INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 4 CYA PASIKA A, ICYUMWERU CY’UMUSHUMBA MWIZA

Published on 23 April 2026 at 17:45

Amasomo: Intu 2, 14a.36-41; Zab 23 (22); 1 Pet2,20b-25; Yh 10,1-10

Yezu ati “ndi umushumba mwiza nkaba n’irembo intama zanjye zinyuramo”

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku Cyumweru cya kane cya Pasika tumenyereye kwita Icyumweru cy’Umushumba Mwiza. Kuri iki cyumweru kandi, ni Umunsi Mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya, aho Kiliziya y’isi yose izirikana ku buryo bw’umwihariko ijambo rya Yezu Kristu yabwiye abigishwa be agira ati: “Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye” (Mt 9, 35-38). Uyu munsi hari ubutumwa bwihariye wagenewe nkuko bisanzwe buri mwaka.Ubwo butumwa bwagiye buhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, nkaba nshishikariza buri wese kubusoma akazirikana inyigisho Kristu aduha anyuze ku bashumba bacu kuri iki cyumweru.

Kuba Uhoraho ari Umushumba wacu ni isoko y’Amizero muri twe

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cy’Umushumba Mwiza Yezu Kristu, turahamagarirwa guhanika ijwi riranguruye amagambo ya Zaburi ya 23(22) tugira tuti : “ Uhoraho ni we mushumba wanjye, ntacyo nzabura!”. Tukabigira kuko Kristu wazutse, watsinze icyago n’urupfu yatwiyeretse kandi akomeje kutwiyereka nk’umushuba cyane cyane w’izatereranywe. Araduhamagarira kugira amizero ashyitse mu Mana Data-Mushumba wa twese cyane muri iki gihe aho benshi kuri iy’isi bari mu kunyura mu minsi y’ibihu n’umwijima ubuditse kubera ibyonnyi bigenda byototera umuzabibu wa Kristu. Turahagamagarirwa kurangamira Kristu Umushumba mwiza muri ayo makuba kugira ngo atuyobore ku mariba y’amazi afutse.

Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 4 cya Pasika aratwereka Yezu wazutse akoresheje ikigereranyo cy’umushumba. Ni koko Yezu ni umushumba mwiza, kandi arabitangariza  abayahudi ndetse natwe nk’amakuru nkenerwa kugira ngo twumve neza uwo ari We.

Mu bayahudi umushumba ntiyari gusa uragira amatungo, ntiyari gusa uyagenda inyuma cyangwa imbere ngo bicire aho, ahubwo yari umuntu ufite uruhare rukomeye k’ubuzima bw’amatungo ye kuburyo yahoraga yiteguye kuba yanayatangira ubuzima bwe bibaye ngombwa. Yemeraga gusangira nayo inyota, urugendo, izuba ry’igikatu, imbeho y’igicuku; wabonaga rwose yitangira intama ze, atari ibya nikize ahubwo abikorana umutima we wose kandi umutima wiyibagirwa kubera izo aragiye. Ni yo mpamvu rero Yezu Kristu ababwira ati “ndi umushumba mwiza nkaba n’irembo intama zanjye zinyuramo”. Yezu Kristu ni irembo twinjiriramo kugira ngo tubashe kurangamira ubuzima buhoraho. Ni irembo twinjiriramo kugira ngo dushire imbeho kandi dushire umwuma. Yezu Kristu ni irembo rituganisha ku Mana, ni We utuzi kandi akaduhamagara mu mazina yacu.

Yezu Kristu rero afitanye ubumwe bukomeye n’abe, ni We ubagenda imbere akabashakira ubwatsi butoshye kandi akabashora ku mariba y’amazi afutse, akabarinda umwuma n’inzara bya roho. Kuyoborwa n’umushumba nk’uwo rero nta kindi bitanga kitari umutuzo no kumva ko ntacyaguhungabanya. Intama ze zimukurikira nta ndishyi, nta nduru, ndetse nta n’inda y’umujinya kuko ikizishishikaza ari ukureba uko umushumba atera intambwe ngo zibone ubumwigana.

Guhitamo Ijwi rya Kristu no kwirinda abajura

Bavandimwe, muri iyi vanjili ya none Yezu Kristu aratwigisha natwe none, ahereye ku nyigisho yahaye abafarizayi. Aba bafarizayi bari basobanukiwe n’ikintu gitagatifu. Kuri bo, Imana ni Nyirubutagatifu kuyigeraho bikaba bigoye. Ni yo mpamvu mu kubasubiza Yezu Kristu yigereranya n’irembo ry’intama. Abamunyuzeho bagera kuri Data. Yezu ni we udukingurira amarembo y’ubugingo, amarembo y’ubuzima nyakuri. Ibi bikaba ari ibintu dukwiriye guhora tuzirikana kuko turi mu isi itakimenya ubukuru bw’Imana, isi itagiha agaciro ibintu by’Imana. Turashishikarizwa rero kuva mu bwikunde tukakira inkuru nziza. Ni na byo twumvise mu isomo rya mbere ngo abari bamaze kumva inyigisho ya Petero bahise bamenya intege nke zabo n’ubuhemu bwabo. Nka bo rero, buri wese muri twe arashishikarizwa kwibaza kiriya kibazo : « Bavandimwe, dukore iki ? ». Kandi igisubizo kiracyari cyakindi : kwisubiraho, no guhuza imibereho yacu n’ubuzima twakiriye muri Batisimu. Ni uko duhamagariwe gukurikira Kristu Umushumba mwiza. We rembo tunyuramo ngo twinjire mu bugingo bw’iteka. Ariko icyo tutagomba kwibagirwa ni uko Kristu akomanga ku mutima wacu. Nk’uko twabizirikanye mu byumweru bya Pasika bishize, ubwo Yezu Kristu  yabonekeraga abigishwa be amaze kuzuka, yasanze inzugi zikinze kubera ubwoba no gushidikanya. Umushumba yarinjiye, ahamagara intama ze buri yose mu izina ryayo, twumvise uburyo yahamagaye Mariya waririraga ku mva, ahamagara Tomasi ngo ataguma mu gushidikanya. Ni na ko Nyagasani yahamagaye Petero inshuro eshatu amubaza ati : « Simoni mwene Yohani urankunda ?»

Bavandimwe, Yohani kandi muri uyu mugani w’umushumba mwiza aratugaragariza ko rimwe na rimwe izo ntama zishobora guhura n’umwijima, umujura akaba yawitwikira maze akaza kwiba, kwica no kwangiza. Ijwi ry’uwo mujura ritera umwijima no kwiheba. Ikimugenza si ukumenya intama no kuzitaho, ahubwo ni inda mbi, ni urupfu, ni urwango, ni inabi. Yezu Kristu rero ni irembo rikiza, ni umushumba uhangana n’ibisambo cyane bimwe biri kwaduka muri iyi minsi byiyitirira bamwe mu bayobozi ba Kiliziya, kuko icyamuzanye ni ukugira ngo intama ze zigire ubugingo kandi zibugire busagambye.

Ubwo buzima dukesha Yezu Kristu yabuturonkeye k’umusaraba akaba ariyo mpamvu Petero agira ati: «Inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» Igihe cyose turi mu kaga, ni We uduhumuriza kandi igihe cyose duhuye n’ibirura, ni We ubitwamururaho. Petero akaba yongera kutubwira ati:“Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira”. Nitureke rero Nyagasani atwigarurire, kuko n’aho twanyura mu manga yijimye, nta cyadukura umutima kuko aba ari kumwe natwe, kandi inkoni ye y’ubushumba idutera ubugabo.

Umuhamagaro n’ubutumwa bw’abakristu muri iki gihe

Nk’uko Petero abivuga mu ibaruwa ye, twari tumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu twagarukiye umushumba n’umurinzi wacu Yezu Kristu. Nitube aba mbere bo kumworohereza rero, nitumwemerere adushumbe tureka kuba intama zimubuza amahwemo zijya kona aho zitaragiwe cyangwa zikurikira abashumba bitumirije bihishe inyuma y’ijwi rya Yezu Kristu kandi ari ibirura.

Bavandimwe, ubutumwa bwacu nk’abakristu babatijwe bagakomezwa ni ukwerekana Kristu we rembo ry’ubugingo bw’iteka tukamwereka cyane abataramumenya. Twoherejwe muri iyi si nk’abakozi bashinzwe iryo rembo.Ni koko, Nyagasani wohereje intumwa na n’ubu aracyahamagara abo atuma. Imyaka yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake. Ni na yo mpamvu atubwira gusaba Nyir’imyaka ngo yohereze abakozi mu murima we, kuko umuhamagaro wose uvukira mu isengesho kandi ni ho uvoma imbaraga. Ni na yo mpamvu mu mwaka wa 1964 Papa Pawulo wa VI yashyizeho uyu munsi wo gusenga dusabira iyogezabutumwa, dusabira imihamagaro yose. Dukeneye kumva rya jwi ry’Umushumba mukuru Yezu Kristu rigira riti: “ Namwe nimuje mu mizabibu yanjye” ( Mt20,4).

Bityo, ubutumwa bwacu twese nk’abakristu ni uguhamya mu maso y’isi ko Yezu Kristu ari Umushumba mwiza, ko nta na kimwe gishobora kumubuza gukiza abantu bose, gukiza mwene muntu.

Bavandimwe, twunge ubumwe rero n’abandi ndetse na Kiliziya y’isi yose, hanyuma twime amatwi ibirura byitumiriza nkaho Nyagasani Imana yacu ataduhaye umurongo atoreramo abashumba batuyobora mu izina rye, maze hamwe nabo yaduhaye kudushumba mu izina rye twamamaze ko Nyagasani ari we Mushumba wacu ntacyo tuzabura. Ni We Rumuri nyarumuri, ni We dukwiye kurangamira. Niwe dukwiye kwereka isi muri iki gihe turimo ndetse no bihe bizaza kuko ari we utarumanza izo aragiye. Nimucyo rero ntawe usigaye twe twese umuryango we n’ubushyo yiragiriye, turangamire Yezu Kristu we Mutwe tukaba ingingo, we udutora akadutuma ngo natwe tumubere abahamya, tumurikiwe na Roho Mutagatifu Umuhoza, dore ko ari kumwe natwe igihe cyose, tuyoboke Kristu Nyagasani we Mushumba mwiza.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador