INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU RITAGATIFU, UMWAKA A

Published on 6 June 2026 at 17:35

Amasomo: Ivug8,2-3;14b-16a; Zab 147; 1Kor10,16-17; Yh 6,51-58

Nimwakire muryeho mwese, nimwakire munyweho mwese, mujye mubikora bibe Urwibutso rwanjye

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Umunsi mukuru w’isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu duhimbaza kuri iki cyumweru, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita I Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabye ko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya yari ababwiye. Reka turebe icyo amasomo matagatifu twateganyirijwe atwigisha none.

Umurage w’Umuryango cyangwa urugo urwo ari rwo rwose, ni nk’imizi y’igiti. Iyo turebye igiti giteye ahantu ntabwo tubona imizi yacyo, ariko ibyo ntibihanagura ko ariyo ikibeshejeho, kuko igiti gikesha imizi ibyo gikenera byose ngo kibeho. Nimutekereze nk’igiti cyavuga kiti: “ nitandukanyije n’imizi yanjye”, imbuza kwigendera, ikambuza kuguruka n’ibindi… nta gushidikanya kucyakurikiraho, ni iherezo ry’icyo giti. Mu by’ukuri imbere heza h’igiti hari mu mizi yacyo.

Ukaristiya ni Igitambo cy’Ubuzima bushya

Mu isomo rya mbere ryo kuri uyu munsi, iyo Musa abwira umuryango wa Israheli ati: “ Uzajye wibuka” cyangwa ati : “ Uzirinde kwibagirwa”, ni nk’uko yababwiye ati : “ ntimuzigere na rimwe mwitandukanya n’imizi yanyu”, ntimuzihenure kuri Uhoraho Imana yanyu kuko imbere hanyu heza hari mu kuba indahemuka ku mizi mushinzeho, muri Uhoraho Imana yanyu. Ntabwo ari ku bw’amarangamutima Musa agaruka ku bihe byahise n’ukuntu Uhoraho yagiye yita ku muryango we, ahubwo ni uko ashishikajwe no kuburira umuryango we, ko kugira ngo bazabeho batekanye, bagomba kuba indahemuka kuri Uhoraho, we mizi bubakiyeho ubuzima bwabo. Amagambo ababwira ntaho ataniye n’uko yakavuze ati: “ niba ushaka kuzaba uhagaze neza ejo hazaza, irinde kwibagirwa none, uwo uri we ndetse n’uwo ukesha kuba uwo uri we.”

Amateka y’umuryango wa Israheli atwereka ko uko ibisekuru byagiye biha ibindi, uwo muryango wakomezwaga no kubahirize Isezerano wagiranye n’Uhoraho, iyo bitabaga uko barasenyukaga. Ndetse n’ubwo babaga batunze ibintu kare ijana ugereranyje n’andi mahanga, ntacyo byabamariraga iyo batabaga bashinze imizi muri Uhoraho, nibyo Musa ari kuvuga muri iri somo rya none, kandi dukwiye kubyumviraho. Yezu Kristu mu nyigisho yagiye abigarukaho, nk’igihe atsinda umushukanyi agira ati: “ Umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.

Mu isomo rya kabiri tuributswa ko Ukaristiya ntagatifu ari ifunguro ry’isangira nk’uko amwe mu yandi madini abigira, ariko umwihariko wabyo ni uko uburyo igitambo giturwa, bituma itandukana n’isangira risanzwe. Igitambo Imana yifuza, si ugusesa amaraso y’inyamaswa nko mu isezerano rya kera, ahubwo ni impano y’ubuzima bwacu. Nibyo umwanditsi wa zaburi ya 39(40) avuga agira ati: “ Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, niyo mpamvu navuze nti ngaha ndaje”. Ibyo nibyo Kristu yakoze mu gitambo cye rukumbi cyaronkeye isi ubugingo. Ubuzima bwe bwose bwatanzweho igitambo kubera abavandimwe be. Igihe natwe duhimbaza isangira ritagatifu ry’Ukaristiya, tuba duhuza ubuzima bwacu n’ubwa Kristu, tukabutura Imana hamwe na we nk’igitambo kiyinyuze.

Pawulo mutagatifu , anavuga ko tuba umubiri umwe muri Kristu. Niba rero tuba umubiri nka Kristu tubikesha kumanyurira hamwe umugati , muri iryo sangira, Kristu aduha kugira ubuzima bumwe nk’uburi muri we. Ibyo nibyo mutagatifu Agusitini abwira abo bose bateranira hamwe mu isangira ritagatifu agira ati: “ Muhinduke uwo muhabwa, kandi muhabwe uwo uwo mwahindutse”. Ibyo bikavuga ko mu isangira ritagatifu natwe ubwacu abahabwa Kristu, duhinduka umubiri n’amaraso bya Kristu, bisobanura ko natwe ubwacu, ku ruhande rwacu, ubuzima bwacu bwisanisha n’ubwa Kristu we gitambo nyabuzima kironkera isi umukiro kigatuma havuka umuryango mushya w’isezerano rishya.

Igihe cyose dutura igitambo cy’Ukaristiya, ntabwo cyiba ari umwihariko wacu gusa kuko Yezu abisobanura neza ko yatanze ubuzima bwe kubera twe n’abandi bose; bityo n’igihe yitanzeho ifunguro nk’ikiribwa nyabuzima yabikoze ku bwacu ndetse n’abandi bose. Igitambo cya Kristu dutura kironkera isi yose umukiro, ni ifunguro duhabwa, kandi muri we rigahabwa isi yose, ndetse twe tugitura tugatumwa kuri bose ngo bamenyeshwe iyo Nkuru nziza. Mu by’ukuri rero muri Ukaristiya Ntagatifu nk’uko igitero cya gatigisimu kibivuga, Kristu atubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’incuti tubana kandi akadutuma ku bandi ngo nabo tubararike. Ni aho igitambo cy’Ukaristiya kibera iyobera ry’ukwemera nk’uko umusaserdoti abitangaza mu gihe cyo gutura igitambo cy’Ukaristiya, agira ati : “ iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera”, imbaga igasubiza iti: “ turamamaza urupfu rwawe Nyagasani, tugahamya n’izika ryawe kugeza igihe uzaza mu ikuzo.”

Kwakira Kristu nibyo bituma tugire Ubugingo bushya

Ukaristiya, ifunguro ritagatifu, umubiri n’amaraso bya Kristu, ni umurage, urwibutso rutagatifu rwa Kristu, mu rupfu n’izuka kandi ikaba n’isoko y’amizero y’ahazaza, atuganisha mu ikuzo rya Kristu mu ijuru. Niyo mpamvu yitwa impamba y’abasanga Nyagasani. Ntabwo iyi mvugo yumvwa na bose, kuko ibi byose ntabwo ari abarimu beza cyangwa ibitabo byiza bibisobanura neza, ahubwo ni ukwemera kubihamya nk’uko tubiririmba mu gisingizo cya Rata Siyoni: “ icyo utumva ntukibone, ni ukwemera kugihamya by’agatangaza koko.” Ntiwamenya ko Yezu ari mu Ukaristiya utamuhawe, kandi ukamuhabwa neza.

Igihamya cy’ibi ni uko bamwe mu bigishwa ba Yezu, igihe ababwiye amagambo twumvise mu ivanjili y’uyu munsi, ati: “ Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo…”, byarabashobeye bumva birenze ubwenge bwabo, aho kugira ngo bapfukame bashengerere Yezu abibumvishe mu kwemera iyo byerekeza, bakuyemo akabo karenge.

Ni uko bigendekera abameze batyo, ntibashobora kubona muri Ukaristiya Yezu muzima ukiza, ahubwo uriya mugati bawitiranya na capati basanzwe bazi, niyo mpamvu bigendera kuko batamenye uwo bahabwa.

Ijambo “umubiri” Yezu akoresha muri iyi Vanjili, rihwanye no kuvuga ubugingo, dushobora kuvuga mu yandi magambo nk’uko Yezu abivuga: “ ntanga ubugingo bwanjye kugira ngo isi igire ubugingo.” Ibyo bikatwumvisha ko aha Yezu avuga iyobera rya Pasika, ububabare, urupfu n’izuka bye.

Icyo dusabwa rero, nta kindi ni ukwakira ubwo Bugingo bw’iteka Imana iduhera mu Mwana wayo w’ikinege wemeye kwitanga ngo aturonkere umukiro.

Kristu duhabwa mu Isakaramentu ritagatifu ry’umubiri n’amaraso bye abidushoboze. Tumusaba kandi aduhe ingabire yo kujya tumuhabwa neza kuko ni we wenyine ushobora kutumara inzara n’inyota y’ibintu duhorana. Nasingizwe we uri rwose mu Isakaramentu rye, ubu n’iteka ryose, Amen.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador