INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UBUTATU BUTAGATIFU, UMWAKA A

Published on 30 May 2026 at 10:39

Amasomo: Iyim 34,4b-6. 8-9;  Dan 3 ; 2 Kor 13, 11-13Yoh 3,16-18

Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje Ubuntu n’ubudahemuka

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru ukomeye w’Ubutatu Butagatifu. Ni ibanga rihanitse umuntu adashobora kwifuturira n’ubwenge bwe. Imana Data Ushoborabyose yigaragarije umuryango wa Isiraheli nk’Imana imwe rukumbi, ariko ihuje Abaperisona batatu bafitanye ubumwe hagati yabo. Ni Imana imwe muri batatu, bahujwe n’Urukundo, nta we usumba undi nta no kubangamirana, bahora iteka kuva ibihe byose.

IMANA IMWE MU BAPERISONA BATATU

Ijambo umuperisona ryafashije cyane mu gusobanura imimere ya buri wese mu bumwe burangwa mu Butatu Butagatifu. Nta kintu na kimwe cyakozwe hanze y’ubumwe bw’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Iri hame ry’ukwemera, ni ryo bamwe mu bitandukanyije na Kiliziya ishingiye ku ntumwa bagiraho impaka z’urudaca. Bashinja Kiliziya ko yemera Imana eshatu. Ibyo si byo kuko twemera Imana imwe rukumbi. Kamere-mana ni imwe ariko abaperisona ni batatu: Data ni umuperisona, Mwana ni undi na Roho Mutagatifu ni undi. Bombi basangiye ibisingizo nk’uko tubiririmba mu gihe dusoza ishengerera muri ya magambo atagira uko asa: “Data na Mwana nibasingizwe, nibashimwe, nibogezwe hose, nibatinywe bayobokwe. N’ubakomokaho (Roho Mutagatifu) nasingizwe na We nk’abo bombi. Amen”.

Ubutatu Butagatifu rero, bukaba Imana yakunze muntu ikagenda imwihishurira kandi ikabana na we ngo arusheho kuyimenya. Tukaryita iyobera ry’ukwemera atari ukuvuga ko ari ibintu bitumvikana. Ahubwo iyobera rikaba ibanga ridusumba,tudashobora guheraheza ngo turyumve,tukarisobanurirwa n’udusumbya kurimenya. Iryo banga ntabwo rirangira kwihishura ahubwo rigenda ritwigaragariza buhoro buhoro. Rikaba iry’ukwemera kuko turyakira kubera urukundo n’icyizere dufitiye uriduhishurira. Nta kwemera, nta mpamvu yo gushaka gusobanukirwa, n’Ubutatu Butagatifu.

Ukwemera kimwe n’urukundo ntibisaba gusobanukirwa n’uwo ukunda ugenda umumenya uko urushaho kumukunda. Muri make Ubutatu Butagatifu bukaba Imana itagaragara yatwiyeretse muri Yezu Kristu, ikabana natwe mu mbaraga za Roho Mutagatifu.

IYOBERA RY’UBUTATU BUTAGATIFU MU MATEKA

Iyobera ry’Ubutatatu Butagatifu: abapersona batatu mu Mana imwe ntabwo ryahishuriwe Abayahudi bo mu Isezerano rya Kera. Ntabwo bari kubasha kwakira uko kuri. Bari bakikijwe n’ibihugu byinshi byasengaga imana nyinshi ku buryo bari guhita babisanisha niyo misengere. Niyo mpamvu Isezerano rya Kera ritavuga ku iyobera ry’Ubutatu Butagatifu.

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri nk’isomo rya mbere ry’iki cyumweru, riratwereka Imana igirana amasezerano n’Umuryango yihitiyemo. Ni mu rwego rwo gutegura umuryango yari kuzatumaho Umwana wayo, hanyuma ikawoherereza Roho Mutagatifu, kugira ngo irusheho kuwigaragariza.

Abayisraheli bari bafite ijosi rishingaraye ( bari bafunze umutwe), nta kwemera bakaba intashima n’ubwo Imana yari yarabakoreye byinshi.

Imana yakomeje kubihanganira mu buhemu bwabo iboherereza Umukiza wagombaga kuzuza amasezerano yagiranye nabo. Turabona ko Abayisraheli bari intumva n’abahemu. Twebwe se bite? Imana yagukoreye ibingana iki kugira ngo ikwereke ko igukunda? Buri muntu afite amateka ye yihariye n’Imana. Hari n’ubwo dushobora kugira ngo ibyo turonka ku mpuhwe z’Imana ni uburenganzira bwacu tugomba gukoresha uko dushatse. Tuzi byinshi Imana yakoreye Umuryango wa Israheli. Ariko se ntikorera byinshi Umuryango yihitiyemo wo mu Isezeranao Rishya ryujurijwe mu maraso y’Umwana wayo. Inyiturano ibaye iyihe?

INEMA YA KRISTU N’UMUHAMAGARO WO KWISUBIRAHO

Mu guhimbaza uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, inshuro zose dukora ikimenyetso cy’Umusaraba twongere kwiyegurira, Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mu rukundo rudahemuka. Turasaba kandi umugisha nk’uko Mutagatifu Pawulo awusabiye abakristu b’i Korinti mu isomo rya kabiri. Dukeneye inema y’Umwami wacu Yezu Kristu kugira ngo tuzagere mu ijuru. Yatweretse inzira y’ukuri muri batisimu twahawe, ituma tubasha kwakira izo nema. Ariko na none iyo ni intambwe ya mbere n’ubwo ari ndengakamere. Igikorwa twakora cyose duherekejwe n’iyo nema kitwerekeza mu ijuru. Ariko iyo dutakaje iyo nema tukagwa mu cyaha kijyana ku rupfu, ibikorwa byacu byose n’iyo byaba bitagatifu, ntacyo bitumarira mu rugendo rwacu rutujyana mu ijuru.

Ibyaha uko byaba bimeze kose iyo tubyihannye tukisubiraho Imana iratubabarira. Ntabwo ari ibyaha gusa bizatubuza ijuru ahubwo ni ukutisubiraho. Imana yihanganiye Abayisraheli natwe iratwihanganira, iyo twiyemeje kwisubiraho tukakira impuhwe zayo kuko Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje Ubuntu n’ubudahemuka.

Ntahandi twakura imbaraga zo kuva mu byaha ngo tutazacirwa urubanza atari ukwemera Yezu Kristu. Yezu ababazwa n’abanyabyaha batisubiraho kuko nk’uko abibwira Nikodemu mu ivanjili y’iki cyumweru, ntiyazanywe no kuducira urubanza ahubwo yazanywe no kudukiza. Aya magambo Yezu ayabwiye umwe mu bafarizayi bakomeye wari ndetse no mu Nama Nkuru. Abafarizayi bibwiraga ko ari intungane gusumbya abandi. Bagendanaga amategeko kugira ngo babashe kujora ibikorwa by’abandi. Yewe na Yezu ubwe yagonganye nabo kenshi biha kumucira urubanza.

Yezu ashatse kumubwira ko ubutumwa bwe butanye n’ubw’ abafarizayi. Ni Umwana w’Imana yakunze isi. Imana irangwa n’impuhwe kuva mu Isezerano rya Kera. Yezu yaje kugaragaza no kwimakaza urwo rukundo rw’Imana.

Abakristu ni twe bahamya b’urwo rukundo. Duhamagariwe kugenza nka Kristu. N’ubwo ikitworohera ari uguca imanza nk’Abafarizayi. Biratworohera kwandika, kuvuga no gusobanura ibibi abandi bakoze. Ikiganiro kituryohera ni igitaramana abandi dusobanura ibyaha byabo. Amakuru aturyohere navuga intege nke z’abandi, cyangwa ikibi cyabagwiriye. Iyaba twabashaga gusabira umuvandimwe tubona uguye aho kumuryanira inzara, no kumukoronga. Mbese tukamwifuriza ineza ya Nyagasani Yezu we utuzahura.

UBUTATU BUTAGATIFU NI ISHINGIRO RY’UBUKRISTU BWACU

Bavandimwe, Ubutatu butagatifu ni Imana imwe Rukumbi, iganje mu bumwe bw’Imana Data na Mwana no mu Rukundo rwa Roho Mutagatifu. Buri gihe mu ntangiriro y’Igitambo cy’Ukaristiya, hasubirwamo amagambo twumvise  agira ati:” Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, Urukundo rw’Imana Data n’Ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe mwese”(2Kor 13.13), ngubwo rero ubutatu butagatifu. Kuvuga Ubutatu Butagatifu ntabwo  bibangamira cyangwa ngo bikureho ko twemera Imana imwe. Uko kwemera Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo n’isoko y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose. Byongeye Yezu yaduhishuriye ko Imana ari urukundo, kandi ko Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu ari Imana imwe. Ni ryo yobera ry’ubutatu butagatifu. Ni nayo mpamvu dukora ikimenyetso cy’Umusaraba  kugira ngo duhamye ko twemera Ubutatu butagatifu, n’iyobera ry’umusaraba wa Kristu; kuko Imana Data yatwoherereje umwana wayo wigize umuntu; bombi batwoherereza Roho Mutagatifu ngo adutagatifuze.

Ubukristu bwacu bushingiye kuri iri hame ry’Ubutatu butagatifu: Twabatijwe  ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, n’andi masakaramentu yose ni ko tuyaronka, Imigisha yose Kiliziya itanga, iyitanga ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, yewe n’amasengesho yose ya kiliziya ni ko atangira kandi ni ko asozwa. Tugomba rero kubana mu bumwe butajegajega no kumenyesha abandi ko Imana ari Nyakuri, ko idukunda, ko Yezu Kristu aduhamagara ngo tube abana be bitonda, ko Roho Mutagatifu aduha ubuzima bw’Imana kandi akatuyobora mu ijuru. Ibyishimo byacu mu ijuru bizaba guhora turangamiye Imana imbere yacu, tuzareba Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu uduhe kurushaho kunga ubumwe n’Imana n’ubumwe hagati yacu mu rukundo, ubwubahane no mu bwiyoroshye.

Inema y'Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw'Imana Data n'umushyikirano wa Roho Mutagatifu, bihorane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador