INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 15 GISANZWE, UMWAKA A
AMASOMO: Iz 55, 10-11; Zab 64(H65); Rom 8, 18-23;Mt 13, 1-23
Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe. Tugeze ku cyumweru cya 15 gisanzwe mu mwaka wa liturjiya A. Imana ikomeje umugambi wayo wo kuduhugura mu ijambo ryayo kandi igamije ko twaronka umukiro itanga. Iratubwira inyujije mu isomo rya mbere ko Ijambo ryayo ritaza ngo rigende ubusa; rikora nk’uko imvura iyo ije ibobeza ubutaka bukabibwamo. Ibyo kandi nibyo n’andi masomo akomeza kugarukaho nko mu Ivanjiri itubwira umugani abenshi tuzi, umugani w’umubibyi utwereka uko ijambo ry’Imana ryakirwa na muntu.
Bavandimwe, mu bihe bikomeye muntu w’ibihe byose yagiye anyuramo, hari ubwo atekereza ko Imana igamije kumwumvisha. Akenshi iyo umuntu ahuye n’ikibazo gikomeye hari ubwo agira ngo Imana ishaka kutwereka amagorwa gusa . Pawulo mutagatifu mu isomo rya kabiri aragaragaza umurongo w’ihumure: “koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo.”Hahirwa abihangana bazambikwa ikamba ry’abahire.
Muri ibyo byose tunyuramo bikakaye, Nyagasani ntashaka kutwereka amagorwa gusa. Icyo agamije, ni ukutwibutsa ko yaduteguriye ikuzo rye rihoraho kandi risumbye kure ibyo tubona cyangwa tubwirwa. Iryo kuzo ridutegereje ariko rishobora kuduca mu myanya y’intoki turamutse dushengereye gusa amagorwa yo muri iyi si. Hari umuntu ahura n’ibibi ku buryo bubiri akibagirwa ibyiza yahuye nabyo ku buryo burenze bubiri; ugasanga ikibi yahuye nacyo kimwibagije ibyiza byinshi ahorana.
Amagorwa y'ubu si yo herezo kuko Imana yacu yaduteguriye ikuzo rihoraho
Kuba isi turimo yuzuyemo amagorwa, si ikibazo cyacu. Tuzi neza aho ayo magorwa aturuka: turi mu bihe by’imibabaro, amagorwa n’imiborogo. Igikuru kandi gikwiye ni ugushyira ubwenge ku gihe tukamenye impamvu yabyo. Intandaro y’ayo magorwa turayizi nk’uko abahanuzi muri Bibiliya bakunze kubigarukaho: ni ukwitandukanya n’Imana byagiye biranga muntu w’ibihe byose.
Mu isomo rya mbere twumvise amagambo y’umuhanuzi Izayi; ni amagambo atangaza ihumure ku muryango wajyanywe mu bucakara i Babiloni. Aratangaza ko Uhoraho Imana yiyemeje kubakiza nta gisibya. Arabitsindagira akoresheje imvugo-shusho y’imvura. Nk’uko imvura iguye idasubirayo itabobeje ubutaka niko n’Ijambo ry’Uhoraho rishirwa rishoje icyo ryavugiwe. Mu Gitabo cy’Intangiriro batubwira ubwo bubasha bw’Ijambo ry’Imana. Umwanditsi wacyo atwereka ukuntu Imana yaremesheje Ijambo ryayo. Imana iravuga iti “ nihabeho urumuri Urumuri rubaho ( Intg 1,3).” Ijambo ry’Imana yacu, twahishuriwe na Yezu Kristu umukiza wacu, ni Ijambo rifite ububasha, ijambo rirema, ijambo rikiza. Iyaba twagiraga ayo mizero.
Burya mu bihe bikomeye by’isi niho abantu bagenda bata amizero muri Nyagasani. Abo bose bacika intege nibo iri Jambo ry’Umuhanuzi Izayi ribwirwa, ngo bagire imbaraga z’ukwemera bamenye ko bakeneye Imana mu buzima bwabo. N’ubwo isi yabashuka ko nta bubasha Ijambo ryayo ryifitemo bakohoka ku bigirwamana byayo, ukuri guhari ni uko ijambo ry’Imana ritagenda amara masa, kandi iryo Jambo ryayo n’ijambo rizanira uryumvise umukiro uko byaba biri kose, no mu nzira byanyuramo zose. Hagowe abarikerensa.
Ijambo ry'Imana ntirisubira ubusa kuko rirema, rigakiza kandi rigatanga amizero
Mu minsi ishize hari uwampaye igiparu ati : “Ese ko adam na Eva bariye itunda ubuzima bukaba bukakaye aka kageni, iyo baza kurya Indimu cyangwa urusenda byari kuba bimeze gute?” Ni urwenya abantu bajya bahana ku mbunga nkoranyambaga.
Kuba Adamu na Eva baracumuye ntacyo byari bikidutwaye kuko twabonye Umucunguzi Yezu Kristu. Ikibazo cy’ingutu, ni uko uwo Murokozi wacu twanga kumwumva: imitima imwe iri iruhande rw’inzira yituraniye n’ibyonnyi bisamira hejuru imbuto ibibwemo; imitima yindi irimo urusekabuye ku buryo Ijambo rya YEZU ritayishingamo imizi; indi mitima yuzuyemo amahwa ku buryo ari yo ayirumbukamo maze imbuto y’Ijambo ry’Imana igapfukiranwa. Ni bangahe ku ijana bafungurira umutima wabo Yezu Kirisitu ijana ku ijana? Ni ukubigerageza kuko aribyo byadukiza. Kwemera Ijambo ry’Imana rigashora imizi mu mitima yacu nk’uko Pawulo mutagatifu abitubwira: « Nimureke Imana ibigarurire » nibyo byadukiza. Kureka kandi Imana ikatwigarurira mu yandi magambo ni ukwiyunga nayo ( 2K 5,14-21). Ubwo bwiyunge kandi tubwirwa ni ukugaruka ku Mubyeyi nka wa mwana w’ikirara (Lk 15,11-31), tukakira urukundo n’impuhwe zayo. Ubwiyunge bubamo ibyiciro bitatu by’ingenzi kandi byuzuzanya : hari ukwiyunga n’Imana, hari ukwiyunga n’abantu twahemukiye, hari no kwiyunga natwe ubwacu. Mbese ni ukuba abo turi bo ku bwa batisimu twahawe.
Kwakira Ijambo ry'Imana ni yo nzira yo kunesha amagorwa y'isi
Bavandimwe, abemera gufungurira umutima Yezu Kirisitu, bubaha Ijambo rye maze ibyo bakora ku giti cyabo no ku nyungu y’abandi bikagira akamaro. Kwemera Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose, ni yo nzira yo gutsinda amagorwa adashobora kubura ku isi. Hariho amagorwa adakururwa n’abantu ku buryo bugaragara: ubushanguke bw’isi butera inkangu, imyuzure, ibirunga birukira abantu bikanatwika, inzige ziyogoza ibihugu, ibyorezo nka koronavirusi, inkuba zikubita abantu n’ibindi byago bidatetwa n’abantu ku buryo bugaragara n’ubwo kudacunga neza ibidukikije bishobora kudukururira amakara… Ayo magorwa aturuka kuri ibyo atuvugisha menshi tukabura ayo ducira n’ayo tumira igihe bitwugarije. Hari n’andi magorwa ariko aterwa n’abantu: intambara n’ingaruka zazo, akarengane no guhutaza abatishoboye n’inabi ivubuka mu mutima urangaye w’imanga n’amahwa.
Bavadimwe, ibyo byose cyo kimwe n’ibindi kugira ngo tubihonoke, dukeneye kwakira Imana mu buzima bwacu. Dukeneye ko ijambo ryayo ryashinga imizi mu mibereho yacu, kandi rikera imbuto nyinshi kandi nziza. Imana yacu iduhora hafi ntijya idutererana, tuyigane tuyizeye kuko Ijambo ryayo rirakiza.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments