INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 12 GISANZWE, UMWAKA A

Published on 18 June 2026 at 18:03

Amasomo: Yer 20,10-13; Zab 69 (68); Rom 5, 12-15; Mt 10, 26-33

NTIMUGATINYE RERO: MWEBWE MURUSHIJE AGACIRO IBISHWI BYINSHI

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 12, mu Masomo Matagatifu Yezu araduhumuriza agira ati: “Mwigira ubwoba, ntimugatinye nimugire ukwemera, mwizere Imana kandi nanjye munyizere”.

Burya Ukwemera ni umusingi w’ubuzima bwacu, ubuzima bwacu bwubakiyeho. Iyo dufite ukwemera gukomeye umuntu yumva ko ari mu maboko y’Imana, Imana ishobora byose, akayizera, kandi akayiringira, kuko yemera ko Imana ari Umubyeyi udukunda, utwitaho kandi turi kumwe. Umuntu akumva arinzwe, afite umutekano, nta bwoba.

UKWEMERA GUTSINDA UBWOBA

Kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ukwemera guke ni ubwoba. Igihe Yezu yari mu bwato, bugahura n’umuhengeri, abigishwa bakabona umusozi w’amazi uraje ubasatiriye, bagiye kurohama, bagize ubwoba barataka bati turashize, turapfuye, ariko bakebutse inyuma mu bwato babona Yezu arasinziriye, yari ananiwe, afashe agatotsi. Niko kumuhamagara bati “Mwigisha urasinziriye ntubona ko tugiye gushira?” Yezu arakanguka abwira umuhengeri mu ijambo rimwe ati; “Tuza, cururuka!” Inyanja iratuza irahwama, niko kubabwira ati: Kuki mwagize ubwoba? Nta kwemera mufite? Ari ukuvuga ngo ntabwo mwemera ko mfite ububasha? Mubona ko hari icyo mushobora kuba kandi turi kumwe?

Bavandimwe rero natwe mu buzima bwacu iyo twugarijwe n’ibibazo, uburwayi, ibyorezo, intambara, ubukene, ubushomeri, inzara… Nyagasani aratubwira ati kuki mwakuka umutima kandi turi kumwe? Mugire ukwemera, munyizere, mwoye kugira ubwoba.

Mu ivanjili ya none, kuri iki cyumweru cya 12 Gisanzwe Umwaka A, Yezu ati “Ntimukagire ubwoba, ntimugatinye, n’iyo bagutoteza bakuziza ukwemera kwawe, bakuziza Imana y’ukuri wiragije, n’iyo bagutoteza bashaka kugucumuza, n’iyo bagukangishe urupfu”. Ati: “Ntimugatinye abica umubiri, ahubwo mujye mutinya icyaha, mujye mutinya gucumura no guhemuka; mutinye icyaha kica roho, urupfu rwa burundu.”

Kandi ibyo birashoboka kudahungabanywa n’ibihita kuko dufite ingero z’abatubanjirije muri iyi nzira y’ukwemera. Nkuko twabihimbaje ku cyumweru gishize, Abahowe Imana, abakurambere bacu mu butungane, muri aka karere, Karoli Lwanga na bagenzi be, aho kugira ngo bacumure, bahemukire Imana n’urukundo rwayo, bemeye gupfa, bemeye kwicwa urubozo.

ABATAGATIFU B’ABAHOWE IMANA NK’INGERO Z’UBUTWARI

Mutagatifu Mariya Goreti yari umukobwa w’inkumi, umusore wari watwawe n’irari ashaka kumucumuza, kumuhohotera; amubwira ko niyanga ko baryamana ari bumutere icyuma, akamwica; ariko Mariya Goreti aranga, ati: “aho kugira ngo nemere gucumura, nakwemera ngapfa.”

Ni kangahe abari n’abategarugori baterwa ubwoba cyangwa se bakangishwa akazi, umwanya cyangwa ibindi, kugira ngo bemere gucumura, mu busambanyi, guhemukira uwo bashakanye, agasenya urugo, akaba agomba guhitamo kwemera gucumura no guhemuka, cyangwa se kwanga akaba yabizira. Ni kangahe umuntu ufite inshingano ahabwa ruswa, ngo yemere gukora ibihabanye n’amategeko, amategeko arengera ubuzima bw’abantu, akaba agomba guhitamo kwemera guhemuka cyangwa akabizira.

Yezu rero ati: “Ntimugatinye ngo muhemuke, mugire ukwemera, ntacyo mushobora kuba Imana itabizi, kandi itabyemeye. Imana iratuzi, itwitaho, ndetse no kurusha uko twe tubizi, cyangwa twiyitaho, twicungira umutekano wacu. Imana Yo ibizi kuturusha. Bury aiyo isi ifunze umuryango umwe ukuganisha ku maronko, Imana ifungura indi itabarika upfa gusa kuba wirinze kuyihemukaho ngo uramuke!

Yezu Kristu, ati “Si n’abantu bonyine n’ibiremwa byose, n’igishwi, Imana iba izi uko cyaraye n’uko cyiriwe. Noneho mwebwe abantu murushije kure agaciro ibishwi, mwebwe n’umusatsi wo ku mutwe wanyu urabazwe. Ninde uzi umubare w’umusatsi we ku mutwe we; n’iyo usokoje, cyangwa wogoshe, ninde ushobora kubara udusatsi tuguye? Ariko Nyagasani We aratuzi, ati n’umusatsi wanyu wo ku mutwe arawuzi, umubare wawo, nta n’agasatsi na kamwe kagwa atabizi cyangwa atabyemeye, atabishatse. Aratuzi uko bwije n’uko bukeye, aratuzi uko twaraye n’uko twiriwe, azi ibyatubayeho, azi ibiri butubeho n’ibizatubaho, kandi aradukunda akatwitaho; ati rero ntimugakuke umutima, ntimukagire ubwoba, kuko mufite uburinzi bw’Imana. Mwoye gutinya amaso, muhamye ukwemera kwanyu no mu ruhame.

GUHAMYA UKWEMERA MU BIHE BY’IBIGERAGEZO

Muri iki gihe ntabwo ari henshi abantu batotezwa, ku buryo bweruye, bazira ukwemera kwabo, hari ibice by’isi bikibaho, ariko hari ubundi bwoko bwo gutotezwa umuntu azira ukwemera, umuntu ashobora gutinya guhabwa akato kuko atajyana n’ibigezweho, rimwe na rimwe bitari byiza, bihabanye n’ukwemera, akaba yakwemera gucumura kugira ngo ajyane n’abandi, nyamara ari ugukora ibidakwiye, kugira ngo ase n’abandi batamuseka cyangwa bakamuha akato. Ni uburyo bw’itotezwa budusaba ubutwari, no kudatinya amaso, kugira ngo umuntu ahamye ukwemera kwe. Bikira Mariya i Kibeho yaravuze ati “ubuhakanyi buzaza ku buryo bwiyoberanyije”. Yezu ati “Uzanyemera rero mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere y’inteko y’abamalayika; ariko uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu nteko y’abamalayika n’abatagatifu”.

Mu isomo rya mbere, twumvise umuhanuzi Yeremiya. Uyu muhanuzi Imana yamutumye ku bantu bari barayobotse ibigirwamana, bakanga kumvira Imana, ngo bahinduke. Yeremiya yari umusore ukunda abantu, ariko abantu bakamwanga kubere ukwigomeka; yababwira guhindura imyitwarire yabo, ngo bave mu byaha, bagarukire Imana, bakamutoteza bakamwanga bikamubabaza cyane. Bakamugambanira, akabimenya, ariko byose akabyihanganira agira ati “Uhoraho Imana ari kumwe nanjye, abanzi banjye azabantsindira; ati Uhoraho ni We niringiye, ni We uzi akaga kanjye, ni We uzi agahinda kanjye n’akababaro kanjye.

UKWEMERA GUTSINDA INABI N’URUPFU

Bavandimwe, muri iki gihe turimo hari abantu bababaye hirya no hino ku isi ku mpamvu zitandukanye. Hari igihe umuntu ababara cyane kubera ubuzima bubi yagize, n’ibyo yahuye nabyo, akumva nta n’ umuntu wakumva agahinda ke, akumva nta n’umuntu wamwumva, wakumva ibye. Yeremiya rero nibyo atubwira, ati “n’iyo abantu batakumva, ngo bamenye agahinda n’ububabare bwawe, hari uzi neza ibyawe n’agahinda kawe, Uhoraho Imana. Ati “Nzi neza ko Uhoraho Imana azi akababaro kanjye”. Uhoraho Imana ni We uzi umutima w’umuntu, ni We ushobora kumva agahinda n’umubabaro bya buri muntu. Tumenye kumwiragiza, no kumwiringira.

Pawulo Mutagatifu yahuye no gutotezwa gukomeye: yarafunzwe, yarakubiswe byo kwicwa, Imana igakinga ukuboko, yarohamye mu nyanja, ajya i Roma mu rukiko rwa Kayizari kujurira ngo arenganurwe. Kubera icyaha cya muntu, urwango n’ubugome bukomeye yagiriwe….. ariko yari akomeye afite ukwemera n’ukwizera, agira ati uko byagenda kose, ntabwo icyaha kirusha imbaraga ineza, ntabwo urwango rurusha imbaraga urukundo, ntabwo urupfu rurusha Imana amaboko. Niryo ryari ibanga rye, rimukomeza. Nguko ukwemera rero gutuma umuntu atsinda inabi n’urwango, akabitsindisha ineza n’urukundo, bityo akaba umuhamya w’ukwemera n’urukundo rw’Imana.

Bavandimwe, ubwo buhamya bwose tumaze kuvuga haruguru, bugaragarira cyane cyane mu bihe bikomeye, kandi twagiye tubibona: twagiye tugira abakristu b’imena, bagiye baba abahamya bakomeye mu bihe bibi by’amateka isi yagiye inyuramo, bakemera no kubizira; batubere urugero dukurikiza. Nyagasani atwongerere ukwemera n’urukundo, maze natwe muri iki gihe turimo, tubashe kuba abantu bahamye mu Kwemera, badahungabanywa n’ibihita maze tuzasige umurage mwiza muri iy’isi.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador