INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 27 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 3 October 2025 at 12:57

AMASOMO: Ha 1, 2-3; 2, 2-4; Zab 94(95); 2 Tm 1, 6-8.13-14; Lk 17, 5-10

Twongerere ukwemera Nyagasani

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, umwanditsi wa Zaburi ya 94 aragira ati: “ iyaba uyu munsi mwakundaga kumva ijwi rye ntimunangire umutima wanyu”. Uko kumva ijwi ry’Uhoraho atubwira, mu ya ndi magambo ni ukwemera ko Uhoraho ari we Mana, kumwera ko ari we Mizero dushingiye ukubaho kwacu, urutare rudukiza mbese kwemera ko ari we twubakiyeho. Nguko ukwemera amasomo matagatifu yo kuri icyi cyumweru adukangurira.

Uhereye ku isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’umuhanuzi Habakuki; aho we n’imbaga bijujuta bagira bati : “ ibi byago, aka kaga turimo kazageza ryari?” Uhoraho akamusubiza amubwira ko agomba kugira amizero ko imbere ari heza…uko niko kwemera. Kubona ko ibidatunganye, ibitakunogeye none ejo bizakunda….Intungane izabeshwaho n’ubudahemuka…n’ukwemera kwayo.

Ukwemera kuduhamiriza amizero

Mu ndangakwemera ya Kiliziya amagambo dusorezaho ni aya:…..ntegereje izuka ry’abapfuye no kubaho k’ubugingo buzaza. Kwerekeza amaso yacu imbere heza mu Mana…kuko ufite amizero mu Mana imbere ahabona ibyiza…imbere hari Ijuru. Ni na byo Pawulo mutagatifu abwira Timote agira ati : “ntukangwe n’ibikugoye uhura na byo mu kubera Kristu umuhamya, mukomereho nta kabuza uzabona ingororano.” Ni na byo Yezu adushishikariza mu Ivanjili ati: iyaba mwari mufite ukwemera muri Uhoraho/Urutare rudukiza nta cyagombye kubahangayika, ndetse nta n‘icyagombye kubananira.

Bavandimwe, Kubera ukuntu ubumenyi n’ikoranabuhanga bikataje muri iyi si ya none, kimwe mu bishuko muntu wa none asigaye akunda kugwamo, ni ukwiyumvisha ko ubwenge bwe bushobora kumva ibintu byose, ku buryo ibyo atabashije kumva abifata nk’ibidashoboka. Nyamara ukuri ni uko umuntu adashobora kumvisha ubwenge bwe ibintu byose. Ibintu byose ntabwo bishobora gukwira mu mutwe we kuko iyi si yuzuye byinshi byakasamutwe imbere ya muntu. Uwahska rero kwiha kubifutura byose yisanga agonze imbibi z’ubwenge bwe!

Hari aho muntu agera akumva atihagije, akumva akeneye izindi mbaraga zirenze iza muntu. Aho ngaho niho ukwemera kuvukira. Muri ya ndirimbo nziza dukunda kuririmba iyo dushengerera Yezu mu Ukaristiya hari aho tugira tuti “Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu”. Burya intangiriro y’ubumenyi ni ukwemera ko hari ibyo udasobanukiwe, nanze kuvuga ko ari ukwemera ko hari ibyo urimo injiji.

Kwisuzuma imbere y’iboberi ryo mu buzima bwacu

Amasomo matagatifu tuzirikana Kuri iki cyumweru, aradusaba kuzirikana rwose ku ngingo y’ukwemera. Mu Ivanjili intumwa zabwiye Yezu ziti “Twongerere ukwemera”. 

Nyuma y’uko Yezu atoye ba cumi na babiri, kuva ubwo bagatangira kugendana, uko yagendaga abasogongeza ku mabanga y’ingoma y’ijuru bagombaga kubera intumwa, cyane cyane iyo yageraga ku by’urupfu n’izuka rye byari byegereje, intumwa zo ni ko zagumaga kwibera mu rujijo, maze ntizigire icyo zitoreramo. Niyo mpamvu zageze aho zibwira Yezu ziti “twongerere ukwemera”. Mbese bagezaho biyumvisha ko impamvu hari ibyo badafutukirwa ari uko ukwemera kukiri ikibazo muri bo.

Nyagasani ni ko kubasubiza ati Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira”. 

Hano Yezu yakoresheje ibigereranyo bikomeye cyane. Abantu babashije kubona uburyo, imbuto y’ururo aba ari ntoya cyane. Impeke y’ururo iramutse iguye hasi ari imwe ntiwayitora ngo ubishobore bikoroheye. None mu gihe intumwa za Yezu zimubwiye ziti “twongerere ukwemera”, Yezu we arababwiye ati  “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo”. Ni nk’aho yakababwiye ati “nta kwemera na mba mufite, ukwemera kwanyu ni zero, kuko nyine ntawigeze abwira kiriya giti ngo nikiranduke maze kiramukundira”.

Reka twigarukire kwa kiriya giti cy’iboberi Yezu yabwiye intumwa ze. Muri Palestina, kiriya giti cyari kimwe mu biti by’inganzamarumbo byahabaga, byumvikane ko cyabaga gifite n’imizi igera kure. Ngaho nawe ibaze ubwiye igiti ijambo rimwe gusa ukabona kirimutse!!! None jyewe ukwemera kwanjye kungana iki? Ese jyewe boberi yanjye ndaza  kurandura none ni iyihe? Iherereye hehe? Iboberi ndaza kurandura sinze kuyishakira ahandi handi, iboberi yanjye nza kurandura iri muri jyewe ubwanjye. Iri mu mutima wanjye, iri mu rugo rwanjye, iri hagati yanjye n’uwo twashakanye, iri hagati yanjye n’urubyaro rwanjye, iri hagati yanjye n’abaturanyi, iri hahandi nza kunyura.

Uyu munsi na njye ndasabwa kurandura imizi y’inabi, y’inzangano, y’ubuhemu, y’uburyarya, y’ikinyoma indimo. Uyu munsi ndasabwa kurandura intonganya iri mu rugo rwanjye, mu baturanyi banjye, mu bo dukorana. Burya igitangaza muntu wa none asabwa gukora, si ukujya ku kwezi kuko abandi bamutanzeyo, ibyo ntibikiri igitangaza. Gukora indege byabaye ibisanzwe. Igitangaza gikomeye nsabwa gukora uyu munsi ni ukurandura imizi y’icyaha yose iri muri jyewe. Ni uguhinduka nkuko umwanditsi wa zaburi ya 94 yabitwibukije: none ntitunangire umutima wacu, ahubwo twumve ijwi rya nyagasani kandi turyumvire.

Dusabe Yezu aduhe ukwemera gushingiye ku rugero rw’abatagatifu

Bakristu bavandimwe, uyu munsi dusabe Yezu aduhe ukwemera. Twebe akenshi hari igihe twibwira ngo turemera, cyane cyane iyo ibintu byose byaduhiriye, nyamara twagira akabazo gato tugatangira gutuka Imana, tugatangira kwibaza niba Imana ibaho.

Dukunze kugwa muri uwo mutego. Uwo mutego ni na wo abantu bo mu gihe cy’umuhanzi Habakuki baguyemo. Ku butegetsi bw’umwami Yowakimu, abaturage barakandamijwe birenze urugero. Nibo twumvise batuma umuhanuzi Habakuki kujya kubaza Imana ngo bazayitabaza kugeza ryari itabumva. Ngo ni kuki Imana ibagaragariza ubuhemu. Ngaho namwe nimwumve aho muntu agera aho abwira Imana ko imuhemukira. Ese twebwe muri bya bibazo duhura na byo, nta gihe tujya tugera aho dutuka Imana? Aho ngaho niho ukwemera kwagombye nyine kugaragarira.

Bakristu bavandimwe, uyu munsi turasabwa kugira ukwemera nk’ukwa Pawulo mutagatifu. N’ubwo bwose ari mu buroko azira kwamamaza Yezu, we ntabwo acika intege, ntabwo atuka Imana, ahubwo ndetse ni we uri kwandikira Timote amugira inama z’uko agomba kwitwara mu butumwa ashinzwe. Pawulo mutagatifu rero natubere urugero,  maze n’igihe turi muri bya byago bidukomereye tubashe kwerekana ko turi abakiristu, ko tuzi uwo twemeye, ko tuzi n’inzira y’umusaraba yanyuze. Ariko Yezu yatsinze urupfu, ni muzima iteka. Mu gihe cyose tumuhabwa mu Ukaristiya ye Ntagatifu, ntitugahweme kumusaba kuduha ukwemera: Yezu uduhe ukwemera hamwe n’abatarakumenya, twese dusingize izina ryawe, tuzabone kuza iwawe (Indirimbo).

Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi w’amizero mahire turi guhimbaza muri uku kwezi kose kwa 10, tumusabe aduhakirwe ku mwana we atwongerere ukwemera kuko turagukeneye cyane. Abatagatifu barimo Abamalayika barinzi, Tereza w’umwana Yezu, Fransisko w’Asize, Tereza w’Avila n’’ abandi duhimbaza mu Kwakira baduhakirwe kuri Nyagasani Imana yacu turonke iyo ngabire dukeneye cyane.

Add comment

Comments

There are no comments yet.