INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KANE CY'IGISIBO, UMWAKA A

Published on 14 March 2026 at 21:25

Amasomo: 1Sam16, 1b. 6-7. 10-13a; Zab 22 (23); Ef 5, 8-14; Yh 9, 1-41

Uhoraho ntareba nk’abantu; bo bareba imisusire naho we akareba umutima

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya 4 cy’Igisibo. Ni Icyumweru muri liturjiya cyitwa icyumweru cy’Ibyishimo (Laetare). Turishimira urugendo turimo dusenga, dusiba kandi dukora ibikorwa byiza bimwe binyura Imana; tukabikora kandi twitegura kwizihiza umunsi ukomeye wa Pasika ya Nyagasani. Turishimira kandi urumuri rwa Kristu rwamuritse mu mwijima bityo tugahabwa kugira uruhare ku bikorwa by’urumuri rwa Kristu twirinda ibikorwa by’umwijima. Turishimira rero urumuri rwa Kristu twakiriye muri Batisimu. Reka twongere twiyibutse ibyo twazirikanye mu byumweru 3 bishize.

Ku cyumweru cya mbere, twazirikanye uko Yezu yamaze iminsi 40 mu butayu atarya, atanywa, maze agasonza, nuko shitani igashaka kumugusha ariko akayitsinda. Ku cyumweru cya kabiri twazirikanye uko Yezu yihinduye ukundi, agasogongeza abigishwa be ku ikuzo rye mbere y’ibabara rye. Naho ku cyumweru gishize amasomo yakomeje aduhishurira Yezu uwo ari we, akaduha ikigereranyo cy’ikintu cya ngombwa mu buzima: amazi. Tuzi ko aho amazi yabuze nta buzima buba buhari, bityo Yezu akaduhamagarira kunywa ku mazi atanga ubugingo bw’iteka. Bityo kuri iki cyumweru cya Kane turi mu byishimo by’uko Imana iri kumwe natwe kandi iratuzi muri Yezu Kristu yaratwegereye kandi koko turi kumwe mu mateka yose y’Uwemera. Indi mpamvu ni uko Imana ije isanga umuryango wayo ngo iwuhe urumuri, ngo iwumenyeshe umukiro iwuzigamiye muri Kristu watsinze.

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aradufasha rwose kureba neza abantu n’ibyo bakora dukoresheje indoro nkiy’Imana. Imana yo ireba imitima ya bose niyo yitorera abita ku bantu bayo nka Dawudi mu isomo rya mbere. Abo itora ibaha kugira urukundo, impuhwe, ubutungane no gukunda ukuri. Iyi migenzo ikabaha kugendera mu rumuri barengera muntu uremye mu ishusho y’Imana. Ni byo twumvise mu isomo rya mbere: Uhoraho ntareba nk’abantu; bo bareba imisusire naho we akareba umutima”. Iri torwa rya Dawudi mu bavandimwe be barindwi rikwiye kudufasha guhindura indoro yacu nk’abemera Kristu, ntiturebe nk’uko isi irebe ahubwo tukarebesha amaso y’ukwemera yo adufasha kubona ibintu nk’uko Imana ubwayo ibireba. Mu Gisingizo cya Rata Siyoni, hari aho bagira bati “ Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushanya.” Dukwiye gusaba iyo ngabire cyane muri iki gihe turimo kuko tutarebye neza, tugatomera mu ndoro y’iyi si, twarohamana na yo.

Bavandimwe muri iri somo hari inyigisho nyinshi twakuramo: mbere na mbere ari kera, ari no muri iki gihe, Imana itora uwo ishaka, aho ishaka n’igihe ishakiye ikamuha ubutumwa. Ntireba igihagararo nk’abantu ahubwo Ireba umutima. Ntabwo itora kandi intungane ahubwo abo itoye niyo ubwayo ibagira intungana. Icyo ishaka ni umutima wumva, umutima wakira,umutima wumvira, umutima witeguye guhinduka.

Icya kabiri twibutswa, ni uko buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana kandi Imana imufiteho umugambi tutazi. Yese yabonaga Dawudi nta kindi yashobora uretse kuragira inka n’intama. Uhoraho we yamubonyemo umushumba w’Umuryango wa Isiraheli. Dawudi yabaye umwami w’igihangange, ahuza imiryango 12 ya Isiraheli ihinduka nk’umuryango umwe…, ng’uko uko Imana ikora. Nibyo umuhanuzi Izayi ahamya agira ati : “ Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu”(Iz 55,9). Icyo dusabwa nk’abantu ni ukwinjira muri gahunda y’Imana twihatira gukora ugushaka kwayo ubutadohoka.

Nta kindi kandi kibitwereka atari ukuba urumuri uko Pawulo yabyibukije: abwira abatowe; abasizwe amavuta y’ubutorwe ati : “Ubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri.“ Ef 5,8. Mur isi somo rya kabiri, Pawulo mutagatifu aratwibutsa ko muri batisimu twagizwe bashya, ibiremwa bishya, twambara Kristu tugasabwa kugenza nk’abana b’urumuri twirinda ibikorwa by’umwijima. Imbuto dutegerejweho ni Ubuntu, ubutabera n’urukundo. Burya uburyo buboneye k’Umukristu bwo kubana n’Imana ni ukubaho ashinze imizi muri Kristu, kandi yerera imbuto abandi kandi agaragaza Kristu aho anyuze hose. Ng’uko kuba urumuri dusabwa kuri icyi cyumweru. Tubatizwa twahawe urumuri. Itara ricanywe ku itara rya Pasika kugira ngo tugende natwe tubere abandi urumuri kuko urumuri ntirubereyeho kwimurikira ahubwo kumurikira abarukikije bose.

Ivanjili na yo irakomeza kutwereka uburyo Imana idahwema guha umuntu agaciro ariko we akakiyambura. Ni nka bariya Bafarizayi Yezu yaje gukiza, bo bakanga kwakira umukiro abazaniye ku buntu. Burya koko indwara mbi ni ukutemera ko udwaye. Uriya wari warahumye yari yaragowe atunzwe no gusabiriza. Yari afita akaga ko kutareba n’amaso ye ibyiza Imana yaremye. Iyo umuntu areba ibyiza by’Imana ku buntu, buri munsi atishyura ntiyabasha kumva ukuntu ari akaga kutagira icyo ubona. Mu gihe Yezu afite impuhwe z’uriya wahumye, abafarizayi bo bari mu bisobanuro by’amategeko. Bibagiwe ko amategeko abereyeho gufasha muntu ngo atunganirwe.

Twibuke ko iyi vanjili ya none iza yunga mu byagiye bigaragaza ukutumva ibintu kimwe hagati ya Yezu mu nyigisho ze n’Afarizayi. Aha akabashinja guca imanza bagendeye ku bigaragara inyuma gusa ( Juger selon les apparences) ari naho ihurira n’isomo rya mbere twabwiwe ko Uhoraho atareba nk’abantu; bo bareba imisusire naho we akareba umutima.

Isomo rikomeye twakura muri iyi vanjili y’impumyi yabuvukanyeYezu akiza atobye akondo, Yohani ararihinira mu ngingo eshatu z’ingenzi: Ingingo ebyiri za mbere ni izirebana n’urumuri n’amazi. Yezu aratangira agira ati: “njyewe ndi urumuri rw’isi”, akabivuga mu gihe bari mu munsi mukuru bitaga umunsi wa Kapane, bizihizaga mu gihe cy’urugaryi bacana imuri ku nkuta z’urusengero rwa Yeruzalemu maze rukamurikira umujyi. Muri uwo munsi mukuru, Umusaserdoti mukuru yamanukaga ari mu mutambagiro agana ku cyuzi cya Silowe kugira ngo avomere amazi mu icupa rya zahabu yagombaga gutera kuri Alitari y’ibitambo. Amazi n’urumuri  rero Yezu agarukaho, arashushanya ubuzima iyo mpumyi yari igiye guhabwa, bigashushanya kandi Batisimu duhabwa bityo tukinjira mu muryango w’abakristu bemera guhamya Yezu Kristu we Rumuri nyarumuri no kumubanira igihe cyose. Batisimu rero iducanira itara ry’ubuzima bwacu, urumuri duhabwa ni urumuri rutuganisha ku rumuri nyarumuri ari We Yezu Kristu.

Ingingo ya gatatu ni ugukingura amaso ugahinduka, ukamenya by’ukuri Yezu Kristu uwo ari We. Amaso y’impumyi amaze guhumuka, ntiyarebye isi n’ibiyituye gusa ahubwo yinjiye mu buntu bw’Imana akoresheje indoro ye, maze mbere na mbere abona Yezu. Bityo iyi Vanjili ikatwereka uburyo bubiri bw’ubuhumyi: ubwa mbere bukaba guhuma bisanzwe utabona ibyaremwe, abantu n’ibindi nk’uko uyu batubwiye yari ameze mbere yo guhura na Yezu. Uburyo bwa kabiri ni ubuhumyi bw’umutima, aribwo bariya Bafarizayi bari barahezemo. Yezu Kristu ahura n’iyi mpumyi bwa mbere, yayikijije ubuhumyi busanzwe. Hanyuma bahuye bwa kabiri, ahumura ubuhumyi bw’umutima, ikingurirwa amarembo y’ubugingo bw’iteka mu rumuri ruhorahora ari we Kristu ubwe. Nibyo Yohani ku mutwe wa mbere mu Ivanjili yanditse atubwira agira ati: “ Jambo ni we wari urumuri nyarumuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si... ( Yoh1,9-12).

 Bavandimwe, natwe muri iki gihe turimo kitoroshye, dukeneye Yezu Kristu ngo atumurikire. Dukeneye urumuri rwe ngo dushobore kubona kandi tumurikire abandi bamwe bari mu icuraburindi ribundikiye iy’isi ya none. Iki gihe cy’igisibo ni umwanya mwiza wo gukanguka tukava mu mwijima uko Pawulo yabiturarikiye. Tubisabirane mu nzego zose kuko tubikeneye cyane.

Nyagasani Yezu nabane na mwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.