Amasomo:Iz7,10-14;8,10; Zab 39(40; Heb10,4-10; Lk 1, 26-38
Dore ndi umuja wa Nyagasani
Bavandimwe, ku wa 25 Werurwe, muri Kiliziya yacu twizihiza umunsi mukuru ukomeye cyane wa Bikira Mariya abwirwa na Malayika Gaburiyeli ko azabyara Umwana w’Imana. Uyu munsi si umunsi usanzwe mu minsi ya liturjiya, ahubwo ni umwe mu minsi igize ishingiro ry’ukwemera kwacu, kuko ari ho umushinga w’Imana wo gukiza muntu watangiye kugaragara mu buryo bwumwihariko.
Inkuru yawo tuzi neza tuyisanga mu Ivanjili ya Luka (Lk 1,26-38). Umumalayika Gaburiyeli aza kwa Mariya, umukobwa woroheje w’i Nazareti, amubwira amagambo atangaje:“Ndakuramutsa Mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe.” Aya magambo ya Malayika ahita adusobanurira uwo Mariya ari we: uwuzuye inema, watowe n’Imana ku bw’impamvu idasanzwe. Ariko nanone atwereka uburyo Imana ikora: ihitamo abiyoroshya, aboroheje, abatagira ijambo rikomeye mu isi.
Mariya ntiyahise yumva neza ibyari bimubayeho. Yibajije iki kibazo : “Ibyo bizashoboka bite?” Iki kibazo cye ntikigaragaza gushidikanya, ahubwo ni ugushaka kumenya neza uko umugambi w’Imana uzuzurizwa muri we. Ni urugero rwiza kuri twe: kwemera ntibivuga kudatekereza, ahubwo ni ukwemera dushaka gusobanukirwa kugira ngo tutagwa mu mutego benshi mu biyita injijuke bagwamo bashaka gusobanukirwa ngo babone kwemera, bakisanga ubutaretsa inyuma y’umuryango w’ukwemera.
Bavandimwe, Uyu munsi wizihizwa kuri iyi tariki , wamenyekanye kera muri Kiliziya, nyamara ukizihizwa ku matariki atandukanye. Nko muri Espanye wizihizwaga ku itariki ya 18 ukuboza buri mwaka. Kiliziya imaze gushishoza, isanga bikwiye ko uyu munsi wahimbazwa amezi icyenda mbere ya Noheli, nkuko umubyeyi wese atwita amezi icyenda akabona kubyara. Bityo yemeza ko uyu munsi wajya uhimbazwa tariki ya 25 werurwe ya buri mwaka.
Ni umunsi mukuru rero duhimbazaho ukwigira umuntu kwa Jambo mu nda ya Bikira Mariya. Kuri uyu munsi kandi birakwiye ko tuzirikana amagambo ya Malayika: “Ujyiye gusama inda uzabyara umuhungu, maze uzamwita izina rya Yezu.” Birakwiye kandi kuzirikana kuri Yego ya Bikira Mariya ari nayo yatumye akomeza gukora ugushaka kw’Imana mu buzima bwe bwose.
“Yego” ya Mariya ni ishingiro ry’ugukizwa kwacu
Bavandimwe koko igice gikomeye cyane muri iyi nkuru ya Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana ni igisubizo cya Mariya ubwe yatanze agira ati: «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.»
Hamwe n’iki gisubizo amateka y’isi yarahindukiye. Iyo Mariya aza kuvuga “oya”, umugambi w’Imana ntiwari gusohora muri ubwo buryo. Ariko kubera “yego” ye, Ijambo ry’Imana ryabaye umuntu, Yezu Kristu aza mu isi/ Jambo yigira umuntu abana natwe.
Iyi “yego” ya Mariya itwigisha byinshi:
- Ni “yego” yuzuye ukwemera, nubwo atari azi ibizakurikiraho byose
- Ni “yego” yuzuye kwicisha bugufi, yemera kuba igikoresho cy’Imana
- Ni “yego” yuzuye kwitanga, yemera no kunyura mu mibabaro izakurikiraho yose
Bavandimwe, natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, Imana iduhamagara kenshi. Iduhamagara mu ijambo ryayo, mu bintu duhura na byo, mu nshingano zacu, mu bantu duhura na bo. Ikibazo ni iki: twebwe dusubiza dute? Ese tuvuga “yego” nka Mariya? Cyangwa tuvuga “oya” bitewe n’ubwoba, gushidikanya, cyangwa kwikunda? Bikira Mariya agomba kutubera urugero mu gusubiza igihe cyose Imana itegereje igisubizo cyacu.
Icyubahiro cya Bikira Mariya muri Kiliziya
Bavandimwe, Kiliziya iha icyubahiro gikwiye uwo Ingabire y’Imana yanyujijeho umwana wayo, ariko nanone ikaba yaramushyize hejuru y’abamalayika n’abatagatifu bose, n’abantu bose kuko ari umubyeyi mutagatifu w’Imana, kandi nuko yunze ubumwe n’iyobera rya Kristu.
Kuva kera umuhire Bikira Mariya yamye yubashywe nk’umubyeyi w’Imana, n’abakristu bamye bamugana mu masengesho yabo ngo abarinde mu ngorane zose bahura na zo.
Ibyo byatangiye cyane cyane nyuma y’Inama y’i Efezi muri 451, bihereye ku buhanuzi bwa Bikira Mariya we ubwe agira ati: “ Amasekuruza yose azanyita umuhire, kuko ushobora byose yangiriye ibintu by’agatangaza.” (Lk 1,48-49). Icyo cyubahiro cyamye gihabwa umubyeyi Mariya, gitandukanye n’icyo duha Jambo wigize umuntu, n’icyo duha Imana Data ndetse n’icyo duha Imana Roho Mutagatifu, kuko abo baperisona batatu tubasenga naho Bikira Mariya tukamwambaza ngo adusabire. Ni ukuvuga mu gihe twiyambaza uwo mubyeyi tumwubashye, Mwana ibintu byose bikesha kubaho, ari nawe Imana Data yujurijemo ibintu byose, we turamukunda, tukamuha ikuzo n’icyubahiro.
Niba nyina wa Yezu wuje ikuzo mu ijuru ari ishusho n’intangiriro y’uko kiliziya izamera mu bihe bizaza, ubu ku isi amurikira umuryango w’Imana uri mu rugendo nk’ikimeneyetso cy’amizero nyayo.
Bavandimwe, burya Imana iba muri twe igihe cyose. Umumalayika yabwiye Mariya ati:“ Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana.” Aha ni ho tubona neza ko umwana Mariya azabyara atari umuntu usanzwe, ahubwo ari Umwana w’Imana. Iri niryo twita iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa jambo: Imana ibaye umuntu. Ariko si ibyo gusa tunahishurirwa ko muri Batisimu natwe twahawe Roho Mutagatifu, twagizwe ingoro z’Imana, bityo Imana ishaka gutura muri twe, ikabana natwe igihe cyose. Ni ukuvuga ko, mu buryo bwa roho, natwe duhamagariwe “gutwara Kristu” mu buzima bwacu, nk’uko Mariya yamutwaye mu nda ye. Burya Iyo dukora icyiza, iyo twitwara neza mu rukundo, iyo twubahiriza Ijambo ry’Imana, tuba twerekana Kristu mu isi. Ariko iyo tugengwa n’ibyaha, twima Imana umwanya wayo muri twe.
Ubutumwa buduhamagarira kubaho nka Mariya
Bavandimwe, ukwemera nyako burya kurangwa no kwizera no kwitanga. Ibyo nabyo biri mu butumwa duhabwa n’uyu munsi twizihiza none. Mariya ntiyigeze asaba ibimenyetso byinshi, ntiyigeze ashyira imbere inyungu ze, ahubwo yiringiye Imana burundu. Ndetse na nyuma y’iyi “yego”, Mariya ntiyagize ubuzima bworoshye kuko yahuye n’induru z’abababaye,yahuye n’ubuhunzi ndetse kandi birushijeho yahuye n’umusaraba w’Umwana we kuko nkuko bivugwa Yezu yahetse uwo musaraba ku rutugu, Nyina Mariya awuheka ku mutima nkuko Simewoni yari yarabihanuye ko inkota izamwahuranya umutima. Gusa muri ibyo byose yakomeje kwizera kugeza ku ndunduro.
Bavandimwe natwe ukwemera kwacu kugeragezwa kenshi mu bibazo by’ubuzima, mu mibabaro, mu gushidikanya, ndetse byumwihariko muri iki gihe, mu isi igenda yibagirwa Imana . Uyu munsi rero uratwibutsa ko kwemera nyakuri ari ugukomeza kwizera n’iyo ibintu bitumvikana neza.
Turahamagarirwa kubaho nka Mariya muri iyo migenzo myiza atwigisha kuko uyu munsi si uwo kwibuka gusa, ahubwo ni uwo gufata umwanzuro nk’abana ba Mariya muri Yezu Kristu wamuduhayeho umubyeyi. Mariya aratwigisha kumvira Imana, kwicisha bugufi, kwemera gutanga ubuzima bwacu ndetse no kubaho turi ingoro nzima z’Imana. Tumwigireho Yego no guhora tubwira Imana mu buzima bwacu nkawe tuti :“Nyagasani, dore ndi umuja wawe, bibe kuri jye nk’uko ubishaka.” Twegerane icyubahiro gikwiye uwo Mubyeyi kuko n’Imana Data yamuhaye icyo cyubahiro akwiye kuva kera na kare.
Nyagasani Yezu nabane namwe
Add comment
Comments