INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 13 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 25 June 2026 at 10:31

Amasomo:  2 Bami 4, 8-11.14-16a; Zab 88( H 89); Rom 6, 3-4.8-11; Mt 10,37-42

Ubakiriye neza ni jye aba yakiriye, kandi ubakiriye ntazabura ingororano ye

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 13 mu byumweru bisanzwe. Ijambo ry’Imana tuzirikana riratumurikira ritwereka aho ubuzima buherereye. Ubuzima nyabuzima buri mu Mana yo igomba gukundwa kuruta bose na byose; kandi uko kuyikunda turarikirwa none, ni ukwakira neza abo idutumaho kuko batubera isoko y’umugisha udatuba. Reka turebe uko amasomo matagatifu y’iki cyumweru adufasha kubyumva.

ISEZERANO RY’IMANA RIHORA RISOHOZWA N’UBWO MUNTU YASHIDIKANYA

Ibyo twumvise mu isomo rya mbere, byabereye I Shunemu, agace ko mu bwami bw’amajyaruguru ya Israheli. Ni ahayinga mu myaka nka 850 mbere ya Yezu, mu gihe umuhanuzi w’Imana Elisha yari mu myaka ye ya mbere y’ubuhanuzi. Dushobora kwibaza impamvu umwanditsi y’iki gitabo cya kabiri cy’abami yanditse iyi nkuru y’uyu muryango muri iki gitabo. Mu by’ukuri, ntabwo ari ukutwongerera ubumenyi mu by’amateka kuko bibiliya si igitabo cy’amateka. Nta gitabo na kimwe cyo muri bibiliya kigamije kutwigisha amateka. Abanditsi bose n’ubwo bakwifashisha inkuru zisa n’amateka, icyo bagamije ni ukutumenyesha Imana no kudufasha kubaho neza mu isezerano ryayo. Igishishikaje umwanditsi w’iki gitabo mu kutubarira iyi nkuru y’uyu mubano wa Elisha hamwe n’uyu muryango wo ku murenge wa Shunemu; ni uko uyu mubano awubona nk’umubano w’Imana n’umuryango wa Israheli. Twabyumva neza dusomye iyi nkuru uko yakabaye ya Elisha n’umushunemukazi. Iyi nkuru muri iki gitabo igabanyijemo ibika bine. Kuri iki cyumweru liturjiya yatugeneye gusoma igika cya mbere gusa.

Icyo gika cya mbere ni ikigaruka ku isezerano Elisha agirira uwo muryango utarabyaraga ryo kubyara umwana: “ Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.” Barahabwa iryo sezerano mu gihe bo nta kizere na mba bari bafite cyo kuzabyara, ndetse umuhanuzi w’Imana abivuze ntabwo umugore yabihaye agaciro, ndetse yanabifashe nko kumushinyagurira amusezeranya ibidashoboka, ati “ ahari ni uko yakiriwe neza none akaba atangiye guhimba amayeri yo kutugusha neza ngo dukomeze!” Igisubizo cy’uyu mugore kitari mu isomo rya none, kirabigaragaza: “ oya, shobuja muntu w’Imana, wibeshya umuja wawe!”( 2 Bam4,16b); ni ubwo yemera ko Elisha ari umuntu w’Imana hari icyo atamwizeraho! Ese aho twe abo Imana idutumaho turacyabagirira icyizere mu byo batubwira? Iby’uyu mugore birasa nk’ibyabaye kuri Sara umugore wa Abrahamu igihe yahabwaga isezerano ryo kubyara Izaki, na we yarashidikanyije ndetse arabiseka, ari n’aho havuye izina Izaki! Ariko Imana ni indahemuka ku isezerano ryayo, icyo yasezeranye iragikora nta mpaka. Nubwo uyu mugore ashidikanya, ibyo yasezeranyijwe byarabaye, umwaka ukurikiyeho igihe yabwiwe n’umuhanuzi yari akikiye umwana w’umuhungu.

UBUDAHEMUKA BW’IMANA MU BIHE BYOSE BY’UBUZIMA BWA MUNTU

Igika cya kabiri, nyuma y’igihe kitari kirekire, umwana yarakuze, yaherekeje se mu mirima, igihe cyo gusarura imyaka; maze ahafatirwa n’indwara y’umutwe, mu masaha make apfa akikiwe na nyina. Nuko amurambika ku buriri bwa Elisha, yiruka ajya kureba uwo muntu w’Imana. Ntiyigeze abwira umugabo we ko umwana yapfuye, ahari twakeka ko yari afite ukwizera ko Elisha aza kumuzura! Igihe ageze ku muntu w’Imana ikintu cya mbere yamubwiye yaragize ati: “ Hari ubwo ari jye wisabiye umwana w’umuhungu? Sinari nakubwiye nti reka kumbeshya?” ni nk’aho yamubwiye ati aho kugira ngo bibe uku iyo uyu mwana umureka ko nta n’uwo nari nasabye, ni iki koko wamumpereye? N’ubundi sinabyemeraga iyo ubireka! Wamumpaye ngo wongere umwisubize? Icyakurikiyeho, ni uko Elisha yazuye wa mwana, maze impaka zirashira. Burya Imana idukiriza mu kwiheba!

Igice cya gatatu, nyuma y’aho, umubano mwiza warakomeje hagati ya Elisha n’uyu muryango kandi ntibyaherera aho kuko Elisha yongeye kubagoboka bari mu kaga. Hari hagiye gutera inzara karundura, ni uko Elisha arababurira, abasaba guhunga mu gihe cy’imyaka irindwi. Ibikurikiraho bikatwereka ko batanangiye umutima, bumviye umuhanuzi maze barahunga barokoka batyo icyo cyago. Bamaze guhunga ibyabo byafashe bugwate n’ingabo z’umwami nk’uko amategeko yabigenaga, dore ko byari na byinshi; amazu, imyaka, imirima n’ibindi. Elisha yongeye kuhagoboka aho batahukiye maze basubizwa ibyabo uko byakabaye; icyo kikaba igikorwa cya kane cy’uyu mubano wa Elisha n’umuryango w’umushunemukazi.

Ngaho rero aho uyu mwanditsi mutagatifu ahera atubwira aya mateka ya Elisha n’uyu muryango w’i Shunemu, kuko uyu mubano ushushanya umubano w’Imana n’umuryango wa Israheli cyangwa natwe twese abemera; aho Elisha yagereranywa n’Imana muri uwo mubano. Hari inyigisho nyinshi twakuramo: mbere na mbere, igihe kitari gito aya mateka amara, birasobanura ubudahemuka bw’Imana buhoraho kandi budacogozwa n’ukutemera kwa muntu. Ikindi, kuriya guhangayikira uyu muryango kwa Elisha gushushanya uburyo Imana ihora ihangayikishijwe n’umuryango wayo. Imana iduhoranira igishyika yifuza ko twabaho dutekanye. Icyo gishyika iduhoranira ni nacyo gituma iza gutura rwagati muri twe nk’uko Elisha yagiye gutura mu nzu y’uriya muryango. Hanyuma, ukubunza imitima kwa Elisha agamije kugarurira uriya muryango ibyawo byanyazwe, byagereranywa n’ukuntu Imana ihora iharanira gusubiza muntu ibyiza yiyambuye cyangwa yambuwe n’inabi y’isi; ndetse n’isezerano rihoraho iteka Imana idufitiye ryo kuduha ubugingo bw’iteka. Isezerano ry’umwana no kumuzura, ni ikimenyetso cy’uko Imana ariyo mugenga w’ubuzima bwacu. Ni nayo ibusubiza ababubuze kugera no ku izuka nk’uko Pawulo abitwibutsa mu isomo rya kabiri aho agira ati: “Niba twarapfanye na Kristu, twemere ko na none tuzabaho hamwe na We.” ( Rom 6,8)

KWAKIRA ABO IMANA IDUTUMAHO NO GUHITAMO YEZU KURUTA BYOSE

Bavandimwe, imyitwarire y’uriya mushunemukazi na yo turayihabwaho urugero rworoheje rwo gukurikiza cyane dusabwa kwakira abantu Imana idutumaho mu cyubahiro tubagomba. Kubamenyera icyo bakeneye batagombye kuvuza iya bahanda. Birababaza muri iki gihe iyo wumva hirya no hino abantu bihaye gukerensa umurimo w’abasaserdoti bigeza n’aho bamwe bababonamo ibirondwe bigamije kunyunyuza rubanda aho kubabonamo abahuza b’Imana n’abantu. Aho kubafasha mu butumwa bashinzwe ahubwo ugasanga basa nabigize ba ngenzuzi babo. Ntabwo ibyo byari bikwiye nk’uko ijambo ry’Imana uyu munsi ribitubwira.

Uyu mugore natubere urugero, tubategurire icyumba hejuru, dushyiremo uburiri, ameza, intebe n’itara n’ibindi byagombwa bikenewe ngo basusuruke maze babone aho barambika umusaya batekanye kandi babashe gutunganya neza umurimo bahamagariwe. Nta mpamvu rero yo kubikerensa cyangwa kubisuzugura, kuko nk’uko Ivanjili y’iki cyumweru isoza ibitubwira, hari isezerano Yezu agirira uzagenza uko wese: “ uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi”. Ngaho rero twese abifuza kugororerwa na Rugira, Rugaba ugenga byose ng’ayo amahirwe duhawe, twirinde kuyivutsa.

Bavandimwe, dusabe inema yo kwakira neza abo Yezu adutumaho, kuko intumwa za Yezu ni Yezu ubwe uzikoreramo, ni we uziha ubutumwa. Roho w’Imana atubashishe gufasha  intumwa za Yezu kurangiza neza ubutumwa zahawe aho kuzitambamira muri ubwo butumwa. Nkuko kandi ivanjili yabitwibukije, burya kubaho ni uguhitamo kandi guhitamo ni ukuzinukwa, nukunda Yezu kuruta byose uzaba ufite byose; nuko rero gahunda zawe z’umunsi, z’icyumweru, z’umwaka ntukaburiremo Yezu umwanya dore ko n’ubwo byose byagushiraho, abantu n’ibintu bikakuvaho, ugatakaza inshuti n’ababyeyi, ugatakaza akazi n’amafranga, ugatakaza ubutunzi Yezu we nta kuvaho aragukunda kubera impuhwe ze kugeza ku ndunduro-musaraba, ndetse no ku rupfu Yezu akomeza kugukunda.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador