Amasomo: Ezk 18, 25-28; Zab 24, 4-9; Fil 2, 1-11; Mt 21, 28-32
Niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, ntabwo azapfa ahubwo azabaho
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 26 Gisanzwe A, aratangira asubiza ikibazo bamwe basigaranye ugendeye ku ivanjili yo ku cyumweru gishize, aho Umwami nyir’imizabibu mu guhemba abazindutse/ imbonera kimwe n’abakererewe/indangare/abanyabyaha baketse ko abera. Mu by’ukuri Imana ntibera ahubwo nitwe dushobora kubera cyane iyo tureba ibintu uko bitari. Intungane iretse ubutungane bwayo ikishora mu ngeso mbi, izarimbuka izize ubugiranabi bwayo nk’abanyabyaha bose; ariko umunyabyaha wisubiyeho akagendera mu nzira nziza azabaho abikesha uko kwisubira. Ni ubutumwa bukomeye duhabwa mu masomo matagatifu y’iki cyumweru, byose bigashyigikirwa no kwicisha bugufi ku rugero rwa Kristu Yezu.
Imana ntishaka ko dushyira amakosa ku bandi
Mu isomo rya mbere twumvise Imana ihugura abantu bayigisha impaka bibwira ko imigenzereze yayo idatunganye. Ezekiyeli yashakaga gukangura abantu muri Isiraheli bibwiraga ko batunganye rwose maze bagasuzugura abo babonaga ko ari abanyabyaha, rimwe na rimwe bagakeka ko ari nabo ba nyirabayazana b’ibyago bibugariza.
Kugira ngo twumve neza iri somo ni ngombwa kubanza kumenya ikibazo Ezekiyeli yari ahanganye na cyo (Ez 18). Ezekiel uwo, ari mu buhungiro aho ari kumwe n’abayislaheli benshi bajyanywe bunyago nyuma y’isenywa rya Yeruzalemu. Barashakisha impamvu y’ibyo byago barimo. Bakibwira ko bazira amakosa y’abakurambere babo. Barashyira icyaha ku bandi.
Umuhanuzi Ezekiyeli arifuza kubavanamo imitekerereze yabo itari yo. ati ntawe uzira icyaha cy’undi, akabumvisha ko niba bari mu bibazo bazira ukwigomeka kwabo. Nibahinduka bakihana bazababarirwa, ariko niba biyita intungane nyamara bagahemuka bazaryozwa ayo makosa yabo.
Mbese mugira ngo muri iki gihe twe ntidufitanye isano n’abo Banyantungane bo mu gihe cya Ezekiyeli? Ni kenshi natwe twitegereza abo twita abanyabyaha tukarungurirwa twibwira ko ari babi kuturusha. Nyamara n’ibyo kwitondera kuko uwacuguswa wese ntihabura ivu ritumuka! Ukuri guhari ni uko ducumura buri munsi kandi impamvu ni uko turi ku isi kandi umubiri wacu muri iyi si ukaba urangwa n’intege nke cyane. Umugabo mbwa aseka imbohe, ntawe ukwiye gusuzugura abanyantege nke ahubwo twese dukwiye kwikebuka tugahora twisubiraho ngo dusumbe uko dusanzwe.
Mu bintu bikunze kugorana mu buzima harimo kwemera amakosa yacu no kuyasabira imbabazi. Ingero ni nyinshi : Dukunze kumva hirya no hino abantu bakora ibyaha bababaza impamvu bati: ni shitani yanshutse cg ngo byatewe n’inzoga… Umuntu ahura n’uburwayi, arwaye cyangwa arwaje, yatinda gukira cg babuze indwara bagatangira gushaka aho yaba yaranyuze mbere y’uko arwara. Umuntu agira ibyago agapfusha amarabira, hanyuma agatangira kuvuga ati ni nde umpekuye. Usanga rero iyo turi mu bihe bibi, twihutira gutekereza abandi, ni nde wihishe inyuma y’ibi byose. Ntidutekereze ko natwe twaba tubifitemo uruhare. Nyamara rero iyo turi mu bihe byiza, turabanza tukireba, tukareba abandi nyuma. Hari abantu bakunze kubaho ubuzima bwo kwigira ba nyoni nyinshi cyangwa kwishushanya mu mvugo nk’uko twabyumvise mu Ivanjili bagira bati: Yego nyamara mu byukuri ikibarimo ari oya kandi bagaragara mu nzego zose byagera muri kiliziya k’iyi yacu ugasanga baruzuye. Abo bose ni abo kwisubiraho nk’uko ivanjili iri kubidushishikariza, yaba wowe cyangwa njyewe igikuru ni ukwisubiraho nk’uriya muhungu wa mbere.
Kuvuga Yego ntibihagije, ahubwo ni ngombwa kubishyira mu bikorwa
Umwe mu bahungu twumvise mu Ivanjili yabwiye se ko yemeye kujya kumukorera nyamara ntiyajyayo. Ubwo ni uburyarya bufitanye isano no kubaha Imana ku karimi gusa nyamara mu bikorwa nta murava. Undi wari wabanje guhakana nyamara we yaribajije maze ajya gukorera se.
Uyu mwana wa kabiri twumvise, ashushanya Israheli yumvise ijambo ry’Imana, ikagirana amasezerano n’Imana, muri ayo masezerano ikiyemeza byinshi, ariko byose bikarangirira mu magambo, nyamara bo badahwema kwiyita abatoni, intungane z’Imana. Mu gihe umwana wa 1 we, ashushanya abanyamahanga/abapagani bafatwaga n’abayisraheli nk’aho ari abarindagiye batazi Imana. Bacirwaga urubanza, nyamara Yezu aje ku isi baramuyoboka mu gihe abayislaheli bamuciriye urwo gupfa kandi babishyira mu bikorwa. Abo bayisiraheli tubwirwa ntitubaseke kuko natwe dushobora kwikebuka neza tukaba twasanga ntaho dutaniye na bo. Ni kangahe tubwira Imana yego ariko tugakora ibihabanye? Twisuzume turebe, mu masezerano ya Batisimu n’andi masezerano yakurikiyeho hagati yacu n’Imana cyangwa n’abavandimwe bacu. Byifashe gute? Gusa nta rirarenga icyo dusabwa ni ukwisubiraho tukanogera Imana bigishoboka, kandi igihe n’iki kuko ngo ufite igihe agategereza igihe aba ata igihe cye.
Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri yatugiriye inama y’uburyo twabigeraho. Iyo nama nta yindi ni iyo guca bugufi mu byo dukora byose kandi ku rugero rwa Kristu. N’impamvu nta yindi ni uko Uwaciye bugufi atahakana amakosa ye ngo ayatwerere abandi (isomo rya mbere). Uwaciye bugufi ntiyigira intungane ngo agaragarize akarimi keza abamukuriye cyangwa bagenzi be, ngo ibyo bamubwiye abyemere byose nyamara azi ko atari bubishobore (Ivanjili). Ikindi kandi uwaciye bugufi yigana Yezu wemeye kwigira umugaragu w’abo abereye Imana. Yego ye iba yego, oya ye ikaba oya. Tubisabirane kuri iki cyumweru kuko tubikeneye cyane.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments