Amasomo: Iz 55, 6-9; Zab 144(145); Fil 1, 20c-24.27; Mt 20, 1-16a
Namwe nimujye mu mizabibu yanjye none kuko ufite igihe agategereza igihe aba ata igihe cye!
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe
Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri iki Cyumweru cya 25 Gisanzwe, riraduhamagarira guhinduka tukagaruka mu nzira nziza, tukibohora inabi n’ubugizi bwa nabi tugahitamo gukorera Imana : « Namwe nimujye mu mizabibu yanjye”. Nta guta igiye ngo dutinde mu makoni hirya no hino kuko igihe ni iki : « Nimushashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri bugufi ». Gusa ibi ntibishaka kuvuga ko hari igihe kizagera Imana ikigira kure ntitube tukiyishyikiriye, ahubwo ni ukudukebura mu gihe twe tukiri hafi kuko twe ubwacu hari ubwo tujya kure y’Imana tukayihungira kure ntitube tugishoboye kuyishakashaka. Nitwe twijyana kure y’Imana, ntabwo yo ijya na rimwe iduhunga kuko muri yo hari ubusabane. Aya magambo umuhanuzi izayi yayabwiraga mbere na mbere umuryango wari warayogojwe n’ibibazo bishamikiye ku ijyanwa bunyago n’ubucakara bwajyanaga nabwo. Benshi bari barataye amizero mu Mana ; ndetse bibwira ko yabatereranye. Izayi akabakebura ababwira ko atari Imana yabatereranye ahubwo aribo bayihunze mu mitima yabo kuko yo irahari kandi abayishaka irabiyereka. Nibwo abashishikarije guhuguka bagashakashaka Imana. Twe usanga twishakira imari aho gushaka Imana !
Namwe nimujye mu mizabibu yanjye
Uko gushakashaka Uhoraho tubwirwa nta kundi ni uko Umuhanuzi Izayi akomeza atubwira : Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho (…) ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi(Iz 55, 6-7).
Bavandimwe, amaza ya Yezu-Kristu niyo yatumye Imana iba hamwe n’abayo mu buryo budasubirwaho kandi bufatika. Imana koko ni Emmanuel: Imana iri mu bayo; Imana ituye mu bantu; Imana ibabeshaho, ikaba ibabereyeho, ikabareberera. Turi mu bihe by’imperuka atari ukuvuga ko isi ishize, ahubwo bivuga ko, nyuma ya Yezu- Kristu nta wundi Imana Data ishobora kudutumaho. Byararangiye! Muri Yezu-Kristu, Jambo wigize umuntu akabana natwe (Yh1, 14) Data yaratwihishuriye Wese. Imana itari yarigeze ibonwa n’umuntu n’umwe (Yh1, 18) yaje mu bantu turayibona, turaganira, tuyikorakoza ibiganza byacu, turayitegereza, iradutumira (1 Yh1, 1-3) turasangira, ituramburiraho ibiganza ikaduha imbabazi zayo muri Penetensiya, iradutumira ngo tuze mu birori no mu murima wayo ari wo Kiliziya. Byose byujurijwe muri Yezu Kristu, We Mwana w’Ikinege w’Imana wigize umuntu kugira ngo aduhishurire Data byuzuye. Ni nawe weguriwe ububasha bwose mu ijuru, ku isi no ku bapfuye bose; yewe, n’imanza zose ni we zeguriwe, ni we waremeshejwe byose, nta na kimwe cyabayeho bitamuturutseho, ni we dukesha kuramba, gucungurwa no kuramuka (Yh 1, 3.13.16; Mt28, 18). Hahirwa abamwumvira.
Muri Yezu, amaboko atarareshyaga yarahoberanye ; Imana mu buhangange bwayo isabana na muntu. Izayi arahamya ko hagati ya muntu n’Imana hari intera nini, nako imanga; muntu ntaho ahuriye n’Imana, haba mu mitekerereze, mu miterere, mu mibereho no mu mikorere (Iz 55, 8-9). Imana yadupfuye agasoni, nako yadupfuye urukundo ruhebuje maze iradusanga: muri Yezu-Kristu tubona Imana. Il se laisse trouver. Ntawe ukwiye kwiheza kuko Imana iradutumira twese ngo dusabane nayo. Nihagira uwirangaraho ntiyakire ubutumire Yezu amuha ngo aze iwe (muri Kiliziya) amwereka Data wa twese, uwo napfa atabonye Imana, ni we azaba yizize (Yh 3, 18-19)! Uwo Yezu yariye akara (yatumiye) aba ashyikiriye imaragahinda: ntakangwa n’urupfu!
Kristu ni we bugingo bwanjye
Pawulo Intumwa ari mu bagize amahirwe yo gusurwa n’Imana, arayimenya, ubwo yajyaga i Damasi gutoteza abakristu b’aho! Turamwumva mu isomo rya kabiri ahamya uko yavuye mu bye akegukira Imana n’abayo.
Pawulo aratwigisha ikintu gikomeye twavuga muri aya magambo: Niba uri muri Kiliziya, yibemo koko nk’urugingo ruzima rutegereje kuzahembwa by’ikirenga ku munsi w’urubanza.
Ni koko Imana yasingiriye Pawulo, maze nawe ariyoroshya, ntiyiremereza, aremera imurusha amaboko maze ayibera umukristu n’intumwa. Arahamya ko aho amenyeye Yezu-Kristu abona ko yashyikiriye Imaragahinda ku buryo adatewe ubwoba no gupfira Yezu. Arahamya ko kumuhiga bukware no kumwica ari ukwikoza ubusa: ntibizamubuza kubana iteka na Yezu-Kristu; ntibizamubuza kugumana n’abakristu igihe azaba yatashye mu rugaga rw’abatagatifu (soma Filipi 1, 20-21. 22.25).
Ibi biratwereka ko gutoteza uwahuye na Kristu bakamenyana, bakabana, bakanywana, ni uguta igihe no kwikoza ubusa. Pawulo ati: Koko rero Kristu ni we bugingo bwanjye, ndetse gupfa byaba ari urwunguko (Filipi 1, 21). Uwavumbuye ko noneho Imana iri kubonerwa muri Yezu Kristu, aba yabonye koko icyerekezo cy’ubuzima!
Mu mizabibu ya Nyagasani niho twese turahamagarirwa gukora
Ivanjili irakomeza iduhishurira uburyo Imana iri kwigaragaza ngo tuyibone koko! Irangwa n’ubuntu n’ubugwaneza. Ntawe iheza (guhêeza), irararika kandi igatumira buri wese, hose, na buri saha. Ntihuga, ntishaka ko hari uwakwandagara.
Twese iratwizeye, na twe tuyizere. Buri wese imufata nk’ingirakamaro yakwizerwa agashingwa gukora mu byayo no gukorana n’abayo. Twagizwe abacungamutungo b’ibyiza byayo n’abagabuzi b’amabanga yayo. Turamenye ntitwibe cyangwa ngo tugavure Imana; ntitube abanebwe n’abakorera ku jisho mu gucunga ibyayo, dukore nk’abikorera. Bimwe mu byayo ducunga, duhamagariwe gufata neza, harimo: ubuzima (ntukice, ntugakuremo inda, ntukiyahure, ntukirogeshe ibiyobya-bwenge…), ibidukikishe (ntugahumanye ibyiza rusange: amazi, ikirere, ibidukikije…), amasakramentu (ujye uyahabwa neza kandi uhimbaze Icyumweru uko bikwiye).
Ikindi kandi, Imana ntikoresha igitugu, igitutu; kudukoresha si uko igamije kwigwizaho imitungo no kunyunyuza imitsi ya muntu!Ni UMUBYEYI MWIZA wizihirwa abona abana bakura, bakora, bajya ejuru! Byongeye, irahemba. Imana ntihemba ikurikije uko buri wese yakoze! Imana koko itandukanye n’abantu, twebwe! Ni uko yaduhisemo, ikadukunda mbere ikadusanga, naho ubundi nta ho twari duhuriye rwose! Yo ihemba ikurikije ubusendere bw’urukundo n’impuhwe zayo z’igisagirane. Uwaje nyuma ahembwa neza kandi kimwe n’abatangiye mbere nabo bahembwa neza; byose biba ari byiza.
Twibuke ibya cya gisambo cyabonye ijuru kigeze ku irembo ry’urupfu rwacyo! Cyatanze benshi mu ijuru batabikekaga ko cyaryinjira. Ariko rero, ntitwinangire ngo twibwire ko aya mahirwe yo kurokoka ku kaburembe, yazatubaho. Ufata ihene, ngo ayifata igihebeba kandi ngo ufite igihe agategereza igihe aba ata igihe cye! Igihe n’iki cyo gukizwa no kwakira Yezu-Kristu nk’umwami n’umukiza rukumbi.
Tworohere abaje nyuma Imana ikaba ibahemba kimwe natwe, ikabaha umugisha! Twigira ishyari n’urwango. Icy’ibanze ni uguhembwa: kandi nta n’umwe muri twe uhemberwa gusa ibyiza yakoze kuko Imana yitaye ku mikorere yacu nta n’umwe wanahembwa; nta n’umwe warokoka. Imana ihera ku muhate, ku kwemera, ku kwizera n’urukundo byaturanze maze yajya kuduhemba ikagirira n’urukundo rwayo nyampuhwe, ikaturengerezaho, ikadusendereza. Ntitukagire ishyari cyangwa urwango igihe hari abo Imana ibeshejeho nk’uko natwe itubeshejeho! Baho nanjye mbeho. Bigutwaye iki niba twese duhembwe? Niba twese turambye, tukaramuka bigutwaye iki?
Bavandimwe, dusabe Nyagasani kubona buri wese nk’umuvandimwe dusangiye umubyeyi Imana Data uri mu ijuru. Nta wa mbere nta wa nyuma twese turareshya imbere y’Imana. Twese turahamagarirwa gusangirira ku meza amwe, nibidufashe kubana nk’abavandimwe. Dusangize abo tubana cyangwa duhura ibyishimo dukesha Kristu twemeye, hato hatazagira uwo isaha yo guhemba ifungiraho akiri hanze, akora ubusa, ataramenye ko mu murima w’Imana hari “akazi”! Aba-shomeri ni benshi (abatazi Imana), turangire abandi “akazi” muri Kiliziya ya Kristu. Dufate umugambi mwiza wo kuba abakozi beza mu mizabibu ya Nyagasani kandi ibihembo bishamaje birateganyijwe!
Nyagasani Yezu nabane namwe!.
Add comment
Comments