INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 29 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 16 October 2025 at 12:01

Amasomo: Iyim 17, 8-13; Zab 121(120); 2Tim3, 14-4, 2; Lk 18, 1-8

Ndabibabwiye: Izabarenganura vuba

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aradukangurira kurushaho kwita ku isengesho tutarambirwa.

Mu isomo rya mbere, umuryango wa Israheli uri mu rugendo, none uhuye n’abarwanyi b’Abamaleki babateye. Musa urambura amaboko maze umuryango we ugatsinda, yayamanura ukaganzwa, ni ikimenyetso cy’akamaro k’isengesho no gutakamba ngo Imana igoboke abayo. Musa aha ahagarariye umuryango w’Imana uri mu isengesho, umuryango w’Imana utakamba ngo utarengerwa n’ibibazo biwugarije kuko inkunga nta handi ibarizwa uretse ku Mana nk’uko Zab 120 ibivuga: “Ubuvunyi bwacu buturuka kuri Uhoraho, waremye ijuru n’isi ”.

Mu Isomo rya kabiri Pawulo arakangurira Timote kugumya kwibanda ku byo yigishijwe kandi yakiriye adashidikanya. Kuko azi neza uwo abikomoraho. Uwo nta wundi ni Yezu Kristu waje ngo byose byigiremo impagarike n’ubugingo. Pawulo akomeza amubwira ko nagenza atyo, nibwo azagera ku isoko y’ubuhanga buzamuganisha ku mukiro, abikesheje kwemera Kristu Yezu.

  1. Isengesho ni Umugati w’ubuzima bw’umuntu nyamuntu

Bavandimwe, reka tugaruke ku ngingo y’isengesho nkuko amasomo y’iki cyumweru ayigarukaho. Muri gatigisimu tuvuga ko Gusenga ari ukuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we ariko bigakorerwa mu kwemera. Bityo rero, umuntu nyamuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo anatungwa n’Ijambo ry’Imana ( Mt 4, 4). Burya umuntu ushaka kubaho ku buryo bwuzuye, agira umwanya aha isengesho. Isengesho ni ryo ryongera kumuhuza na ya Mana Rurema, maze rikongera kumusubiza ku isoko, akongera akagira ubuzima busagambye. Nyamara gusenga si umurimo woroshye nk’uko bamwe babyibwira. Ndetse ukunze gusanga abenshi baracitse intege, barabiretse burundu, ngo impamvu nta yindi, ni uko Imana ibumvira ubusa maze ntibahe ibyo bayisabye. Abandi bo ngo bavuga bonyine kuko Imana iruca ikarumira ntigire icyo ibatangariza. None ikibazo umuntu yakwibaza ni iki : Ese isengesho ryiza, ndavuga rimwe rigera ku Mana maze nayo ikadusubiza, ryaba ari irimeze rite?

  1. Umugani w’umupfakazi n’umucamanza ni urugero rwo gusenga ubutarambirwa

Mu ivanjili, Yezu mu kubwira abigishwa be ko bagomba gusenga batarambirwa yabaciriye uno mugani : Mu mujyi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu. Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati ‘Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’ Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho aribwira ati ‘N’ubwo ndatinya Imana bwose kandi singire uwo nubaha, uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umuntwe.’ Nyagasani arongera ati “Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. Imana se ni Yo yarangarana intore zayo ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? Ndabibabwiye izabarenganura vuba.”

Ubundi muri kiriya gihe, umurimo w’umucamanza wabaga utambutse kure uwo dusanzwe tuzi uyu munsi. Umucamanza wo muri kiriya gihe ntabwo yakoreraga abantu gusa, ahubwo ibyo yakoraga yanabikoraga mu izina ry’Imana nk’uko Yozafati yabisabye abo yatoraga ( 2 Amat 19, 4s). None igitangaje ni uko uriya mucamanza we ngo atatinyaga Imana ntiyubahe n’abantu. N’aho uriya mupfakazi we, dushobora ahari kwibwira ko yari nk’umukecuru, umuntu akaba yakwibaza ati: umuntu w’umukecuru ajya mu manza gushaka iki?  Ubundi muri Palestina bashakaga bafite hagati y’imyaka 13 na 14, kandi ntaho bigeze batubwira ko yari yakagira urubyaro. Byumvikane ko uriya mupfakazi yarari muri kiriya kigero. Iyo umugore yapfakaraga rero hari uburenganzira yagiraga ku mitungo umugabo asize. Birashoboka ko rero kiriya kirego cy’uriya mupfakazi cyari gifitanye isano n’iyo mitungo. Kandi uriya mucamanza agomba kuba hari icyo yari abiziho kuko ngo bari batuye mu mugi umwe. Ikindi kandi ni uko kuba uriya mugore yaratinyutse ubucamanza bw’umugabo mu gihugu nka Palestina kitahaga umugore ijambo, ni uko nta wundi muntu wo mu muryango, yewe habe n’akana yari afite ngo agatumeyo.

Nyamara uko byarangiye, ukwihangana, ukudacika intege k’ uriya mupfakazi ni byo byatsinze. Mu gihe uriya mucamanza yari yishingikirije ubuhangange bwe, ibyubahiro, yewe n’ubwirasi butabuze, intwaro rukumbi y’uriya mupfakazi kwari ukwihangana, kwari ukudacika intege, kutarambirwa, kuko iby’Imana biribwa nabarambije abarambiwe bagiye. Yezu rero ni ko kubwira abigishwa be ati: niba uriya mucamanza mubi agera aho yumva uriya mupfakazi utari unafite uburenganzira bwo gutanga kiriya kirego, “Imana se ni Yo yarangarana intore zayo ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? Yezu ati: “Ndabibabwiye izabarenganura vuba.”

  1. Isengesho ryiza ni irirangwa n’ukwihangana n’ukwemera

Bavandimwe, turagenda twegera igisubizo cya cya kibazo twatangiye twibaza aricyo cy’iki : Ese isengesho ryiza, ndavuga rimwe rigera ku Mana maze nayo ikadusubiza, ryaba ari irimeze rite ? Nk’uko tumaze kubyumva, isengesho ryiza, ni isengesho dusenga ubutarambirwa, ni ugusenga amanywa n’ijoro, ni ugusenga igihe cyose.

Mu Butayu ubwo Abayisilaheli barwanaga n’Abamaleki , iyo Musa yabaga ateze amaboko mbese atakamba, Abayisiraheli baraganzaga, naho yayamanura Abamaleki bakaganza. Musa amaze kunanirwa, benda ibuye barimwicazaho, Aroni na Huru bakaramira amaboko ye”.Twebwe muziko ducika intege vuba. None umuntu akibaza ati: Niba koko Imana ari Rukundo, niba ari umubyeyi wacu, kuki igomba kuturushya bigeze aho?

Burya iyo Imana idusaba gusenga ubutarambirwa si ukuturushya. Impamvu ahubwo ni uko hari igihe amasengesho yacu aba adatunganye. Ni byo Mutagatifu Agustini yavuze agira ati “Impamvu dusaba ntiduhabwe ni uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”. Ngo rimwe umuntu yarigenderaga ahura n’Imana, niko kumubwira iti ‘Nsaba icyo ushaka cyose ariko Umuturanyi wawe ndakimukubira kabiri’. Nyamara ngo uwo muntu ntiyajyaga imbizi n’umuturanyi we. Umuntu ariyumvira, ati ‘nimusaba inzu, umunyagwa iramuha igorofa, nimusaba imodoka, iramuha rukururana, nimusaba umwana, iramuha impanga. Kera kabaye umuntu ati ‘ngiye gusaba ko Imana imvanamo ijisho rimwe maze we imukuremo yombi, abe impumyi burundu, yoye kuzongera kuntesha umutwe antunurira!’. Umuntu niko gusanga Imana ati: nkuramo ijisho rimwe. Nuko nkuko yari abyisabiye ijisho rimwe rihubukamo. Nuko aho ahuriye na mugenzi we abona afite amaso abiri. Wa muntu ashanga Imana ati ‘Ese ko umuturanyi wanjye utari kumuvanamo yombi? Imana iti ‘nakubwiye ko mukubira kabiri icyo nguha. Wifuje ijisho rimwe, ubwo we ndamuha amaso abiri, kandi niyo yaranasanganywe, ubwo nta kindi mukoraho rero”. Ngayo amasengesho yacu akenshi. Ese mu masengesho yacu tujya twibuka gusabira n’abandi? Ese iyo tugizengo turabasabira, tubasabira iki?

  1. Isengesho si uguhindura Imana, ni uguhinduka twebwe ubwacu

Bavandimwe, amasengesho yacu ntabwo ari ayo kugirango Imana ihindure imigambi yayo. Ahubwo amasengesho yacu ni ayo kudufasha twebwe, kugirango duhinduke maze tubashe kwemera ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu, kuko burya na mbere y’uko dusaba Imana iba izi ibyo dukeneye. Burya rero Imana iduha ibyo Yo ibona ko bidukwiriye, ndetse akenshi bihabanye n’ibyifuzo byacu. Imana ni Umubyeyi umenya ibidukwiye mu gihe gikwiye. Amasengesho rero yacu ni ayo kudufasha kwakira ibyo Imana itugenera. Akenshi mu masengesho yacu, hari igihe tubwira Imana gusa, ariko ntitwibuke gutega amatwi ngo twumve icyo nayo itubwira. Burya Ijambo ry’Imana ni cyo rimaze. Ritubwira ugushaka kw’Imana kuri twe, ndetse akenshi rikanagorora ibyifuzo byacu. Niyo mpamvu Pawulo mutagatifu yabwiye Timote ati Ibyanditswe Bitagatifu, ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga buganisha ku mukiro, ubikesheje kwemera Kristu Yezu”. Ese ni uwuhe mwanya duha Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu? 

Bavandimwe Kuva kera kose, abagabo n’abagore benshi bagiye bitangira gusenga. Amasomo y’iki cyumweru aratwereka ko gusenga atari uguta igihe cyangwa imburamukoro. Ahubwo, mu buryo butangaje, amasengesho y’abake aba isoko y’imbaraga ku bantu benshi. Aba urwibutso rukomeye rw’uko Imana iri hagati yacu, kandi ikora itaruhuka.

Yezu Kristu duhabwe mu kimenyetso cy’Umugati na Divayi, ni umwe wajyaga urara amajoro asenga, tumusabe atwigishe isengesho rinyura Imana Data Umubyeyi dukesha ibyiza byose.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.