Amasomo: Zak 9,9-10; Zab 145 ( H 144); Rom 8, 9.11-13; Mt 11,25-30
Mwami ugira umutima ugwane neza kandi woroshya imitima yacu uyigire nk’uwawe
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, twongeye kugira amahirwe yo gusangira ijambo ry’Imana twateguriwe n’umubyeyi wacu Kiliziya kuri iki cyumweru cya 14 Gisanzwe. Reka turebe icyo Nyagasani atubwira none.
Mu isomo rya mbere hari ikintu kigenzi tugomba kubanza gusobanukirwa. Iyo bavuze ngo mwari w’i Siyoni cyangwa wa Yeruzalemu, ntabwo ari umuntu kanaka baba bavuze kuko hari abakeka ko ari umukobwa uyu n’uyu w’i Yeruzalemu. Ibi bishaka kuvuga Yeruzalemu ubwayo nk’umurwa, byumvikana ko ari abawutuye bose. Ni nk’aho umuhanuzi yakavuze ngo ishime unezerweYeruzalemu. Birumvikana kandi ko hari mu bihe bitari byoroshye, bitarangwagamo ibyishimo. Akenshi abahanuzi muri Bibiliya batangaza amahoro n’ibyishimo mu gihe umuryango uri mu makuba babahamagarira kugira amizero muri Nyagasani, kudaheranwa n’ishavu ahubwo bakagira amizero yo soko y’ibyishimo muri Nyagasani. Ibyo byishimo ntibyakirwa n’umwasama cyangwa undi ubonetse wese, ahubwo ba bandi Yezu agarukaho mu Ivanjili ya none: abaciye bugufi. Yezu ati: “Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye.
Abaciye bugufi ni bo bashobora kwakira Ibyishimo by'Imana
Ni abo bashobora kwakira ibyishimo umuhanuzi atubwira muri iri somo, kabone n’aho byaba bicika byayogoye. Hari umubyeyi wise umwana we biyogori, ni uko umwana na we agahora igihe cyose ari gashoza ntambara, ababibonye ngo yarivukiye, abandi bati se yamwise yabibonye, abandi nabo bati igihe yavutsemo cyaramukurikiranye.
Ibyo sibyo, kuko naho byaba byayogoye, ibintu byadogereye iyo wemeye guca bugufi imbere y’Imana bakwita biyogori wowe abakubonye bakakubonamo Byishimo.
Uri muri Yezu nta na kimwe kimuhungabanya. Umwanditsi wa Zaburi ya 91 yarabyitegereje ati:” N’ubwo iruhande rwawe hagwa igihumbi n’ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe, wowe ariko ntakizaguhungabanya” ( Zab 91,7). Ng’ubwo ubutumwa bw’ineza Nyagasani Yezu umukiza wacu aduhayeho impamba muri iki gihe natwe turimo duhangana n’ibibazo byinshi cyane ibyototera ukwemera. Ntabwo rero dukwiye gukuka Umutima cyangwa ngo twihebe kuko uwatangarije Yezuzalemu ibyishimo na n’ubu ntaratezuka, ni umwami uganje, intungane n’umutsinzi uhora udusanga kandi wifuza kubana natwe igihe cyose.
Matayo yatubwiye imimerere y’uwo Mwami: agwa neza kandi akoroshya; bityo n’abamusanga bakamusanganira abasaba kugwa neza no koroshya na we akabagororera abaruhura imitwaro yose ibaheta ijosi bakagenda bemye badakebakeba. Ababimenye barahirwa kuko hari benshi bakomeye ( abanyabwenge n’abahanga) muri iyi si batamenye iryo banga maze bagahorana inyota y’iby’isi n’ab’isi idateze gushira.
Yezu Kristu arahamagarira abaremerewe n’imitwaro bose kumusanga
Bavandimwe, ni koko Yezu yifuza ko urukundo rwe rwadusabamo kandi tukarushaho kumwigiraho. Gusa hari benshi bamuhunga, ntibakire uko bikwiye Ijambo rye n’ibikorwa bye, bakibwira ko bishoboye nyamara bishoreye berekeza mu irimbukiro.
Yezu yahisemo kandi ahitamo abaciye bugufi, abakene bamwe bakeneye Imana mu buzima bwabo atari bamwe biyuzuye Imana ikabura umwanya muri bo. Abo nibo agira inshuti ze n’abasangirangendo be maze akabakingurira umutima we kandi kubera ko bo bafite inyota yo kumwumva, abahishurira ugushaka kwa Se. Niyo mpamvu Ivanjili y’uyu munsi ibanza kutwereka Yezu ushimira Se ko atigera yirengagiza abaciye bugufi n’abo isi isuzugura, ahubwo akaba abitaho kandi akabagarurira agaciro isi yari yarabambuye.
Muri Yezu basuzugura kandi bashaka gucisha bugufi bamwaka ijambo, abaciye bugufi babasha kubona ko Umwami w’Ijuru n’isi ari kumwe nabo kandi ko abafasha kuba abantu no guharanira ineza y’Imana. Ab’ibihangange n’ibikomerezwa bo mu isi bo, bumva ko bihagije, bakabona muri Yezu imburamukoro yirirwa mu Galileya, bakamubonamo gusa umuhungu w’umubaji udakwiye icyubahiro mu bihangange by’isi, maze bagahumwa amaso batyo n’ibintu n’ubwirasi, bakibagirwa ko ari Umwami w’isi n’ijuru. Yohani mu ivanjili ati: “ Yaje mu bye, ariko abe nibamwakira” ( Yh1,11).
Ntibizabatangaze nimubona abatamuha agaciro, bakakima abe n’ibye kuko na kera byahozeho, dore ko nta gishya ku isi nk’uko umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza abivuga ( Umub 1,9-11). Gusa siko bizahora, ngo byose bizashira hasigare Urukundo.
Urwo rukundo nirwo mpumeko yabagengwa na Roho nk’uko Pawulo mutagatifu abigarukaho mu isomo rya kabiri, aho atandukanya abagengwa na Roho wa Kristu ndetse n’abagengwa n’amatwara y’umubiri adafite aho ahuriye na rwa Rukundo: urukundo rw’Imana rugeza aho kwiyibagirwa ( amour de Dieu jusqu’ à l’oublie de soi ). Iyo bitagenze uko, usanga ibibusanye nabyo ari byo urukundo rwa muntu rugeza aho rwibagirwa Imana ( amour de soi jusqu’ à l’oublie de Dieu); ni byo Pawulo yita kugengwa n’umubiri.
Abiyoroshya nibo bahishurirwa amabanga y'Imana
Bavandimwe, uwamenye Imana kandi uzi neza ineza yayo ntiyagombye kubaho nk’udatuwemo na Roho wa Kristu. Dukwiye guhinduka kandi tugafasha n’abandi guhinduka tukemera kugengwa na Kristu kandi akaba uw’ibanze mu buzima bwacu, kuko twabaho twapfa turi aba Kristu. Erega burya dukeneye Imana kurusha uko dukeneye iby’isi bihitana nayo. Ikindi ni uko Imana ituzi kandi izi n’umutwaro twikoreye, kandi ishoboye kuwuturuhura. Nubwo umutwaro muri kamere yawo habamo kuremera ariko uwo dukorewe n’Imana nk’uko Yezu abitubwiye wo wifitemo kamere yo koroha. Icyo dusabwa ni ukuyigana aho kuyihunga no kuyihungisha abandi. Yezu ati : «Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu.»
Aya magambo matagatifu ya Yezu ntabwo ari amateshwa, ntabwo ari ibinyoma na mba, dore ko nta n’ikinyoma kigeze kirangwa mu kanwa ke, nta n’ikizabaho na rimwe. Nitumugane tumwizeye azaturuhura ibidushikamiye byose yewe na bimwe twiremetse cyangwa twaremetswe n’isi. Nitwemere aduture ibituremereye kandi duhumure ntituzasigara amara masa. Uwemeye guturwa na we, yemera no gutwara umutwaro amugenera kuko wo uroroshye kandi uganisha aheza.
Umutwaro wa Yezu uroroshye kuko ari umutwaro w’urukundo, ntushingiye ku mategeko y’abantu. Yezu ntiyifuza kutureshya akoresheje imbaraga n’ubuhangange, Yezu arifuza ko twakururwa n’urukundo adukunda. Urukundo rwonyine nirwo rukiza kandi nirwo rushobora kuduhishurira by’ukuri Imana na mugenzi wacu. Umuririmbyi, ati: “ si agahato uhinduza abantu kukwemera, ni urukundo rwawe Yezu, rubareshya bakaza.” Nidukundire Yezu adukunde kuko tuzabyungukiramo ubuziraherezo.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments