Amasomo:Iz 5, 1-7 ; Zab 79 (80) ; Fil 4, 6-9 ; Mt 21, 33-43
Uhoraho, dukundire ugaruke,urebere mu ijuru witegereze,maze utabare umuzabibu wawe
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru aradufasha kugaruka ku ngingo y’Ubudahemuka. Ubwo budahemuka tubwirwa buragaruka cyane, bugaragaza umubano w’Imana na muntu, aho muntu mu mateka yagiye agaragarwaho n’ubuhemu mu gihe Imana yo yagiye iba Indahemuka ikamugaragariza urukundo ku buryo bwose nk’uko tubibona mu kigereranyo cy’uko umuzabibi witabwaho na nyirawo.
Ikigereranyo cy’umuzabibu cyagiye gikoreshwa kenshi mu byanditswe Bitagatifu. Aho hose igitekerezo cy’umuzabibu cyakoreshejwe hagamijwe kwerekana uko umuryango w’abayisraheli na Kiliziya babanye n’Imana. Imana yiyuha akuya yita ku bantu kurusha uko umuhinzi yita ku muzabibu.
IMANA IRADUKUNDA KANDI IDUTEGEREJEHO IMBUTO NZIZA
Burya abahinzi b’imizabibu bagera ku musaruro bagotse amanywa n’ijoro. Mbese twabigereranya iwacu i Rwanda nko kurya amafaranga y’ikawa. Bisaba gutunganya neza ubutaka, ugateramo ingemwe z’indobanure zitabembye, ugafumbira, zamera ukajya wicira uzirinda ibyonnyi n’ibisambo; igihe kigeze ukata mashami mabi ngo ameza ashishe, ugomba gucunga ko hari ibindi byatsi bibi bimeramo ukabirandura, mbese ukazikiza ibigunda, ukazisasira kandi ukajya wongeraho isaso uko igihe kigeze. Umuntu agera kuri sizeni ya kawa yarahavunikiye. Ariko na we yagira amahirwe zitabaye ibihuhwe, akanezerwa ari kurya ifaranga ryakirana rivuye mu musaruro mwiza!
Umuhanuzi Izayi mu isomo rya mbere, we arahera ku kigereranyo cy’umuhinzi w’umuzabibu n’uburyo yita ku muzabibu we maze akabigereranya n’uko Imana ikunda umuryango wayo.
Twese ntawe ushidikanya ko Imana ari Urukundo n’ikimenyimenyi nuko turiho kandi ducumura kenshi! Burya ikiranga urukundo, ni ukuzuzanya, ari ukunda, ari n’ukunzwe, buri wese akenera mugenzi we. Burya urukundo ni urujya n’uruza ntabwo ari icyerekezo kimwe. Imana burya nayo iba idukeneye, iyo tuyihemukiye nayo irababara.
Gusa uko bigaragazwa n’amasomo tuzirikana kuri iki cyumweru, urwo rukundo rw’Imana ntabwo abantu barwituye. Imana yari ibategerejeho ukuri n’ubutabera, ariko bo batwarwa n’ikinyoma, ihohotera no kugambanirana. Biriya yavugaga uko azagenzereza umuzabibu kwari ukugira ngo wisubireho wihane nyamara, uko kwisubiraho ntikwabaye bituma bahanwa.
Bavandimwe, iri somo ni twe ribwirwa uyu munsi. Buri gihe duhora duhamagarirwa kwakira urukundo rw’Imana. Imana idukunda byahebuje, ariko akenshi twebwe ntabwo tuyitura urwo rukundo, usanga biriya byari mu muryango wa Israheli natwe tukibifite. Iyo myitwarire idakwiye ntabwo ari yo dukwiye kwitura uwadukunze kugeza ubwo adupfiriye ku musaraba. Ariko tuzi ko urukundo adukunda na n’ubu rurenze ibyifuzo byacu….( umuhanzi ati : Nyagasani mukiza wanjye ngushimiye urukundo unkunda, ubabarira ububi bwanjye kuko intege nke zanjye uzizi !!). Ni byo koko Nyagasani ntahwema kuduhamagarira kumugarukira n’umutima wacu wose, kugira ngo ubuzima bwacu buzere imbuto nyinshi kandi nziza.
IYO ABASHINZWE IBY’IMANA BIBAGIRWA UBUTUMWA BWABO
Mu isomo rya kabiri twumvise ubuhamya bwa Pawulo Intumwa. Tumwumva kenshi yamagana imyitwarire iranga abataramenya Imana, ariko kandi azi ko na bo bashobora gukoreshwa n’Imana. Biriya yabwiraga abanyafilipi ni twe abibwira uyu munsi. Twamwumvise agira ati : « Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose muyisenga, muyinginga, munayishimira. Ahasigaye, icyitwa icy’ukuri cyose, kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese ikitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiye ishimwe, abe ari cyo muharanira ». Aya magambo ya Pawulo intumwa tuyagire ayacu, buri wese ku ruhande rwe arebe uko ayashyira mu bikorwa.
Ivanjili na yo iratubwira umuzabibu nk’isomo rya mbere. Ariko uburyo iwuvuga bitandukanye gato n’uko twabyumvise mu isomo rya mbere. Ikibazo ntabwo kikiri ku musaruro ahubwo kiri ku bantu bashinzwe umuzabibu, kuri ba manaja/manager. Bibagiwe ko bawatiwe maze bitwara nk’aho ari bo ba nyir’umuzabibu, bigabiza umusaruro bagombaga guha nyir’umuzabibu. Ibyo bituma abagombye gutamira ku musaruro bicwa n’inzara kugeza aho batakambira Uhoraho bati : « Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke, urebere mu ijuru, witegereze, maze utabare uwo muzabibu; urengere igishyitsi witereye…. Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo, ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi; amasatura ava mu ishyamba akawonona, n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha?” Ngaho aho bigera iyo umuzabibu ucunzwe nabi n’abawuragijwe. Gusa Uhoraho ntahuga aba ari maso kandi igihe gikwiye arasubiza.
Tugarutse ku Ivanjili, Yezu aragira ati “habayeho umuntu wari ufite umurima awuhingamo imizabibu maze awatira abahinzi…..”. Ikibabaje muri iri somo ni uburyo abo bahinzi batamwubashye, ahubwo bakaba barahisemo kwica abagaragu be. Nyir’umuzabibu yari yiteze gusarura ineza yagiriye abahinzi abaha uburyo bwo kubona imibereho, ariko bamwituye urupfu, bamwambura abe, bamutera intimba k’umutima. Ntibyaciriye aho kuko n’umwana we yakundaga yamubatumyeho maze aho gushyira agatima impembero ngo bareke ubugome bwabo, bicuze kandi bihane, badukiriye n’umwana we baramwica.
TURI ABASHINZWE UMUZABIBU WA NYAGASANI
Bavandimwe, kenshi ntituzirikana ku kababaro dutera Imana n’abavandimwe iyo duhisemo inzira yo kugira nabi. Kenshi muntu ntabasha kwicara ngo arebe uburyo kubabaza umutima w’Imana n’uw’umuntu mugenzi wacu ari ukwica urukundo, ari uguhemuka bitagira urugero. Umugani wo muri iyi Vanjili, ugaragaza ukuntu abayisraheli bageze aho batitwara neza mu maso y’Imana kandi bari umuryango Imana yari yarakundwakaje, ntabwo ariko aribo gusa ureba kuko ugaragaza ukunangira umutima kwa muntu w’ibihe byose n’ubugome bwagiye bumuranga. Icyo Imana ishaka, ni uko twaba muri bariya bahinzi bandi yagabiye umuzabibu we, maze tukemera kujya tumuha ibyatamurima by’urukundo, byo kubaha ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu.
Bavandimwe, Uyu mugani wa Yezu ugamije kutuburira. Nyagasani aduha ibyiza bye byinshi ngo tubimuragirire. Yaduhaye Inkuru nziza ye tugomba kwamamaza, atugira abana be, aduhundagazaho ubukungu bwinshi bwa roho, aduha abavandimwe bo gukunda. Nituba indahemuka muri ubwo butumwa azadushinga n’ibirenzeho. Nk’abakristu babatijwe bakanakomezwa, twoherejwe kwamamaza ivanjili. Turi imiyoboro y’ingabire z’Imana, yo ishaka ko umukiro wayo wagera ku bantu bose bitunyujijweho. Tugomba rero kuvana mu buzima bwacu ibitekerezo by’ubwikunde, kuko bishobora kubangamira ibikorwa bya Nyagasani. Kuba umutagatifu ni ukwakira urumuri ruva ku Mana ukarugeza no ku bandi. Ubwo ni bwo tuzashyira Kristu mu buzima bwacu, hamwe na we tukazubaka isi irangwa n’ubutabera n’ubuvandimwe.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru dusabe Nyagasani ngo adufashe gucunga neza ibyo yaturagije. Bityo niba dushaka koko kuzatunga Ingoma y’ijuru ho umurage, twemere tube mu budahemuka imbere y’Imana, maze bigaragazwe n’ubudahemuka mu bavandimwe bacu, mu bo tubana, mu baturanyi n’abandi bose duhura n’abo buri munsi.
Nyagasani Yezu nabane namwe!.
Add comment
Comments