngiryo ibanga ryo kuronka Ubugingo buhoraho iteka.
3. ISUZUME: URUBANZA RWAWE RUZASHINGIRA KU BIKORWA BYAWE
Liturujiya y’Ijambo ry’Imana ry’iki cyumweru igufashe kwisuzuma no gusubiza agatima impembero. Uzirikane ko urubanza rwawe rushingiye ku bikorwa byawe! Uhore uzirikana ko Imana itazakubaza umubare wa Misa wagiyemo, ahubwo izakubaza icyo wumvise wagikoresheje iki? Ntizakubaza ikirundo cy’amafaranga watunze, ahubwo izakubaza witaye ku bakene bangahe? Ntizakubaza umubare w’amazu y’imitamenwa wubatse ahubwo izakubaza iti:wacumbikiye bangahe batagira aho baba? Niko niba ingingo z’urubanza zose uzizi, kuki waharanira kuzatsindwa? Sinkwifuriza gutsindwa ahubwo tangira utegure urubanza kuva ubu, uzirikana ko “uwo uzaheka ntumwicisha urume”. Nkwifurije intsinzi irambye.
4. DUSABE
Nyagasani Yezu, twumvise ko umuntu wese aremwe mu ishusho yawe, mu ishusho yawe wowe Mana yaduhaye ishusho yayo. Turagushimira kuko utwigisha kubaho dukurikije umugambi w’Imana.
Turi kumwe nawe, Nyagasani Yezu, dushaka kumva akababaro k’abantu benshi bashavuzwa n’uko ishusho y’Imana ibangamirwa n’ivangura, kwikunda, ubugome n’agasuzuguro.Rimwe na rimwe, ntihaboneka umuntu wo kubafasha kumva agaciro k’ubuzima.
Turi kumwe nawe Nyagasani Yezu, dushaka gukorera mu mutima nkuriya mu nyasamariya w’ineza, kwegera buri muntu nk’umuvandimwe, tukita ku nyungu z’abandi aho kwikunda gusa.
Dufashe kubaka isi irimo ubumuntu, ubumwe n’impuhwe, aho nta n’umwe wasigara cyangwa ngo akomereke mu rugendo. Umubyeyi Bikira Mariya wabibashije abidufashemo.Amen.
Add comment
Comments