ISESENGURA NYANDIKO KU ISOMO RYA 1 RYO KU CYUMWERU CYA 29 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 16 October 2025 at 12:09

ISOMO: Iyim 17, 8-13

Ikigeragezo cy’Ukwemera

Twibuka abahungu babiri ba Izaki: abavandimwe b’impanga kandi bahanganye, Ezawu na Yakobo. Ezawu yagombaga kuba ari we ushyirwaho mu isezerano ry’Imana, ariko Yakobo yabashije kubeshya se wari impumyi, yihindura nka murumuna we, maze yigarurira uwo mwanya.

Abamaleki rero twumvise barwanye n’Abayisraheli bari imiryango yabaga mu butayu bwa Negevu. Bibiliya ibavugaho kenshi mu mateka y’uko ubwoko bwatoranijwe bwimukiye muri Kanani, kandi buri gihe ibavuga nk’abarwanya Abisirayeli. Ndetse no mu gihe cy’abami Sawuli na Dawidi, abuzukuru babo bakomeje kuba abanzi babangamira amahoro. Bityo, izina “Amaleki” ryaje gusobanura umwanzi w’ibihe byose.

Ibyo ntibitangaje, kuko Amaleki ubwe, washinze iyo miryango, yari umwuzukuru wa Ezawu wa mukuru wa Yakobo bahanganye kuva akimutwara umugisha. Urwango hagati ya Yakobo na Ezawu (witwa kandi Edomu) rwimukiye mu rubyaro rwabo; uko ibisekuru byakurikiranye, Abisirayeli bagendaga bagirirwa urwango rukomeye ku Bedomu, cyane cyane ku bantu bafatwaga nk’abanzi kurusha abandi bose aribo Abamaleki. Ntawabura kuvuga ko na nubu rukigeretse!

Ni uko rero, kuva mu gitabo cy’Iyimukamisiri, Abamaleki bagaragara nk’abanzi ba mbere b’ubwoko bw’Imana mu butayu. Umwanditsi ntatanga ibisobanuro byinshi kuri iyo ntambara ya mbere; avuga gusa ati:“Abisirayeli bagenda banyura mu butayu. Abamaleki baje kubatera i Refidimu.”

Ariko igitabo cy’Ivugururamategeko gitanga ibisobanuro byisumbuyeho:“Wibuke ibyo Amaleki yagukoreye mu nzira ubwo muva mu Misiri uko yaje agukurikira mu nzira, akica abari basigaye inyuma, igihe wari unaniwe kandi ushavujwe; ntiyatinye Imana” (Ivug 25,17–18).

Bisobanuye ko Abamaleki baje bitunguranye bagatera abarushwaga intege. Nuko Musa abwira Yozuwe ati: “Hitamo abagabo, ujye kurwana n’Abamaleki.” Icyo gihe rero byari urugamba rwo kwirwanaho.

Nta bindi bisobanuro byerekeye uko urugamba rwagenze dutangarizwa; ahubwo inkuru yibanda ku mubano uri hagati y’Uhoraho n’umuryango we muri urwo rugamba rwa mbere: ikigeragezo cy’umuriro, ariko by’umwihariko ikigeragezo cy’ukwemera kwa Isirayeli. Bagombaga kurwana ngo barokoke, ariko Imana yabo yari iri kumwe na bo.

Turi i Refidimu kandi koko, iri zina turarizi; mu mirongo ibanza y’iyi nkuru, hariya ni ho habereye igikorwa kizwi cya Masa na Meriba. Bigarukwaho no muri Zaburi ya 94(95). Masa na Meriba byabereye nyine i Refidimu, kandi ayo mazina (asobanura “ikigeragezo” n’“urwiyenzo”) agaragaza ko ari ho abantu bashidikanyije cyane ku Mana.

Kuva ubwo, igihe cyose umuntu yageragezwaga ngo yibagirwe ko Imana imurinda, yibukaga Masa na Meriba:“Uyu munsi nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’uko mwabigenje i Meriba, nk’uko byari i Masa mu butayu, aho abasokuruza banyu banyinjaga, bakangerageza kandi bari barabonye ibikorwa byanjye” (Zaburi 94(95),7–8).

Masa na Meriba byari ikigeragezo cy’inyota cyari kitoroshye cyane ku buryo abantu bibwiraga ko Imana yabatereranye… ariko amazi yavubutse ku rutare, umuryango wongera kwizera Imana yawo.

Ubu, bakiri i Refidimu, bagabweho igitero n’Abamaleki. Bagomba kurwana ngo bakire. Ndetse kandi, Musa ntiyigeze ashidikanya ko Imana izabafasha ikabarokora.

Amaboko ategeye ibiganza ijuru

MUse abwira Yozuwe ati: “Njye nzahagarara ku musozi, inkoni y’Imana iri mu kuboko kwanjye.” Iyo nkoni ni yo, mu buryo runaka, iza gukomeza igize inkuru yose. Iyo nkoni ubwayo nta mbaraga z’ubushobozi cyangwa amayobera ifite, ariko igaragaza ibikorwa by’Imana. Ni yo Musa yakoresheje igihe yakoraga ibitangaza imbere ya Farawo n’urukiko rwe mu Misiri. Ni yo yakoresheje agabanya amazi y’inyanja Itukura, kandi ni yo yakoresheje akubita urutare amazi agasohoka, i Masa na Meriba. Bityo rero, iyo nkoni si ikintu cy’amayobera; ahubwo igikomeye ni uko Musa yasengaga. Iyo nkoni iterewe hejuru yabaye ikimenyetso yibutsa bose ko Imana ari kumwe na bo kandi ko ikora imirimo muri bo.

Niba urugamba rutavugwaho byinshi, kandi iyo nkoni ikibanda hagati y’inkuru, ni ukubera ko ari ho hari ishingiro. Icy’ingenzi nuko Imana iri kumwe n’umuryango wayo, nk’uko yabisezeranyije kuva kera ubwo yihishuriye Musa, itangaza izina ryayo iryo zina risobanura “Imana iriho”, Imana ihoraho.

Iyi nyandiko iroroshye ariko iranasesengura cyane. Musa, Aroni na Huri bahagaze ku musozi hejuru, mu gihe abantu bari ku rugamba bayobowe na Yozuwe mu kibaya. Yozuwe arwana n’imbaraga zose afite, Musa na we arasenga n’umutima we wose. Urwana n’usenga baruzuzanya.

Iyo Musa ahagaritse gusenga, Yozuwe atakaza imbaraga. Ubutumwa burasobanutse neza: ni Imana ikora, ariko idusaba kwitabira. Amaboko aterewe hejuru ya Musa ni ikimenyetso cy’amasengesho y’abantu bose. Agaragaza icyizere, ukwemera gukomeye ko Imana itajya itera umugongo abayizera.

Mu gihe gishize, twasomye mu ibaruwa Pawulo yandikiye Timote aho yagize ati:“Ndifuza ko abagabo bose basenga batumbiriye ijuru, amaboko yabo bayerekeje ku Mana.”

Ni Imana ikora, ayo maboko aterewe hejuru arabivuga neza, kuko atimura ibintu ahubwo yerekeza umutima wose ku Mana. Ariko kandi, kuba ateruwe hejuru bivuga ko uwemera atigera acika intege. Amaboko y’intwari irwana, hamwe n’amaboko ateruwe y’usenga, ni uburyo bwacu buto bwo kugira uruhare mu murimo w’Imana.

Ariko rimwe na rimwe usenga, ashobora kunanirwa ku mubiri cyangwa ku mutima, ntakibashe kuterura amaboko ye ngo asenge Imana. Ni bwo ari ngombwa kugira abavandimwe mu kwemera bakwemera guterura amaboko igihe ducitse intege; urwo ni rwo ruhare nyakuri bw’amakoraniro n’imiryango y’abemera:Imiryango remezo, imiryango y’agisiyo gatolika n’amakoraniro y’abasega.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador