
Amasomo: Mik 5,1-4a/ Rom 8,28-30; Zab 13(12); Mt1,1-16.18-23
Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Uyu munsi muri Kiliziya turahimbaza iyobera ry’Ukuvuka kwa Bikira Mariya. Nyuma y’amezi icyenda ashize duhimbaje Isamwa rye rizira inenge (08 ukuboza), uyu munsi turahimbaza Ukuvuka kwe gutagatifu. Turabizi ko atavutse ngo amahanga ahurure. Icyo yari agenewe kuba cyari kizwi n’Uhoraho. Kuko ari we wamuteguraga mu ibanga kugira ngo uzamuvukaho Yezu azahagurutswe no kuba Umwami w’isi n’ijuru. Bityo ikuzo Yezu afite arisangire na Nyina. Nuko uwari intamenyekana ahinduke Umwamikazi w’isi n’ijuru ku bw’ububasha bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Ngibyo ibyiza duhimbaza none. Bikira Mariya aravutse kugira ngo atubyarire Yezu witwa Kristu. Mu kuvuka kwa Bikira Mariya turizihiriza ukuvuka nyako kw’abantu bose. Kuko kuri we ari ho hakomoka ubucungurwe bwa bene muntu. Kuri Bikira Mariya ni ho havutse uwatsindiye abantu umwaku n’umuvumo biva ku mivukire yabo.
Kuva mu bihe bya kera cyane, inkuru zivuga ku ivuka rya Bikira Mariya zatangiye gukwirakwira. Mu kinyejana cya 5, hashyizweho umunsi wo guha icyubahiro Basilika yubatswe ahantu uruhererekane rwa Kiliziya rwemezaga ko ari ho yavukiye; naho mu kinyejana cya 7, Papa Sergi wa Mbere yazanye uwo munsi muri Kiliziya y’Uburengerazuba kugira ngo hahimbazwe mu buryo bwa Liturjiya Ivuka ry’uwo Mwari wo muri Nazareti wagiraga umutima ukinguriwe Imana.
Bavandimwe, koko nta muntu n’umwe uhirwa bitewe n’imivukire ye. Buri wese ahirwa kuko yakiriye ihirwe nyakuri Yezu Kristu adutangariza, iyo twemeye gutsindira icyaha muri we (Mt 5, 3-12; Lk 11, 27-28). Mu basekuruza ba Yezu ntabwo harimo intungane gusa. Kuko uwitwa Rahabu yari ihabara/indaya. Naho Salomoni yavutse ku mugore wa Uriya, Dawudi yabohoje amaze kwicisha umugabo we inkota y’abahemoni . Umugisha rero wose Imana Data yawutuzigamiye muri Kristu Yezu wapfuye akazuka (Ef 5, 3-14). Kandi nta muntu n’umwe uhejwe kuri uwo mugisha, aho yaba yaravukiye hose, uko yaba asa kose n’uwo yaba ari we wese.
Urutonde rw’amasekuru ya Yezu Kristu twasomye mu Ivanjili rutwereka ko Imana yakomeje gukora mu mateka y’abantu buhoro buhoro, mu ibanga no mu mutuzo, kugira ngo isohoze amasezerano yayo. No mu bantu batari abisirayeli, ndetse b’abanyabyaha kabombo, Imana yahabonye aho yaca kugira ngo igeze umukiro wari warasezeranyijwe kuri mwene muntu.
Roho Mutagatifu yateguye inzira kuva kera, kugeza igihe yaje kuri Bikira Mariya w’i Nazareti, maze abyara Yezu Kristu Umukiza w’abantu. Uwo ni we “Emanweli”- Imana iri kumwe natwe. Bikira Mariya yagize umutima woroheje kandi wiyeguriye Imana koko, bityo bituma Imana Data amuhitamo ngo amubere Nyina wa Mesiya.
Ntabwo Imana yadukijije iva kure, ahubwo ubwayo yinjiye mu muryango wacu n’amateka yacu. Ni byo bidutangaza: Imana ni nkuru cyane, ariko yahisemo kwegera cyane abantu, ku buryo ituba hafi kandi ikadukunda nk’umuryango wayo.
Umubyeyi Bikira Mariya duhimbariza none amavuko, naduheshe ingabire yo gukunda ubuzima isi yahaweho kado iruta izindi. Bityo buri wese yitondere ubuzima bwe kandi yite no ku bw’abandi; kugira ngo twese ubuzima twahawe dushobore kububyaza ubutungane dukesha Yezu Kristu wabyawe na Bikira Mariya. Uwo mubyeyi wa Yezu n’uwacu nadufashe kubaho twizera, mu mutima wakirana kandi utegereje Ijambo ry’Imana, twiringira n’iyo tutasobanukiwe, kandi dukunda tudategereje inyungu.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments