INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 CY'IGISIBO, UMWAKA A

Published on 6 March 2026 at 14:16

Amasomo: Iyim 17, 3-7; Zab 94(95) ;Rm 5, 1-2. 5-8; Yh 4, 5-42

IYABA WARI UZI INGABIRE Y’IMANA

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo, turakomeza kuzirikana icyo igisibo aricyo. Ni igihe cyo kwisuzuma, kwishinja ibyaha byacu tukabisabira imbabazi, kugira ngo tubone uko dukosora ibitagenda  neza m’ubuzima bwacu bwa buri munsi,  cyane cyane mu mibanire yacu na bagenzi bacu.

Burya, Imibanire yacu na bagenzi bacu, igaragaza uburyo tubanye n’Umuremyi wacu, we waturemye adukunze, akaba kandi aduhamagarira gukundana, kuko We ubwe ari urukundo.

Urwo rukundo yakunze bene muntu, nirwo rwatumye yibuka umuryango we wari m’uburetwa mu gihugu cya Misiri. Uhoraho yumvise amasengesho yawo maze awugobotora iyo ngoyi y’uburetwa. M’urugendo rwerekeza mu gihugu cy’isezerano, Imana yakomeje kwiyereka umuryango wayo. Yawambukije inyanja itukura, bityo ibakiza abanzi babo bari babakurikiye.

Mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru, igitabo cy’Iyimukamisiri cyadutekerereje uko Imana yakomeje kubigaragariza m’ubutayu, igihe babuze amazi. Bavandimwe tuzi neza akamaro k’amazi. Nta mazi ubuzima bwa muntu buba buri mu kaga. Ni yo mpamvu Abayisiraheli igihe babuze amazi batangiye kwitotomba : « Kuki watuvanye mu Misiri ? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu ? »

Abayisiraheli, mu kanya nk’ako guhumbya bari bibagiwe ububasha bw’Imana yabakuye mu Misiri, ikabambutsa inyanja itukura. Bavandimwe, ni kenshi natwe Imana yagiye iducisha mu bikomeye, ikatwereka ko ari Isumba byose , ko nta kiyinanira, kandi  ko itwitayeho. Nyamara twagira akandi kabazo duhura na ko, tugahita twibagirwa ibyiza byose yatugiriye, tugahangayika, tugahagarika umutima.

Hari ubwo dusenga Imana tugira ngo ikore vuba vuba icyo dushaka, ariko Imana isubiriza igihe. N’ubwo ari ngombwa rwose kuyigezaho ibyifuzo byacu, Imana niyo ifata iya mbere mu kuduha ibyo dukeneye. Imana rero iradukunda kandi buri gihe iduha ibitugirira akamaro. Gusa ni ngombwa kutarambirwa na busa kuko ibyayo biribwa n’uwarambije uwarambiwe yagiye.

 Kristu ni we rutare rutuvuburamo amazi y’ubugingo

Pawulo intumwa iri somo rya mbere twumvise we yarisobanukiwe ku bundi buryo. Ku Bayahudi byari bigoye kubyumva, ariko Pawulo we yasobanukiwe neza ko ruriya rutare rwavubutsemo amazi rwashushanyaga Kristu. Urukundo rwe rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe nkuko Isomo rya kabiri ribigarukaho.

Kristu rero ni we utera intambwe ya mbere akaza adusanga, akatumara inyota yo gukunda no gukundwa. Iruhande rwe ni ho hari isoko y’ubuzima nyakuri.

Bavandimwe, ariya mazi Abayisiraheli banywereye m’ubutayu, ni amwe nayo Umusamariyakazi twumvise mu Ivanjili yaraje kuvoma ku iriba rya Yakobo. Kuri iryo riba niho twahishuriwe ko hari andi mazi yihariye. Amazi Abayisiraheli m’ubutayu batamenye, amazi Umunyasamariyakazi wari umaze igihe aza kuvoma atari yakamenye.

Mu gitabo cy’Iyimukamisiri (33,13), batubwira ko Yakobo ageze i Sikemu avuye muri Mezopotamiya aho yari yaragiye gukorera Labano, yubatse Alitari hanyuma akanacukuza n’iriba kugira ngo abashe kunywa amazi we n’urubyaro rwe n’amatungo ye. Iruhande rw’iryo riba hari umusozi witwa Garizimu akaba ariho abanyasamariya bajyaga gusengera imana zabo.

Ivanjili y’Icyi cyumweru cya 3 cy’Igisibo rero iratujyana muri ibyo bice, igira ngo Yezu atwereke mu by’ukuri uwo ari We n’Imana y’ukuri iyo ariyo. Ari kumwe n’umugore w’umunyasamariyakazi, wa wundi wo mu bwoko butumvikanaga n’abayahudi.

Yezu yari anyuze muri Samariya ajya mu Galileya; yari avuye muri Yudeya aho Abafarizayi bari batangiye kumucunga. Hari mu masaha ya saa sita z’amanywa. Kuki Yohani agaragaza isaha? Mu gihugu gishyushye, ubusanzwe si isaha yo kujya kuvoma amazi ku mugezi. Aha rero tukaba twakwibaza impamvu uriya mugore ariyo yari yarahise ngo ajye kuvoma. Ese aho uyu munyasamariyakazi, wasuzugurwaga mu mudugudu we kubera ko bamufataka nk’indaya, yahisemo iyo saha kugira ngo adahura n’umuntu n’umwe? Cyangwa se Yohani ashaka ko twumva ko ari isaha y’umucyo wuzuye, kandi ko Umucyo w’isi wari utambutse muri Samariya binyuze muri Yezu Kristu? Kuko mu maso y’Abafarizayi, Samariya yari ikeneye cyane ukwicuza.

Yezu Kristu atwigisha binyuze mu bimenyetso

Bvanadimwe, amakimbirane hagati y’Abayahudi n’Abasamariya yari amaze igihe kirekire. Ku ruhande rw’i Yerusalemu, Abasamariya bari barafashwe nk’abahakanyi/ abapagani, kuko bamwe muri bo bakomokaga ku bantu b’abapagani bari barimuriwe aho n’Ubwami bwa Ashuru nyuma yo gutsinda Samariya. Ariko tugomba kubivuga uko biri, Abasamariya bamwe babirenganiragamo; kuko si bose bakomokaga ku bantu bimuwe. Hari n’abakomokaga ku moko yo mu gice cyo mu majyaruguru, kandi na bo bageragezaga nk’abatuye i Yerusalemu kuguma ari indahemuka ku Mategeko ya Musa; kandi babonaga amakosa menshi ku b’i Yerusalemu bibwiraga ko baruta abandi mu butungane. Bityo rero, urwango rwari urw’impande zombi, kandi kutizerana hagati yabo kwarushijeho gukomera uko imyaka yagiye ihita; byarigaragazaga neza mu gihe cya Yezu Kristu. Ni yo mpamvu wa mugore w’Umusamariya yatangaye: ese Umuyahudi yakwisuzuguza agasaba ikintu kuri we? Ngaho aho ukuguhura kwa Yezu n’uriya mugore kwabaye Inkuru nziza.

Bavandimwe muri iyi Vanjili hari ibimenyetso bikomeye Yezu aheraho aduhugura ni:

- Amazi y’iriba: Yezu arifashisha amazi cyane cyane muri ibyo bice bibona amazi bigoye. Azi ko ari abayahudi, ari n’abanyasamariya, bazi ko amazi adafite agaciro gakomeye gusa mu gusukura ibintu no kwisukura ndetse no kumara inyota, ahubwo bazi ko amazi ariyo soko y’ubuzima n’uburumbuke. Bazi ko ahatari amazi haba urupfu. Uyu mugore rero ubwira Yezu ati “Nyagasani mpa amazi y’ubuzima”, aramusaba ikintu gikomeye, aramusaba ubuzima nyirizina. Nta musaba amazi meza kandi amara inyota ya hato na hato, nta musaba gusa ayo mazi yavaga mu iriba rya Yakobo, ahubwo aramusaba amazi ahoraho iteka, aramusaba amazi atanga ubuzima. Uyu mugore aributsa abakurikira Nyagasani ko Yezu wenyine ari We ushobora kutumara inyota kuko aduha amazi agendeye kubyo atuziho, agendeye ku ntege nke zacu kandi yifuza ko twashira inyota kandi tukemera ko ari We wenyine utuyobora.

- Umusozi: Ikindi kimenyetso Yezu agarukaho ni umusozi mutagatifu w’abanyasamariya. Yezu arawugarukaho adashaka gusebya cyangwa gukomeretsa abajya gusengera kuri uwo musozi, ahubwo arawifashisha ashaka kubereka Uwo tugomba gusenga mu by’ukuri uwo ari We. Yezu arubaha abanyasamariya, atwigisha kubaha abandi no kuganira nabo kabone n’iyo twaba dutandukanye mu myemerere. Kwigisha no guhindura abantu si ukubikorana imbaraga no kubannyega, ahubwo ni ukubana nabo maze ibyo wemera bakagenda babona ko aribyo by’ukuri buhoro buhoro. “Babwira wa mugore bati «Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko.»

Yezu arifuza kubwira bose ati: ni byiza gusengera i Siyoni ya Yeruzalemu nk’uko abayahudi babikora, ni byiza gusengera i Garizimu nk’uko abasamariya babikora, ariko ikintu kimwe nicyo kigomba kubahuza: Gusenga m’ukuri uhamagara Roho w’Imana ngo aze muturane utamubeshya kandi ukamwemerera ko akwifashisha kugira ngo agere no kubandi. Gusaba Roho wa Nyagasani akadukuramo urwango rwose, akadukuramo amacakubiri aho ava akagera, akadukuramo kurenganya, akadukuramo ubwirasi n’uburyarya, ngibyo gusengera muri Roho no mu kuri.

 Batisimu niyo soko twaherewemo kuba abana b’Imana

Gusenga ni byiza kandi bikingura ijuru, ariko gusenga ntacyo byatumarira bigarukira k’umunwa gusa aho kutubera impamvu yo kubona muri mugenzi wacu impano ikomeye Imana yaduhaye. Ari abanyasamariya, ari abayahudi bose barasenganga, ariko ntibari bakageze aho bumva ko batagomba gushyamira. Abasenga ntibibabuze gushyamirana haba mu ngo, haba mu kazi, bashatse babwira Yezu bati karatunaniye, biratuyobeye, natwe duhe amazi y’ubuzima nk’ayo wahaye uriya mugore w’umunyasamariya.

- Gushyikirana:Ikindi kimenyetso gikomeye Yezu atugaragariza, ni ugushyikirana. Yezu w’Umuyahudi, araganira ndetse agashyikirana n’uyu mugore w’umusamariyakazi: Nuko Yezu abwira umugore wo kuri Samariya ati «Mpa amazi yo kunywa.» Umunyasamariyakazi abwira Yezu ati «Bishoboka bite kugira ngo wowe w’Umuyahudi unsabe amazi yo kunywa, kandi ndi Umunyasamariyakazi?» Koko rero Abayahudi ntibasangiraga n’Abanyasamariya. Yezu arifuza kwerekana ko buri muntu wese akwiye icyubahiro, ni umwana w’Imana ikunda byahebuje. Arifuza kuvuga ati: ntimukagire uwo munena, ntimukagire uwo muhindura igicibwe cyangwa se icyo ntazi. Yezu aratwereka ko tugomba gusabana na bose, ko urukundo rwacu rugomba kurenga inzangano ziranga imibanire ya muntu. Umuntu abaho neza igihe cyose yubashye abandi, kandi agaharanira ko bose babaho neza. Ntihakagire uwo turebamo gusa icyaha kandi ntihakagire uwibonamo gusa umunyabyaha udashobora kubabarirwa. Yezu ni umunyamuhwe kandi Inkuru nziza ye yifuza ko yagera kuri bose.

Bavandimwe , amazi yabaye intandaro ku munyasamariyakazi yo guhura no kumenya Yezu. Natwe, mu isakaramentu rya batisimu, niho twahuriye na Yezu, nuko atugira abana b’Imana muri Kiliziya ye. Muri iki gihe cy’igisibo, ni umwanya wo kwibuka aho twahuriye na Yezu, ni umwanya wo kwibuka aho twaherewe kuba abana b’Imana, ni umwanya wo gusura iriba twahereweho Batisimu, Batisimu itwinjiza m’umuryango w’abana b’Imana.

Abenshi twarahibagiwe, kandi ariho dukesha kuba twitwa abakristu. Akenshi tujya twibuka umunsi w’amavuko, ariko umunsi twabatirijweho tukawirengagiza, kandi ariwo twavukiyeho bundi bushya.

Bavandimwe, twe twavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, dukwiye kwegera Imana yacu, tukayisenga by’ukuri ntaburyarya tuyobowe na Roho. Ningombwa nk’umunyasamariyakazi, nyuma yo guhura na Yezu, kutabyihugikana, ahubwo kwihutira kubimenyesha abavandimwe n’incuti.

Imana yo soko y’ibyiza byose nidudubize amasoko y’ubugingo m’ubuzima bwacu bwa buri munsi maze tuyibere abahamya bahamye kandi beruye.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.

Add comment

Comments

There are no comments yet.