
Muri Kiliziya umubyeyi wanjye, nzaba urukundo bityo nzabe byose
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Nkuko Yezu Kristu adahwema kubiduhamagira mu Ivanjile ndetse no mu butumwa butandukanye bw’abanditsi batagatifu, ubuzima bwa Tereza uyu buduhamagarira kubaho mu bwiyoroshye. Mutagatifu Pawulo atubwira ko Roho Mutagatifu atwibutsa ko turi abana b’Imana, bikadutera kumva ko Imana idukunda, kandi ko natwe iduhamagarira kubaho mu rukundo. Yezu Kirisitu atwibutsa ko ushaka kuba mukuru mu Bwami bwo mu ijuru agomba kugira umutima w’umwana. Kugira umutima w’umwana ni ukwemera kuyoborwa n’Uhoraho Imana yacu, ari na ko kwicisha bugufi gukwiye kuturanga nk’abana b’Imana.
Reka tugire icyo tuvuga ku buzima bw’uyu mwari wabaye icyatwa mu mateka y’ubutagatifu muri kiliziya. Izina Tereza yahawe n’iwabo ni Mariya Faransisika Tereza Maritini. Yavukiye Alansoni ho muri Norumandiya (Ubufaransa) ku wa 2 Mutarama 1873. Se Ludoviko MARITINI wakomokaga mu muryango w’umusirikari yacuruzaga amasaha n’imitako y’agaciro. Nyina Zeliya GERINI wakomokaga mu muryango w’umujandarume (umupolisi) yari umudozi w’umuhanga mu gushyira imirimbo (amadanteri) ku myenda.
Ababyeyi ba Tereza bari ababyeyi b’intangarugero: Mu mibereho yabo barakundanaga kandi bakuzuzanya mu burere bahaga abana bose bibarutse. Mu mubano wabo n’Imana, abo babyeyi bakundaga isengesho kandi bakayoborwa n’ijambo ry’Imana. Byumwihariko bakundaga igitambo cy’Ukaristiya kandi bagakunda guhazwa biteguye neza kandi kenshi. Babaniraga neza imiryango yabo, abaturanyi, inshuti n’ abakozi babo kandi bagakunda gufasha abatishoboye. Bagakunda umurimo cyane. Abo babyeyi bashyizwe mu bahire ku wa 19 Ukwakira 2008, Bashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 18 Ukwakira 2015.
Mariya Faransisika Tereza Maritini yavukanye n’abana 9. Muri bo ni we wari muto. Bane muri bo bitabye Imana bakiri bato abandi ni: Mariya (Mama Mariya w’Umutima Mutagatifu), Pawulina (Mama Anyesi wa Yezu), Lewoniya (Mama Faransisika Tereza), Selina (Mama Genovefa), na Tereza w’Umwana Yezu n’uw’Uruhanga Rutagatifu.
Tereza yapfushije nyina afite imyaka 4 gusa, biramukomeretsa cyane. Ariko mbere yuko Uwo mubyeyi we apfa yari yaratoje bakuru be Mariya na Pawulina uko bazita kuri barumuna babo igihe azaba atagihari. Nyuma y’urupfu rwa Zeliya byabaye ngombwa ko umubyeyi bari barasigaranye, Ludoviko Maritini, yimuka akajya gutura i Liziye. Martini yakomeje kwita ku bakobwa be ku buryo bw’umubiri ariko cyane cyane ku bwa roho.
Mukuru wa Tereza, Pawulina yinjiye mu bihaye Imana mu muryango w’abakarumerita. Ibyo nabyo byaramukomerekeje Tereza cyane cyane kuko kuri we byari ugutandukana na nyina bwa kabiri ku buryo yaje kurwara indwara ya akayobera (igikomere cyo kubura nyina bwa kabiri). Umuryango wose urahungabana.
Tereza yakize iyo ndwara asabiwe na Mariya mukuru we wari n’umubyeyi we muri batisimu ari kumwe na Selina na Lewoniya batakambira Bikira Mariya, ka Tereza nako kari kiyerekeje ku mubyeyi w’ijuru karamwambaza n’umutima wako wose ngo akagirire impuhwe. Murako kanya Bikira Mariya yiyereka Tereza amusekera.
Therese kuva akiri muto yakundaga Imana, akayegurira byose akayigirira ikizere kirunduye aribyo byamugejeje kurukundo nyakuri, yakundaga Imana nziza nkuko yakundaga kubivuga agakunda nabantu bayo.
Mu ntege nke ze nibigeragezo yakunze gukora uturimo duto duto akabikorana urukundo rwinshi agamije gushimisha umukunzi we Yezu «Urukundo yabikoranaga ni ibanga rikomeye n’inyigisho idasanzwe ».
Yinjiye mu muryango w’abakarumerita afite imyaka 15, byamugejeje i Roma gusaba uburenganzira kwa Papa Lewo XIII. Papa we Ludoviko yamubaye hafi kugeza ubwo yinjiye muba karumerita ku wa 9 Mata 1888. Tereza yahawe ivara ry’ababikira ku wa 24 Nzeri 1890.
Dore ibintu icumi muri byinshi Tereza atwigisha nk’abakristu:
- Tereza n’ababyeyi be batwereka ko umuntu ashobora kwitagatifuza mu muhamagaro yaba arimo wose (awubamo uko agomba kuwubamo). Nta Vocation iruta indi mu kwitagatifuza.
- Yatweretse akayira kagufi k ‘ubutagatifu yagize ati : « Kwigira mukuru ntibishoboka ngomba kwiyakira uko ndi nibidatunganye byose ngira ariko ngashaka uburyo bwo kujya mu ijuru ». Ashakisha mu byanditswe bitagatifu imigani 9, 4: niba hari umeze nk’umwana nansange; ashaka kumenya icyo Yezu yakorera umeze nk’umwana . Izayi (66, 13) nkuko umubyeyi agusha neza umwana we niko nanjye nzabagenzereza nzabonsa kandi mbakikire ku bibero byanjye. Tereza ati : “assanseri izangeza mu ijuru ni Yezu Kristu ” .
- Tereza atwigisha kuririmba no kubona impuhwe z’Imana mu buzima bwacu. Ajya gutangira inyandiko mukuru we maman Agnes wa Yezu yari yamusabye yagize ati : « Ngiye kuririmba ibyo nzasubiramo ubuziraherezo « impuhwe za nyagasani » Urukundo Nyampuhwe . » nka Pawulo Mutagatifu ati :Teresa yumvise neza ko agizwe n’urukundo rw’ Imana yarwakiriye uko yakabaye wese n’umutima we n’ubwenge bwe bwose, na roho ye yose, n’imbaraga ze zose nta nzitizi n’imwe. Ni yo mpamvu kuwa 9 Kamena 1895. Ku munsi w’Ubutatu butagatifu Tereza yihebeye rwa rukundo.
- Tereza atwigisha kubaho no gukunda Kiliziya, gukunda amasakaramentu n’iminsi mikuru ya Kiliziya. Ahabwa Ukarisitiya ya mbere yariyamiriye ati: “ Mbega ukuntu indamutso ya Yezu imereye neza ku mutima“. Ati :Yezu wanjye ! Nkunda Kiliziya umubyeyi wanjye, nibuka ko akantu kose gakoranye urukundo ruzira inenge kayifitiye akamaro kurusha ibikorwa byose biteranye. Ariko se urukundo ruzira inenge rwaba ruri mu mutima wanjye ?.
- Tereza yayoborwaga n’ijambo ry’ Imana. Icyo yajyaga gukora icyo ari cyo cyose yabanzaga gusoma ijambo ry’Imana akaba ari ryo rimuyobora. Yakundaga iri jambo yanabonyemo umuhamagaro we : (1 Kor 12, 3) asanga urukundo rububye byose ati : “Yezu rukundo rwanjye umuhamagaro wanjye ngeze aho nkubona « muri Kiliziya, umubyeyi wanjye nzaba urukundo bityo nzabe byose. » Koko rero Tereza yatunzwe n’ijambo ry’Imana, Bibiliya yayonse nk’uwonka amashereka ya nyina maze akuramo intunga-roho zuzuye, arazireka ziramuyoboka zimubera icyarimwe ubuzima, inzira, urumuri n’ukuri. Ibyanditswe bitagatifu bimubera nk’ikirombe cyuzuye amabuye y’agaciro acukumburamo ijambo ry’urumuri n’agakiza usibye ibyanditswe bitagatifu indi soko Tereza yavomyemo akiri umwana ni igitabo cyitwa Gukurikira Yezu, ku buryo yari akizi mu mutwe.
- Tereza atwigisha gukunda no kwiyambaza abatagatifu cyane umubyeyi Bikira Mariya nawe yamwituye urukundo amusekera …. Tereza ntiyibagiwe n’abamuboneye izuba : Tereza w’Avila na Yohani w’umusaraba.
- Tereza atwigisha gusenga ati : « Mbega ukuntu ububasha bw’isengesho ari bwinshi, umuntu yabugereranya n’umwamikazi ushobora kugera imbere y’umwami uko ashatse kandi akaronka ibyo yifuza. »
- Tereza atwigisha gukunda abandi, no gusabira abandi. Hari umunyabyaha witwa Planzini yasabiye atamuzi. Yakundaga gusabira abanyabyaha n’abihaye Imana. Teresa ntiyigeze aca iryera Africa ariko yarayikundaga, akayisabira. Africa yari mu mutima we ku bwa musaza we wa roho umumisiyoneri w’Africa Padiri Beliyeri. Yaramukundaga, yaramusengeye, yamuturiraga udutambo two kwitsinda yamushyigikiye mu nyandiko bandikiranaga bari bafitanye ubumwe n’ubucuti bwa roho. Yifuzaga ko inkuru nziza yagera hose muri Africa.
- Thereza atwigisha gusabira abarwayi ati : « musengere abarwayi benda gupfa, baragowe, iyaba mwari muzi uko bibagendekera, habura gato kugira ngo batakaze ukwihangana ! kera sinabyemeraga (baramubaza bati ubuzima bwawe ubutwaye gute ? arabasubiza ati : « ubuzima bwanjye ni ukubabara gusa ntakindi. » Ikizere n’urukundo ni byo byamurangaga no mu bubabare bwe. Ijambo rya nyuma rya Tereza areba umusaraba rigira riti “Ndawukunda ….” Arongera ati : ” Mana yanjye ndagukunda“.
- ATI : simpfuye ninjiye mu buzima ijuru ryanjye nzaribaho nkora ibyiza ku isi. Nzagusha imvura y’ amaroza ku isi ati ndabizi abantu bose bazankunda (ndetse natwe turi incuti ze) ».
Tereza yapfuye ku wa 30 Nzeri 1897, ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu ku wa 17 Gicurasi 1925. Yagizwe umurinzi w’ababamisiyoneri n’iyogezabutumwa na papa Piyo XI ku wa 14 Ukuboza 1927, agirwa umwarimu wa Kiliziya na papa Yohani Pawulo wa II.
Bavandimwe nkuko twabibonye Tereza yaranzwe cyane kandi atwigisha umugenzo ugora benshi wo kwiyoroshya. We ntiyigeze ashaka kuba umutagatifu ukomeye, ariko kubera ubupfura bwe n’ubwicishije bugufi yihesheje iryo shema. Natwe tumwigireho, dukurikize inzira ye y’ubupfura, tugerageze gukora ibintu bito neza aho gushaka ibintu bikomeye bishobora kutugora.
Ubu kandi dutangiye ukwezi muri Kiliziya kwahariwe umubyeyi Bikira Marira tumwisunga mu isengesho rya Rozari Ntagatifu, tumwisunze dusabe uwo Mubyeyi, Umwamikazi n’urugero ndasumbwa rw’abiyoroshya kuba indabo nziza zihumurira bose na hose.
NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE.
Add comment
Comments