INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA, UMWAKA A

Published on 18 April 2026 at 20:01

AMASOMO : Intu 2,14.22b-33 ; Zab 15 ( H16); 1Pet 1,17-21; Lk 24,13-35

Amaso yabo yari ameze nk’ahumye ntibamumenya…Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya

Bavadimwe Kristu Yezu akuzwe, Inkuru nziza tugezwaho mu ijambo ry’Imana twateguriwe muri liturjiya y’iki cyumweru cya gatatu cya Pasika, iri hagati ya ziriya nteruro ebyiri ntangije iyi nyigisho. Interuro dusanga mu Ivanjili ya none imwe itangira indi igasoza ikiganiro cyiza Yezu Kristu yagiranye n’abigishwa bari bitahiye nyuma y’igihe bari bamaranye na Yezu Kristu bamuteze amatwi, ariko urupfu rwe rukabahanaguramo amizero bari bamufitemo. Mu by’ukuri iki kiganiro cyari kigamije kubagarura; kubakura ibuzimu bakagaruka ibuntu. Niwo mugambi Imana idufiteho natwe kuri iki cyumweru kuko ari isezerano. Reka tureba uko amasomo ya none abigarukaho.

Petero wahindutse umuhamya ushize amanga

Mu isomo rya mbere, uwakumva buriya buhamya bwa Petero yakwibaza niba uyu uvuga ibi, ari umwe n’umwe twabonye kuwa gatanu mutagatifu yihakana Yezu imbere y’umuja! Gusa ikiri cyo ni uko ari we. Ni we rwose turi kumva muri iri somo ahamya Yezu Kristu wazutse ko ari we Nyagasani Umukiza ( Mesiya). Amaso ye agihumye yihakanye Yezu Kristu, noneho aho amaso ye amariye guhumuka, aramuhamya nta mususu, ashize amanga imbere y’imbaga nyamwinshi y’abayahudi n’abanyamahanga baje mu munsi mukuru wa Pentekosti nyuma y’iminsi mirongo itanu Yezu Kristu azutse.

Mutagatifu Luka umwanditsi w’iki gitabo cy’ibikorwa bya Roho Mutagatifu ( Ibyakozwe n’intumwa) aratubwira ko Petero uyu yari ahagararanye na ba cumi n’umwe. Ni uburyo bwo kutwumvisha ko batakiri mu icuraburindi ry’urupfu, bari maso, bari mu buzima bavuye ibuzimu bagiye i buntu babikesha Roho Mutagatifu bohererejwe na Kristu. Ng’uko uko Roho w’Imana akorera mu batowe nayo. Umurimo mutagatifu wo kwamamaza Inkuru nziza ya Yezu Kristu, ni ubutumwa Nyagasani yashinze intumwa ze n’abazamwemera bose babikesha ubuhamya bwazo. Ni ubutumwa Roho w’Imana ubwe yuzuriza mu bantu kuko atari ku mbaraga zabo bakora uwo murimo ahubwo ni ku bw’igitangaza cy’Imana. Imana ubwayo niyo ishoboza abo yatoye bakayikundira, dore ko idatora abashoboye ahubwo ishoboza abo yatoye! Niyo mpamvu tudakwiye gutangazwa n’ubu buhamya bwa Petero kuko n’ubu, iyo ngabire y’Imana iratangwa kandi abayakiriye Nyagasani abashoboza ibinti by’agatangaza mu maso y’abantu.

Ubutumwa bw’abakristu bwo guhamya Kristu wazutse

Bavandimwe, twese abakristu muri Batisimu no mu Gukomezwa twahawe Roho Mutagatifu kandi duhabwa ubutumwa bwo kuba abahamya ba Kristu mu bantu, ntabwo rero dukwiye kugira ubwoba bwo guhamya Kristu muri iki gihe. Turebere kuri Petero na bagenzi be, maze duhamye Kristu. Erega Imana turi kumwe, nta mpamvu yo gutinya. Ikihutirwa ni ukumvira Imana tukemera kwinjira mu mugambi wayo kuko nta n’umwe wiringira Imana ngo Imutererane/ yikorere amaboko…(Nta wakwiringiye wikoreye amaboko, kuko ibyaremwe byose bigengwa na We turabigushimiye). Ni ibyo Zaburi yo kuri iki Cyumweru yatwibukije muri aya magambo n’andi meza ayigize yuzuyemo: “…kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.”

Bavandimwe, iyi Zaburi ya 16 twazirikanye ntihazwi igihe yandikiwe ngo hamenyekane amateka yayo neza, ariko ikigaragara ni uko ari isengesho ry’ibihe byose na hose; kuko nk’uko itangira: “Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye”, biratwumvisha ko natwe mu gihe turimo ari isengesho ridufasha kurushaho…Uhoraho nta mahirwe yandi nagira atari wowe!…Uhoraho wowe munani wanjye n’umugabane wanjye, uko nzamera ni wowe ukuzi…Uhoraho uzamenyesha inzira y’Ubugingo….Bavandimwe uku gutabaza dusanga muri iri sengesho si ukuvuza induru ngo ndapfuye, ahubwo ni uguhamya ukwemera muri Uhoraho twemeye. Biragaragaza urugamba abakristu turiho muri iki gihe no mu bihe byose rwo guhamya ukwemera nyako muri Uhoraho waturemye kandi akaducunguza amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu Yezu nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandu nk’uko Petero abitwibutsa mu isomo rya kabiri ry’iki cyumweru. Ni urugamba rukomeye rwo kuba abahamya ba Kristu muri iy’isi igenda yimika ibintu n’abantu mu mwanya w’Imana, bikagira ingaruka z’amakuba n’ibyago bitwugarije kuko nta mahirwe iy’isi yagira itemeye kugengwa n’Uhoraho.

Burya gutera umugongo Imana, bihwanye no guhamagara urupfu kandi ntaho warucikira handi uretse muri Yezu Kristu warutsinze kuko kuva isi n’ijuru byaremwa kugeza n’uyu munsi ni we kandi we wenyine washoboye kurutsinda. Mbese ni we ufite urufunguzo kandi yararukomeje afungurira umusanze kandi amwizeye. Ibi biratwumvisha ko ikihutirwa muri iki gihe turimo ari ukumvira Imana. Icyo nigishoboka n’ibindi bizakunda, kandi niba bitabaye ibyo, nta mahirwe dufite n’ibitari ibyo tubona bizaza kandi bifite ubukana burenze! Ntabwo ari iterabwoba ritubwirwa kuko Imana iradukunda ariko dusabwa kwakira urwo rukundo rwayo. Imana ni umubyeyi urangwa n’Impuhwe, ariko izo mpuhwe zigerwaho n’uwemeye kuzakira. Ni ngombwa guhora tuzirikana ko atari ibintu bishanguka nka Peteroti, Zahabu cyangwa Feza byaducunguye, ahubwo twacunguwe na Kristu, ni we tugomba kwiringira kandi tukamugana igihe n’imburagihe nta buryarya.

Kugendana na Kristu wazutse niyo nzira y’ubuzima

Bavandimwe, dukeneye gusanga Kristu akatwigisha nka bariya bigishwa twumvise mw’Ivanjili, berekezaga Emawusi. Batangiye urugendo bari mu mwijima, ngo amaso yabo yari ameze nk’ahumye ntibamenya Yezu Kristu uri kumwe na bo (Lk24,16). Ariko mu kugendana na Yezu abigisha ndetse bakanasangira bashoje urugendo babona, ngo ni uko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Ng’icyo natwe bavandimwe icyo dukeneye muri iki gihe, kugendana na Yezu Kristu wazutse, tukemera kwigishwa no gusangira na we, nibyo bizaduhumura tukabona ibitari baringa. Nibyo bizakura iy’isi yacu mu icuraburindi maze ikakira ubuzima, isi ikongera kuryoha nk’uko byahoze, buri wese akabona undi nk’umuvandimwe aho kumubona umukeba! Dukeneye Imana kurusha uko tubyifuza n’uko tubitekereza, gusa ntitubizi cyangwa se ntitubishaka!

Bavandimwe, rwose dukomeze gusaba kugarukira Imana nka bariya bigishwa ba Emawusi. Duhore twumva ko nta mahirwe yandi twagira atari Uhoraho, ko hafi ye gusa ariho haba umunezero usendereye n’umudabagiro udashira; nuko tubohoke ku migenzereze mibi tugane urumuri rwa Kristu rwo soko y’amahirwe ya muntu. Rwose, ntitukishyire mu ngorane kandi Kristu byose yarabitwishyuriye, ahubwo dukere kumukurikira maze turonke ubuzima buhoraho kuko ni cyo cyamuzanye mu nsi ngo turonke ubwo buzima kandi ubuzima busagambye. Erega ijuru rihera hano ku isi!

Yezu Kristu wazutse arashaka ko nta n’umwe uzimira, ahubwo twese dufatane urunana dutaguze tumusanga ni We mahoro yacu, ni We buzima bwacu.Tubisabirane muri iki gihe kuko tubikeneye cyane.

Nyagasani Yezu nabane na mwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador