Amasomo: Intg 2,7-9 ; 3,1-7a; Zab 50 (51); Rom5, 12-19; Mt 4, 1-11
Uzaramye Nyagasani Imana yawe, ube ari We uzakorera wenyine
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 1 cy’igisibo. Kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru uwa gatatu w’Ivu, nk’uko mubizi twinjiye mu gihe cy’Igisibo. Iyi minsi mirongo ine twayihawe kugira ngo dutegure umunsi mukuru ukomeye wa Pasika, ubwo duhimbaza mu byishimo umutsindo wa Kristu wazutse, agatsinda icyaha n’urupfu. Uwo mutsindo we rero ni wo ashaka kudusangiza twese kuri uyu munsi cyane tubasha gutsinda icyaha na sekibi soko yacyo.
Icyaha cy’inkomoko n’ingaruka zacyo ku buzima bwa muntu
Ubutumwa bukomeye bwo kuri iki cyumweru, ni ukutwibutsa ko ubuzima bwacu bwa buri munsi nk’abakristu ari urugamba rwo kurwanya ikibi gishaka kudutandukanya n’Imana. Twumvise uko batubwiye mu isomo rya mbere aho Adamu na Eva batsinzwe kuri urwo rugamba bagatsindwa n’umutego wa Sekibi, bashaka kuba nk’Imana. Umushukanyi yateye gushidikanya mu mitima yabo, ati « biriya byose ni ibyo kubabuza kubaho mukora ibyo mwishakiye byose ». Yabashutse akoresheje kamere y’ubwirasi ngo barashaka kureshya n’Imana, ubwo no kuyisimbura bitabuze. Adamu na Eva batega amatwi,barumva, baremera, barya imbuto Uhoraho yababujije, birengagiza nkana itegeko ry’Imana, barayisuzugura. Muntu yitandukanya n’Imana atyo, maze muri ako kanya banyagwa ubwiza n’uburanga ntagereranywa baremanywe, bisanga bambaye ubusa! Kuva icyo gihe ubwirasi burabwagura, bubyaraurwango, ishyari n’ubwicanyi, maze ibintu bibacikiraho ku mpande zose: ibiremwa byigomeka kuri muntu, inyamaswa zitangira kumuhiga.umuntu yibyaramo amavuguruzanya, ubwenge burahuma, umutima urabora, umubiri uzahazwa n’indwara, urupfu ruramwadukira, intambara zisakara isi yose nuko abantu basigara ari abacakara b’umushukanyi. Nguko uko amakuba yose aturuka ku cyaha cya mbere, ari cyo cyaha cy’inkomoko. Na n’ubu buri muntu wese avuka yanduye burundu bigatuma dusuzugura Imana n’abantu bigatuma isi iba isi y’intimba n’ibyago, induru igahora ivuga mu ngo, mu miryango, mu bitaro, mu nkiko, kugeza igihe tuzapfira tukava muri iyi si y’imiruho. Icyo cyaha nicyo ntandaro y’imiborogo y’abakene, y’abafunzwe, y’ababyeyi, y’indembe! Kubera iyo kamere yacu yanduye, kuba umusore mwiza cyangwa umugabo ukomeye ni umutego! Kuba umukobwa w’uburanga butangaje ni umutego! Kuba umukire cyangwa umutegetsi ni umutego, ndetse no kuba umubyeyi mwiza ni umutego! Umushukanyi yanduje ibyiza byose, tukavuka tudafite ibyiza Imana yaturemanye, ahubwo tuvuka dusa n’utweso tw’ingese aricyo cyaha cy’inkomoko tuvukana twese. Kamere yacu yaranduye kugera k’umusokoro, ku buryo ibyara umusemburo w’ubugome n’agasuzuguro. Iyo tutagira amahirwe yo gucungurwa na Yezu Kristu kari katubayeho! Ni byo koko niba Uhoraho atariwe wubatse inzu abubatsi baba bagokera ubusa, nta cyiza cyava ku mushukanyi.
Kristu, ni we Adamu mushya utuzanira ubuzima
Mu ibaruwa ye yandikiye Abanyaroma, Pawulo intumwa yongera kudusubirira mu byo twumvise mu isomo rya mbere ariko akabyumvikanisha ku bundi buryo. Nk’uko icyaha cyazanywe n’umuntu umwe, abantu bose babaye abanyabyaha. Ariko ku bw’igitambo cya Kristu, twongera kubona ubuzima nyakuri. Imana ntiyaremye urupfu, ariko ku bw’icyaha cya muntu, urupfu rwinjiye mu isi. Urwo rupfu ntabwo ari urupfu rusanzwe rw’umubiri gusa, ahubwo ni n’ibyo twakwita uburozi bwarwo byose : ihohoterwa, ikandamizwa, ivangura,… ariko ubuzima bushya Kristu yatuzaniye burusha imbaraga urupfu, bukazirusha n’ibyaha byose by’isi. Amizero yacu yo gutsinda urupfu n’icyaha ashingiye mu Musaraba n’Izuka bya Kristu. Iyo ikaba ari yo Nkuru Nziza twese twagombye kwamamaza.
Nka Adamu na Eva, Yezu na we yahuye n’ibishuko bya Sekibi. Sekibi yibwiraga ko uko yashoboye gushuka muntu Adamu na Eva, yibwiraga ko uwo muntu mushya, uwo Mwana w’umuntu afite intege nkeya nk’abandi yagushije!
Ibishuko bitatu Yezu yabitsinze akoresheje Ijambo ry’Imana
Ibishuko 3 Yezu yahuye nabyo dusanga mu Ivanjili y’Icyumweru, arabitsinda asubiza Sekibi akoresheje inshuro eshatu na We Ijambo ry’Imana dore ko nayo ari ryo yari yitwikiriye imushuka.
Kuriya kujyanywa mu butayu kwa Yezu biragaragaza uburyo ukwemera k’umuryango w’Imana kwari kugeze habi ariko na none ugutsinda ibi bishuko bikaba bigaragaza ko umuryango w’Imana udashobora na rimwe guhungabanywa igihe cyose ushingiye byose ku Ijambo no ku mategeko y’Imana. Ibizazane bibaho ari byinshi, ibishuko bishobora kwibasira umuntu wese ndetse akagera ubwo yakeka ko sekibi yamwigaruriye, aka wa wundi wagize ati turashukwa si imikino, ariko guhora umuntu yibuka ko Iyamuhanze itigera na rimwe imurenza imboni, bimutera imbaraga maze nka Yezu watsinze icyago, agatsinda icyaha n’urupfu akaba yagira ati: «Igirayo Sekibi, kuko handitswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, ube ari We uzakorera wenyine.’» Birashoboka rero gutsinda ibishuko nk’uko na Yezu yabiduhayemo urugero rwiza.Sekibi arashyira imbere ya Yezu ibintu bitatu buri wese ashobora kugiriramo igishuko:- igishuko cya mbere ni igishuko cy’umugati/ akaryoshye , ni igishuko cy’inda ishobora gutuma duhemuka maze aho twambariye inkindi tukaba twahambarira ibicocero: «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.». Umuhanzi Rugamba ati: “ Inda nini muyime amayira.”Ihemuza benshi na kenshi. Nibyo koko Yezu yahuye n’inzara, We ubwe yarashonje ndetse abona n’abantu bari bashonje arabagaburira abamara inzara, ariko Yezu ntiyifuza ko abantu bamukurikira kubera ibyo. Iby’isi birashakwa ndetse umuntu akaba yanagira na byinshi, ariko na none iby’isi bishobora kuyoyoka ako kanya. Niyo mpamvu Yezu abwira Sekibi ati:«Haranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’» Utarundarunda hamwe n’Imana aranyanyagiza, utwarwa umutima n’ibintu akibagirwa Buntu ubigaba, aba yibagirwa ko kuri iyi si tuyiriho turi abagenzi. Gushaka ibintu ni byiza, kubigira nabyo ni agahebuzo kuko bidufasha, ariko tujye twirinda kuba abagaragu babyo. - igishuko cya kabiri ni ikijyanye no kugerageza Imana ndetse no gushaka kwereka abantu ko uri igihangange/ bijyanye na kamere y’ubwirasi: bavandimwe muri iyo kamere, twese bene Adamu, turi abanyantege nkeya: twirata mu bintu by’ubusa nk’amafaranga, imyenda, ingufu, imirimo n’ibintu byose bigezweho. Ubitunze aremarara akishyira hejuru, akibwira ko ari we mugabo.....burya abirasi baragowe! Ubwirasi kandi ni bubi kuko budutera no gusuzugura Imana mubo yaremye, bukadutoza kwiba, bukadutoza gukandagira abandi. Abirasi bahumeka umwuka w’ubukuru, bagakunda amagambo y’ababakuza.
Burya Sekibi ntagira inama, ahubwo agira ibishuko, ariko iyo twemeye kumva ijambo rya Yezu Kristu kandi tukamwumvira nta kabuza tubasha gutsinda muri We. Yezu arifuza ko twakorera Imana mu rukundo n’icyubahiro igombwa aho kugira ngo ibe igikoresho cyacu, tuyikoresha dushaka icyubahiro cyacu bwite cyangwa twishakira umugati. - Igishuko cya gatatu ni igishuko cy’ubukungu no gukomera, ni igishuko cyo kumva ko bose bagomba kungaragira kuko niyumvamo ubumana/ mbese kwigenga muri byose nta kigukoma imbere: Umushukanyi yongera kujyana Yezu ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numpfukamira ukandamya.» Iki gishuko gishobora kudutsinda mu buryo bunyuranye, dushobora kukigwamo twumva ko mubo tubana ari twe dufite igitekerezo ko abandi nta kindi bashobora gukora uretse gukurikira ugushaka kwacu. Ni igishuko gishobora gutuma dusuzugura abandi, tukumva ko bo nta gaciro bafite. Yezu arifuza ko twakwirinda kwitwara nk’abantu bashaka ko abandi babaramya, niyo mpamvu agira ati:«handitswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, ube ari We uzakorera wenyine.’»Twese kuri iyi si turi abasangirarugendo, duharanire ahubwo kubahana no gufashanya muri byose.
kwisunga Ijambo ry’Imana no guhinduka nk’Inzira yizewe yo gutsinda ibishuko
Bavandimwe, muri biriya bishuko byose, Yezu aratsindisha Ijambo ry’Imana, akaba ashaka kutugaragariza ko n’umukristu wese aho ava akagera ndetse n’umuntu wese wugarijwe n’ibishuko by’amoko yose, azabonera imbaraga mu Ijambo ry’Imana. Yezu aratwereka ko ibishuko biriho, ariko ko sekibi adafite ijambo rya nyuma. Kumenya uwo twemeye kandi tukamwizera, ni ikiraro kizatwambutsa igihe tuzaba tugeze aho rukomeye. Muri iki gihe cy’igisibo twibuze akaryoshye:ibiryo, inzoga n’ingeso mbi kandi twitinya kuko ntacyo tuzahomba ahubwo tuzunguka Yezu. Tureke kwirata, twicishe bugufi, twemere amakosa yacu, twese twumvikane mu rugo, umugabo, umugore n’abana; twigorore n’uwatugiriye nabi, dutabare abakene, twemere kwikenesha. Tureke kandi gushaka kwigenga muri byose, twumvire ahubwo amategeko yose ya Nyagasani, twibuke Isengesho-Misa, amasakaramentu, kuzirikana Ijambo ry’Imana, mbese Imana igenge buri muntu ku giti ke, kandi twese itugenge mu ngo dutuyemo, mu mirimo dukora no mu mubano wacu n’abandi, Tuyipfukamire igihe cyose. Twoye guhagarikwa umutima n’ibintu by’isi kandi ejo bizaba byashaje, Ijambo ry’Imana ritunge imitima yacu, riyobore imigenzereze yacu, ridutoze gukunda gikristu, twemere twigishwe na ryo. Ibyo nibyo bizadufaha kuzukana na Kristu tukaba koko abantu bashya muri We. Igisibo gihire kuri buri wese na twese.
Nyagasani Yezu nabane namwe!.
Add comment
Comments