Amasomo: Intu1,1-11; Zab 46 ( H 47); Ef 1,17-23; Mt 28,16-20
NIMUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, mugire umunsi mwiza wa Asensiyo. Uyu munsi mukuru hamwe na hamwe ku isi wahimbajwe ku wa kane w’iki cyumweru dusoza nk’uko Liturjiya ya Kiliziya ibiteganya; ariko mu bihugu nk’icyacu kubera ko uwo munsi atari umunsi w’ikiruhuko (Konji), niyo mpamvu tuwuhimbaza none ku cyumweru cyegereye uwo wa kane.
Ni umunsi uba nyuma y’iminsi mirongo ine Yezu azutse mu bapfuye. Mu bayahudi, hari abantu bamwe na bamwe tubwirwako bazamuwe mu ijuru batagombye kunyura mu rupfu. Isezerano rya kera ritubwira ukujyanwa mu ijuru kwa Henoki (Intg 5, 24); ukujyanwa mu ijyuru kwa Eliya (2Bami). Twemerako Bikiramariya yajyanywe mu ijuru n’umubiri we. Kugera mu kinyejana cya gatatu mbere ya Yezu, Abayahudi bari bakiri mu gicuku kubijyanye n’izuka ry’abapfuye. Gupfa kwari nko kuzima burundu ( Zab 6, 6; 115, 17). Ibyo byatumaga bemeza ukudapfa kw’ abantu babaye intwari cyane. Biyumvishagako iyo abo bantu barangizaga ubuzima bwabo hano ku isi ko Imana yabahembaga, ikabajyana mu ijuru ari bazima kugirango babane nayo. Nyamara ascension ya Yezu itandukanye n’ukujyanwa mu ijuru kw’izo ntwari. Mbere na mbere, Yezu yajyanwe mu ijuru nyuma yo kunyura mu rupfu no kuzuka mu bapfuye. Kandi we yanasezeranyije abigishwa be kuzagaruka nk’uko twabyumvise mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa. Umunsi mukuru wa ascension utwereka amaherezo y’ubuzima bwa Yezu ndetse n’ubwacu twese : twaremewe kuzabana n’Imana ubuziraherezo. Burya iyo twihambira kuri iyi Si, tukihambira ku bintu, amafaranga, ubutegetsi, n’ibindi byose umuntu yarondora, tuba twibeshya, iwacu h’ukuri ni mu ijuru, twaremewe kuzabana n’Imana ubuziraherezo.
IJURU SI AHANTU, IJURU NI UBURYO BWO KUBAHO
Umuntu yakwibaza ati iryo juru tuzabanamo n’Imana riherereye he mu byukuri? Ese ryaba riri ku wuhe mu gabane w’isi ku buryo umuntu yatega agashirwa agezeyo? Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa batubwiyengo “Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo b’I Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru?”. Ngirango buri wese yamaze gutahura igisubizo cy’ikibazo twibazaga mu kanya ngo “Ijuru riba he? Imana iba hehe? Ijuru mbere na mbere ntabwo ari ahantu, ijuru ni ukuntu. Na hano twicaye tubishatse twahagira ijuru. Urugo rwanjye mbishatse rwaba ijuru. Paruwasi yacu tubishatse yaba ijuru. Igihugu cyacu tubishatse cyaba ijuru. Umuntu yakongera akibaza ati ariko se ni iki byasaba kugirango iryo juru rimanuke rize ku isi, ku buryo twanaritaha twigenza n’amaguru? Ibyo icyo bidusaba nta kindi, ni ugushyira mu ngiro amagambo yo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi : “Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha, n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye”. Uwo tugomba kwegera nta wundi ni Yezu, umwe watsinze urupfu akazukira kudukiza, none uno munsi akaba yasubiye kwa Se mu ijuru kudutegurira . Muri iki no gihe, isi iragenda iha umwanya icyaha. Nyirubutungane Papa Pawulo wa VI yaragize ati “Igiteye ubwoba kwa kino gihe si uko abantu bacumura, ahubwo ni uko bacumura bakumva nta n’icyo bitwaye”. Niba rero dushaka kuzabana na Yezu kwa Se mu ngoma y’ijuru, turasabwa kuzibukira icyaha aho kiva kikagera.
Bakiristu bavandimwe, nguwo umukoro duhawe niba dushaka koko kuzabana n’Imana ubuziraherezo. Biriya turamutse tubishoboye, ijuru ryamanuka rikaza ku isi, ku buryo twarijyamo twigenza n’amaguru. Burya ijuru nta handi riba, riba ha handi abantu bakundana, hahandi boroherana, hahandi abantu bahana imbabazi, hahandi abantu babana mu mahoro.
UBUTUMWA YEZU YASIGIYE INTUMWA ZE
Ku munsi wa Asensiyo, Yezu yabwiye abigishwa be ati :nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Abafata umugambi wo kurwanya no gusenya Kiliziya aha bajye bahibuka !
Niba Yezu avuze ati : “nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi,…akongeraho ati : nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye…., bisobanuye ko intumwa ze zijya mu butumwa zifite ububasha bwose bwa Yezu, kandi n’Imana Se ikababa hafi. Ubatijwe, akongeraho no gukomezwa ahabwa ingufu za Roho Mutagatifu zo kujya mu butumwa kwigisha Inkuru Nziza nk’uko Yezu nawe yatumwe kw’isi yoherejwe n’Imana Se. keretse iyo yitinye ubundi Roho mutagatifu twahawe kandi udutuyemo akora imirimo ya Kristu muri twe.
Kwigisha amahanga yose, gutoza buri wese gukora ibihuje n’ugushaka kwa Nyagasani ni ubutumwa bw’ingenzi, ni umurage udakuka Yezu yadusigiye mbere yo gusubira kwa Se. Gutumikira Yezu, twamamaza ibyiza bye n’umurage yadusigiye rero ni ibya buri wese kuko duhamagarwa kuba umwe muri We, kandi kugira ngo tube umwe ni ukwibuka ko atari twe twabyishoboza twenyine, ahubwo We uri kumwe natwe kugera ubwo isi izashirira ni We uduha ibyo byishimo. Ni We uduha impagarike n’ubugingo, ni We byose bikesha kubaho, nitumwemerere rero adusure, atwiyigishirize ubwe maze duhore twibuka ko turi abavandimwe basangiye ubumwe dukomora kuri Yezu Kristu wazutse.
UKO TWAHINDURA ISI IJURU
Bavandimwe, ni ngombwa ko kuri uyu munsi w’Asensiyo buri wese yibaze : “Ese aho ntuye, aho ntaha, urugo rwanjye, nakora iki ngo mpahindure ijuru?” Bakiristu bavandimwe, n’ubwo Yezu yasubiye mu ijuru, nyamara n’ubundi ari kumwe natwe mu buryo butandukanye. Ari kumwe na twe mu Ijambo rye, ari kumwe na twe mu masakaramentu ariko cyane cyane muri Ukaristiya. Igihe cyose tumuhabwa tujye tumusaba aduhe ingabire yo kumukomeraho maze tuzabane nawe mu ngoma y’ijuru ubuziraherezo.
Bavandimwe, nk’uko tubizirikana muri Rozari ntagatifu mu mibukiro y’ikuzo, twisunze umubyeyi wacu Bikira Mariya, Nyina wa Jambo wadusuye ino iwacu I Kibeho mu Rwanda, dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru kandi ibyo twifuje twihatire kubiharanira mu migirire yacu. Uwo Mubyeyi mutagatifu utasamanywe icyaha, wakujijwe agasumba abamalayika akaba asangiye na Kristu umutsindo mu ikuzo ry’Ijuru, nadusabire ku mwana we natwe tuzabasange!
Mugire umunsi mukuru mwiza wa Asensiyo.
Add comment
Comments