INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA, UMWAKA A

Published on 29 April 2026 at 13:30

Amasomo: Intu 6, 1-7; Zaburi 33(32); 1Pet 2,4-9; Yh 14,1-12

Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Iki cyumweru cya 5 cya Pasika tugezeho kirakomeza kutwibutsa cyo kimwe n’ibyakibanjirije ko iyi ariyo Sizeni yacu yo kwamamaza Kristu wazutse kandi tukirinda ibindi byaturangaza, kuko ari wo murimo wa ngombwa dushinzwe nk’abakristu. Iki gihe turimo ni igihe gikomeye kuri benshi kuri iy’isi bitewe n’impamvu zitandukanye z’ubuzima bugenda burushaho kugora benshi ndetse abatari bake bikabatesha amizero bakagenda bayobagurika. Ntabwo rero nk’abakristu dukwiye kurangara cyangwa ngo turangazwe kuko nta na kimwe cyagombye kutubuza kwamamaza Kristu wazutse aka wa mugani ngo “nta cyabuza Impala gucuranga!”

Ubutumwa bw’Intumwa icy’ibanze ni ukwamamaza Ijambo ry’Imana

Bavandimwe, nk’uko tumaze iminsi tubizirikana mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, mu ntangiriro ya Kiliziya, abakristu babagaho nk’umuryango umwe bagakorera byose hamwe. Ariko uko bagendaga baba benshi ni ko umurimo w’ubugabuzi warengaga ubushobozi bw’abakuru muri bo. Intumwa zahamagaraga abantu zikabigisha zikanabatoza gushyira hamwe no gusangirira hamwe. Igihe cyarageze ariko imirimo yo gushyira ibintu bisanzwe ku murongo ikaba myinshi. Bararebye basanga igihe kirekire bakimara mu igabura maze bamurikiwe na Roho Mutagatifu bibuka icy’ibanze batorewe: Kwigisha Ijambo ry’Imana no kuba abatoza b’isengesho. Bafashe icyemezo cyo gutora abashinzwe by’umwihariko ibikorwa byo kugabura amafunguro asanzwe. Bo begukiye kwigisha Ijambo ry’Imana ari na ryo rihembura ku buryo bwuzuye. Niko Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyibitubwira mu isomo rya mbere. Uru ni urugero natwe duhabwa ngo tutirukira mu bindi tukibagirwa icy’ibanze.

Mu isomo rya kabiri Petero Mutagatifu adushishikariza kwegera Nyagasani Yezu We Buye nyabuzima ryajugunywe n’abari abubatsi. Aha Petero intumwa akatubwira ko Yezu ari ibuye Nyabuzima abantu bajugunye ariko Imana yarigize ibuye ry’indobanure. Iyo nzu avuga ntabwo ari amabuye cyangwa amatafari cyangwa ibiti, ahubwo ni twe, ingoro yubatswe muri Roho Mutagatifu. Natwe rero nk’intumwa za Yezu muri iki gihe, twahawe kugira uruhare ku mutsindo wa Kristu twemere kuyoborwa na Roho Mutagatifu, adufashe kugana Imana Data, aho ni ho Yezu yifuza ko tugera kandi tukamubera abahamya aho turi hose n’igihe cyose. Dufite ikibazo muri iki gihe cy’abakristu benshi biyambuye umurimo wo kwamamaza Inkuru nziza ndetse bamwe bakiyemeza no kuyirwanya baba urucantege mubagitaguza. Ibyo birushaho kubabaza iyo usanze ari abagombye gufata iya mbere bitewe n’inzira Nyagasani yabanyujijemo. Ni ngombwa gusenga cyane kuko ubu butumwa bugenda bukendera uko bwije n’uko bukeye kuko abantu ba none bashishikajwe n’iby’isi kurusha iby’iby’ijuru. Hari byinshi bicogoza benshi muri iki gihe turimo, nyamaro nk’uko nakomeje kubigarukaho, iyi niyo sizeni yacu, ni cyo gihe cyacu cyo kwamamaza Kristu, kuko nta kindi tuzabona kitari iki! Nubwo rwose hari ibicantege byinshi, ni ngombwa ko twamamaza Kristu wazutse kandi muzima muri twe. Tugomba kumwamaza kuko kutamumenya ni ukunyagwa zigahera!

Kumenya Yezu Kristu binyura mu rukundo no kumugirira icyizere

Intumwa za Yezu zabanye na We ariko hari uruhande rw’ingenzi zari zitaramumenyaho, hari isano ikomeye zari zitaramenya; isano afitanye na Se. Ngicyo icyatumye Tomasi abaza ‘Nzira’ inzira, ngicyo kandi icyatumye Filipo abaza Data bahorana ataramumenya muri Yezu. Muri iyi nkuru uko Yezu abasobanurira isano ikomeye afitanye na Se, ni ko barushaho kutayumva! Filipo ati: “Twereke So biraba biduhagije”! Ni nk’aho yamubwiye ati: “Wowe turakuzi bihagije kuko tumaranye igihe, ariko buriya utweretse So twakishirira agahinda kuko ntaho waba udukinze”. Kuva kera, icyifuzo abantu bagira ni iki: “Uwatwereka Imana ngo twivuganire…” Umugaragu w’Imana Sipiriyani RUGAMBA, ati: “Uwampa nk’amahirwe yo kuvugana n’Imana,…” Intumwa za Yezu na zo kwari uko. Yezu rero noneho araberurira ko “We na Se ari umwe”. Ati “nimwemere ko ndi muri Data na Data akaba ari muri jye” (Yh 14, 11). Kuba barabyumvise noneho, ntacyo Ivanjili ibivugaho. Gusa tumenyereye bene ibi biganiro Yezu agirana n’abagendana na We. Akenshi batangira batumva ibyo ababwira, kuko biba biri mu rwego rwo ‘Hejuru’ (mu Ijuru) kandi bo bamenyereye ibyo mu rwego rwo ‘hasi’ (ku isi). Nyamara ariko birangira bamwumvise, babikesheje kwemera kugendana na We batarambirwa, kumutega amatwi, kumugirira icyizere no kumukunda. Burya, uko ugenda ukunda Imana ni ko ugenda urushaho kuyimenya, mu gihe umuntu we bisaba kumumenya ngo umukunde. Natwe niba dushaka gusobanukirwa n’ibyo Yezu atubwira, nitwemere kugendana na We tutarambirwa, tumutega amatwi, tumugirira icyizere kandi tumukunde.

Ihumure n’icyizere Yezu Kristu asigira abe

Bavandimwe, amagambo y’Ivanjili yo kuri iki cyumweru ni amagambo afite agaciro n’uburemere bikomeye kuko Yezu ayavuga agiye kuva kuri iyi si, akaba agira ngo asigire umurage abo yabanye na bo, abo yasangiye na bo kandi akunda byimazeyo. Ni amagambo Yezu yavuze igihe byari bikomeye, igihe buri wese yari acecetse kandi yugarijwe n’ubwoba bw’urupfu. Ni ngombwa ko aya magambo akomeye tuyazirikanaho tukayareka akinjira mu mitima yacu natwe muri iki gihe turimo:  Iyo tuyateze amatwi, dusanga ari amagambo ahoza imitima yacu, cyane cyane yayindi yashegeshwe n’intimba, igashegeshwa n’urusobe rw’ibibazo: Yezu aragira ati“Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere”. Yezu azi ko ibibazo by’ubuzima muri iyi si yacu, ari insobe ni yo mpamvu atangaza ihumure.

Nanone Yezu arasigira abe amagambo yuzuye icyizere:Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi ; iyo bitaba byo mba narabibabwiye”. Yezu kuba atubwira ko agiye kudutegurira imyanya, kuba atubwira ko mu nzu ya Se hari ibyicaro byinshi, kuba adusaba kumwemera, ni uburyo bwo kutubwira ati mwabishaka mutabishaka muri abanjye, sinzigera mbatererana bibaho.  Mwaremewe kubana nanjye, naje kubereka inzira igana aho ngiye, hagati y’amaganya menshi ntimukihebe, imitima yanyu ntigahungabane, nimunyemere kandi mwemere uwantumye. Amagambo ya Yezu arahumuriza buri wese, kandi aragarurira icyizere na wa wundi wari warihebye akaba yagera n’aho agira ati: byose byandangiriyeho, n’Imana ubwayo yaranyibagiwe, ubanza itanambabarira inkura mu mukoki ucuze umwijima nyuramo. Yezu araduhamagara, arahamagara buri wese ngo agire icyizere cy’ejo hazaza.Aha kandi , Yezu yasubije ikibazo mbere y’uko kibaho ! Hari abantu benshi bakunze kubaza niba koko abantu 144.000 (Hish 7,4) ari bo bonyine bazajya mu Ijuru. Igisubizo Yezu atanga, ni uko mu nzu ya Data hari imyanya ihagije abantu bose. Ati “Iyo bitaba ibyo mba narabibabwiye” (Yh 14,2) Mu nzu ya Data rero hari “imyanya itabarika” igenewe “imbaga itabarika y’abameshe amakanzu yabo bakayezereza mu maraso ya Ntama” (Hish 7,14). Ubu se ko tumenye ahari imyanya iduteganyirijwe (mu nzu ya Data), tukamenya n’Inzira ijyayo (Yezu=Ntama), igisigaye ni iki? Ni ukujyayo! Dufatane urunana, duhate inzira ibirenge. Kugenda uzi neza iyo ugana, uzi n’Inzira ijyayo bikurinda kuyobagurika, guhuzagurika, guhobagira cyangwa kurindagira.

Muri iyi si yiruka ku muvuduko wo hejuru, ni ngombwa kugira icyerekezo cyizewe n’Inzira ikwiye, kugira ngo ejo tudahusha tugatera “igitambwe kinini hirya y’Inzira” (Magna passus extra viam) dore ko “nta wihuta nk’uwayobye!” Niba isi yiruka amasigamana, itera Imana umugongo, twebwe dukwiye “kwiruka amasangamana” ubwo twamenye Inzira. Tubisabirane muri iki gihe turimo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.