INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 24 GISANZWE, UMWAKA A
AMASOMO: Sir 27,30-28,7; Zab102(103) ; Rom14,7-9; Mt 18,21-35
NIMUBABARIRANE NKUKO IMANA IBABABARIRA
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Hari umugani twize mu myandiko mu mashuri abanza witwaga “ Amaraso y’ikinyogote”; aho intare umwami w’ishyamba warwaje umwana, igakora byose ngo ishake umuti ariko bikayoberana. Hagati aho nyiramuhari ikaba yari ifitanye akantu n’ikinyogote. Nibwo ibwiye intare iti "Nyagasani, naje aha mvuye mu rugendo rwa kure kandi nahabarije imiti myinshi none nagira ngo mbabwire umuti wakiza umwana."
Intare iyikubita urwara iti " Maze ugatinda bigeze aha ngaha!" Nyiramuhari iti " Nimurase ikinyogote, umwana anywe amaraso yacyo ashyushye, ahage, dusigarane umurimo wo kumwondora."
Ikinyogote kibyumvise gihinda umushyitsi. Kiraza n’imbere y’intare gikoma yombi, amavi kiyarimiza mu butaka, kiti "Nyagasani, sinakwemera ko umwana wawe apfa kandi nshobora kumuvura, ubuzima bwanjye ntiburuta ubwe. Cyakora narenzweho, nanjye uwo muti naje nywuzi ariko nyiramuhari yawibagiweho ikintu cya ngombwa. Naho twawukuye ndahababwira: Tujya kuza mu nama, twagiye kuri ba bandi bagendera ku tuguru tubiri, baratubwira bati “Ni mwe mwembi umuti uzaturukaho. Bazashake ubwonko bwa nyiramuhari, babuminjiremo amaraso y’ikinyogote, umwana abirye, azakira.» Izindi nyamaswa ziteze amatwi ziti «Nimugire bwangu umwana ataducika !»
Nuko nyiramuhari bayica agahanga, baragasatura bakuramo ubwonko. Ikinyogote bakivoma amaraso mu mutsi w’ukuguru bayaminjira mu bwonko bwa nyiramuhari babisuka icyana cy’intare. Inama irangira ityo; ikinyogote kigenda gicumbagira, n’ubundi ariko cyari kibisanganywe, kuko cyari kimaze iminsi bagitereye umujugujugu mu myumbati.Hashize iminsi ibiri, ruranga rutwara cya cyana cy’intare. Ntagije iyi Nkuru Inyigisho y’iki cyumweru idukangurira kubabarirana ngira ngo ntange rumwe mu ngero zaho kutababarira bishobora kutugeza.
UMUTIMA W’IMBABAZI NI WO UTANGA AMAHORO
Inzika n’umujinya ni ibintu biteye ishozi nk’uko umwanditsi w’igitabo cya mwene Siraki abitubwira mu isomo rya mbere. Umwanditsi aratubwira ko ari umwihariko w’abanyabyaha. Twe turasabwa kubabarirana nk’uko Imana itubababarira kandi yabitweretse mu mwana wayo w’ikinege wemeye gupfira abantu bose ku bw’ibyaha byabo. Bavandimwe kwirinda inzika ni ikintu gikomeye ku bantu b’iki gihe. Dore ko hari n’imigani myinshi y’ikinyarwanda ibidushyigikiramo: Ingoma idahora ni igicuma, ugusuriye ntumusurire akwita kibura nnyo, kabiri mu rugo rw’umugabo ni agasuzuguro….. nyamara tujye tuzirikana ko twababariwe byinshi bitume natwe tubabarira abandi. Tubisubiramo kenshi muri Dawe uri mu Ijuru: utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubababarira abaducumuyeho. Paulo Mtg, ati: ntimukabure kurekura abandi amakosa cg ibyaha babakoreye, kuko imbabazi dutanga atari izacu, ni izo twaronkewe muri Nyagasani Yezu Kristu. Muri we twahawe Imbabazi, natwe turasabwa kuzisangiza abandi kuko tutibereyeho, ahubwo tubereyeho Kristu waducunguje amaraso ye mtg.
Yezu Kristu mu ivanjili ati: Nimutababarira ababakoshereje, namwe bizabagora kwakira imbabazi z’Imana. Utababarira ntamenya agaciro k’imbabazi, bityo nawe kuzakira biragorana. Benshi bapfira mu byaha byabo, kubera kutababarira, ugasanga inzika n’umujinya bibabereye intandaro yo kurimbuka, bakibuza ingororano kwa data uri mu ijuru. Burya bavuga ko kubaho ari ukubana, ariko iyo ushishoje usanga kubana ari ugushinyiriza, ni ukubasha kwihanganirana, (savoir supporter les défauts et les qualités de l’autre) …ntushobora kubaho neza utagira imbabazi. Gusa bavuga ko kubabarira ari umwihariko w’abanyembaraga/ abakomeye mu myumvire. Roho w’Imana ni we uduha izo mbaraga akadufasha kubaho tubabarirana kuko nta n’umwe udakenera kubabarira cyangwa kubabarirwa. Igihe cyose turi muri iyi si tuzisanga mu ruhande rumwe cyangwa zose: kubabarira cyangwa kubabarirwa. Burya Umutima w’imbabazi ni wo utanga amahoro. Iyo rero dusabwa gutanga imbabazi tuba dusabwa kurekura imizigo ituma abandi babura amahoro natwe tukabohoka.
Yezu Kristu ni we ubwe twakira igihe tugiriye imbabazi abandi. Ni we ubwe twakira igihe tubabarira abaduhemukiye ku buryo bwose. Twakire rero Kristu Yezu wapfuye akazuka aduhe urukundo rubabarira maze na twe turusangize abandi. Umutima w’imbabazi niwo mutima w’amahoro.
TWEMERE YEZU KRISTU ADUHINDURE, TUBE ABANYEMBABAZI
Bavandimwe, akenshi twe gutera amahane ni byo tuzi gukora. Mbega induru mu ngo! Mbega umunabi, mbega amagambo y’ubugome, mbega urugomo, mbega umushiha, mbega intonganya n’ibitutsi! Uko se ni ko duharanira amahoro ya Kristu! Mbega imvugo isesereza, mbega amagambo y’ubugambanyi no guteranya! Mbega mu maso hijimye n’ahandi hakanyaraye! Mbega amasura azira sourire (inseko iturutse ku mutima igasusurutsa mu maso)! Mbega gushinyiriza no gushinga iryinyo ku rindi, mbega kwishaririza no kwishabunga, mbega ikirungurira cy’umutima! Uko se ni ko gukwiza amahoro ya Kristu!
Yezu ntaturenganye kuko ntawe utangaza utamutuyemo ngo bigire icyo bitanga. Yezu naduha amahoro tukayakira, tuzahindura isura. Kuko tuzaba twaruhutse ku mutima. Erega iyo umuntu aremerewe ku mutima, uwo mutwaro w’inabi byanze bikunze awusangira n’abandi. Iyo twabuze amahoro ku mutima tuyabuza n’abandi byanze bikunze. Dukeneye ko Kristu n’abe baduha amahoro. Turambiwe inabi duhora twukwa n’abimitse inabi mu buzima bwabo. Turambiwe ibigambo bibi bituva mu kamwa. Kristu Yezu Mahoro yacu naze ature iwacu.
Akenshi hari igihe twibaza impamvu kanaka ahora avuga nabi, mbese agabura inabi aho gutanga amahoro. Yezu aduha igisubizo agira, ati « niba mufite igiti cyiza, n’imbuto zacyo zizaba nziza; nyamara nimugira igiti kibi, n’imbuto zacyo zizaba mbi: kuko igiti kirangwa n’imbuto zacyo. N’ubundi akuzuye umutima gasesekara ku munwa! Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo; n’umunyamico mibi akavana mu mutima we ibibi byawusabitse. »
Iyo dusomye ivanjili, dusanga ko inkuru nziza y’Umukiro Yezu Kristu yatuzaniye ishingiye mbere na mbere ku mbababazi Imana igirira muntu kandi ikamutoza kubabarira. N’Ivanjili y’iki cyumweru nibyo igarukaho. Mu bice bitatu biyigize ; icya mbere ni umwami usaba ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye, bakamuzanira umurimo umwenda munini cyane atabasha kwishyura we ubwe n’umuryango we wose ; agatakamba ngo ahabwe igihe gihagije azishyure ; umwami akamusubiza ahubwo amurekurira uwo mwenda we wose. Igice cya kabiri kiratwereka wa mugaragu umaze kurekurirwa umwenda wagombaga kumufataho ingwate we n’abe bose arahura na mugenzi we umurimo utuntu tudafashe, amufata mu ijosi aramuniga ngo amwishyure. Mugenzi we aramutakambira ngo amworohere azamwishyure undi aragenda amuroha mu buroko. Igice cya gatatu kiratwereka umwami utungurwa n’ukuntu wa mugaragu yababariye kariya kageni atashoboye kubabarira mugenzi we utuntu nk’utwo, ni uko asubirana za mbabazi yari yamurekuriye ahabwa ibihano kugeza igihe yishyuriye umwenda wose. Uyu ni umugani ugamije kuduha isomo ku mbabazi z’Imana. Imana iratubarira igihe cyose ariko natwe ikatwifuzaho kubabarira abandi ; kuko iyo bitagenze uko za mbabazi zayo zitubera impfabusa nka ya mvura igwa ku rutare amazi agashoka atinjiye mu rutare ngo arworoshye.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru twemere Yezu Kristu aduhindure, tumwakire ni we ubwe Mbabazi. Maze kuva none tube abanyembabazi. Dusabirane ngo Imvugo yacu n’ingiro kuva none byamamaze Kristu Yezu Nyirimpuhwe nyinshi, Amen.
Nyagasani Yezu nabane namwe!.
Add comment
Comments